1  2  3  4  5  6  

1
Nizeyimana egide 2020-08-23 08:52:17

Abobajyenzi bacu muzababarire

2
Sen 2019-06-12 08:39:35

gutoroka ubwabyo nikibazo ariko igikomeye kurushaho nuko hari abatorotse batarangije inshingano zabajyanye kdi bari bahagarariye igihugu.

3
Nizo 2019-06-04 12:05:46

Izi ninyagasozi ubundi nabazijyanye bo ntibabibonye injiji gusa

4
Biberu 2019-06-04 14:20:18

Ariko se wowe wagera ahantu hari imibereho ukahava ukagaruka mu bushomeri , kuko uramutse ukurikiranye bariya wasanga ari abashomeri gusa , burya kuba umushomeri si ukuba udakora gusa ahubwo hari no gukora akazi k’intica ntikize “Chomage deguise”! aba bantu rero sinabatera amabuye USA , ushoboye gukora urakora rwose kandi ukaronka ubuzima iyo uzi icyakujyanyeyo , umuntu waho ukora isuku mu muhanda abasha kubaka itaje ino mu rwanda Kigali , mu gihe ukora mu isuku mu muhanda ino akorera adahaza inda ye ; basore mwarebye kure n ubwo ari risk yo mu rwego runini ariko nta yindi occasion mwazongera kubona ngo muhabwe visa ya amerika , kuko ni ibihugu byiyubatse ureke afurika yirirwa mu nama zidashira zo gukemura ibibazo by ‘imiyoborere n ‘ imibereho donc ni uguhora muri theories zitazigera zishyirwa mu hikorwa

5
bampo! 2019-06-04 14:16:50

Ibyo bamporiki akora nawe rwose birasekeje ubundi c kubarahiza byakuraho ibiri mumutima?nundi wese abonye uko ahagera yagenda

6
Kabano 2019-06-04 15:07:06

Ibinyabuzima kugira ngo bibashe kubaho Ni uko birwana no kuva aho ubuzima bugoye bijya aho bukunda. Niba rero amakuru bafite abereka ko hariya aribwo babasha gu surviving muri ubu buzima, nta kabuza nta kintu cyabahagarika! Ni gute abantu tubona amakuru nk'ayo? Tureba uko ababayeho neza bagenzi bacu babigenza tukabigana. None our role models iyo bafashe future yabo (abana na families) bakabajyana hariya (amashuri, kuhatura, kwivuza, ubwenegihugu, kuhabitsa etc...) buriya message iba igera no ku bandi bose.

7
Mazina 2019-06-04 15:07:03

Bariya bivugwa ko batorotse mubihorere, gusa turebe ibizakurikira, niba bagiye kwishakira ubuzima nta kibazo, bagize imyitwarire mibi ku gihugu nibwo byaba ari ikibazo. Meddy na The Ben baragiye bati batorotse biravugwa, ariko basgaye baza bakakirwa nk'abami. Na bariya ni mubareke, kandi tujye tugira ikinyabupfura kuko gutuka abantu ngo ni ibicucu jya wiheraho, kuko ntawe ubarandata, baratekereza, ntukumve ko bagomba gutekereza nkawe, ntabwo ari robot. Bishoboka ko ari uburyo bwo gushakisha akazi wenda babuze iwacu. Mubareke bazagaruka.

8
Le zaikigalois 2019-06-04 15:58:18

Abataracitse hari imirongo ya Bible batazi cyangwa batumvise neza harimo uvuga ku bahawe Amatalento bakayabyaza umusaruro naba yatabye abandi baka yahombya Iyo ubona umwana wa mayor akina green card wibwirako abiterwa niki? Ntamuntu utaguma USA kereka udafite any piece of contact over there Nkuyu #uwitonze_dieudonne nkurikije ubuzima twakuriyemo muri hood yari abonye chance nkiyo najye nta kinisha gusa ndabizi akunda u Rwanda buriya azagaruka nyuma amaze gusura abatypes ba hood bakinanye football bataherukanaga mwabantu mwe urukumbuzi si ikintu Ese ko abarokore baririmba ngo bakumbuye iwabo muri Israel ko ntawe ndumva aririmba ko akumbuye iwo inyabimata sha Bazahahe baronke baze bahindure ubuzima bw'imiryango basize Hari abonzi bavuye mu ntara baje gusura families kgl nabo barahaguma nabo tuzabite ko batorotse icyaro? Buri wese atoroka aho bitameze neza mu mifuka ntibazagushuke Uzabaze ba #Murangwa_Eugene bakiniraga amavubi uko babigenje My views Le zaikigalois

9
coco gaga 2019-06-04 15:58:18

Umunyarwanda yavuze ati "Umurenzaho wera ibijumba" . Abayobozi ntibakabone abaturage bikiriza indirimbo bateye bibwire ko byabafashe ku mutima. Reka da !!!!! indahiro abantu birirwa bakora , icyama kitakiyobora ukazabaza umuntu uti ko warahiye yazakubwira ati << Nagiraga ngo bucye kabiri>>.

