1  2  

1
Nkurikiye-Imana: 2019-08-15 09:09:36

Mwibuke neza KO mu myaka mike ishize, hano ku RUBUGA rwa IGIHE, hanyuze inyandiko ivuga ko, mu Rwanda hagiye gutangizwa idini rya [shitani]! Mwitonde cyane kuko shitani ifite amayeri menshi cyane yo, kujijisha abana b'Imana. Uko jyewe mbibona! Iri ni rya dini rya shitani, ryatangiye kuyobya ABANYARWANDA. NYABUNEKA MWITONDE CYANE, KUKO UMWANZI shitani, AFITE AMAYERI MENSHI CYANE.

2
Salus 2019-08-13 21:35:30

Niyimenyekanishe neza! Naho ibyo kuvuga ko igitabo cye kizasimbura Bible na Kolowani aribeshya pe. Gusa nizereko atari gusaba ubufasha Leta ngo izamufashe abantu bacyemere ku gahato. Erega inyigisho za Bible iyaba zidaturuka ku Mana ubu ziba zarabaye amateka nk'ingoma y'abaromani cg Ottoman, kuko abapfuye kubera zo ntiwabara.

3
Damas 2019-07-22 22:03:41

Bibiriya ni ibyahumetswe n'Imana ,bifite ubugingo bwanone n'ubuzaza. Iraryoshye.

4
Jane 2019-06-30 09:01:46

Kuki se ashaka kubihindura yumvise ibirimo ari bibi?kuki c ahubwo wenda cyakunganira ibyo bitabo ,nkuko nubundi hari ibitabo bindi bibyunganira.Namugira inama yo kwitonda kuko atazi ibyo akinisha.

5
??? 2019-06-18 09:35:20

Niyandike igitabo tugisome tumenye ibyacyo apana kuririrana NGO abanyarwanda turi beza twahoze turi beza. Reka mbabwire ibyo mwiyitita byose biramaze Ahubwo ikibazo ni iki NGO ubanye ute n'amugenzi wawe??ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda... Iyo ibi abanyarwanda muza kubimenya. Banyiri iyi mico sasa hari icyo nababonye muri kudukundisha ubunyarwanda kurenza ubumuntu Impanvu:muvuga umuzungu nabi..2.n'umukristo musigaye mu mwita inka!. Gukunda urwanda rwanyu ntamumaro mugihe mudakunze umuntu(isi yose umuzungu) Muzabaze neza icyo twakundiye kristo. Adutoza gukunda Bose..apana ibyo byanyu NGO sinzi barayobye Bizarangira nka parmehutu...(buriya narikuyemera ho gato iyo baza batoteza umututsi ntacyo Wenda kuko aribyo bahisemo...ariko see umuhutu biyitiriye we bamumariye iki??bamuteje imbere se??bamuhaye amahoro yo mumutima we oyaaah barabashuka batiretse.. Byarangiye babahekesheje umuzigo uremereye cyane... Nkuwo muzisangamo murebye nabi W'urwango None ubwo ko muvuga NGO Imana y'ukuri in iy'abirabura ubundi mubona dutandukaniye kuburyo ibikuba byacitse yakwitwa iya Abrahamu yakwitwa iya ryangombe yakwitwa iya Mubarak's ntacyo byahindura nshuti??kuko twese turi umwe... ubundi uyu mubalaka niwe mwizeye?? Uzandika atabebeshya?? Umuntu watangiye muvuga NGO babaka amafaranga muze abereke ibyo bataka amafaranga??? Ntabyo arabajyana mukabari...harya ntayo mutanga NGO mukunde ubwenge bugotweho gato univugire amagambo utatinyuka uri muzima nurangiza mugitondo umutwe ubyimbe?? Cgw muzajya gufana mugeze aho murwana oyah da ntabakirwana ahubwo uzarebe ibyo bakora.... Mubaze impanvu bemera Kristo? NGO Kristo bavuze n'umuhimbano batuzaniye undi?? Uti se mwabikuye he? NGO mugitabo cya science?hahhhh Nshuti zanjye ntamateka yanditse afatika agaragaza neza koko ibyo muvuga ....ahubwo biragaragaza kwibohora kutarimo ubwenge Muzibohore nka FPR inkotanyi nshuti mukize utabarwa murinde umubi kuba mubi.. Ibyo byanyu byo kuzana urwango we will see,..NGO umuzungu nimubi yatwibye ibintu yeee yeee yeee ibyo n'ibiki?? Igitangaje uyu mugabo utazaniye urukundo rwinshi Ku Rwanda kugira tumwere yize hanze afiye amashuri akomeye n'igitangaza muri politic n'ibindi yigishijwe nabazungu none ari kutubwira NGO hahahhhh... Open your with your mind not emotional thing Mudukundishe u rwanda kuko ntimuturusha kurukunda ariko kutwangisha ibyo musanze twarabirambiwe SVP.

