1  

1
Oranda 2019-05-27 09:44:15

Abo bashinwa se mubahamagara ngo baze kubaka imihanda twe twabuze amaboko? Ibyo bayubakisha ntibiva hano? N ibindi bakabigura nkuko natwe twabigura ndetse tukazagera n igihe cyo kubyikorera ko nubundi kera kubw abami twikoreraga byose. Abo bashinwa ntibubakisha amaraso yabo cg impu zabo kuko bibaye n ibyo ibyacu nibyo byakubaka neza kuko tubarusha uruhu rukize tukabarusha amaraso meza akize kuri carbone ariyo itanga ubuzima.none se u ubujiji bw abategetsi ko aribwo bwica byose buhamagara abanyamahanga kubwo kwisuzugura ibyo nitwe abaturage wabibaza? Nitutagundira ubutaka bwacu abo bashibwa bazabutwara kuko mboba bisuka Afrika mu bukoroni bushya kandi bafungurirwa n abategetsi kuko nibo bagurisha Afrika sitwe abaturage, ariko ibi byose tuzabihagarika umunsi umwe twohereze abo bashinwa n abahinde n abarabu n abazungu iwabo bajye kurya ibyabo nta mpamvu yo kudutera batwicisha inzara mu byacu.

2
Yahoo 2019-05-26 18:13:16

Nshuti, ibyo mwese muvuga nukuri, gushora mubutaka n'amatungo ntakibazo kirimo nibyiza ryose, ahubwo icyo yashatse kuvuga nukureba nahandi hari amahirwe aribyo kugura imigabane. Niba waraguze ubutaka ukaba ufite ayo matungo shora no mumigabane urebe ko udakomeza gutera imbere. Ahubwo aya makuru n'ingenzi ndaje nshoremo . Byose birakenewe. Murakoze

3
KWISHUNGA 2019-05-25 15:04:12

Ariko mwagiye mureka kwirengagiza ibyo muzi koko! Ngo"niba dufite abaturage miliyoni 174 buri muturage atanze amadorali 100 yaba miliyari 17, bisobanuye ko ya mishinga yose dufite ya za gari ya moshi n’indi yahita ikorwa.” Ese ubwo uzi ko muri abo baturage uvuga harimo,abazahajwe n'amavunja,igwingira,bwaki,ibiyoga by'ibikorano,mubihigu duturanye ho hari n'abakibera mu mashyamba bambara agahu,..... abo nibo utezeho 100$?! Umuntu waburaye ashora mu gifu iyo agize amahirwe yo kubona icyo ashyiramo!

4
Niyongabo 2019-05-25 15:04:04

Innocent hari ikindi wibagiwe. Ifaranga ry'u Rwanda rita agaciro umunsi ku munsi. Nk'ubu mu 2000 idorari ntiryarenzaga amafaranga y'u Rwanda magana atatu, none ubu ni hafi igihumbi bivuze ko uwabitse ibihumbi magana abiri afite byibura magana ane ubu bamwugukiye; naho uwabitse igihumbi cy'idorari avunjishije afite hafi miliyoni.

5
Utazubwenge 2019-05-25 09:28:53

Sha utazi ubwenge ashima ubwe!!! Nta business nziza yaruta ubutaka!!!

6
Innocent 2019-05-25 09:27:48

Ibi babyita propagande. Impamvu abanyarwanda bashora amafaranga yabo mu mitungo itimukanwa irazwi 1)Kuba tutarihaza mu biribwa(securite alimentaire) bituma buri munyarwanda nta kindi atekereza uretse gushora mu buhinzi kabone niyo yaba nta bumenyi buhagije abifiteho 2)Amateka mabi. Mu myaka 25 ishize, igihugu cyarasenyutse. Ababihombeyemo nabafashe amafaranga yabo bakayashyira muri bank, cg bakayashora mu bigo byishoramari byari mu maboko ya Leta yabahezanguni. Leta imaze gutsindwa byose byarasenyutse, ayo mateka mabi azasibangana mu mitwe yabanyarwanda cyera 3)Ubujiji mu banyarwanda buragenda bukagera no mu bize, kuburyo kureba kure ari ikintu gikomeye mu banyarwanda benshi UMUTI: Leta niyo ireberera abaturage. Biri mu nshingano za Leta gufasha abaturage kubona ibibatunga ndetse bakagira nicyo bizigamira. Ni nayo Kandi ifite mu nshingano zayo kuzamura ireme ry'uburezi, bityo abaturage bagashobora gutekereza ku bifite akamaro mu gihe kizaza, bakareka guhora batekereza icyo bari burarire gusa.

7
Cori 2019-05-25 09:27:30

Hahhhh yewe abitwa ko bafite ubumenyi nibo njiji, hanyuma ni iki kiruta ubutaka kuri iyi si? Ko iyo ubuze ubutaka uba ubuze igihugu, hanyuma harya ko inka ziduha amata zikaduha inyama zikaduha ifumbire zikadugs imyenda n inkweto byo mu mpu harya hari imari irenze iyo? Sha muri injiji kweri ngo abanyafurika bagire gute? Kandi mubivuga mwibitseho inka ibihumbi n ubutaka butagira uko bungana, ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose sha, abanyafurika turabukurusha kure yewe no mu isi ntaeaduhiga, ugirango si intambara zihoraho zituma tudashyira mu bikorwa impano z ubuhanga Rugira yaduhaye .

8
Bu11sh1t 2019-05-25 09:26:59

Hahaha buIIsh1t!

9
Kinyakura 2019-05-24 21:52:54

Baca umugani mu kinyarwanda ngo amavuta nakuraye ku mubiri. Iyo migabane abari bayifite muri 1994 basaruye iki? Ese mwe mubidukangulira ntabyo mwashoye mu mazu n'ubutaka haba mu Rwanda cyangwa hanze?

1