10
Bamporiki 2019-06-03 19:54:53

Aba bana ntago batorotse ahubwo bunguwe igitekerezo.....nawe se umuntu akurahije kuri Bible (wenda ntunayemera) agucishije mu itorero, akwambuye ibyangombwa (wenda pp waranayiyishyuriye) ibi byose mu rwego rwo kugukangurira kugaruka....Niyo waba utabifite mu mutwe nta kuntu igitekerezo kitakuzamo! Effort yose yashyizwe mukugirango badasigarayo niyo yabafunguye amaso! Kuko uhita wibaza uti "ubundi ndagaruka gukora iki" kuko baramutse bariho neza nta nubwo izi efforts zo kubasaba kugaruka zabaho... Ibintu abanyarwanda bihangishijeho byo kuvuga ngo amahanga ntakigenda biransetsa cyane! Bamporiki nawe nziko igitekerezo kijya kimuca mumutwe ni question yigihe nabandi bose ntibasakuje bucye bugacya bacaho! Ahubwo hari hakwiye kujyaho uburyo bwo kotworohereza kubona amavisa twese ababishaka tukagenda byagabanya ubushomeri ninzara biri hanze aha kandi umuntu atarabuze ubwenge

11
Mu Chry 2019-06-03 20:03:42

Nibwira ko Leta ikwiye gufatira ingamba zikakaye aboherezwa mu butumwa bwayo bagera iyo bajyaga bagatangira gusebya u Rwanda. Kubona u Rwanda rwari ruhagarariye Afurika yose koko!!!!!!! Mana wee aka ni akumiro pe!

12
Kamuzinzi 2019-06-03 13:30:05

Njye nsanga aba bana baravuye mu Rwanda biteguye gutoroka. Impamvu: 1) Baburiwe ikizere bararahizwa. Uwabarahije nawe yari aziko arimo gukora amakosa; 2) Kwamburwa ikizere ukabikirwa passport; 3) Kutabaganiriza nk'abantu batekereza ngo babagezeho ibyifuzo byabo; 4) ....

13
umusomyi sarah 2019-06-03 11:41:59

Kurahirira kuri biblia, ni ukuvanga amasaka n'amasakaramentu. Ubwo bari bagiye guhagararira igihugu bari kurahirira ku idarapo. Bamporiki nawe ......

14
Dankelly 2019-06-03 11:16:59

Ikintu kintangaje n' ukuntu abantu bumva ko ibyabaye Ari ibisanzwe. Kuguma muri America Ni kimwe no gutoroka utarakora n' inshingano igihugu cyagutumye, kikakwishyurira itike n' ibindi bisabwa byose n' ikindi. Ibyo bakoze n' ubugwari, n' ubuswa ndetse n' ubunyeshyamba. Aba bana ntibari kuviramo Aho bari guhembwa n' ubwo ataba menshi. Mureke rero hushyigikira amakozi y' ibibi. Ngo bazagaruka bateze imbere uRwanda, aba Ni ba nyamwigendaho bataretse imico mini nta n' icyo bageraho n' igihugu bagiharabika ngo babone amaramuko. Baragakizwa.

15
Karasira 2019-06-03 13:31:45

Ndabona Bamporiki ari hafi kurahiza nyina umubyara !!!!

16
kaka 2019-06-03 16:02:26

hahahahaa, cyakora u Rwanda hariho comedians benshi. Ntabwo bariya bana b'uRwanda batorotse nkuko bivugwa ahubwo hari ibintu bibiri bishoboka kuba byarabayeho: 1. Birashoboka bakaba baragurishijwe n'uwabatwaye nk'itungo cg 2. bakaba baratakaye kuko uwabajyanye yabambuye ibyangombwa (mbese uretse no mumahanga iwacu i rwanda hari ubikira undi ibyangobwa) gusa ubujije ndetse n'ubuswa mubwo dukora (kurahiza itorero?!!) biteye ikimwaro cyane Ishya n'ihirwe kurimwe mwasigaye USA niba koko ari ukuri.

17
Kaka 2019-06-03 16:12:44

kubarahiza bizatuma babona ibyangombwa byoroshye ! bashobora kuzumvikana nkabari bafashwe bugwate ! ntamamvu yo kurahiza ugiye ko azagaruka ahubwo gusabwa kwishyura expenses bamutanzeho mururwo rugendo nicyo numva gikwiye mugihe yatoroka no gusubiza passport.

18
Rwema 2019-06-03 16:11:59

nubwo abenshi mubatanze ibitekerezo bibanze kwirahizwa bariya babyinnyi bakoze, jye ndabona ataricyo kibazo nyamukuru. kurahira ntacyo byishe rwose, ahubwo ni igihango uba ugiranye n' igihugu. ahubwo ikibazo ni abanyafurika b'ibigwari, ibicucu nkabiriya n'ababishyigikira bose bumva ko batanyuzwe n'ubuzima tubayemo hano iwacu, badashaka ko dufatanya kwiyubakira ubukire burambye wenda nubwo twebwe twabaho nabi ariko abana bacu bakazabaho neza, ntibanagende nk'abagabo bagatoroka nk'imbwa! Iriya America birukankiramo hari igihe yari mubibazo birenze uku tumeze uyumunsi, muzasome amateka.

