1  

1
mwitonde 2019-05-19 09:51:15

Kiliziya z'abiyita abarokore isi ijye izirebera kure kubera ko ibyo zizatuzanira bizarimbura ikiremwa muntu. Babeshya ko ari abahanuzi, ko ari intumwa bakabyitwaza ubundi abadosobanukiwe bagajura n'akaga. Niba mugirango ndababeshya muzegere abavuzi gakondo bababeize ukuri icyo bsriya bantu aricyo

2
ameza 2019-05-20 11:40:09

Ariko se abo bazungu kuki batajya kubuha bene wabo ko aribo basambana nk imbwa,ko aribo buzuyemo kanseri,ko aribo buzuyemo ubutinganyi,ko aribo bapfa buri munsi n ibirwara bidashira.ariko uwo munyagwa araza kweri leta ikamwemerera cyore?askiii we ubundi ubwami bwareberaga abaturage ni nabwo kandi bwari bubahagarariye imbere y Imana,ariko uyu munsi aho abazungu bazaniye imitegekere yabo ipfuye aho leta zitarebera abaturage ahubwo ababonetse bose bakabyuka bakigira ababahagarariye imberr y Imana bakabayobya na za leta na zo ziti ntibitureba iby Imana aha niho ibintu bipfira ubutinganyi bukamunga igihugu,dorr abo bakaza ngo baratanga imiti ikiza ubwo erega abayoboke bakayoboka koko ngo nuko umuntu yiyise ko avuga Imana ,rwose amadini yazanye ubuyobe 100%kubryo abantu batitekerereza ahubwo icyo ngo pasitoro cyose ababwiye bashoka bakagikora ibi kandi nibyo byakingiye ikibaba abazungu badukoroniza kuko baje bigize nk intama kandi ari ibirura bakoresheje bibiliya ngo badukoronize none uyu munsi kweri wumva umuntu avuga ngo abakurambere be ngo bari babi cyane ugasanga yiyita ko yaturutse ngo kuri aburahamu yewe ko kuri lewi ugasanga yiyise umulewi erega ugasanga undi yiyise umuheburayokazi noneho ibyadutse basigaye bavuga ngo bazabyare nk abaheburayokazi ukibaza uti ubu bujiji no kwiyanga babikomora he ugasanga ni muri bibiliya ukumirwa. Ninde wababwiye kureka kwita"BENIMANA" mukaba musigaye mwiyita bene aburahamu?mwumba aburahamu aruta Imana y i Rwanda koko?kereka abasazi n injiji nibo batoranya kwitirirwa izina ry irinyamahanga batigize bamenya"aburahamu"aho kwitirirwa umuremyi waremye byose"Imana"ubwo se ari ari ab ubu n abakurambere izi Imana kurusha undi ni inde?ni abakurambere kuko bo nta n irindi zina bashyize hejuru ngo biyitirire kereka izina ry umuremyi wabo ariwe waremye ibibaho byose ariwe "Imana"ndetse kugirango bashimangire isano bafitanye bamwita Imana y i Rwanda ngo n isi yose nibumva izamenye icyo gihango bafitanye nayo ko ari Imana yabo nabo bakaba abana bayo ko ariyo yabahaye igihugu cy u Rwanda batuye muri gakondo yayo ni Imana y i Rwanda nabo bakaba abantu b i Rwanda niyo Mwami mukuru wabo nabo n abayoborwa nayo kandi ni abana bayo aribyo bisobanurwa ngo "BENIMANA". ubundi bakibuka ko mu mubiri Imana yabahaye Gihanga ngo bamukomokeho uwo akaba umukurambere wagendanye n Imana kandi ijambo ryayo n amategeko yayo akabiraga abamukomotseho ariho hava amategeko ya kirazira. Ubuse koko umuntu azabura kwiga amateka ye ngo asobanukirwa uwo ari we ahubwo agashyashyana yiyitirira aburahamu uwo badafitanye isano na rito ariko akanga kuvuga abakurambere be ndetse niyo abavuze aba abavugaho ibibi yatojwe n amadini ngo yewe ngo araca karande z abasekuru ukibaza uti izo karande zituruka he?uzivuga ubivanyehe?ko ntawajyendanye n Imana kurusha ba abakurambere bacu izo karande ubatwerera uzivanye he? Wagiye mu muryango wawe urababaririza usanga bafite izo karande?ukumirwa,ko wiyitirira kuba umuheburayo ngo umurewe ngo mwene aburahamu ko utajya uca karande zabo?sibo basenze ibigirwamana mu butayu?ariko ibyo abakurambere bacu ntibigeze babikora,bo ntibarwanaga?ntago dawidi yarwanye n umuhungu we abusalomo bapfa ingoma?ntago basambanaga?izo karande ko utajya uzica ahubwo ukarwana ubitwerera abakurambere bawe b abanyarwanda maze wowe ukiyita umulewi erega hahhh sha muve mu madini muve mu bujiji mumenye abo muri bo mumenye aho mukomoka ko mukomoka ku bajyendanye n Imana bakabana nayo bakajyendera muri yo niyo bacumuraga barihanaga umuco wa kirazira wabo wakatubereye itara na gihamya cy abo dukomokaho uburyo bimitse Imana mu buzima bwabo maze izo karand3 mukamenyako zituruka muri ayo madini y abazungu yabatwaye ubwenge atuma mutitekerereza ahubwo mukora buri kimwe cyose pasitoro cg padiri ababwiye mtabanje kugera ku munzani ngo mwumve niba Imana ibyemera,mwagize abo bapasitoro ibigirwamana none dore ngo uyu aratanga uburozi bakabunywa rwose,nibyo koko benshi bazashira kubera kutamenya kuko batoranyije ubujiji kuburutisha ubwenge Imana yabahaye.

3
Kabanda 2019-05-19 10:43:05

Bageze murugo rutagira nyirarwo

1