6
Bahinduye uburyo 2019-06-18 09:34:50

Bahinduye uburyo Maze igihe nitegereza urugamba RWA Africa two kwibohora.... Mubigaragara twararutsinze gusa hari ibigikomeje Hagarutse ibintu byo kwikundisha utwacu tunuka NGO abazungu baraje badutwara ibyacu hahahh Ntaho utaniye nuwo babwiyengo uriya mwishywa wawe si umunyarwanda in umunya Ethiopia nibindi nibindi bati nibyo koko twirwaneho hahhaah Nana nabo NGO basanze bibiliya aricyo kibazo hahh ubundi abayikurikiza nibangahe?? Twakabonye inyungu iyaba twayikurikizaga barashaka NGO twibere abatinganyi ubwo duce ukubiri no kubyara..... Murebe urutonde rwabantu bitwa ko bari kuzana impunduka mwiza in Ababa babatinganyi ntago mbanze ariko tuzazima.... Bibiliya in nziza guys ibyo byo kutwigisha NGO ibyacu nibyo byiza NGO baraje baradukopera Yego rwose byari bikwiye ko badukopera ubuse sibwo mumenye ko ubupfura n'indangagaciro bibajo??? Imana rero yakoresheje abazi kwandika kugira NGO imyaka myinshi tuzige imico mbonera Muzanyereke igitabo cyanditsemo iyo mico myiza abanyarwanda mwirata mwarangiza abahisemo kwiga imico myiza(from bible) mwirirwa mubita injiji...ago maco y'inda nzareba ibyayo.. Niyandike igitabo tugisome tumenye ibyacyo apana kuririrana NGO abanyarwanda Yuri beza twahoze Yuri beza. Reka mbabwire into mwiyitita byose biramaze Ahubwo ikibazo ni iki NGO ubanye ute n'amugenzi wawe??ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda... Iyo ibi abanyarwanda muza kubimenya. Banyiri iyi mico sasa hari icyo nababonye muri kudukundisha ubunyarwanda kurenza ubumuntu Impanvu:muvuga umuzungu nabi..2.n'umukristo musigaye my mwita inka!. Gukunda urwanda rwanyu ntamumaro mugihe mudakunze umuntu(is yose umuzungu) Muzabaze beza icyo twakundiye kristo. Adutoza gukunda Bose..apana ibyo byanyu NGO sinzi barayobye Bizarangira nka parmehutu...(buriya narikuyikunfa ho game iyo byiza batoteza umututsi ntacyo Wenda kuko aribyo bahisemo...ariko she umuhutu biyitiriye we bamumariye iki??bamuteje imbere she??bamuhaye amahiro yo mumutima we oyaaah barabashuka batiretse.. Byarangiye babahekesheje umuzigo uremereye cyane... Nkuwo muzisangamo murebye nabi Ndi umuntu mbere yo kuba umunyarwanda.

7
Rugamba Elijah 2019-06-17 17:19:20

Ayayyayaayaaa. Burya Koko abayobe baragwira wowe wumva ko wwhindura Bibilia umeze nk'umuntu utera imigeri kumihunda. Ayo mashuri wize ahwanye na zeru kuko ushaka gukora ibidahoboka. Reba hejuru mukirere urebe kiriya gicu. Izuba n'inyenyeri birimo numara kumenya ubifashe ngo bitagwa Kandi akaba anatuma ibihe bisimburana nta ruhare na ruto ubigizemo, Abe Ari bwo uzasohora iyo ngirwa gitabo yawe. Umuco ni mwiza ariko niba utekereza ko wakuraho Bibilia uri kuvunikira ubusa.