19
Ibisekeje 2019-06-03 20:38:43

Ariko abanyarwanda baranshimisha. Ngo bafashe passeports zabo! Barabakoreye kuko n'abazifite barazita kuko ntacyo ziba zikivuze. Naho ibyo kurahira byo ntawe utabizi ko abanyarwanda twese twikiriza ariko ku mitima hari ibindi bitekerezo. NICYO TWATOJWE.

20
Ibisekeje 2019-06-03 20:38:19

Ariko abanyrwanda baranshimisha. Ngo bafashe passeports zabo, barabakoreye kuko n’abazifite barazita kuko ntacyo ziba zikivuze. N’aho ibyo kurahira byo ntawe utabizi ko twese twikiriza ariko ku mutima hari ibindi bitekerezo. Nicyo twatojwe.

21
Mahuku 2019-06-03 20:38:04

u Rwanda si gereza, ahubwo twakagobye gukemura igituma abantu bahunga : kurahira, kwamburwa passeport si wo muti!

22
Kayitare 2019-06-03 20:37:17

Karibu Canada, wa mugani nabarahirira gukurikiza constitution ntibayubahiriza nkanswe izo ndahiro za bamporiki .

23
Koko 2019-06-03 20:36:59

Bamporiki nawe arasetsa ibyo bitabo se nibyo bibatunga. Ahubwo abo babyinnyi bakoze umuti bafungutse mu mutwe, ureke ibizongwe bibona amahirwe bikayapfusha ubusa

24
Koko 2019-06-03 20:36:54

Bamporiki nawe arasetsa ibyo bitabo se nibyo bibatunga. Ahubwo abo babyinnyi bakoze umuti bafungutse mu mutwe, ureke ibizongwe bibona amahirwe bikayapfusha ubusa

25
Eric 2020-12-02 19:12:51

Ni ukuri iki ni ibibazo kabisa. Tuririwa twigishwa gukunda igihugu no kucyitangira abandi bagahitamo kujya ishyanga en plus mu buryo bugayitse nk'ubu! !!

26
Intore 2019-06-02 16:40:08

Ubwo bishe itegeko ry’intore ! Mwamenya niba abanyamerika baza mûri Africa babanza kurahira ko bazasubira iwabo ??

27
Kanamigire 2019-06-02 16:40:03

Kanamugire uvuze neza “ ko nta we urabaza a prezida bo muri Africa basenya itegekonshinga kugira ngo bagume ku butegetsi?” izo ndahiro zo kumuzirika mu Gihugu cyamubyaye ariko kitamuha akazi nta gaciro zifite na mba “

28
RUKAGU 2019-06-02 16:39:44

Ese Bamporiki akiri umurokore ntiyaspmaga Bible,ntazi ko Yesu yabujije abantu kurahira ati yego yanyu ibe yego oya ibe oya,ibirenze ibyo bikomoka kumubi,ntukarahire,ntukarahize

29
Gideon 2019-06-02 15:33:16

Je numva bintwegeje sana erega kurahiza abantu bagiye murugendo ntibisigura ko bihindura icari kumutima uwanka agakura aba arumwansi je mbifurije kuroranirwa barondere baronka ejo burakeye bazogaruka ari bazima uwarivuze aryumeko.

30
Josephine 2019-06-02 15:33:06

Mwa bantu mwe mureke gucira urubanza abavandimwe banyu ngo nuko batorotse ngo kandi bararahiye. Abo bayobozi babarahije sibo birirwa bica amategeko kandi bararahiye? Naho icyatumye batoroka ni ibura ryakazi mu Rwanda. Nimwibaze namwe urarangiza kaminuza ukabura akazi none ageze aho abona aho bakeneye abakozi murakeka ko yagaruka? Ntimugakabye ba Perezida banyu ntibirirwa bahindura constitution kubera inyungu zabo muri Afurika ntibaba barahiriye kuryubahiriza imbere y'ama miliyoni y'abaturage. Nibakenyere bishakire ifaranga naho gukunda igihugu bwo nabo baragikunda.

31
Kalisa 2019-06-02 15:37:18

Ariko bamporiki yabaye ate? Itegeko rimwemerera kurahiza abana bene kariya kageni? Nibaza ibyo ashoboye nkabibura!

32
Makuza 2019-06-02 15:36:34

huyo ni mucezo wa ndani .byari bizwi mbere yuko bahaguruka .jyewe iyinkuru muyisubiremo neza muyisome mwitonze murabonako batorotse kuri gahunda.kandi ntibanatorotse kuko ntibasezeye igihugu cyabo .isaha nisaha bazagaruka.esubundi ninde muribo wabemereye ko yatorotse? ese kuki bititwa kuzimira? nabahembwa agatubutse nka ba Gasana baratorotse nkaswe abana bishakira ejo habo hazima .amahirwe Masa bana bacu muzahahe muronke .

33
Toni 2019-06-02 15:36:07

Bamporiki rwose arasetsa!!! Ko mbona se yari yahindutse Pasiteri na Shehi kuko yibagiwe ibendera azana bibiliya!!! Bivuga ngo nawe ubwe ntiyizera idarapo ry'igihugu ! Wasanga impamvu nizo bibiliya bazihangaye Ari uko yari bibiliya yera Kandi wenda bo batinya bibiliya ntagatifu ! Hhh narumiwe koko !! Ubupfura buba mu nda ntago buba mu ndahiro!

