1  

1
Kalisa 2019-05-28 09:50:00

Nzineza ko ikinyoma kibanguka ariko kidatinda. Ukuri kuzajya ahagaragara vuba.

2
Alexis 2019-05-27 13:01:31

Mubyukuru Ibibintu by'impfu zidasobanutse birababaje. 1)kuki barashwe mucyico? Inzego z'umutekano zikora kinyamwuga suko zikora. 2)Gufatanwa caguwa bihanishwa kwicwa? 3 )niba barasiwe mu Rwanda kuki imirambo iri Uganda? 4)kuki iyo magendu iterekanwe? 5)ese iyo urasa umuntu uguteye umugongo ahunga yerekeza mu kindi Gihugu iyo amasasu amuhushije agwa hehe? Nyine ni mukindi Gihugu. Umutego twagwamo ntituwikuremo ni Ugushotora cg kwicisha inzara. But Birabe ibyuya. ....

3
C.H 2019-05-27 09:57:58

Jye nagiye mu bukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge muri kariya gace inshuro 3 zose, inama nini cyane ya mbere yakorewe ku Gafaru, indi ikorerwa Karama, indi Rwimiyaga. Icyagaragaye, biriya bikorwa bya magendu bikorwa n' abantu banyura inzira zidakwiye, abaturage barabitubwiye cyane. Nukuba hari abantu bajya bashaka kuzengereza inzego z' umutekano, nabyo abaturage barabitubwiye. Tujye tureka gushyushya inkuru mu bintu tudafitiye amakuru.

4
Sam 2019-05-27 09:13:47

Nigute babarasiye Mu Rwanda se imirambo ikaba iri Uganda ?

5
Abubu 2019-05-27 09:09:54

Yewe aha ntacyo mvuze! Nyamara Ijambo ry'Imana ryigisha ko ari ngombwa gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda kandi ko uwicisha inkota nawe azicishwa inkota!!! Harya kubeshya ubu ntibikiri icyaha????

6
[email protected] 2019-05-26 17:25:47

Jye mfashe umwanzuro wo kwiyumvisha ko Uganda ari abasazi b'ababeshyi,uRwanda rukaba abanyabwenge b'abanyakuri kuko nibyo byatuma mbasha kumva inkuru za Uganda-Rwanda.

7
Nshimyimana Leonidas 2019-05-26 17:25:42

Muby'ukuri rero ntawamenya uburyo uwo murambo wageze muri Uganda ahubwo hakorwe ubugenzuzi harebwe icyishe uwo muntu ariko ntakubogama.

8
Rwandanziza 2019-05-26 17:25:23

Inzego zumutekano zarekeye aho kuvutsa abantu ubuzima birakwiye ko umuntu apfa nk'inshishi koko mwababariye inzirakarengane

9
patrick 2019-05-27 09:05:19

Ese nta kuntu abantu bajya bafatwa hatabaye kubarasa bagapfa? Jye ndabona byaba bizima kuruta kuko bashikirizwa ubutabera bagahanwa bagatanga n'amakuru afasha gufata bagenzi babo.

10
RKUS 2019-05-26 12:41:16

Ntabwo byoroshye iki kibazo kirakomeye ,ndetse gikwiriye kuganirwaho mu rwego rwo hejuru kuko kirimo ibintu by'urujijo ku baturage, cyane cyane abaturiye imipaka, kuko izi waragi bacuruza , mu Rwanda zitwa ibiyobyabwenge,( kandi koko ni ukuri waragi zamaze abantu , si ikintu wakwifuriza abatuirage bawe kwenga no kunywa) rero hakurya muri Uganda zikitwa ibinyobwa bisanzwe, bitabujijwe kwengwa , kunyobwa no gucuruzwa. Uku kutumva ibintu kimwe gukwiriye kuganirwaho naho ubundi imbwa zirashirira ku ibagiro, cyane cyane ko ababicuruza bari aggressive.

11
Emm 2019-05-26 12:41:06

Njye iyo nsomye inkuru zUrwanda na Uganda nsanga zinteye amakenga kuko hari ibintu byinshi bihatse twe nkabacivile ntitube nabapoliticien tutazi . Njye nayobewe ari U rwanda ari Uganda uvugisha ukuri cyangwa se ushotora undi cyane ko hashize imyaka myinshi cyane turi abavandimwe duhahirana ntacyo twishisha.Njye nifuza ko baba abanyamakuru baba abacivile nkanjye twajya tureka guhita dusamira ibintu hejuru tutazi iyo byavuye kuko ikibazo kiri hagati yubuyobozi bwa uganda ndetse nubuyobozi bwUrwanda.Ninabo bashobora guhosha uwo muriro bari kwatsa twe abaturage tukabigwamo.

12
ruth 2019-05-26 12:40:58

Birababaje pe ariko se umurambo Uganda ivuga ko izazana mu Rwanda warashwe umutwe wageze muri Uganda ute aha niho zingiro mudusoanurire neza

13
Sakega 2019-05-26 12:40:31

Ibi byo kurasa abaturage bagomba guhagarara, uwabikoze azahanwe biteye isoni, ngo bari bafite imihoro ibyo ntawabyemeza , kuko uwishwe wese havugwa ko yarwanyije inzego z'umutekano.

14
KUVUTSA UMUNTU UBUZIMA 2019-05-26 12:40:25

Byabera ku butaka bwa Uganda, byabera ku butaka bw'u Rwanda, MUJYE MWIBUKA KO KUVUTSA UMUNTU UBUZIMA ari ibintu bibi, kandi bizagira ingaruka mu minsi iri imbere. Kwica umuntu, byahindutse nko kwica imbeba.

15
Kamenyero 2019-05-26 12:40:19

Barasiwe mu Rwanda none imirambo iri mu maboko y'ubuyobozi bwa Uganda! Iyaba bitari bibabaje umuntu yaseka agatembagara.

16
Celestin 2019-05-26 17:25:08

U Rwanda dukwiye kwigengesera kubihugu bishaka kudushotora tukabitegereza byarenze umurongo utukura gusa, cyeretse niba nantwe dushaka kuzagwa muri uwo mutego wa ba gashozantambara nubwo nabo batazayungukiramo, kandi hakwiye kuba ibiganiro n'ibihugu byose tutabanye neza mu rwego rwo gushakisha uko abaturage batakomeza kugirwaho ingaruka mbi nkizo tugenda tubona!!!

17
Justin 2019-05-26 12:44:38

Mu yandi magambo, abantu barasiwe muri Uganda n'ingabo z'u Rwanda nibyo byaba ari ikibazo, naho zibarasiye mu Rwanda ni ibisanzwe!!

18
mbegambega 2019-05-26 12:44:32

Umunyaburayi yabwira abaturage be ati nimwitondere uriya mupaka w'u Rwanda n'Ubuganda umutekano waho ntiwizewe mukavuza induru ngo nta kibazo cy'umutekano gihari!!

1