1  

1
mk 2019-06-05 15:13:32

nonese Leilla, kubyara neza uba ushaka kumva kurenze kubona umwana na nyina bose bameze neza nukuhe?? umubyeyi na Muganga nibo bahitamo uburyo umwana avukamo bitewe 1. ubushake bwubyara, 2. icyo muganga abona gikwiriye. ushobora gusanga icyo wita ko atari ukubyara neza aricyo cyiza kuwundi. ikiza kuruta byose rero nukwishimira ubuzima bwumwana wavutse nubwa mama we hatitawe kunzira yaciyemo! Tujye tumenya ibiri ngombwa ibitari ngombwa tubireke!

2
RUDAHUSHA MUGENZI 2019-06-05 15:58:05

Bigaragarako kuvuga aya magambo yabitewe nuwo avugako yamwimye inzira. Ariko tuvugishije ukuri, ushobora kwaka umuntu inzira agakomeza, weho ukabifata ko yayikwimye, kandi ataribyo, yendaga yihutaga yakerewe muri gahunda runaka....weho ugasigara wivovota NGO akwimye inzira. Ikindi, Biblia itubwira NGO ICYO USHAKA KO BAGUKORERA, NAWE UJYE UGIKORERA ABANDI, vice-versa ICYO UDASHAKA KO BAGUKORERA, NAWE NTUKAJYE UGIKORERA ABANDI...mbaze uyu mukobwa, we yitwara ate mumuhanda? Iyo asabwe inzira arayitanga? UKOMA URUSYO AKOMA N'INGASIRE. Ikindi cyanteye kwibaza, ni iziba yiyise ngo ni THE KEZA? ESE NI KEZA KU MUTIMA CG NI KEZA KURI HOUSING? Ntawivuga amabi, agerageza kwishakamo ibyiza, akaba aribyo yivuga mu bandi, kandi NTAWIMENYA KO ARI MWIZA (KU MUTIMA CG HOUSING), ABANDI BANTU NIBO BABIBONA NIBO BABIVUGA, naho kwiyita mwiza ni.....NTACYO MVUZE

3
Leilla 2019-06-04 14:20:01

Uyu mukobwa arakabya ntabwo uko yumva burikintu ariko abandi bacyumva. Ngo umubyeyi wabyaye ntugomba kumubaza niba yabyaye neza? Hari ibyo avuga bidafite sense

4
lg 2019-06-04 15:07:11

Nibyo rwose uyu mukobwa ibyo avuga ni nama atanga iyaba twese twashoboraga kuzumva no ku zikurikira twaba duteye intambwe ikomeye kwimana inzira !!!!!mu Rwanda ho ubanza ahubwo bazi ko gutanga inzira bihanwa, namategeko kuburyo bahitamo kugingana, aho koroherana, mumiturire mumasambu, hose nuko umuntu ntatekereze, ko azabisiga byo ntaho bizajya, ibyo kwinjira mubuzima bwabandi, ibyo ningeso, yatwokamye itubuza kureba ibyacu tugatumbera ibitatureba tudafite mo inyungu uyu mukobwa ubutumwa bwe burimo, ibintu byinshi ni nama zikomeye ku shaka kubyumva nshimiye cyane mushikiwacu wasomye ibitekerezo bya KEZA akabidusangiza cyane ko benshi babimenye ubu dushimiye KEZA, inama ni kinyabupfura yibukije benshi muli twe kandi à bumva tugiye kubigerageza YAKOZE

1