1  

1
Ndandambara Lena 2019-05-28 09:32:50

Wowe wiyise Celestin, Upfya iki n'Abapolisi koko? Buriya biriya bitabi batweretse byanyowe n'abapolisi? Abapolisi b'Urwanda bafite umuco ntabwo bakora biriya bintu bigayitse! Nuwabikora yaba ar'umwe agatukisha bose! Cyakora icyo nashimyeho abanyarwanda nuko ntawe ukigenda anywera itabi ku gasozi! Maze imyaka myinshi ntabona nunywa itabi! Nibindi bizashira. Ahubwo hari nabagicira mu nzira' muri kaburimbo no mu nkengero ziyo mihanda! Bagenda banduze ibidukikije bishobora kuturwaza. Puuu! Tujye tubamagana bizageraho bishire!

2
Callixte 2019-05-28 21:38:03

Itegeko riri mu yihe No y'igazeti ko nkeneye kurisoma ryose ngo menye n'ibihano riteganya? Mu ruhame nizere ko no mu MUHANDA harimo! Mu gitondo kare kare no ku mugoroba mu muhanda urimo urujya n'uruza rw'abagenzi benshi usanga abantu bagenda batumura itabi ntacyo bibabwiye, n'uwo ubwiye ko rikubangamiye akubwira nabi yenda kugukubita. Itabi ni ikibazo kitubangamiye, nge rwose iyo numvise umwuka waryo ibyo munda byose byenda gusohoka ngafunga amazuru simpumeke kugeza ngeze aho ntaryumva. Rwose, nge ntinya umuntu ufite isegereti iyo mubonye ndiruka cyane (ibi ni ukuri ntabwo ari urwenya). Niba itabi ryica, rigatera CANCER n'utarinywa mu gihe ahumetse umwuka waryo, kubera iki hatashyirwaho "special zones" z'abanywi baryo nk'uko i Nairobi muri Kenya hari izo zones? Mbese ubundi ko nta mupfu w'itabi bariciye burundu, imisoro ryinjizaga igashakirwa ahandi ko n'ubundi uwo ryateye kanseri leta imutangaho amafaranga atabarika mu kumuvuza? Murakoze!

3
Mutuye 2019-05-27 21:40:08

Njye Mbona ikibazo ari uko badashyiraho aho kurenywera habugenewe. Kuko rwose itabi rirangiza kndi rikangiza n'abatarinywa. Ariko abarinywa nabo bafite uburenganzira bwabo kuko riremewe kndi riracuruzwa hose. Ubwo rero niba nta habugenewe ho kurinywera bazajya barinywera muri public. Iyo witegereje nko mu tubari usanga hafi 50% y'abarimo baba basanzwe barinywa cyangwa se barinywa kuko barimo kunywa inzoga. ubwo rero kugira bigende neza buri kabari, inzu cg ahantu hose hahurira abantu benshi hakagombye kuba hari public smoking areas, bitaba ibyo bakarica burundu no kwinjira mu gihugu ntibibeho. N'aho ubundi rwose bazajya baribicisha kuko nta habugenewe ho kurinywera. (mbona ariko i mahanga babigenza)

4
agaciro peace 2019-05-27 22:47:30

Mwongereho n'abanyara ku muhanda imbere y'abantu! Hari imyitwarire idahwitse dukwiye gucikaho.

5
agaciro peace 2019-05-27 22:47:28

Mwongereho n'abanyara ku muhanda imbere y'abantu! Hari imyitwarire idahwitse dukwiye gucikaho.

6
rwema 2019-05-27 22:47:08

iri tegeko rishizwe mu bikorwa cyaba ari igikorwa cy'inyamibwa kabsa. Arko njye nta cyizere mfite ko rizashyirwa mu bikorwa kuko iri tegeko rimaze igihe. Uzarebe Nyabugogo cyangwa muri za Gares nyinshi, itabi barinywera mu ruhame. Mu nzira ho sinakubwira kandi abapolisi bakababona ariko wapi kubahagarika.

7
GASHONGORE Isaie 2019-05-27 15:00:46

Hakwiye guhagurukira n'abapfunyika ibiribwa(imigati, ifu,...) mu mpapuro zakoreshejwe zanditseho kuko nta gikorwa ngo abacuruzi babihagarike.

8
Jean 2019-05-27 13:09:36

Abanyarwanda tunejejwe cyane n iri tangazo. Itabi rimaze kwangiza benshi batarinywa bahuriye naryo mumihanda , mumasoko n ahandi henshi kuberako abarinywa baba batitaye kubuzima bw abanyarwanda . Ikibabaje kurusha nuko nta rwego narumwe rwahanaga abanywera itabi Muruhame. Tuzashima kurushaho nibitarangirira mumagambo. Murakoze

9
Jean 2019-05-27 13:09:31

Abanyarwanda tunejejwe cyane n iri tangazo. Itabi rimaze kwangiza benshi batarinywa bahuriye naryo mumihanda , mumasoko n ahandi henshi kuberako abarinywa baba batitaye kubuzima bw abanyarwanda . Ikibabaje kurusha nuko nta rwego narumwe rwahanaga abanywera itabi Muruhame. Tuzashima kurushaho nibitarangirira mumagambo. Murakoze

10
Celestin 2019-05-27 13:01:31

Abapolisi banywa inzoga nibo barinywera kubwinshi muruhame ahubwo!!!! Murashakira ikibazo kure kandi abakabirwanyije barimo ababikora kubwinshi dore ko banitwaza iyo baricyo bakabikorera icyo rwose!!!

1