1  

1
gazon 2019-06-14 14:00:54

Intambara iterwa no kutumvikana ,no kwerekana ko buri wese akomeye! Ariko ikarangira impande zose zibihombeyemo,hakunguka abacuzi b'intwaro! Niba bigaragara ko itutumba twe twakwisabira abo bayobozi kuturebera kure,kuko ntitwavukiye kuba ibipimo by'amasasu, no guhoza akarago kumutwe,kubera inyungu za bamwe!

2
kk 2019-06-13 21:34:45

rwose amatwi yacu nta keneye kumva intambara ni mpuha zayo intambara ninde wabasha gusobanura inyungu zaba ziri muriyo ntambara kumpande zombi niba abanyarwanda baba bagiye kwigarurira ankore abakoroni batwaye wenda byo byakumvikana ,UG yo sinzi ideni urwanda ruyibereyemo ariko M7 abayobora Ari umunyarwanda byarebwa neza abagande babatakimukeneye agataha agaca mutobo ubundi agatuza nkabandi, naho ubundi rubanda ntantambara rukeneye rukeneye ituze rukishakira imibereho nayo itoroshye. ubundi abahiga ubutwari bzahitemo imwe mu mafamu yabo bahuriremo bipime ubugabo unesha undi amwubahe ariko rubanda rutabiguyemo.

3
ndikubwimana Elysee 2019-06-13 21:57:05

Ntantambara twifuza,kdi unkuru za mwenda nazo turazirambiwe,nazigumishe iwabo I Bugande.Urwanda turashoboye Museveni aribesha cyane

4
DUDU 2019-06-13 22:12:40

mugihe H.E PK AND H.E M7 bakiri kubutegetsi intambara hagati y'urwanda na uganda ntishoboka.ibi bintu mubona byogutezanya stress hagati y'ibihugu byombi ni strategies zabo kugirango barangaze oposition zo mubihugu byabo naho ubundi nta mpamvu n'imwe ihari yatuma ibi bihugu birwana.ikindi kandi mur uganda hari abaganda bikundira H.E PK cyane kurusha H.E M7.

5
Jeremie 2019-06-13 22:12:28

Ikibabaje nuko UGANDA YIRIRWA IRICA RUBOZO ABANYARWANDA ngo ni ba maneko ubu hari ikintu kiri muri Uganda urwanda rutazi? ni nkuko ibiri mu Rwanda abagande byose babizi- Nonese ko igisirikare cya Uganda nuyu munsi kigizwe n´abanyarwanda...kuba bataratashye ntibivuga ko banga urwanda nkuko no mu Rwanda hariho abatashye ariko imitima yabo ikiri Uganda...kandi ku mpande zose ni ba officers bakuru...nibo bayoboye mbese mu ngabo nta gituma rero..nicyo gituma nubu ibihugu bitarafata mu mashati kaba karabaye kera.

6
citoyen 2019-06-13 11:15:18

Ariko uyu Mwenda umaze imyaka ahabwa agaciro kadasanzwe muri gahunda z'igihugu cyacu we si maneko ahubwo? hhhh Intambara avuga yo ashobora kuzategereza ko itangira agaheba!

7
citoyen 2019-06-13 11:15:09

Ariko uyu Mwenda umaze imyaka ahabwa agaciro kadasanzwe muri gahunda z'igihugu cyacu we si maneko ahubwo? hhhh Intambara avuga yo ashobora kuzategereza ko itangira agaheba!

8
citoyen 2019-06-13 11:14:48

Ariko uyu Mwenda umaze imyaka ahabwa agaciro kadasanzwe muri gahunda z'igihugu cyacu we si maneko ahubwo? hhhh Intambara avuga yo ashobora kuzategereza ko itangira agaheba!

