1  2  3  4  

1
nzirorera 2019-05-21 09:37:08

Ariko ko mperuka amazi ari besoin de base (basic need) ku mu turagihugu, bayashyize mu byiciro gute? noneho tuzajya tubona amazi dukurikije icyiciro cy'ubudehe? Ba rubanda rugufi se tureke za toilettes zo mu nzu twemeze ko RURA na WASAC ari cyo kiciro badushyizemo? Ikimbabaza ni ba Nyakubahwa ABADEPITE bicecekera babona akarengane k'abanyagihugu.Muri make mu Rwanda amzi abaye lux niba bayagereranya n'igiciro cy'ayo muruganda. byose Imana irabizi nimukore ibyo mushaka.

2
nyandwi 2019-05-15 09:08:22

Intumwa za rubanda nimwe duhanze amaso naho ubundi twebwe abaturage byatuyobeye pe! nigute igiciro gishobora kwikuba gatatu kdi muzi nubushobozi bwabaturage? wenda harahandi muri guteganya tuzakura ubushobozi ntawamenya, ariko rwose biragoye pe. Ese ubusanzwe igiciro cyahozeho mwabonye kishyurwaga neza kuburyo mwakuba gatatu?

3
Babu 2019-05-15 08:22:45

Rwanda ndagukunda. Wowe uyoboye RURA nutagira icyo ukora Imana yagushyize muri uwo mwanya ngo utekerereze rubanda nukomeza guceceka izakuvanaho ishyireho undi. Impamvu wazamuye amazi ni uko icupa ry'amazi y'inyange ari 300 . bose ntibakabije kandi ubareba. Niba Kinju from Burundi igura 95 Frw icupa ry'amazi Uganda rikagura 120 Frw inyange mwe mushyiramo vitamins n'umuceli n'inyama muri ayo mazi? Ngo nibyo RURA igenderaho?Imana niyibuka abanyarwanda hari ubwo his Excellence azabyuka avuge ngo ndabikemuye dore ko ari we muyobozi ureberera abanyarwand. Ku izina ry'Imana nyakubahwa president wa Repubulika twararenganye

4
Reagan 2019-05-15 08:20:11

Barakabya kbsa, ubwose twaba tubona amazi rimwe mucyumweru tukogesha amenyo 32 ijerekani, bavuze nabi pe!

5
Alain 2019-05-15 08:20:11

Nkibi birancumuza rwose 😠😈 Twabuze ibyo kurya abana bari hafi kuva mu mashuri, WASAC igatera icyirungurira ikuba 3 ibiciro bisanzwe ho Uwishyuza umutekano arinyuma y'inzu ashoreranye n'uwibishingwe mu gihe mperuka Akazi muri 2016 Murumva mushaka ko bizagenda bite, twiruke basi?

6
Alice 2019-05-15 08:20:09

Icyi cyemezo ni kimwe mu byemezo bicye cyane byaba bifashwe bititaye ku neza y'abanyarwanda. Ubushomeri buri hejuru,na bakora umushahara ntiwiyongereye, None amazi aratumbagijwe😟 Mutambeshye Ibi ntibibangamiye Politic yikwirakwiza ry'amazi meza? Mwambwira 78000 EWASA yanyishyuje Ntagira ikinamba ,Uruganda cga ikigo cy'amashuri atari kunyohereza mu bishanga?

7
KAGENZI Jackson 2019-05-15 08:13:50

Sasa igitekerezo ni kiza, ariko bari bakwiye kujya bishyuza igiciro cy'inyongera, ku barengeje ziriya 5m3 bafatiyeho. urugero: Niba mu kwezi nakoresheje 10m3, eshanu nkazishyura kuri340, izindi eshanu nkazishyura kuri 720. Ikindi kandi 5m3 zafatiwe ho, no nkeya cyane ku muryango.Nibura bazafatire ku icumi.

8
Jhon BY 2019-05-14 20:18:23

Aya mavugurura ntiyizwe neza ku mpamvu zikurikira: 1) Amazi kuyatunganya birahenze ariko abaguzi b'amazi ntibigeze bagaragarizwa Production cost ya m3 imwe y'amazi. 2) Gukuba igiciro gatatu ubwabyo ntabwo bisanzwe erega ni ugukuba 3 revenues za WASAC, hatitawe kumuturage kdi amazi akoreshwa mungo niyo yazamuwe. 3) Intera ubwazo ntiwamenya icyo zishingiyeho kuko kuva kuri 5m3 ukajya kuri 20m3 niba ariko RURA na WASAC babibona sibyo. 4) Amakosa ibigo nka WASAC bikora ni ugutegura inyandiko idaha amakuru abaguzi bose kimwe kuko bose ntibize ni gute WASAC itegura igiciro kitarimo umusoro ngo (VAT exclusive) kdi ariyo ifite Inshingano zo kuwakirira RRA. 5) Mbona hakenewe ikigo gishinzwe kugena ibiciro mu buryo rusange kirimo na Civil society na Private sector. 6) Hakwiye gutekerezwa ku ishoramali rirambye mu mishinga y'amazi aho uguze amazi menshi atabihenderwa kuko ubu turacyari mu isaranganya. 7) Dukeneye analyse y'ibi biciro ifite icyo ishingiyeho bitari ukugereranya ikiguzi ku icupa rya mineral water n'amazi asanzwe kuko amazi ni priority si business. Murakoze