8
Rugamba Elijah 2019-06-17 19:12:17

Ayayyayaayaaa. Burya Koko abayobe baragwira wowe wumva ko wwhindura Bibilia umeze nk'umuntu utera imigeri kumihunda. Ayo mashuri wize ahwanye na zeru kuko ushaka gukora ibidahoboka. Reba hejuru mukirere urebe kiriya gicu. Izuba n'inyenyeri birimo numara kumenya ubifashe ngo bitagwa Kandi akaba anatuma ibihe bisimburana nta ruhare na ruto ubigizemo, Abe Ari bwo uzasohora iyo ngirwa gitabo yawe. Umuco ni mwiza ariko niba utekereza ko wakuraho Bibilia uri kuvunikira ubusa.

9
nzagusanganira 2019-06-16 12:03:58

Imana iraje imukubite urushyi nk'urwakubiswe Herode agahinduka Inyo

10
tim 2019-06-12 14:40:07

Ngo "abantu bahinduye uko babishaka mu nyungu zabo, barangiza bakabyandika muri Bibiliya na Korowani"....hanyuma se we ari mu biki? Ni ukuvuga ko we agiye kwandika nta nyungu? Asye!

11
innocent 2019-06-13 11:49:57

Ni byiza ko abantu batera imbere mu bwenge mu ikoranabuhanga kuko bidufasha mukubona service bitworoheye, kandi tukanavanamo akazi. ariko kandi hari ibyo tudakwiye kwitiranya, gkinisha cyangwa ngo wenda tubikore tugamije gusetsa abantu. Bibiriya kubemera Yesu kristo, uyu munyamategeko namugira inama ko atari dictionnaire cyangwa ikindi kibarankuru gishyirwaho comment nkizi ngizi yanditse. cyakora amateka asanzwe byo ni sawa twaseka tugakurikira, ariko iriya igira ubumenyi butigirwa muri primary......profesora. utuganirize ibindi ufitemo impamyabushobozi ariko hariya waba urimo kutubeshya.

12
habineza vedaste 2019-06-12 10:50:45

ariko mubona ariki mwakora ngo mudukure kuri yesu kristo wacu keretse utaramenya ineza ye ahubwo banyarwanda bavandimwe uwasogongeye akamenya ukoyesu agiraneza nabibwire nabandi naho ubundi yesu araryoshye pee (ipfubyi kumumenya byaduhaye amahoro, abori barazengereje nimwuka mibi ubu barashima )ubu kirezere nicyose . yesu niyamamaree ubu niteka !!!!!

13
Mukristo 2019-06-12 08:28:39

Abazimu ba gakondo bahanga imirimo. Imana siyo gukinishwa kandi imusange. Asomane ubushishozi Ibyakozwe n'intumwa 9:5; 12:21-23,

14
Rwagitinywa 2019-06-12 10:50:33

Ndumva iki gitabo gitinze kuza mubyukuri, sinumva impamvu ubupfura, ubudahemuka,ubutore, ubunyangamugayo bwashize mubantu umwaduko w'abazungu (ari nabo bazanye uwo kirisitu ino) Uje. Ibitangaza musoma muri Bibiriya(niba nabyo byarabaye) niryari bitabaye ino? Uyu mugabo ndamushyigikiye

15
Rwagitinywa 2019-06-12 08:45:46

Ndumva iki gitabo gitinze kuza mubyukuri, sinumva impamvu ubupfura, ubudahemuka,ubutore, ubunyangamugayo bwashize mubantu umwaduko w'abazungu (ari nabo bazanye uwo kirisitu ino) Uje. Ibitangaza musoma muri Bibiriya(niba nabyo byarabaye) niryari bitabaye ino? Uyu mugabo ndamushyigikiye