34
ARIKO SHA MURASETSA RWOSE 2019-06-02 15:35:48

AHUBWO ABAGARUTSE MU GIHUGU BARUHANGANYA BAKURAHIZA ZIRIYA NGIRWAGACIRO NINDAHIRO KANDI BYARI UKUJYA KWIBYINIRA NTUGIRE AMACYENGA ? IMANA IBAKOMEZE MURI IYO NZIRA ITOROSHYE MUGIYEMO UBUSHOMERI BUMEZE NABI NANJYE MBONYAHO NYURA NACAHO

35
K 2019-06-02 15:35:42

Ntabwo bahunze ahubwo bahinduye intara hahaha mureke abana bishakire amaramuko gusa USA ntacyo izabaha ahubwo welcome to promise Land CANADA uzacyenera u ufasha Azambwire rwose

36
Hamzat 2019-06-02 15:44:02

nge ndabona batararahiriye igihugu kuko iyo urahirira igihugu ufata idarapo ryigihugu rero ndumva ntakosa bakoze birwanagaho hhhh

37
Kagarama 2019-06-02 15:44:02

Nta gikuba cyacitse abantu benshi ubona bari muri Rwanda days zibera hiryaz no hino bahunze igihugu muri 2005 ibyo bavugaga ku Rwanda ngo babone ubuhungiro birazwi.Ikibazo ni kuki iyo uri intore ugomba kumera gutyo? Kuki uza nk'impunzi wagera iyo za buraya ukisanga uri guhiga izindi mpunzi. Kumugani wa Perezida amasenene nta bwenge zigira.Gusa abanyarwanda bajya gushaka ubuzima hanze tujye tureka kubaharabika.Kuko n'abayobozi bacu benshi bagiye banyura murizo nzira.

38
Jado 2019-06-02 15:44:02

Aba bana ibyo baba bakoze, biba bishingiye kubyo benshi baba batekereza byitwa american dream. Abantu benshi kwisi bibeshya ku bindi bihugu cyane. Abo mu bihugu bikennye bahora bifuza kujya mu bikize bibwira ko ariho bamererwa neza. Nyamara akenshi baba bibeshya. None se nihe wajya udafite akazi bikakorohera? Iyo bamaze gutoroka bahita bahinduka abo ku muhanda, batangira guhigahiga. Icyo nabwira abibeshya kuri american dream, nimushyire ubwenge ku gihe, aho ari ho hose watera imbere, ikibazo ni uko tudafungura neza amaso. Ndetse biroroshye iwacu gutera imbere kurusha iyo muri USA. Kujyayo si bibi, ikibazo ni uburyo muba mubikozemo, kinyeshyamba! Uku mubikoze, muba mubaye too selfish. Ibi nibyo bituma USA igorana mu gutanga visa kubandi. Murashaka kurya ibyo abandi baruhiye aho gukoboka amavi ngo namwe mukore nkabo. Ikibabaje ni uko muzayakobokera aho USA ntimunatere imbere nk'uko mwabyibeshyaga. Nimukenyere mukore fucken jobs, iyo musigaye ntawe ukira atakoze. Gusa bonne chance, ariko ndabagaye.

39
zirimwa 2019-06-02 15:46:48

nabakinnyi bumupira ariko bararahira ko bazagaruka.nabandi mutazi. uretse ko babiri mwaba bakaryamye namenye aho bihishe nabahanga pe naba batashye nuko nta miryango yabo iba USA nabo ntimwari kongera kubabona.

40
kicwa 2019-06-02 10:13:59

Ahubwo njye icyo mbifuriza nugukora cyane bagafashe naba bagarutse mpamya ko bagarutse kubwo kubura uko bagira Naho rwose abari kuvuga ngo bahemukiye igihugu nawe uwahakugeza nibwo bamenya umutima wawe

41
Rama 2019-06-02 15:59:56

Njye natangajwe n'indahiro ese siteganyijwe murihe tegeko ,kwamburwa pasiporo ndatekereza binyura n'itegeko kko umuntu ntiyakwisanzu yambuwe ibyangombwa ikindi mbona n'uko mwabajyanye mubizi neza ko bazatoroka akaba ariyo mpamvu namwe mwaguye muri iri kosa gusa ntakidasanzwe bakoze tubasabire guhirwa kdi imvugo zikoreshwa sigombwa (bariya bana si abanzi ahubwo banyoteye iterambe).

42
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-02 09:09:08

Mw'Itegeko Nshinga, Itorero ntabwo ari urwego rw'igihugu umuntu yinjiramo arahiye. Mwigeze mubona Rucagu arahira imbere ya Perezida wa Repubulika? Naho gutoroka kw'izi ntore 8 byaturutse ku bushake bwabo, ntibari babayeho nabi kurusha abandi 12 bagarutse. Buriya mu myumvire yabo bazi ko America ari muri paradizo ntibazi ko habayo n'abatindi nyakujya, ntibazi ko bashobora kubura n'ibyangombwa byo kuhatura. Cyskora aho kubakurikiza ibitutsi mbifurije amahirwe masa!

