1  

1
Beatrice ufitingabire 2019-06-14 13:34:07

Muraho, Iyi nkuru mu by’ukuri ifite gahunda nziza yo kugaragaza ibyiza by’uko abagize umwanya ubagaragaza batawusoza basohoka igihugu, ariko yari gusobanuka no kudushoboza gushima uwateye imbaraga cg uwahanze uburyo bworoshya iyi gahunda kuko birumvikana ko ari ho. Ari Joly ari ba Elissa nk’uko bakurikiranye iyo baba barabyikomoyemo nta wabateye ikibatsi mu mutima, ntibari kuba barashatse ngo banemererwe ayo mashuri yo hanze kuko no kubyemererwa si ubuntu. Ni gahunda nziza pe aliko ivuzwe uko iki birushaho kugira agaciro k’umwimerere. Murakoze

2
Soso 2019-06-08 11:29:14

Wow..ndumva nkunze ba nyampinga bacu cyane, yego no kujya kwiga hanze si bibi cyane cyane iyo ibyo ashaka kwiga mu Rwanda bidahari, ariko bihari ni byiza iyo ahigiye agakurikirana n'imishinga ye, akanakorera mentorship abandi bana b'abakobwa nabi bakiga kwigira.

3
Uwera 2019-06-07 13:16:19

Abo nuko nabo bashinze imitungo ibungukira muyo bungukiye muri miss liliane umuhaye visa urebe ko umubona Ikindi miss jolie na gisabo na Elsa binjiza menshi kurenza ayo bakorera bari hanze Rero buri wese areba ahari inyungu U Rwanda hari inyungu ntujya hanze zidahari ujya hanze ngo urebeko wabaho neza nkuko ubyifuza Numva ntawacira miss urubanza pe Ikindi aba abonwa ni Isi yose ushaka wese yamufasha akaba yakwiga aho ashatse Rero nabo nibabona inyungu mu Rwanda bazagaruka batayibonye aho bari baka bahishimiye bafasha iwabo bakinjiza dollars mu gihugu numva ntako bisa

4
bimawuwa 2019-06-06 20:47:53

abagiye hanze nibyo bashakaga kuva kera niyo mahirwe bakoresheje yo kunyura muguhatanira ikamba abo basigaye nukubashigikira mu bikorwa byabo bya burimunsi no mu mubereho yabo ariko ni kuki izo bank ni bindi bigo bamamaza bitabaha akazi bakarushaho kwiteza imbere ubuni bagakoresheje ayo mahirwe yo guhabwa akazi kurusha kujya kuba hanze. njye ndanenga system hari ubuzi bwinshi hari ama company menshi kuki mutabashakira akazi wenda parttime bakabifanya no kwiga.

5
sefu 2019-06-06 10:36:06

None se kuba Nyampinga w'u Rwanda bisobanuye kuzaba ishyanga? Iyo atowe se bamugurirayo n'ikibanza cyo guturamo mu mahanga! Ndabona kuzerera mu mahanga nta cyo ugiye gushaka kiruta ibyo wabona inaha ari ukwisuzugura no gusuzuguza iwanyu. Kuba mu Rwanda warabaye Nyampinga mbona nta kibazo cyakagombye kubamo, ahubwo n'abandi nibaze dutange umusanzu mu gihugu cyacu, tucyubake.

6
Genesis 2019-06-06 10:35:58

Ariko se ubundi wabobye ubuzima bwiza n' ibyo gukora bigufitiye iyungu iwanyu, waba ujya mu mahanga gukorayo iki? Abararikira amahanga ni ababa bashaka kujya guhaha naho ubundi nta wajya guhaha ibyo already afite.

1