1  2  

1
Innocent 2019-05-28 20:41:50

Iyo usomye komaanteri zabmwe mu banyarwanda ubona harimo abameze nk'abatazi aho igihugu cy'Urwanda Cyavuye naho KIgana Kabisa.Nonese iyo umuntu yanditsengo Leta ikwiye kubazwa impamvu abantu braswa kandi impamvu zasobanuwe neza abashaka kuvuga iki? Wese mu rugogwe hajemo abantu atazi bakahazana ibintu bitemewe akabahagalika bakanga ahubwo bagatangira ku murwanya yahunga cyangwa yahangana nabo?.Buriya se witegereje uburyo baturanyi bacu baje bitaje intwaro zikomeye n'abasirikare ubwenge bwawe ntacyo bukwereka.Niba hari umunyarwanda wifuza kujya mu bugande kungufu arenze ku mabwiriza n'impanuro zatanzwe rwose yihute agende buriya se uriya mugande wambutse akaza gutumira abantu b'incuti ze mu mubatizo w'umwana we haricyo wumvishe URwanda rwamugize? Hanyuma se mu kiriziya niho urwanda runekera hakorera minisiteri zingahe? Muzageyo rwose nimutagwayo muzagaruka mumbago no mutugare musigaranye ibiro nk'ibyinkoko. mwakwitonze abo birebba bakabanza kubikemura.

2
John Kalim 2019-05-28 21:38:03

Ariko se umuntu yarasiwe mu Rwanda maze umurambo ugwa Uganda? Cg se abagande baraje biba umurambo? Ndabona uwabaza ibibazo bene gusubiza bacanganyikirwa. Harya ubundi abanyamakuru ntibabereyeho kubaza ibibazo bikurugutura ababibazwa? Cg bene ibyo bibazo ntabwo byemewe mu Rwanda? Nzabambona ni umwana w’umunyarwanda.

3
Peter 2019-05-28 21:38:03

Byaba bibabaje, biteye n'isoni Nina uko ikinyamakuru igihe uko kibyanditse ariko byagenze "bakuruye imirambo bayijyana muri Uganda ".Inzego zishinzwe umutekano zari he ? Ibyiza ni uko byaba ari ukundi byagenze. Hari uwatanze igitecyerezo ko wasanga na ID dufite atari zo ko ari ikinyoma.

4
Celestin 2019-05-28 16:10:24

Leta y'u Rwanda ikwiye kwakwa ibisobanuro bihagije kuri kiriya kibazo cyo kurasa abantu bimaze kuba nk'umuco wo kwirirwa biyicira abaturage ngo bambukije magendu!!! Kwica tumaze kubigira umwuga kabisa!

5
Lambert 2019-05-29 10:19:05

Banyakubahwa bayobozi bacu ,, ibirimo gukorwa byose muzirikana ndetse mukibuka ko mumwaka utaha dufite abashyitsi barenga 20.000 mumanama atandukanye akpmwye kwisi , ? Mwibukako dufite expo ya africa ? Muzi uko gukomanyirizwa bibabaza ? Muzabaze iburundi igihe babujijwe kwakira inama !!! Abazungu batinya bakanubaha ikitwa isasu muri africa ! Ibyo mwakora byose mudufashe mubirangize vuba kandi gupha kwahato nahato bitera Abazungu kwivumbura kandi wasanga Na Uganda yarahawe icyo kiraka kugirango bahagarike izo event dutegereje , Abadipromate bacu , abayobozi bacu bose bakwiye gukora ijoro namanya bashaka icyakorwa , Murakoze

6
eric 2019-05-28 09:39:45

Harya abantu bamaze kurasirwa ku mipaka kubera magendu bamaze kuba bangahe? Harya ubwo aho kwica umuntu ntakuntu bamufata cg bakamuneutralisant aho kumwica. Jye mu mutima wanjye no mu bwenge bwanjye numva abo bapolisi barasa abantu bari kugerekaho abanyarwanda twese andi maraso n'ayo twamennye akituri kumutwe. Jye uko mbyumva, twapfushijije abanyarwanda benshi aritwe tubishe, nta munyarwanda wari ukwiye kwica. Ibyaha byo kwica nk'abanyarwanda twari dukwiye kubigendera kure. Ubu nta somo dukura mubyo twakoze nk'abanyarwanda? Biragoye ariko birashoboka kuneutralisant abica amategeko bakagezwa mu nkiko. KWAMBURA UBUZIMA UWO UTABUHAYE BIBI WEEEEE!

7
Berry 2019-05-28 09:39:45

Umva abantu mureba neza mumbwire.ziriya sanduku ko zitandukanye? Iyo abagande bazanye bayishubijeyo? Noneho abanyarwanda bazana iyabo? Bwaba ari ubutindi.