43
Meya 2019-06-02 09:08:57

Ibyo Uwitwa Ndabaza yanditse birimo ubwenge. Uwabarahije biragaragara ko ari umuswa. Ese ubundi kuki bagomba kurahira? Nizereko batarahiriye imbere ya Senateri Rutaremara niba nawe yari mubakira izo ndahiro afite ikibazo Bamporiki we nubundi birasanzwe nta gitunguye kirimo.

44
Gasore 2019-06-02 08:05:59

Bagaragaje ko u Rwanda ari gereza koko! Muri make batorotse gereza

45
Rukatsa 2019-06-02 08:05:57

Igihugu numubyeyi arasigwa agasangwa.lata murebe uko mwashaka ikwaca Niba ali ababyina abashakamba baranyaze

46
Kano Kana 2019-06-02 08:05:50

Uwitwa Nelly aransekeje ntabuze byose....haaa

47
Paul 2019-06-02 08:05:50

Izi mfura ko zihunga u Rwanda ra, kdi igihugu ari umubeya?!!!

48
Uwera 2019-06-02 09:08:56

Kuki mubasomesha indahiro zikomeye Ko baba bagiye mu kazi nka akandi Biragaragara ko natinye izo ndahito tuuuu, ikindi kuko mu Rwanda abantu benshi bifuza kwibera mu mahanga ikigaragara kuko utarabukiyeyo ntagaruka nabo bagarutse mwabakesheje rusengo Kuko nabo agatima kumvaga bakigumirayo Uzi kuba ahantu uziko uziga ukabona akazi:) wataniga wakora ukabaho:) ngaho baza umushomeri umaze imyaka20 adakora ikigali:( umutima we waraboze yapfuye ubwenge ubukene bimereye nabi Rwose ujya araho ntimukamukurukirane bizatinda baze bakorere iwanyu ntawanga iwabo njyewe mbifurije amahirwe menshi ntibazafatwe bazahahe baronke nka Medy na the ben

49
Kalinijabo 2019-06-02 08:05:50

Uwakwibeshya agasohora abanyarwanda bose hanze y'u Rwanda, abaministres n'abadepités nibo batahuka bonyine.

50
Rutanga 2019-06-02 09:08:56

Ubundi se indahiro nk'uzo zaje ryari zaje gute ko ibyo ari ubukunguzi!!! Kurahiza abantu bagiye mu rugendo??!!! Ibiba hano byanatuma wigendera utabiteguye!

51
Ndabaza 2019-06-02 08:05:50

Ariko mumbwire ubundi uwateguye izo ndahiro we ubwo ntakibazo afite? Izo ndahoro ziteganywa nirihe tegeko? Uzirenzeho se ahanwa nirihe tegeko? Iyo uri umuyobozi ugakora ibinyuranyije namategeko ntabwo uba uzi icyo kuyobora aricyo. Ubu se nibagaruka muzabahanisha irihe tegeko? Uwo wabambuye passport se we yakurikije irihe tegeko? Iyo byatangiye ari amafuti birangira ari amafuti nyine.

52
Karangwa 2019-06-02 08:05:50

Aaaaaaaaahhhh! Iyi America mubona kuri TV siyo America Tubamo hano. Gusa nuko muje no mubihe bya Trump. Bizabagora kuhafata ndabarahiye.

53
Ihumue 2019-06-02 09:08:56

Iyo nitegereje nsanga tutakimenya ubusobanuro bw’amagambo amwe n’amwe y’ikinyarwanda. Urugero, umwanzi w’igihugu”. Umuntu aba umwanzi w’igihugu atagiteye cyangwa ngo acyifurize inabi? Ko mbona aba va muri Amerika bakiranwa icyubahiro nyamara nabo baragiye kurya, umuntu yaba aba umwanzi w’igihugu ajya gushaka ubuzima, yamara kububona agahinduka umukunzi wacyo w’umu diaspora? Ubanza ijambo kwanga I gihugu intore zikwiriye kuryiga neza, kuko bituma htaboneka neza itandukaniro hagati y’abagikunda n’abacyanga. Bamporiki nadufashe!

54
Nana 2019-06-02 09:08:56

Jyewe simbona impamvu babarahishije, kuko kuba umuntu yarahiye ntibyamubuza gutoroka, ahubwo bakoze nabi gutoroka badakoze icyabajanye, rero ntakundi byabaye, tubifurije amahirwe muri byose, muzakore mwiteze imbere muzaze kubaka urwababyaye, kandi mwirinde gusebya igihugu canyu

55
Sam 2019-06-02 09:08:56

Ariko imyumvire y’abanyafurika izahinduka ryari? Ni kuki umuntu yarahirira kujya muri Amerika? Umunyamerika wasoma iyi Nouri yakubutwa n’inkuba. Ibi ni ka gaciro perezida wacu ajya avuga. Umunyarwanda yaciye umugani ati « Umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiwurora! »

56
Théo 2019-06-02 09:08:56

Birababaje kubona Abanyarwanda dukinisha bibiliya. Ikintu gitangaza abazungu ni uko n’abishe abantu muri 1994 bari bafite izo bibiliya mu ngo bajya ni gusenga. Ibi na byo byo kurahiza abagiye muri Amerika kuri bibiliya mbona ari ugukoresha bibiliya mu nyungu z’umuntu ku giti cye. Bene izi ndahiro koko ubu Imana izitaho?

