1  

1
briopeter 2019-06-12 14:10:05

Ariko mbona ibintu bijyanye n'inguzanyo zihabwa abanyeshuli bajya kwiga kuri Kamuniza wagirango nta murongo uhamye bigira!! Ndibuka njyewe narangije secondary school muri 2008, icyo gihe hari amanota runaka bafatiragaho bakavuga ko uwayagize azarihirwa 100% kandi adasubizwa, gusa bitewe n'uko nta makuru arambuye twabonaga agendanye nayo masezerano twagenderaga mukigare. Wenda turetse n'ibyo niba bibaye ngombwa ko abantu bashyura inguzanyo, birakwiye ko abashinzwe recovery babanza kwereka buri wese bireba akamenya amafaranga asabwa kwishyura, bityo akanasobanurirwa uko ayo mafaranga yayakoresheje. Iyo hajemo kugurizwa no kwishyura, biba hatariiiiiiii

2
Karani 2019-06-11 09:47:17

Umuntu yifuza gutangira kwishyura abariza he ayo agomba kwishyura?

3
Celestin 2019-06-11 11:49:39

Akajagari n'imikorere mibi biranga ibigo bigenda bihabwa inshingano zo kwishyuza ayo frw ni byo bituma icyo gikorwa kidatanga umusaruro! Muri iyi nkuru muti hishyuye abantu 85 gusa! None se ni bo bishyuye miliyari 7, 5 bonyine? Kuki mutajya muri database y'abishyuye twese ngo muduhe ibyemezo? Njye ubwanjye nishyuye hagati ya 2007 na 2009 ndi umukozi w'Akarere ka Muhanga (2007 na 2008) na Ruhango (2008 na 2009), narangije kwishyura (niba nibuka neza icyo gihe frw twakatwaga yoherezwaga muri SFAR!) ariko nabuze aho nabariza icyo cyemezo cy'uko nishyuye! Ubu wasanga nanjye bakimbara mu batarishyura! Ndatekereza ko hari benshi duhuje icyo kibazo! Ese abishyuye mbere y'uko BRD ihabwa izo nshingano ntibahabwe ibyangombwa ko bishyuye bazabihabwa na nde? Binyuze mu zihe nzira? BRD nidusobanurire Inama natanga: (1) BRD ikwiye gusubira inyuma igakorana n'ibigo yasimbuye muri izo nshingano hamwe n'ibigo bikoresha abo bakozi ikabanza ikamenya abamaze kwishyura ikabaha ibyangombwa by'uko bishyuye; (2) kugira ngo igikorwa kigende neza, BRD ikwiye gukora ibarura ry'abagomba kwishyura ikagaragaza na frw yishyuza buri wese, noneho ikabaha PIN number bishyuriraho kandi umuntu ashobora gukoresha muri system akamenya/ akabona frw asabwa kwishyura , ayo amaze kwishyura n'ayo asigaje kwishyura (byaba byiza iyo system ikoze ku buryo iyo umuntu amaze kwishyura ahita abona icyangombwa kiri electronic). Mugire umunsi mwiza

4
Uko ikibazo giteye 2019-06-11 12:01:45

BRD ifite akaduruvaye gakabije iyo watangiye kwishyura ntibashobora guhagarika kugukata igihe ideni ritarangiye,abantu benshi bishyura nta masezerano bafitanye na BRD. ikindi abantu bishyura amafaranga atangana kdi barize muri program imwe urugero abantu bize KIE barangije mbere ya 2007 barangije kwishyura ariko abarangije kwiga 2009 bo barakishyura kdi baratangiriye kwishyura rimwe,iyo ubajije kuri BRD baravuga ngo abarangije kwiga 2009 hari amafaranga y'ikiguzi cy'uburezi bongereweho ukibaza aho iki kiguzi cyavuye mu gihe bize combination kimwe n'abandi bize mbere yabo gusa BRD ntibasha gusobanura izi mpamvu ,ikindi kigaragara nta databases wabona igaragaza ko umuntu yarihiwe na Leta ,ikindi hari amafaranga yitwaga bourse yabaga agenewe abanyeshuri biga University ariko ntibayabone none nayo barayishyuzwa ,urebye muri BRD ni akaduruvayo gusa.

5
Olivier 2019-06-11 12:05:38

Ariko BRD baransetsa. Jye maze imyaka ibiri naramaze kwishyura mbirukaho buri munsi, none ngo 85 gusa! Nabera mbonye urwenya, aho umuntu akora nabi akabyitangariza mu binyamakuru. Nimwerure mwemere ko byabananiye ahubwo. Uzi umuntu umuntu abahamagara ngo murabirebaho kubirebaho bigafata imyaka! Nta nkuru imbabaje nk'iyi. Muzambwire uwo nabaza, narimyiriye nsiga inkingi

6
seburikoko 2019-06-10 22:41:50

Bazabanze bashyireho uburyo bwo gukora controll berekana neza uko bayaguhaye nayo baguhaye! Abayatanze bayatanze mu kavuyo ku buryo ntatekereza ko ubwanjye mbabajije ayo ngomba kubishyura batambwira uko angana ngo banyereke uko bagiye bayampa!!

1