16
Odilo 2019-06-12 10:50:31

Wowe wiyise emmy ndashaka kukubwirako umuco wacu wubakiye ku ijambo ry Imana,umuntu wese uri mu muco w abakurambere aba ajyendera mu Mana koko kuko umuco wacu ni "ubupfura"kandi Imana niyo mfura ,ubupfura niyo kamere y Imana ,iyo abanyarwanda bose baza kuguma mu bupfura tuba twaranesheje abakoroni kandi ntawari gutema mugenzi we amuziza uko yaremwe.mbisubiremo "abakurambere bacu bagize ijambo ry Imana umuco wabo"barigenderamo yewe naho batannye bagacyahana bakagaruka ku murongo ,ibi rero nibyo usanga muri "kirazira"ureke ibyo bahimba babeshyera abakurambere kuko abakoroni icyo babanje gukora ni ukuyobya kuburyo bakumvisha ko wowe abakurambere bawe ari babi ngo wemere ko batari bazi Imana maze maze utangire wiyange ujye uvuga amazina y abazungu ngo aburahamu isaka yakobo ngo abe aribo wiyitirira ,none koko dore bamwe byabafasheho kuburyo iyo havuzwe abakurambere babo usanga bitakuma babita babi ngo abapagani nyamara ahubwo nibo bana b Imana ,bo ubwabo biyitaga Benimana bisobanura abakomoka ku Mana kandi bakiyijyenda imbere nayo ikabana nabo,muri bo hari abahanuzi aribo ba Nyirabiyoro,na ba Mazimpaka Yuhi werekwaga ibizaba,umva Imana yajyendanye n abakurambere ndetse nkubwire ko ntawo mu isi wigeze atunganira Imana kurusha abakurambere.ariya mazina wumva yose y amazungu ngo aburahamu ngo isaka ngo Job byose ni ibyo bahinduye kuko nta muzungu watuye Afrika rero biyitiriye umuco wacu bakuramo amazina y abacu bayasimbuza ababo ntuzigere ugirango abisiraheli bavugwa bibiliya bigeze baba abazungu reka da,bari abirabura ndetse abanyarwanda niho baturutse kandi iryo zina isiraheli ntitwigeze turyumvana abakurambere ryadutse ku mwaduko w abazungu ariko ukabona ibyanditse muri bibiliya ubisanga mu muco wacu yewe ni indyo abo bisiraheli baryaga niyo abanyarwanda baryaga ,biriya byose by imihangp yo kwera no kwirabura byakorwaga i Rwanda ukabisanga muri bibiliya ukibaza uti ese ninde waje kuneka u Rwanda kuburyo yagiye akandika igitabo cyuzuyemo umuco wacu ariko amazina atari ayacu?ibyo byonyine bigaragaza neza ko abazungu bakuyemo amazina y abanyafurika bakayasimbuza ayabo nkuko baje badutsindagiraho ayabo kuburyo utaryiswe bamufungira byose mbese amazina yabo yari nk indangamuntu kuburyo utemeye ngo padiri arimwite yafungirwaga imibereho nicyo cyatumye rero bayoboka bakayitwa ku gitutu cy umuzungu yewe Musinga we yarabyanze maze baramuca muri gakondo ye,ngaho ibaze ariko ikihishe inyuma yo gutsindagiraho umuntu amazina yabo kuburyo ubyanze bamuca?ni nako rero bahinduye amazina muri bibiliya bagakuramo ay abanyafurika kugirango bitazamenyekana ko bibiliya ari umuco w abanyafurika ndetse ko ari abakurambere bacu bajyendanye n Imana muri ziriya nkuru usoma muri bibiliya. Niyo mpamvu bazanye n ibishushanyo byabo bisa nk abo(abazungu)babyise ngo Yesu na Mariya na Yozefu kugirango baroge intekerezo zacu tujye tugirango koko Imana yigira umuntu ngo yaje mu ruhu rwabo kandi sibyo kuko yaje mu ruhu rw abirabura. Rero rwose bibiliya si ntagatifu nkuko babeshya kuko abazungu barayitobye