57
Smith 2019-06-02 09:08:56

Uwabarahije....uwabambuye passport niwe nyirabayaza

58
Mahoro 2019-06-02 09:08:56

Ntakibazo cyokuguma hanze, icyangombwa nukuzakomeza kuba imfura kdi bagafatanya na diaspora mubikorwa byiza ikora byogutanga umusanzu muburyo bwose

59
Shee 2019-06-02 09:08:56

Hanze Hari isoko ry'akazi nugushaka uburyo abanyarwanda boroherezwa kurigeraho kuko labor market yacu iri saturated. Thx

60
Mutijima Elvis 2019-06-02 10:11:58

Ariko abanyarwanda ntitukaharabikane! Ubuse niki bakoze kidasanzwe!? Hari inka baciye amabere? Ahubwo nyiri nganzo niwe ufite ikibazo! Yabajyanye kubarahizantawubimusabye kuko yarazi ko bamushizeho itorero ryasibama. Ese muri 2012 ubwo baheruka ino ntiharabatorotse bagera muri batatu. Nibatuze bareke n'abandi bajye kwishakira ubuzima!

61
Kanyarwanda 2019-06-02 10:11:51

Urubyiruko rw'abanyafurika rufite ikibazo gikomeye cyo kumva ko Muri USA no mu bihugu by I Burayi ngo Hari ubuzima bwiza. Siko bimeze. KU isi yose ntahantu uzajya ngo usange ari Muri Paradizo. Bariya basore n'inkumi bagiye guhura n'ikibazo cyo kuba impunzi mu gihugu gifite umuco wo kuba nyamwigendaho. Nta buhanga buhanitse bafite kiriya gihugu kibacyeneyeho. Bagihungiyemo mu gihe ubutegetsi bwa President uriho muri USA butifuza impunzi na gato. Bahungiye mu gihugu cyibamo ivanguraruhu riteye ikibazo. Bariya bana b'u Rwanda nibacyenyere bahangane n'ubuzima bushaririye. Sindagura ndasesengura. Ni byiza ko wajya muri biriya bihugu ariko ukagenda mu buryo bwemewe Ni nabwo ubuzima bukorohera ukanagira icyo ugeraho. Ariko ntawe unanira umushuka ananira umuhana ubwo abumva mbeshya bazagerageze bajyeyo mu buryo nka buriya bazibonera ibyo ndimo mvuga.

62
Nkusi Norbert 2019-06-02 09:08:56

Mbega umuvumo! Abantu ntibazi agaciro k'indahiro! Nibagende nuburenganzira bwabo ariko ntamahoro bazagirira muricyo gihugu.

63
Jackson 2019-06-02 09:08:56

Jye ibi nari nzi ko biba muri Erythreya!!

64
Akarikumutima 2019-06-02 09:08:56

Bravo les gars mushake ubuzima amagambo n'ubukene bwo mu Rda ntimwabishobora, nabo babarahizaga babuze aho baca ngo baruhunge abagarutse muzirinde ku regreta gusa.

65
Simon 2019-06-02 10:11:43

Bigaragara ko abantu bakwiriye kwigishwa mu bundi buryo kuko imyumvire y’Abanyarwanda ni uko America nta bibazo biharangwa. N’uwabarahije ngira ngo yabatije umurindi kuko yari afite impungenge ko bazatoroka. Sinshyigikiye kurahirira kuri bibiliya cg Qu’ran urahirira urugendo kuko harimo gukabya. Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka, uretse ko government ya Trump izabacyura iwabo.

66
Ntashya 2019-06-02 09:08:56

Abantu bahunga iterambere ryihuse dufite se ubwo bagiye hehe?

67
Nzayinambaho mwene Kabera 2019-06-02 15:59:52

Bariya bantu bagenda bagira bate, ntabwo twavuga ko ubuzima bwabananiye mu Rwanda. Ushobora gusanga bari basanzwe bafite n'akazi. Ikindi kdi n'Inganzo ngari na yo ntibuze icyo isanzwe ibahenera. Abanyarwanda batabona ibyo inganzo ngari iha ababuinnyi bayo barahari. Ariko bakomeza inzira yo kwigira uko babishoboye. Indahiro ni igihango, kuyirengaho ni igihemu, n'ubwo twareka iby'amategeko. Bariya bantu ni igisebo ku gihugu!

68
Nene d'or 2019-06-02 10:11:26

Ariko rero aba Bantu batorotse basebeje itorero bataretse ni igihugu nubwo muvuga ngo indahiro ntacyo ivuze kuki se barahiye imba ntacyo ivuze?barikwihangana bakagaruka kuko Visa bari bafite ntiyari iyi cyumweru cg ukwezi ahubwo bagera murwababyaye bakabona gusubirayo kuko baba bagifite visa

69
Kurazikubone Jean 2019-06-02 10:11:17

Abakuru b'ibihugu barahira kuzubahiriza itegekonshinga ariko nko muri Afurika barihindura buri munsi. Kuki rero abana biboneye uko bahindura ubuzima bwabo batatera umugongo izo ndahiro zibakumira?

