1  

1
Eric 2019-05-15 13:40:26

Medecine siyo kwisukirwa nubonetse wetse.ibyo byibera Congo bacanganyikiwe.buriya IT.medicine .farmacie na engineering nta universite prive zo murwanda mbibonera ubushobozi rwose.keretse IT yimudende

2
Dumbuli 2019-05-15 13:58:46

Njyewe hari ibibazo ngira abaganga biga mu bihugu duturanye nibo batuvura kandi kwiga ubuganga ntibisaba kuba utsindira ku 100% oya na 70% wiga ubuvuzi rwose bigakunda ko mwafunze Gitwe mugafunga UNILAK aho bagerageje ko abahanga abahari mwakoze kaminuza yujuje ibisabwa tukiga ubuvuzi aho gukomeza kubura abagangakenshi hakitabazwa abaturanyi

3
HABANA Eric 2019-05-15 09:06:29

Dear Colleagues, kwiga ubuganga kw'isi yose bisaba abana b'abahanga, batsinze k'urwego rwa Distinction cg excellent, ntabwo rwose umuntu watsinze k'urwego rwo munsi ya 70% ry'amasomo asabwa kwiga ubuganga yakagombye kujya kwiga medecine, ntabwo ubuzima bw'abantu/bw'abanyarwanda arubwo gukinirwaho n'abantu bize k'urwego rwo kugoragoza. muzagende murebe abana bahawe kwiga medecine guhera 2000-2018, murebe amanota bagiye batsindiraho, murebe ibikoresho bafite murebe abarimu bafite, ahubwo wakwibaza niba Gitwe yari eligible mu gufungura faculite ya Medecine. thank U

4
Munyaneza 2019-05-15 07:44:46

Mwaramutse. Mubyukuri mineduc iriguhemukira abanyarwa, ubu abanyeshuri bamaze amezi atanu batiga, UR nayo ntibaha gahunda ihamye ibabwirako ngo bazakora catch up ikabasubizamo amasomo bari barize, batitwa avanyeshuri ba Kaminuza, abandi UR yanze badafite indexing number abenshi bamaze imyaka itanu biga ngo nibasubire gukora ikizamine cya Leta cya secondary abo batangiranye bararangiza uyu mwaka. Iki gihombo kizabazwa nde. Ibi nukwangisha abaturahe leta kandi bikozwe nitsinda ryabantu kunyungu zabo.

5
[email protected] 2019-05-15 07:51:51

BARIBAZIKO KO TUTAZABAHO EREGA MURWANDA SIHO HONYINE HABA AMASHURI BAZIGIREHANZE MAZE NDEBE NONESE NITEGEKO GUKORA MURWANDA BIKOMEZA GUTA UMUTWE BABABESHYA NGO BIRIGUKEMUKA NONESE AZAKOMEZA ABE MINSITIRI PAKA NANGOMA ITASHIRA KANDI AMATEGEKO ASHYIRWAHO NABANU MUGEKWINGA CONG IBYOBABABESHYA NGO NABYONGOBWA ABAZABAHO NONESE AZABIBIMA ATAKIRI MINISITIRI AZABA YARAVUYEHO MUMUREKE AZIBONERA ARI RWANDA HARINABANDI BAYOBOYE

6
KAJACK 2019-05-15 07:51:39

Ariko se nibura ibyo uwo muministiri ashaka nibiboneka azemerera kaminuza ko ayo mashami akomeza?

7
Claude 2019-05-14 22:56:32

Ariko munsobanurire uyu ni wa muminisitiri wavuze ko iriya kaminuza igeze kuri 85% ra? cyangwa ni Malimba yasimbuye. nonese ubwo yayifungiye iki? nzaba mbarirwa

8
Uwitonze 2019-05-14 22:56:27

Ahooo, ngaho abavuga ko iterambere rishingiye ku muturage, fata aba banyeshuri 373, ababyeyi babo, abavandimwe abo bakomokaho n'abandi, ufate abaturage barimo gutaka ubukene muri kariya gace byoseeeee ubihe agaciro cyangwa se ubishyire ku munzani. Rwanda uri nziza koko

