1  

1
kazima 2019-07-06 18:49:26

ntababeshye ahubwo yaje gushaka icyubahiro kuko aho murwanda ndabizi arubashywe kuko iyo ufite company murwanda ukandagira abantu uba utinywa arko imahanga ntibakwitaho kandi ushobora kuba ukora akazi gasanzwe abana wayoboraga murwanda mugakora bimwe ntabirenze mushakishirize hose isi ni umudugugudu ndabakumbuye

2
Senyoni 2019-06-20 12:32:27

Muli Amerika ntibakababeshye ntacyo wahanganya icy ambere buli muginga wese ukora ashobora kwigulira imodoka Ahembwa amadolari ali hejuru 10/hr Abasha byibura kohereza agafaranga mu Rwanda Ushobora gukora utuzi tubili Ushobora kubona indaya yumuzungu Urya inkoko igihe ushakiye Urya umuleti buli munsi Inzoga ziruzuye Woza amasahane ukalihira murumuna wawe wiga muli kaminuza mu rwanda Uwo Nyakarundi namubwira nto:Umwana uhaze akandagira mubuki!!!! Yego ntabyera ngo de! aliko ntamahuliro niwacu Mushakishe uburyo mwaza rata ntimwite kubya Nyakarundi Munzu hali amazi akonje nashyushye Ntawe ugwa mumusarani Ntamwana wagwingiye Baguhemba buli cyumweru Ndeka Abiwacu muraho

3
Al 2019-08-25 14:50:56

Ko numva yabaye muri America se akaba yaranditse kurin America nu Burayi nkurikije title yiyi article...ntihashobora kumera kimwe..uko n'ukugeneraliza.. n'urwanda na Congo ntitubaho kimwe kandi dufatanye nk'abaturanyi tureke uburayi butanakora no kuri America... Canada ubwaho ubuzima butandukanya na USA kandi nabo barafatanye...uwo muvandimwe akeneye inama mu kwandika no gukora ubushakashatsi!

4
Gasore 2019-05-17 11:04:53

Aliko abantu barasetsa rwose! Kuki atagarutse amazeyo 5 yrs se? None nyuma ya 23yrs araje ngo imahanga si aho kuba. Yarize neza akorera amadolari none arayagwije aje no kurya amanyarda none ngo i mahanga ni habi. Kdi buriya wabona abana be bakiriyo niba abafite. Baguhe icyo ushaka maze ukomeze wivuge. Ubuse abifite bose kuki boherezayo abana babo? Ni uko batazi ko ari amahanga? Abanyarwanda tuzareka uburyarya no kwikunda ryari koko? Mbona umunsi twakize izi ndwara amahoro azataha mu mitima yacu. Naho ubundi ni ubujyajya wa mugani wa wawundi. Urabeshya umuntu ngo umurye nawe akakubeshya ko yabeshywe, mwatahurana mukamarana. That is banyarwanda tribe kabisa.

5
Reggis 2019-05-17 11:04:15

Ariko ntimugace intege abafite indoto zishobora kubagirira akamaro, uwo ko avuga ko America ari habi kandi haramufunguye akabasha kuba Rwiyemezamirimo. Ko atamubaye se atarajyayo? . Arashimira Africa ko harya ngo igifite abakozi bo mu ngo bahembwa atageze kuri 50$ ku kwezi kandi bamwe banatunze imiryango. Iki gitabo niba ibirimo ari ibi ntacyo byakubakaho umunyarwanda w'uyu munsi peee.

6
Alo 2019-05-17 11:03:37

Nyakarundi ni Rwiyemezamirimo ariko nkeka ko igishoro yagikuye aho avugako ari habi! Imana idufashe natwe tuzagereyo gushakirayo capital nukuri tuzagaruka!!!

7
Ruhumuriza 2019-05-17 11:01:16

Hahahah, bareke bagende nabo nibamarayo imyaka 17 nkiyo uhamaze bazaza bavuga nkibyo uvuga. Kuki se warindiriye iyo myaka yose? You took your time, you planned everything, urundanya udufaranga wakoreye muri america utashoboraga gukorera uri mu Rwanda, wiga mu ishuri ryiza utashoboraga kwiga uri mu Rwanda, wivuza mu bitaro byiza utashobora kwivurizamo uri mu Rwanda... n'ibindi byinshi ntarondora.. None ubonye aho ugejeje uti America na Europe si ahantu... Hahahah. Uzabanze umenye impamvu guhera kuri Prezida wa Repubulika kugera no ku bandi bajijutse bohereza abana babo kwiga Europe cg muri America...

8
Kagame 2019-08-25 14:50:56

Amahanga arahanda kbsa utabizi abibara abibonye. Wishimira kwitwa ko uri hanze gusa ntakindi. Rata uyu mugabo arakoze cyane

9
Hugo 2019-05-17 11:00:54

Hari nabagerayo bagahirwa......