70
Umuvandimwe 2019-06-02 10:11:07

Ntawarukwiye kugenga uko undi ashaka kubaho haba leta cg umuntu ku giticye. Nkuko Mr. Kagame abivuga. Abanyarwanda ntibaribakwiriye kendera ku mirongo runaka usibye amahitamo yabo. Aba baba bafashe ibyemezo bigena ahazaza habo ku nyungu zimibereho yabo n’abavandimwe babo. Mbifurije amahirwe masa muri ururugendo rw’abimukira rutoroshye batangiye Murakaza mu bwisanzure bwimbuye.

71
Ru 2019-06-02 09:08:56

Abantu Bose bajye babemerera kurahira bakoresheje bible

72
Lolita 2019-06-02 09:08:56

Ariko ntimukagire ibikabyo! Ngo bahemukiye Abanyarwanda? Ubwo ni nde bahemukiye? Nawe ubyanditse uwaguha amahirwe yo kujyayo ntiwagaruka tujye tworoherana! Ubundi se ni bo ba mbere bagiye ntibagaruke? Ariko yeee!

73
KIKI 2019-06-02 09:08:56

ubutaha hajye habaho kubacungisha soit umupolisi wo hanze cyangwa bakajyana ninzego zishinzwe umutekano z'inaha zibacungacunga,birababaje.

74
Bavugirije 2019-06-02 09:08:56

Si abantu gusa, kuko no ku nyoni zijya gushaka iyo bweze! Buriya mu ma Familles yabo rwakingaga batanu!

75
ok 2019-06-01 17:11:36

Mu rulimi rw'icyongereza bagira ngo "pursuit of happiness", kandi no mu itegeko nshinga rya USA (Constitution) hari amahame bemerera buri muntu cyane cyane uri ku butaka bwabo bati "Life, liberty and the pursuit of happiness". Iyo ibyo umuntu akora, aho aba nta cyizere cy'umunezero gihari ku giti cye, ashakisha uko icyo kibazo agikemura! Ari iryo torero ari n'abo barivuyemo, mwihangane.

76
Geneviève 2019-06-01 17:11:22

Nemeye uyu mukobwa wabanje kurangiza icyamujyanye akobona gufata indi mission. Nanjye uwampa ako ka visa . Indahiro yo ntacyo ivuze kuko uririmi ntacyo rupfana n’umuntu.

77
Kananira 2019-06-01 17:10:55

Izo ndahiro ntacyo zivuze kuko abayobozi bareba inyungu zabo ariko mu buzima buri wese ahitamo icyamubera cyiza. Kuguma mu gihugu cyakubyaye Uri umukene , cyangwa kuba muri america ukagira ubuzima bwiza ??? Twibuke ko abayobozi benshi mu Rwanda na bo babaye impunzi kandi muri icyo gihe leta yariho yarirambaga ko rutemba amata n’ubuki .

78
Ndumunyarwanda 2019-06-01 17:10:46

Njyewe ndi mubasigaye muri America rwose ntimugire impungenge rwose dukunda u Rwanda nabanyarwa tugiye guhaha tuze twubake u Rwatubyaye

79
UK 2019-06-01 17:10:33

Sibo kampara ikingenzi ni uko abasigaye biyubaka

80
Gahangaar 2019-06-01 15:48:18

Ariko rero buri muntu wese areba ahamufasha nabamuturukaho buriya wasanga ibyo bakoraga mu Rwanda batarateraga imbere nimubifurize amahirwe bagiye kugeregeza

81
uwase teta 2019-06-01 15:46:28

Mana yange nge sinabaciraho iteka kuko hano umuzima burushaho gukomera ibiryo birahenda,imyenda ,ibintu byose birakaze pe ,namwe muvuga uwabaha aho mujya mwagenda,muzahahe muronke rata MWIBUKE KUZAGARUKA MWARABAYE ABANTU BAFATIKA,mwihishe cyane polisi ntibafate gusa haaaaaaaaaaaaaa.ubu se Meddy na The ben mubona babayeho nabi huuum nimwicecekere

82
Nelly 2019-06-01 15:46:22

Impanuro ntacyo ivuze. Maman yarampanuye njya gutangira secondary ariko igihembwe cya 1 ntibyambujije gutaha ntwite impanga.

83
Che 2019-06-01 17:10:01

Nta buyumwa burimo ahubwo ni uburwari bw'indengakamere. Nanjye njya nshaka kujya kugerageza amahirwe hiyo ngo hari iterambere, ariko sinarota ngenda mu buryo bugayitse nkubu! After all si muri Paradiso naba nirukira!!

84
eras 2020-12-02 19:12:51

Abagiye badakoze icyabajyanye bo ni abanzi b'igihugu n'Afurika.Gushaka ubuzima ariko utekereza n'uburemere bwa mission urimo.bareke bazabona bazifuza kugaruka babibure imahanga haririrwa ntihararwa

85
Nkaka 2019-06-01 17:08:35

Jye mbona barahunze izo ndahiro. Ubundi umuntu arahirira mugenzi we ate? Ko ariho byoar bitangirira. Ubu nzagera mu Gasyata Nyiramantazi ati «rahira», ningera Nyarutarama sebiti ati «rahira», nimpindukira rahira? Mujye mwubaha indahiro.