9
Ikibazo 2019-05-15 13:58:32

Rwose ireme ry'uburezi nta wuriburana. Ariko se koko mu gihugu cyose kugera no ku bashinzwe kumva no kuvugira abaturage ibibazo (inteko) habura umuntu n'umwe washishikazwa no kumenya ukuri? Cyangwa kumenya birambuye ikibazo cya Kaminuza ya Gitwe n'abanyeshuri? None se niba koko uri gukemura ikibazo kimwe ugatera ibibazo byinshi ibyo na byo nta wabibaza? Njye ndi mu nteko nabaza impamvu Minisiteri itakoze uko ishoboye kose ngo ifashe abikorera; uko bigaragara bageragezaga gushaka umuti igihugu gifite aho kubasenyera? Nabaza nti ese ko mwagaye ishuri kuko rirengeje abanyeshuri 25/class mukaba mugiye gukora ishuri rimwe ririmo abarenga 200? Dr. Muligande yarabivuze. Nabaza nti ese ibi bibazo by'abanyeshuri bazasubiramo amasomo bize, amwe bashobora kuba baranayigishijwe n'abarimu bamwe byo biteye bite? Kuki se leta itabishyurira ayo masomo niba koko bigaragaye ko ayo masomo babasubirishamo bayize? Ibindi bibazo se abanyeshuri n'ababyeyi babo bafite ni nde mu nteko waba yabibajije cyangwa abikurikirana? Ntabwo ikibazo cy'abanyeshuri cyari cyarangira kandi aho President azamenyera akarengane Gitwe n'abanyeshuri bayo bagiriwe, icyi kibazo ntikizabazwa Minisiteri gusa, ahubwo n'inteko izabazwa icyo yagikozeho ngo ivugire abikorera n'abanyeshuri hamwe n'ababyeyi babo biriye bakimara ngo abana babo bige. Murakoze.

10
Kamanzi 2019-05-14 20:27:51

Ariko mana ayamateka yo gusiragiza Ababa bacu bagafunga ishuri ritabuze ikintu na kimwe , Mutimura na Mugunyi nibatabibarizwa muri iyi si my ijuru bazabibazwa biteye agahinda gusa ntakindi

11
Gabriel 2019-05-14 20:46:24

Erega mugihe cyose ukuri ku ifungwa rya Gitwe kutarajya ahagaragara ngo HE (wenyine) amenye ibinyoma byihishe inyuma bigamije personal interests ntabwo ikibazo cya Gitwe kizakemuka ndakurahiye! Aba MINEDUC barabeshya, bashaka ibyo bitwaza ngo ireme ry’uburezi kandi hari ibindi bafite mu mitima yabo. Twese turabizi neza ko Gitwe yigisha? Abahize bari hirya no hino mukazi bameze neza. Gusa munyangire ituma abantu benshi batakaza I don’t know

12
Alice 2019-05-15 13:34:45

Minisitiri arabeshya ndamuzi nonese ko nsomye iyi nkuru nkabona abana bacu no ntibasubiye mu ishuri? Mwarakoze gusa

13
Christine 2019-05-15 13:34:43

Gusenya biroroha kweri Gitwe twizemo tukaba dukorera igihugu murayisenye ngo ni inkuru nziza? Imana izabahembe

14
Didier 2019-05-15 13:34:41

Genda Rwanda uri Nziza pe ubu abana bagiye kujya muri classe imwe ari 250 ngo ni ireme ryuburezi. Minisitiri yabuze icyo avuga pe nagende yabeshye abanyarwanda

15
Louis 2019-05-14 18:25:22

Ariko Mana yanjye mbega umuminisitiri ubeshya weeeeee! ngo ikibazo cyamaze gukemuka mbega kubeshya gukabije ariko Imana izabahana kubona abana bacu mwarabahohoteye aho bigaga nta kibazo gihari none murimo kubeshya gusa! Ese kuki atasobanuye icyo yahoye iriya Kaminuza koko! Ahubwo akajya kubeshya intumwa za rubanda! Mbega umuminisitiri utangaje!!!!

16
Kayitana 2019-05-14 18:17:44

Izi nganga nazo zisigaye ziteye isesemi. Ngo umunyeshuli kugirango yige agomba kuba yanditse mu rugaga nonese nurugaga ruzamuha impamyabushobozo? ayo ntabwo ari amafaranga muri kubaza uwo munyeshuli kandi nawe ari ababyeyi bagorwa. Mukongera muti umwubatsi, umu injeniyeri, umumotari, umunyonzi bose barajya mu rugaga. Ibi bintu byo kunyunyuza abantu uko bameze utitaye ku bibazo bafite biteye agahinda.

1