1  

1
Elisa 2019-06-15 09:46:21

Imana ibahe umugisha

2
Elisa 2019-06-15 09:46:21

Imana ibahe umugisha

3
PLANK 2019-06-14 11:45:00

Ibyo Papa yemeje ko bihinduka ni byo. Abavuga ko yahinduye ibyo Imana yategetse barabeshya kuko habayeho ikibazo cy'ururimi bikumvikana nabi, naho ibiri muri Bibiliya byo nta cyahindutse. Murakoze!

4
Anny 2019-06-10 13:45:08

Imana yacu ntamakosa igira ibyo yategetse byose birakomeye kandi birakwiriye ahubwo bazabona ishyano abahindura ibyo yavuze kuko ntibayirusha ubwenge cyane ko Bose ari ibiremwa byayo.Nonese icyaremwe cyarusha ubwenge uwakiremye?Mwitondere iby'iyi minsi tugezemo.

5
Aaa 2019-06-07 19:08:01

Ikizima nurukundo tuzagirirana Muraakoze dukundane tuve mu moshya

6
Uwimana 2019-06-06 20:34:02

"Ntudutererane mu bitwoshya" nta kizahindukaho mu Kinyarwanda, kandi abepiskopi bacu baranabisobanuye mu nyandiko yihariye. Ibyo uyu munyamakuru yizaniye abikuye hehe? We arumva "ne nous soumets pas a la tentation" na "ntudutererane mu bitwoshya bisobanuye ikintu kimwe? Icyo umuntu atazi arabaza ntiyihimbira ibye.

7
Evode 2019-06-06 20:48:22

Nahariya ngo " nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho " bazahindure wenda bibe "natwe nitubabarire abaducumuraho" kuko kubivuga nkaho tubikora neza arko urebye neza wasanga hari igihe tutabikora

8
Andreya Rudatinya 2019-06-06 10:35:52

Ndabashimiye Bavandimwe mwese mumaze gutanga ibitekerezo byiza bitwubaka nkabanyarwanda beza. Ntacyo na Papa rwose ndamwubaha. Icyo mvuga nuko ntemeranya no kujya bahindahira bibiliya uko bashaka! Icyangombwa nuko dukwiye gukundana, gukora byiza, tukabana n'abantu bose neza, tugafashanya, tugasenga Imana yacu kuko ariyo iba itubeshejeho uko ariko kose. Ikindi nuko nemera ko twese Imana idukunda nta kurobanura! Amasengesho rwose ntacyo atwaye ahubwo twe dusenga tubikuye ku mutima! Haricyo nibaza: Ese Papa aragisha abayoboke inama kuko bamaze kujijuka cyangwa biri muri gahunda zabo zo kuvugurura amategeko yabo! Haaaaaaaaa! Imana ibane nanjye!

9
muvunyi 2019-06-06 10:35:45

Iyi Mana igira amakosa niyo nanze. nimwemere Imana umuntu avukana (imumenyesha ikiza n'ikibi) mureke iyo mwigishijwe mubitabo (incurano)

10
Ruga 2019-06-06 10:43:07

Ni nkibi byose Eddy Kenzo yise "systemVolongoto" mu ndirimbo ye nshya Na Bibiliya bayihinduye kenshi bitewe nibiri munyungu zabo

11
Ndi 2019-06-06 10:42:53

azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko........Daniel 7:25

12
Willy 2019-06-06 11:18:01

Wowe wiyita Mugabe, ndabona wuzuye byinshi usanganywe. Komereza aho kandi ushishikare. Urwo ni urwango n'inzika ufitiye Kiliziya, nyamara usesenguye neza wasanga ntacyo bikumariye. Kuvuga impinduka yabaye kubera abagiye bakora amakosa mu ihindurarurimi hari aho bihuriye na Batisimu y'abana? Les chiens aboient, la caravane passe koko!! Kiliziya ni imwe itunganye kuko Nyirayo ari intungane kandi yavuze ko n'ububasha bw'ikuzimu butazayikangaranya. Va mu manza dukundane ibindi ni amanjwe!!

13
Keza 2019-06-05 23:43:21

Ibinibyo bita desordre! Jesus( Amahoro n'imigisha by'Imana bibe kuri we) niwe wigishije iryo sengesho none abantu baricaye hasi ngo ibitubihindure sibyo! Ibi rwose bigaragaza neza Kandi bigahamya buryoki Bible yakomeje gukinirwamo nabana babantu! Bafashe Injiri yahishuriwe Jesus(pbuh) buri wese akayandika uko yishakiye. John ati iyi ni evangile according to me,. Matayo ati nanjye iri ni ivanjiri according to me, yeremiya, yessaya etc.... Etc... Etc....! Nagahoma munwa. Barayobya Imbaga rwose ababagabo!

