1  

1
Fred 2019-06-14 11:39:21

Ariko izo mbabazi muhatira abantu gusaba ,kuki mushaka ko basaba imbabazi kdi bo bumva ari abere ?!! gusaba imbabazi no kwishinja ibyaha batakoze bitewe nuko wenda bakorerwa iyica rubozo bibaye aribyo ,ntacyo biba bitanze (akato ,kudasurwa ;kutemererwa kwivuza n'ibindi ). Burya gusaba imbabazi bitanga umusaruro ni iyo uzisaba yababajwe n'ibyo yakoze ,we ubwe akibwiriza gusaba imbabazi, bene uwo iyo azihawe azinukwa amakosa yakoze akanayabuza abandi. Iyo atazihawe nabwo yumva we aruhutse kuko ntabwo umutima ukomeza kumushinja ,nta nubwo bimuca intege zo kubuza abandi kugwa mu ikosa nkiryo yakoze. Ariko uzisabye kuko yarembejwe ,yababajwe cyane ku mubiri , cg yabihatirijwe, iyo azihawe agasohoka ahindura umuvuno agakora bibi birenze kdi yirinda ko yasubira imbere y'ubutabera; agatoroka ;agasebya n'ibindi.. Amategeko niyubahirizwe bafungwe byubahiriza amategeko ,kdi twizera ko nabashinja bashinja ibyo bafitiye ibimenyetso bifatika apana ibya numvise kanaka avuga ,kanaka na runaka bavuzeko ;babonye ...., kuko ibyo hari igihe hazamo akagambane no guhimba ,ahubwo hagaragazwe amajwi n'amashusho ,inyandiko n'ibindi bimenyetso bifatika , ahasigaye Abacamanza bacu bakore akazi kabo. Ikindi mbona njye nta mpamvu yo gushyira mu muhezo gahunda zimwe na zimwe . Imana Ifashe u Rwanda ;Abarutuye n'Abayobozi bacu.

2
bizimana telesphole 2019-06-14 11:44:47

bavugango igisiga cyurwara rurerure kimennye inda karicyera uzambwira its just matter of time abantu nibace bugufi bayoboke twubake igihugu ahasigaye amateka azivugira gusa icyonzicyo nahanirwe ibyoyakoze ariko siwe mubi kurusha mwebwe burimuntu abafite igihecye cyoguhangayika iyisi ntawe ibereye nyirasenge

3
Fils 2019-06-14 11:50:43

Hari ikintu numva abanyarwanda twakwibuka kuko gifite agaciro: {Kirazira} Iyo ugambaniye igihugu cyawe ntabwo bikugwa neza, jye ntagiye muby'amategeko abantu barikugerwaho nuko batatiye kirazira! Kuki bumva hari uburenganzira bagomba nkaho ari ishimwe ryuko bakoze neza? Nibemere ingaruka zuko batatiye igihango ahubwo kuba batarapfuye babishimire Imana , ubundi iyo utatiye igihango kirakwica!

4
Bizoza 2019-06-14 13:56:19

Aba bagabo bahoze ari abacamanza , abandi bayobora ibigo bya gisilkari na prison. Muri icyo gihe kuki batavuze ko imanza zicibwa nabi? None icyo babibye basoromyeho basanga gisharira??

5
Jado Murefu 2019-06-14 14:10:45

Inkotanyi cyane: ubwo biri bityo bahabwe ubuvuzi,ubutabera nabwo buhabe.

6
Sakega 2019-06-13 22:03:34

Ariko bajye bahamya abantu ibyaha bifatika ntihabemo agahimano, kandi umuntu nafugwa afungwe neza, kuko imyaka 20 ntiwayimara ufunzwe utyo wagwa muri gereza, kandi twibuke ko twese isi tuzayimaraho igihe gito , none se abagambaniye Rugaju rwa Mutimbo bakamutanga akicwa n'umuryango we baracyariho? Tubane mumahoro tureke amatiku.

7
Tollo 2019-06-13 21:59:33

Yaaaa aba bantu nibasabimbabazi bemeribyaha ubundi urukiko rurabe ikibereye kuko buriya ntawudakosa gusa kubona urumusirikare ukomeye ugahemukira igihugu kuguhimbabazi biragoye

8
Kalisa 2019-06-13 21:58:13

@ jabo Ariko ari wowe utanga imbabazi waziha abahisi n'abagenzi cyangwa abazisabye! Abantu baracyari muri gahunda yo guhangana nibabareke babanze bacururuke rwose...

9
Mutama 2019-06-13 22:13:33

Kwishongora kw'aba baburanyi ni nyamunsi! barimo gushaka gufungirwa muri hotel?? uwbabeshye ko umufungwa ahitamo uko afungwa yarabashutse. nibahame hamwe bunve icyo kwigomeka bibyara

10
ikishaka jean 2019-06-13 14:13:13

ntakosa ridahanirwa peee...ariko nta nikosa ridasabirwa imbabazi..nibemere ibyaba ndetse basabe imbabazi umukuru wigihugu...otherwise urasanga bata umwanya..kandi baca umugani ngo uwigiza nkana aba yihima

11
mahoro jack 2019-06-13 14:13:05

@Ruganzu: ikibazo ni ukumenya niba izo mbabazi ubasabira ba nyirubwite bo bazisaba. Ibintu byo kugambanira ba boss bawe burya iyo bitaguhiriye nyine uba ugomba kwirengera ingaruka. Si mu gisirikare gusa kandi.

12
Rukund 2019-08-18 17:52:43

Uko biri kose hari ikosa bakoze . Njye ndabona basaba imbabazi aho gukomeza kwihagararaho. Kuko naba kizito barababariwe . Ababazi mubagire inama .

13
Matabaro 2019-06-13 14:12:57

Ndumva aba bagabo babona ubuvuzi bukwiye kugirango bakomeze urubanza nta mbogamizi z'ubuzima bafite.Ibindi baregwa bakabibazwa bameze neza.

14
Ruganzu 2019-06-13 11:44:42

Basabe imbabazi babarirwe. Bakomeze akazi. Harakaba urukundo no kubabarira.

15
Ruganzu 2019-06-13 11:44:33

Basabe imbabazi babarirwe. Bakomeze akazi. Harakaba urukundo no kubabarira.

16
jabo 2019-06-13 11:10:28

prezida ni ace inkoni izamba ababarire abo bagabo pe ni ubwo bakoze amakosa ariko hari byinshi bakoreye igihugu cyacu tutakwibagirwa kubwanjye ndumva bagirirwa imbabazi kuko naba genocidaire bararekurwa nkanswe baratumazeho abacu mubahe imbabazi

1