bishyiramo kandi ataribo bavugwa ibyo babikoreye kugirango bayikoreshe badukoroniza batwice intekerezo twumveko bari hejuru yacu kuko n Imana yaje mu ruhu rwabo mbega hahhh kandi koko ubonako hato abo byafasha bumvako umuzungu ari hejuru yabo nyamara ntacyo aricyo,umwirabura muri iyi si niwe ufite amateka ahambaye ariko ukabona umuzungu yarayititiriye maze akirirwa avuga ubucakara gusa nk amateka y abirabura nyamara n abazungu bakorewe ubucakara na bene wabo b abarabu,yewe na bino by abarabu biyitirira muhamadi nabo bahinduye izina rye kuko ubundi muhamadi yari umwirabura yewe akomoka na hano hirya muri Libya ,kandi nta wundi wigeze atura Afrika kereka umwirabura naho bariya barabu cg abazungu igihe bagereye aha muri Afrika kirazwi. Ubona ko abarabu n aba bazungu bose bakoze amayeri amwe yo gufata iby abirabura bakabyiyitirira ari nayo mpamvu usanga abarabu bagutsindikaho amazina yabo ngo ubaye umusiramu n abazungu bagutsindikaho ayabo ngo ubaye umukristo,mbese uwo kristo biyitirira niba ibye ari ukuguhindurira amazina yawe akakwita ayabazungu ngo niyo ye uwo Kristo urumva hari aho ahuriye n Imana koko?uwo ni uwabo bihimbiye kuko Imana nta na rimwe wayisanga ngo maze ikubwire iti kugirango ube uwanjye ndaguha izina ry abazungu reka reka ntibibaho kuko Imana y i Rwanda niyo yatanze indimi bityo amazina yose mu ndimi zose irayemera .erega ubwo abazungu bakita ayawe ngo ni amapagani nyamara aribo bapagani kuko twebwe iyo abakurambere bacu bavugaga Imana y i Rwanda ntibigeze batsindikaho abanyamahanga amazina y amanyarwanda ngo niho Imana y i Rwanda ibumva oyaaa bo rwose ubu butindi ntabwo bari bafite kandi baziko Imana ari urukundo kandi ikiranuka bityo badashobora kuyibeshyera. Rero uyu mugabo rwose ibyo avuga ni ukuri,abo bazungu iyo bibiliya bayikuye he?si hano muri Afrika?hanyuma ko bo bayihinduye bagakuramo amazina y abanyafurika bakayasimbuza ayabo?yewe ni byinshi bakuyemo rero rwose bibiliya si ntagatifu kuko barayitobye,ariko ijambo ry Imana ntawaritoba ngo abishobore kuko ijambo ry Imana niyo ubwayo,ariko bibiliya yo ni igitabo cy imfashanyigisho kirimo ibyo Imana yavuze ikanakora kikabamo n iby abantu bavuze bakanakora,intambara barwanye,ubugome bakoze n ibyiza bakoze ,ijambo ry Imana si igitabo ahubwo ni ubuzima,buri wese aha yitekerejeho ubuzima yabayeho ch abamo yabonako Imana ariyo yonyine imurwanirira mbese yabonamo ijambo ry Imana ndetse agatanga ubuhamya abantu bakabohoka nyamara adakoresheje bibiliya cg korowani ,rero rwose muzirikane ko Imana iba hose kandi idahinduka uko yari iri nubu niko ikiri,yajyendanye n abakurambere nabo ubwabo barabyivugira mu bisigo kandi bavuga ko baturutse mu majyaruguru iburaairazuba bwa Afrika bihura neza naho liriya gihugu bita israel kiri bikagarahaza ko abakurambere bacu ariho baje baturuka kuko kiri ni igihugu cy abirabura kandi kiri kuri Afrika nubwo bazungu baba bashaka kuyobya uburari ngo kiri aziya kugirango batandukanye Afrika n amateka yayo bajye bayitirira ibibi kandi nabyo nibo babizanye duhereye hano iwacu tuzi ibyabaye 1959-1994.