8
INUMA 2019-05-28 09:50:00

Imirambo irasimbuka ikagwa UG ivuye i RW!!!!Sinjya mbona hari abapilisi batozwa kurwana nta ntwaro bakoresheje?Cga nibyo kwerekana ku munsi w'akarasisi

9
GIGI 2019-05-28 21:38:03

Noneho se KAGITUMBA niyo ifunze, GATUNA irafunguye. Aka ni agasomborotso. Ariko imitego yabo ntabwo tuzayigwamo. Icyo bashaka bakerekanye. Abakora comments namwe mushyire mu gaciro. None se niba abantu bararasiwe muri UGANDA, moto bariho yo yaje kugera mu RWANDA gute? Yaje yitwaye? Icyo ni ikimenyetso ko barasiwe mu RWANDA; ahubwo abahungu bacu bakabyitwaramo neza, bakanga gushoza intambara, barabareka , bakurura imirambo, barayitwara. Byari byoroshye kubangamira ibyo bakoze, ariko abashinzwe umutekano ku ruhande rwacu, barabihorera. None bo babonye iturufu, bahamagara amahanga yose ngo nimuze mu rebe GASHOZANTAMBARA. Ndabona , kuberako byafashe indi ntera, hakorwe iperereza rikomeye, maze ibizavamo bishyikirizwe abo bahagarariye ibihugu byabo bihutiye kuza mu bintu bihengamye batazi n'amavu n'amavuko. Kuko biriya UGANDA yakoze , yashatse kwerekana AMANYANGA yabo, no gushaka kutugerekaho IGIHANGA. Ntidushobora kubyemera. Iyo moto ntizasubire UGANDA, maze izabe ikimenyetso simusiga ko abo barasiwe mu RWANDA. BARASHAKA GUSHOZA INTAMBARA, ARIKO NITUBIHORERA NTAYO BAZABONA. Wasanga ni ibyo bya fraude ari ibyo bari bapanze. None se wasobanure gute ko umuntu arasirwa mu RWANDA, bakaza biruka n'IMIHORO yo gutemana. IBUYE RYAGARAGAYE NTIRIBA RIKISHE ISUKA. UGUHIMA ATIRETSE AGIRANGO TURWANE, KANDI UGUHIGA UBUTWARI MURATABARANA.NDABONA abasirikare babo bambaye nk'ikigori, barashoye cyane mu gisirikari muri iyi minsi da. Gashakabuhake ubatoza agomba kuba abafashe neza.

10
NAMBAJIMANA Francois 2019-05-27 22:47:32

Twizereko uyu murambo wakorewe isuzumwa rya Ebola kuko aba Bagande ntacyiza batwifuriza uko bigaragara.

11
kalisa 2019-05-27 22:47:32

Njyewe ndabona UG yatanze abagabo kandi icyo yagitsinze, ko barasiwe murwanda bajyaga uganda gukora iki? icyari kuruta n'abo baje kubatwara bagenzi babo bari kuraswa bakaba aritwe twabatanze UG, sha twara gipfuye, UG irashaka imbarutso y'intqmbara namwe muve muri ibyo Mwitegure tutazatungurwa n'abaginga mureke iyo mikino, mureke kujenjeka, kandi abantu bakwiye kureka kuvomq hafi uburakari buri kurasa ni ukwica

12
kalisa 2019-05-27 22:47:32

Njyewe ndabona UG yatanze abagabo kandi icyo yagitsinze, ko barasiwe murwanda bajyaga uganda gukora iki? icyari kuruta n'abo baje kubatwara bagenzi babo bari kuraswa bakaba aritwe twabatanze UG, sha twara gipfuye, UG irashaka imbarutso y'intqmbara namwe muve muri ibyo Mwitegure tutazatungurwa n'abaginga mureke iyo mikino, mureke kujenjeka, kandi abantu bakwiye kureka kuvomq hafi uburakari buri kurasa ni ukwica

13
Uzaphani 2019-05-27 22:47:32

Arikose ubuzima bwumuntu bwagiye ariko ntimudusobanuriye yarwanije abashinzwe umutekano nibirwanyisho bwokoki? Kuburyo bimuviramo kuraswa abamagendu baragowerero Imana ikomeze kwihanganisha ubumuryangowe ntakundi

14
Sakega 2019-05-27 21:41:13

Kuba aba baturage bararashwe ni icyaha, Uganda izaka indishyi z'umuturage wayo , ntamuntu ukwiye gushyigikira ubwicanyi, ngo uwishwe amushinje amakosa none inkiko zibera ho iki?

15
eric 2019-05-27 21:40:59

umunsi al shabab yateye mu Rwanda tuzabibifata nko kubeshya kuko twamenyereye kubeshywa. wasanga n'indangamuntu dufite atari zo ari ukutubeshya.

16
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-27 21:39:50

Ngo abantu barasiwe Nyagatare ariko imirambo yabo yambuka i Bugande? Harya ngo bazize kwinjiza magendu mu Rwanda? Kuva ryari gucuruza magendu bisigaye bihanishwa igihano cyo gupfa?! Ngo umurambo watwawe n'Imbangukiragutabara? Ibyo bintu Minisante yabiciye kubwa Nyaruhirira bigarutse gute?!?

17
Auguste 2019-05-27 21:39:03

"abaturage ba Uganda bahise bakurura iyo mirambo bayijyana ku butaka bwayo ariko ikinyabiziga cya moto bari bafite cyo kirasigara". None se izo nzego z'umutekano zari zimaze kumwica zari ziri he, kuki zitabujije ko bamukurura, cyane ko zari zimaze kwerekana ko zishobora kurasa?? Ikinyoma ntabwo cyihishira, kuko aho ntabwo mushobora kuhasobanura.

18
kanama 2019-05-27 20:44:00

HARAHAGAZWE

19
Ben 2019-05-27 20:43:55

Arikose Mana watabaye koko yuganda ikunvikana nurwanda , koko abavandimwe urwanda nayuganda bakarebana ayingwe🤔🤔🤔 YEHOVA NUKURI NTAKIKUNANIRA TABARA UBWOKO BWAWE.

20
aly 2019-05-27 20:43:52

ariko kwibyo twabonye kuri TV zahano Uganda bitandukanye nibyandiste hano, muzabazwa byinshi

1  2