9
ayisha 2019-06-13 11:14:20

hahahah ko mperuka mwenda abakorera mwashwanye gute

10
mazina 2019-06-13 11:12:51

Nyabuna banyamakuru mwirinde "kwenyegeza" intambara ni mbi.Umucuranzi wo muli Congo Brazza yararirimbye ati:"Semons l'amour et non la guerre mes amis" (Let us sow love instead of war).Bisobanura ngo:"Twimakaze urukundo aho kurwana".Imana ubwayo irabitubuza,ikadusaba gukundana.Nkuko bavuga,utangiza intambara ntamenya uko izarangira.Uganda na Rwanda,turi abakristu nibuze kuri 80%.Dukore nk'abakristu,ducure inkota zacu mo amasuka nkuko bible ivuga muli Yesaya igice cya 2 umurongo wa 4 havuga.Nibwo bukristu nyakuri.Kwangana nta handi bijyana uretse ku kwicana.

11
Nkusi Norbert 2019-06-13 11:12:16

Nkabantu muvuga ibyo mushaka cyangwa mukeka ariko byose bigengwa n'Imana! Icyo nzi nuko ntantambara izabaho hagati y'Urwanda na Uganda. Nimpuha zintambara ariko ntantambara yeruye izabaho.

12
Kagabo 2019-06-13 11:11:59

Muhumure nta ntambara ishoboka hagati ya Uganda n'u Rwanda.

13
Sinzayigaya James 2019-06-13 11:11:55

hhhh birasekeje Kandi birababaje birimo gutekereza nabi kuba museveni yumvako ashaka kuba umwami wibihugu bibiri sashaka guhara bugande nkaho yambariye inkindi Kandi ntashaka gukomeza kwitwa umunyamahanga mugihugu cyamavuko Kandi ariho iwabo murwanda. aheze murungabangaba ukwikuzakwe arifuzako hameneka amaraso yinzirakarengane abana burwanda nabagande bakicirwa muriyo ntambara yokwikuza aribeshya ntabwo azabigeraho ntanarimwe ikibi kigeze gitsinda ikiza kuva cyera na Kare ukuri gutsinda ikinyoma nahagarare hamwe rero tumukosore tumuhe isomo kubyo yibeshyaho byose abaganda nabanyarwanda Bose basobanukiwe neza ukuri kubiri kuba byose reka dufatanye duhe ikigwa umuswa m7 tureke kwirwanya kuko twembi turi abavandimwe twikwemera kumena amaraso yabana bacu hejuru y'umuntu umwe gusa ufutamye mubitekerezo.

14
Twadona 2020-01-21 14:59:54

Ubwo koko ntacyakorwa ngo iyo ntambara ihagarare ko abanyarwanda bapfuye ari benshi? Imana nifashe abayobozi kumpande zombi bahe agaciro ubuzima bw'abaturage bazayirwana.

15
Vumbi 2019-06-13 11:42:48

Ese uyu Mwenda ni iki ku buryo abantu bafata umwanya bagasesengura ibyo yanditse byose?? Kuki duta igihe mu bidafite umumaro, tukagereranya ibiriho n’ibitabaho??

16
Rukaragandweke 2019-06-13 11:42:04

Intambara irasenya ntiyubaka, ariko rero Kandi ntawatega agahanga ngo bahondeho ibuye. (1) Abanyarwanda turajwe ishinga n'ibikorwa by'iterambere . (2) Abanyarwanda tuzi uburemere n'ingaruka zo kubura umutekano, (3) Abanyarwanda tuzi imvune zo kubaka ibyangijwe n'intambara, (4) Maze rero ugihiga ubutwari muratabarana, Umunsi uriya musaza Museveni azamara guhaga umunyigi agashaka guturira ubwangati mu Rwanda tuzagaruka ku ndangagaciro z'umukurambere Umwami Rwabugiri ngirango muribuka igitero cy'imigogo maze tumucaneho inkekwe tumwereke ko tutari agafu kivugwarimwe abazungu bazareke tugarure agace kacu batwamvuye. Ntago twarebera umuntu uwari wese ngo adusenyere igihugu turebera.

17
Rupalirupaca 2019-06-13 11:41:30

Uyu ari hafi kuyarutswa uko mbibona

18
Inkotanyi 2019-06-13 11:41:13

Basore mwitegure, abo baganda nibumva bageze igihe cyo kwibagirwa ubutwari bwabo, Bazatere uRwanda rw' Imana,

1