1  

1
KAYITARE Theophile 2019-05-28 15:15:09

Bazahasure barebe neza birashoboka ko ngo n'imirambo ya bamwe mu bami b'u Rwanda yaba iri mu Ngoro z'iyo ngiyo.

2
Rangira 2019-05-29 10:18:51

Ntimukajye mwita abazungu ngo "abera"ntibera,muba mwishe ikinyarwanda nkana,mu rurumi rwacu umuntu wera ni umuntu w inyangamugayo ,muhave rero mwivanga ibitavangika kuko babaye inkundamugayo ntawe ubiyobewe. Ikindi uruhu rwabo rusa iroza ntirusa umweru ,muhave rero mwigendera mu kigare cyabo cyo kwiyita abo batari bo kuko banga uruhu rwabo niyo mpamvu barubatiza izina ridasa narwo.icyakabiri mwirinde gukoresha imvugo zo kwishyira hasi"ngo umwana w umuzungu areba umusirikare w umwirabura nk ikintu"?kuki se mutavuze ko uwo mwana ariwe kintu yabona umuntu(umwirabura)akamwitegereza? Ntimukajye mwiyita imvugo zisuzuguza,ni mwe bantu mbere y abandi bose,muhabe rero mujye mwivuga neza kandi nihagira ibibi babavugaho mubabwire ko aribo byo. Icyanyuma nagiraga ngo twe dushyireho ingoro y ukuri,abo bazungu se kuki baterekana ko basanze ubucuzi mu biyaga bigari burenze ubwabo aho ifuru basanze tanzania yashongeshaga amabuye yashyuhaga kurusha iyabo i roma degre celcius 400? Kuki baterekana ko bahasanze ijambo ry Imana apana bya bindi bahora babeshya ngo nibo barizanye?baraho bashyiramo ibubumbano byambaye ubusa se bigeze basanga twambaye ubusa?hari umugabo babonye ajyenda ibintu bye bigaragara gutyo?impuzu zagiye he se?muve ku bazungu ni abatindi ntibaturusha kumenya abakurambere bacu kuko bari babarenze muri byose rero muramenye ntibabifatire bati dore aba nibo bakurambere banyu ni uko bari babayeho kuko niko bashaka kuroga imitwe yanyu,niwemerera umunyamahanga kukubwira icyo uri cyo azakubwira icyo yifuza koa aricyo uri cyo maze utangire wiauzugure wibone hasi umubone hejuru kandi rwose ari ubusa kuri wowe. Amateka yacu ntatangirira mu bukoroni,nkeneye kubona abo bazungu bashyiraho izindi musee zigaragaza ibyo abanyafurika babigishije babakuye mu myobo y inyaga muri aziya,nkeneye kubona bagaragaza uko bigishijwe n abanyafurika kwandika no kwambara,science n ibindi ko byo batabishyiraho ra?ubwo rero mureke twe tubishyireho twe ababizi kugirango n abazadukomokaho ntibazigere babeshywa ko nyaruzungu yatuzaniye iterambere kandi ari iryo yakopeye ku bakurambere nyuma akarizana mu rurimi rwe yananditseho amazina ye agakuraho ay abakurambere.

1