10
Aime 2019-05-17 11:19:25

Ibyo uyu Nyakarundi avuga hari aho ntemeranya nawe A. Aravuga ngo hano muri America yasanzeyo abakene batoragura ibyamenywe? nibyo haba abakene ariko bitewe ni impamvu zitandukanye zikurikira: Hari ababaye imbata yibiyobyabwenge bagera aho badashobora kugira akazi bakora ariko nabo bajya mu mihanda gusabiriza $ yo kugura ibyo biyobyabwenge kuko ntahandi bayakura badakora naho ibyo gutoragura ibyatawe ntabwo tubyumvikanaho kuko America haba ibyo bita Shelter yabantu batagira aho baba kandi yakira buri wese sinzi rero abo batoragura ibyatawe impamvu zabo niba baba bananiwe kugera kuri Shelter? ikindi kuba ukora wishyura amadeni nibyo ariko wishyura ibyo wafashe kandi bigufitiye akamaro.ntahantu uzaba utishyura ibyo wakoresheje,.America ifite system yuko umuntu wese ukora bareba ayo yinjiza hanyuma bakaguha yikintu ushaka iyo babona ayo winjiza adashobora gutuma wishyura ideni ntaryo baguha. nibyo koko buri hantu hagira ibibi ni ibyiza .kandi mumubajije neza wasanga Capital yo gutangira kuba Rwiyemeza mirimo yarayikuye muri America.

11
mahoro 2019-05-17 11:18:54

Nanjye ndabyemera kuba mu mahanga biragoye kubera siho umuntu aba yaravucyiye (nta network ufite). Ariko ntacyo ubwo ufite ubwenegihugu bwa USA n'ubw'u Rwanda kandi ndemeza ko nabyo ari ibintu bigufasha mu mirimo yawe (hiyongereyeho ko ufite free network kubera nyine uri umunyarwanda mu Rwanda). Erega no mu Rwanda hari gutera imbere, kandi byose bijyana n'uko ubuzima bujyenda buhenda, ibyo uvuga bitari byiza muri USA wasanga bijyenda biza buhoro buhoro n'iwacu muri Africa.Icyo nzicyo n'uko nta na rimwe twese tuzaba mu Rwanda cg twese tujye kutura mu mahanga, ahubwo reka tubibyaze umusaruro, twigishanye uko umuntu ahaba hombi kandi agatera imbere, turebere kuri Israel n'urugero, kandi nibutse n'akandi kavuzwe n'umuyobozi, ko u Rwanda ni hose kandi hagari, aha dutuye twita Kigali n'ahandi mu ntara ni headquarter!

12
Ikibasumba 2019-05-17 11:17:54

Uzaba ubaye umugabo nusubiza American citizenship.

13
Rodrigue 2019-05-17 12:01:37

Uwomwanditsi wa My African Dream nemeranya nawe Ijana kwijana. Nsomye iyi nkuru nanjye nteze Bus njya mukazi ntigezenkora muri Africa. Naje Muri America numva arahantu haba ibyiza gusa ariko birahabanye. Nigihugu cyabanyamwigendaho peeeee. Mpora amaso yanjye numutima birimurwanda. Ikigihugu cyashobora abirarira bakifotoza bakohereza amafoto barahantu heza gusa ariko ukuri nuko Africa arinziza pe. Mbabazwa nukuntu abazungu iyo baje muri Africa tubatwitezeho ko bakize. Ahambona abasabiriza kurusha abonabonye I rwanda. Mporansenga ngu Rwanda na Africa bizahoremo amahoro gusa nzagaruke i wacu

14
Munezero 2019-05-17 12:00:48

Wafungutse amaso ubona ko muri afrika hari amahirwe kubera ko wabonye education nziza wakuye aho wita habi. Ubu twebwe ayo mahirwe ubona twirirwa tuyanyura hejuru kubera education iri poor, tumeze nk'impumyi. Iki gitabo nzagisoma ariko sinshobora gushyira hasi inzozi zo kujyayo kuko nkeneye kuzamura IQ yanjye yagwingiriye muri Afrika no matter what!

15
Gakwandi 2019-05-17 12:00:04

Gusa nubwo ntarasoma igitabo, Nyakarundi namubwira ngo speak for yourself. twese tubaho ubuzima butandukanye, amahirwe yawe siyo yundi. Kandi kuvugako muri Africa hari opportunit├ęs kurusha muri America, ninko kuvugako akanyamasyo karusha urukwavu kwiruka.

16
Rwandan 2019-05-16 18:56:13

Nanjye uwazampa nkagerayo nkabanza nkabayo. Rwose nanjye mbijeje ko nagaruka nkabagira inama nk'izi ko burya nta haruta iwanyu. Nkajya nshyiramo umunyu nti * burya amahanga arahanda*

1