1  

1
Amani 2019-06-12 08:42:31

Ahubwo bari baratinze. Nka biriya ADEPR yari igiye gukora Ni ibiki? Nyibamo ariko sinashyigikira ibyo mbona bitameze neza.

2
mazina 2019-06-11 18:44:21

Thank you HEC.Aba ni ba Rusahurira mu nduru.Abenshi barimo gushinga amashuli ya Theology,ni abantu bashaka gukira bitwaje Gahunda ya Leta.Ariko icyo tugomba kumenya,nuko kwiga Theology bidasonuye kumenya Bible.Abayehova mubona mu nzira bigisha abantu Bible,ntabwo bize Theology.Yesu n'Intumwa ze,nabo nta numwe wize Theology.Ariko nibo bigishaga abantu Bible.Ikindi kandi,Theology siyo ihindura umuntu umukristu nyakuri.Urugero,muli 1994,abantu bapanze Genocide benshi bali barize Theology mu mashuli ya Seminari.Mu masomo ya Theology,ntabwo bashyira imbere kumenya Bible. Bashyira imbere amahame y'idini.Urugero,aba Gatolika bigisha mu mashuli ya Seminari amasomo ya Canon Law,Mariology,Conciles,etc...Mbisubiremo,kwiga Theology ntibisobanure kumenya Bible.

3
Alexis 2019-06-11 18:44:16

Nibyiza kubwimigambi ya HEC hamwe na reta Gusa niba Hari amashuri yatangiye atujuje ibisabwa ni mubabwire ibisabwa mwifuza nkuko mwabikoze mu madini na matorero noneho nyuma nimubasu mugasanga batujuje ibisabwa muzabahagarike. Kuvuga ko Hari ababigezeho nibiki bagezeho rya shuri ryo kwa Mugisha ridafite?(African Theology )Nandi mashuri yose ibyangombwa arabifite ahubwo nibiki bidasanzwe mukeneye?

4
Farah H 2019-06-12 10:48:43

Rwose leta igize neza, ahubwo yinande nukubiyita ngo ba "apostle" ngo ni intumwa z Imana, murumva barigereranya na Yesu, Intumwa Y Imana Paul etc, murumva aliyokoko??? Donc Imana bayihinduye mubyara wabo

5
Maniriho Emmanuel 2019-06-11 13:55:11

Nibyo mudufashe muce aka kajagari. Munarebe abitwa aba pasteurs babe ari ababyize, kuko abenshi bayobya abantu bigisha (bakora interpretation ya) bibiliya mu buryo butari bwo. Dukeneye abayobozi b'amadini bajijutse, turacyabonamo benshi bafite imyumvire iciriritse cyane.

6
Celestin 2019-06-12 14:09:35

Ahubwo se ko nabonye guteka umutwe bitagombera amashuri? abawuteka ugashya sinabonye ari abatarize ahubwo! gusa kuwuteka wishyira mu rwego rw'amashuri udafite bihinduka ikindi kibazo. umuntu yabona Bachelor cg Masters nta na S6 yigeze abona koko ngo azi gusenga just! Nubwo bitwaza ko nuwo bakurikiye atigeze yisa amashuri azwi, ngo barashaka kugera ikirenge mucye cyo kutiga da!!!!!

7
Ntare 2019-06-12 08:37:05

Reka da! Theolojiya ni Science ikomeye? Yewe africa waragowe. Ubumenyi bugayitse nkubu, buganirwaho gute na LEta? SInakohereza uwo nkunda kwiga ubugoryi nkubu

8
HABANA Eric 2019-06-11 11:16:13

HEC Murakoze cyane cyane, rwose uburezi ntabwo ari ukwicara ngo nshyizeho gahunda/program yo kwigisha ibi n'ibi, hari amabwiriza, itegeko agenga imyigishirize ya za Kaminuza mu ngeri zose, hari ibisabwa, amasomo agize program ateguwe ate? n'ayahe?, hari abarimu basabwa babyize bafite urwego rwa PHD, Doctorat cg Master's, hari infrastructures (amazu, ICT, bibliotheque, laboratoire, ibibuga by'imikino, hostels,...). Theologia ni science nk'izindi inakomeye?! umuntu agomba kuyiga yujuje ibisabwa, amanota meza muri secondaire, muri bachelor's degree, kugirango ajye mukiciro gikurikiraho n'ibindi,... niyo mpamvu ahubwo HEC igomba gushyiramo imbaraga abaziga theologia bakabyiga ahantu hasobanuts kandi hujuje ibyangombwa, ndetse n'ababyiga bakaba bafite inota fatizo ryo kujya muri kaminuza, kuko abo biga theologia bazahura n'abanyarwanda benshi, ntidukeneye rero abantu bitwa ko bize kaminuza bashobora gutanga uburozi aho gutanga ibijyanye n'Imana bihembura abantu. ikindi hari amadini yabishoboye (protestant/PIASS, Catholic/CUR,..) afite Universities zizwi zemewe na Leta ndetse no k'urwego mpuzamahanga, nkeka rero ko abo bakwiye kujya kubigiraho cg bakoherezayo abakeneye izo nyigisho kuko science ntihinduka niba ari theologia baziga theologia. nkaba nongera gusaba HEC gushyiramo imbaraga abiga ubuganga bakaba abantu b'abahanga batsindiye ku manota yo hejuru (grande distinction), apana gushyira abantu bose batsinze mu buryo busanzwe ngo bajyiye kwiga Medecine, kandi ntihazagire universite yemererwa kwigisha Medecine itabifitiye ubushobozi. kuko amakoza akorwa kwa Muganga amaze kurenga urugero kandi akorwa n'abo baswa bize ahantu hadasobanutse kandi batujuje n'ibisabwa nk'amanota batsindiyeho muri secondaire,.... Mudufashe kabisa.

1