17
Umwiru 2019-06-12 08:40:12

mureke twibonere igitabo, nagire vuba ahubwo naho bible itesha abagore agaciro yamagamwe mu rwanda

18
aphr 2019-06-12 08:37:25

HOLY BIBLE IS UNTACHABLE BOOK FOR ME, I RESPECT IT 100%. WORD OF GOD IS WORD OF GOD.

19
Emmy 2019-06-11 11:59:44

Twese tuzirikana amateka y'igihugu cyacu kandi turagikunda,gusa hari ibyo tutagomba kwitiranya,amateka yacu ntakuraho ukuri Ku ijambo ry'Imana yacu.Hari abo nabonye bavuga yuko abazanye ijambo ry'Imana aribo batumye tudatera imbere ariko ngirango baribeshya cyane kuko babanze barebe Aho twari turi icyo gihe naho tugeze ubu,barebe n'ibihugu bigendera Ku mahame y'Imana aho bigeze mu iterambere.Abanyarwanda twese ni twubaha Imana tukareka ibibi tukimakaza ibyiza nta kabuza iterambere twifuza tuzarigeraho.Ariko ni tugomera Imana tukayibangikanya ibigirwamana tukivuruguta mu byaha twitwaza umuco wa kera ibyo twibwira byose bizahinduka imfabusa tubirebesha amaso yacu.

20
MUTEKEREZE KABIRI RWANDA 2019-06-11 11:57:22

muraho, ntitwanze abakora uko bashoboye NGO ibintu bigende neza ariko bagire ubwitonzi ndetse nibindi byose biza byitwaje gukundisha abantu utwabo ndetse ubwabo kuburyo ababiyoboka babijyamo Neza urugero: muri rubanda nyamwinshi nimwe banyarwanda bukuri abandi Ni inyangarwanda... muzi umubare wababikurikiye???kugezaho umubyeyi yica twishywa twe, two ni inyenzi we NGO nibo banyabo barabashuka impanvu mbihuje ababagabo bamaze igihe Bari muri iyi gahunda ntagaye ariko nkeka ko idakoranwe ubushishozi icyo tsaba mukore uko mushobora ariko mwirinde gutukana no gupfobya abandi banyarwanda mukunze kwita injiji(abakristo) biratangira bitwa injiji ubu barikwitwa Inka zikamwa ejo bundi sinzi ibizakurikira*" sibyo nihimbiye basomyi banyarwanda urwango ruragatabwa aba batubwiy kwanga abakristo(injiji), muzareba ibikurikira 103.6fm muzunve uwitwa Mugabo John azabata mukabi yitwaje kubakundisha ibyanyu n'utwanyu mwibagirwe abandi nshigikiye gukubitwa urushyi rumwe ndetse nkatega undi musaya... byibuze ubinkorera akazahinduka mwiza kurenza kunkubita rumwe nkakwishyura urundi n'abana bacu bakazajya bishyurana gutyo gutyo ngurwo urwanda bashaka kubera kwikundisha u Rwanda kurenza umunyarwanda??? ubundise bibaho gukunda urwanda naho umwanyarwanda wapi??? no sense Imana yahaye inyandiko inwe (ntiturayimenya,kubera kutabishaka) isi kugira NGO itwigishe ibyimyitwarire ikwiye Kandi ikorra uko ishobora ibiha abazabasha kubirinda igihe kirekire ndetse nyuma Iza kubigeza mumaboko yabakomeye nabo bayigeza kwisi hose ubu buri muntu yemerewe keihitiramo ibimukwiye ikiza n'ikibi twarakimenye ariko ntidukwiriye kwemera uwigisha ibibi urwango nooo. abanyafurika kucyi kwibohora muri kubisimbuza u rwango @mugabojohn gabanya kubeshya ndetse na mubalak mupfobya abandi ahubwo mugaragaze ibyanyu nuko ibyo mupfobya aribyo bifite agaciro NGO urwanda bagukubita urushyi ugahita umwishyura??? mbega amabi ese ko nunva unyuranya na gahunda y'urwanda ubu uwarokotse yagahise akubita urushyi uwarumubanje??cgw urwanda rugashimuta abagande?? mutekereze kabiri Rwanda. nuwaba yitwaje gukunda igihugu afite uwo apfobya arwanywe.... #bigomba guhinduka.

1  2