86
Tuzinde 2019-06-01 17:08:06

Nimubwreke bashakishe ubuzima nabo, nibaronka kuko aribyo mbifuriza, n’igihugu kizaba giteye imbere... abo batuka ni ishyari

87
Maniriho Emmanuel 2019-06-01 17:07:51

Indahiro barahiye iraremereye, ntikwiye guteshwa agaciro: igihugu gishake uko cyabakurikirana bagarurwe ku mbaraga, kuko uretse gusebya igihugu baranatanga urugero rubi.

88
Ingenzi 2019-06-01 17:07:38

Bishe igihango Imana izabahana.

89
luc 2019-06-01 17:07:29

Ariko abantu bazamenya ryari droit zabo? ngo bambuwe passport? ecoute c.est un scandal umuntu wese ukuze afite droit yo kuba aho ashaka mbese ndumva ntakibazo kirimo batorotse NDE? bazagaruka igihe nikigera end of history

90
bimawuwa 2019-06-02 15:59:49

benshi cyane bagende muri ubwo buryo bake nibo bagaruka ye ndetse nuwo bifashishije mu kuziba icyuho nawe niko yasigayeyo,ikibazo nuko gusa bisigaye bikomeye kubona ibyangombwa cyane cyane iyo wagiye muri ubwo buryo ubwo nibitegurire kuzasigarayo burundu nta gutaha cyane nagira ikibazo agahura na police izahita imutambukana ko nta byangombwa azaba afite. sorry birateye isoni rwose ikibazo nuko ntandi mahirwe azongera guhabwa igihugu mu mukino nkiyongiyo mu bihugu byo hanze..nkubu US irashobora kudushiriraho ibihano byo kutazongera gutanga visa muri ubwo buryo no mubundi buryo bikagorana cyane kuzibona,urebye nubu uko ibintu bigenda bikarwa niko visa irushaho gukomera kubera ibibazo nkibyo.

91
Leilla 2019-06-01 12:56:45

Biteye ubwoba!ukarenga ku ndahiro nkizi kubera gukunda imahanga!

92
Jay 2019-06-01 12:56:21

Abo ngaye n’abagiye batabanje gusohoza ubutumwa/inshingano zabazanye. Naho gutoroka byo ku bakiri bato rwose nimubareke bagerageze ubuzima, nabo bazataha igihe kigeze nka ba Meddy na the Ben. HE PK yigeze kubwira abantu muri Rwanda Day ati: Ndabizi ko muntuka, mukambeshyera kugirango muhahe. Icyo mbasaba nuko igihe mubonye ibyo mushaka mwajya mwibuka n’abo mwasize I nyuma.

93
Alexis 2019-06-01 12:56:18

Oh lalala, izi ni ingeso mbi cyane. Umudiho w'aba bahungu nzawukumbura pee. Uriya witwa Uwizerwa yabyinaga neza cyaneee

94
hyhgf 2019-06-01 12:56:14

ubwo ni ubutumwa muba muhawe. ubuzima buraruhije muvandi nawe ubonye aho ujya wa genda.

95
khaliif 2019-06-01 12:56:10

Aba basore n'inkumi babeshye IMANA n'igihugu ariko basi iyo badashyira amaboko yabo kuri biriya bitabo bitagatifu kuko bizabotsa igitutu kumunsi w'imperuka.Aho bari they need to show remorse and repent before they die,repent to GOD ALMIGHTY an to their lovely country RWANDA.

96
Jean Claude 2020-12-02 19:12:51

Iyi nkuru irababaje k'umunyarwanda. Aba bantu rwose barenze ku ndahiro bagiriye imbere y' abanyarwanda ntabwo izabagwa amahoro ndabarahiye.Ntawuhemukira abanyarwanda ngo agire amahoro kdi mumaze kubibona

97
Jean Claude 2020-12-02 19:12:51

Iyi nkuru irababaje k'umunyarwanda. Aba bantu rwose barenze ku ndahiro bagiriye imbere y' abanyarwanda ntabwo izabagwa amahoro ndabarahiye.Ntawuhemukira abanyarwanda ngo agire amahoro kdi mumaze kubibona

98
mbugurize 2019-06-01 12:55:29

Nibagende rwiza ubwo nibabona aho gukoropa bazaba bagize amahirwe yo kubona igishoro cyo gushora mu Rwanda. Bazakibona hashize igihe kingana iki? Hari abibwira ngo ubuzima ni automatic! Amahirwe masa!

99
Fulgence 2019-06-01 12:55:23

Impamvu batatiriye indahiro nukobarahiye mumuco wahandi iyo barahira bafashe ibendera ryigihugu barikugaruka naho Bible...😭

100
Fulgence 2019-06-01 12:55:20

Impamvu batatiriye indahiro nukobarahiye mumuco wahandi iyo barahira bafashe ibendera ryigihugu barikugaruka naho Bible...😭

101
Nkunzurwanda 2019-06-01 12:00:42

Ntawakwanga ibyiza batorotse ngo barebe ko byabafasha kuhashakira imibereho irenze iyo bari bafite ntabwo babikoze kuko badakunze igihugu . ahubwo nababwira ngo amahirwe masaa! Ubuzima ni bugenda neza muzafasha imiryango yanyu mwasize mu Rwanda.

1  2  3  4  5  6