14
Murwanashyaka Saidi 2019-06-05 23:43:14

Ijambo ry'Imana ubwaryo riratunganye kdi niryukuri ntamuntu numwe munsi y'ijuru ufite ubutware bwo kugira icyo arihinduraho,nne c arakuraho ibyavugako Imana ikwiye kubahwa mw'isi no mw'ijuru ngo mw'ijuru gusa ubwo icyubahiro mwisi kizahabwa nde, Imana iduhumure amaso kdi iduhe umutima wokuyubaha kko nibyo bikwiye umuntu wese

15
DUKOMEZEGUSENGA VĂ©daste 2019-06-05 23:42:13

Ni uko n'amategeko 10 Imana yitangiye ku musozi SINAYI azayahindura ngo barafutura.Ubundi se bakoresheje Bibiliya Yera yo idakeneye gukosorwa yatirutse ku mwimerere w'inyandiko zahumetswe zikandikwa n'abaheburayo mu rurimi rwabo aho gukoresha ibyoabagiriki bahinduye bagashyiramo amakosa atururse ku myumvire yabo ishingira kuri filozofiya aho gushingira ku byo Yesu yavuze.NTUDUHANE MU BITWOSHYA ntibisobanutse?None bati NTUREKE TUJYA MU BITWOSHYA mukumva nta kibazo!Ko bahunga ububasha bwo guhitamo bwahawe ikiremwamuntu?Ejo ibyo bazoshywa bazavuga ko Imana yanze kubabuza ko ubwo yabyemeye!Tube maso bantu b'Imana,ukuri kwinshi ikinyoma gike=inzoga ya Babuloni,...Itangiriro 3:1,2

16
wesdvfbgchj,knl 2019-06-05 19:42:13

fghgjjhgfdcsxsscdfghgfbgf

17
mugabe 2019-06-05 18:38:52

mwiriwe neza? nsimiye umuyobozi wa kiriziya intambwe ateye gusa amakosa n'ibinyoma biri muri bibiriya ni byinshi, * ubwayo kuyita ijambo ry'Imana sibyo kuko iyo biza kuba aribyo ntabubasha bari kuba bafite bwo kugira icyo bahindura, kuba bagira icyo bahindura nuko ar'igitabo cyabo nka kiriziya (organisation,campany or societe) abazashaka kumenya bakareka kwemera no kwizera buhumyi bazamenya ; badukubuye mu mutwe badukuramo amateka yacu baduha ayabo none turayasenga basogokuru babaye abazimu ababo baba abatagatifu . umuyobozi wa kiriziya azadufashe asobanure nibyo kubatiza abana babahimbira ibyaba by'inkomoko, batubwiyeko baba bashaka abayoboke nubatwaye akabatwara yo abizi ko anjyanye umuyoboke mushya bititiriwe icyaha cy'inkomoko cyitabaho. harakabaho U Rwanda n'abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo kandi baziko ari gakondo yabo aho kuba i kanani cg siyoni koko bakakwigisha ngo i wanyu si hano ukemera ubwo kuki mushaka abagore mukabyara mubyarira mubusuhuke mwategereje mukazabyara mugeze i wanyu ubwo se abana tubyara tuzabaraga iki niba i wacu atari hano mbega ubujiji banyarwanda mwakangutse koko. mbere badukangishaka amashuri yabo n'ibindi ubuse biracyari uko uwize neza nuwize kwa padiri na twelve years basic eductaion baratsinda neza ; ngo hahirwa abakene koko bo ko bafashe ubutaka bwiza bw'Igihugu cyacu, bubaka amahoteri ko batabiretse niba hahirwa abakene ; ngo ntukibaze ejo hawe Imana irahazi? kandi bo baba bafite igenamigambi ry'imyaka irenga 100 imbere, mwaretse tugahumuka koko. murakoze basomyi iyi nkuru iransembuye .

18
gatare 2019-06-05 15:07:34

Ni byiza ko Paapa yahinduye bimwe muli Dawe uri mu ijuru.Ariko akwiye no guhindura aho Gatolika ivuga ngo:" Ingoma yawe yogere hose".Mu Gifaransa,haravuga ngo:"Que ton royaume vienne" (Let your kingdom come).Ubusobanuro bwiza mu Kinyarwanda ni:"Ubwami bwawe nibuze".Iyo dusenga buri munsi tubwira Imana ngo :"Ubwami bwawe nibuze",tuba tuyisaba kuzana ubutgetsi bwayo.Nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga,ku munsi w'imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi yose,ibusimbuze ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11 umurongo wa 15 havuga.

19
HADIX01 2019-06-05 14:40:57

UBUSE NIBWO BABONAKO BAKOZE AMAKOSA KUVA IGIHE CYOSE BIGISHIRIJE BIBLE IMYAKA NI IMYANIKO UBU BAKABA ARIBOWO BABONYEKO BURYA BAKORAGA AMAKOSA MURI RIRYA SENGESHO RYA DWE URIMU IJURU

20
HADIX01 2019-06-05 14:40:45

UBUSE NIBWO BABONAKO BAKOZE AMAKOSA KUVA IGIHE CYOSE BIGISHIRIJE BIBLE IMYAKA NI IMYANIKO UBU BAKABA ARIBWO BABONYEKO BURYA BAKORAGA AMAKOSA MURI RIRYA SENGESHO RYA DWE URIMU IJURU

1