9
dusabe 2019-05-14 20:46:45

Uyu arabiterwa n'UMURENGWE.Arahembwa za Millions buri kwezi,mu gihe Mwarimu biganye wa Primary ahembwa 41 000 ku kwezi.Nikose Nyakubahwa,urabona umuturage utabona na 100 Frw yo kugura umunyu azabona 7000 Frw za Fagitire y'amazi??Nkuko Daniel 2:44 havuga,koko dukeneye Ubutegetsi bw'Imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw'abantu. Umurengwe urakanyagwa.Buriya arumva yaratugiriye neza.MERCI.Komeza wirire za Millions zawe n'umuryango wawe.Imana irenda kudutabara.

10
Jmr 2019-05-15 13:58:26

Amazi ntabwo ahenze ahubwo nuko ntanayo tubona. Nkubu ntuye busanza -kanombe muri kicukiro aliko amezi abaye menshi pe. Bayaduhe bayatwishyuze. Twaravuze aliko twabuze uduha igisubizo

11
M.K 2019-05-14 18:25:04

Barabuzwa n'iki se sha ko aba bari kuvuga gutya bo batishyura iyo Wasac. Bishoboka bite koko ukuntu bashobora gukuba inshuro zingana kuriya igiciro cyari gisanzwe? Ese Leta yo kuki yicecekera kandi baba babizi neza ko ku mushahara nabo nta na 1% bongeyeho. Birababaje rwose .

12
Barakamfitiye Jack 2019-05-14 18:40:31

Kuba amazi ibiciro byariyongereye Njye simbibona nkikibazo Ahubwo ikibazo niki Kuki wasac yuriza ibiciro Namberehose twarayabuze Igihe umuntu amara ntamazi abona Nikinini babanje bagakosora Ibura ryamazi bakabona Bakongera ibiciro Ntacyo byaba bitwaye Umuntu yayakeneye Akayabona Murakoze

13
briopeter 2019-05-14 18:40:24

UVUGA ABA ATARABONA!! NIBURA NAMWE MURATAKA KO MWISHYUZWA FRW MENSHI, NAHO TWEBWE AHO DUTUYE MUMURENGE WA NDUBA INZEGO ZITANDUKANYE ZA LETA ZIRIRWA ZIDUSIMBURANIRAHO ZITUBWIRA NGO ZIGIYE KUDUHA AMAZI. YEWE N'ABADEPITE BIYAMAMAZA N'ICYO BADUSEZERANYIJE NONE AMASO YAHEZE MUKIRERE, AHUBWO NI UKWIRIRWA TUGURA IJEREKANI YA FRW 250 KANDI NAYO ARIMO IMYANDA ITURUKA MUKIMBOTERI CYA NDUBA. UBU SE KOKO NI GUTE UMUJYI WA KIGALI UTEKEREZA KWIMURA IKIMBONTERI KIRIMO N'AMAASOKO Y'AMAZI ABATURAGE BAVOMA BATARABASHAKIRA AMAZI MEZA BAZAJYA BAVOMA KOKO!!!??? IBI NABYO NI NGOMBWA KO H.E AZABIBABWIRAZA KOKO!!! UMURENGE WA NDUBA URABABAYE RWOSE, IYO BASI TWIGUMANIRA AMAZI YACU YA GAKONDO ARIKO NTIBAYASHYIREMO IMYANDA YOSE ITURUKA MURI KIGALI.

14
Charles 2019-05-14 18:40:13

Ntawuburana n umurenzaho itaka (kumuhamba) ariko se ko ibintu byose byavuguruwe ukurikije aho ifaranga rigeze rita agaciro. umushahara wo ukaba utavugururwa nuko uwo mushinga wemejwe hakabura ubivugurura cg ni umutindi napfe umukire abeho. cyakora burya n uwubaka etage akenera uyikoropaaa. bitari ibyo isi ntabwo yabaho n abakire gusa. niyo ugiye hahandi umwami agendesha amaguru burya ukenera rubanda rugufiya. rwose mureke musase inzobe mureke kubeshya Nyakubahwa sibyo yifuriza abanyarwanda. mujye mumenya guhakwa neza. !!! Yewe umwami ntiyica hica rubanda koko.

15
Kibwa 2019-05-14 18:14:05

Kugereranya igiciro cy'amazi y'iruganda n'aya WASAC! Amaherezo tuzajya dukaraba NIl cg Inyange rero! Ibisobanuro biraha rwose.

16
Ntibihwitse 2019-05-14 14:16:20

Mubyukuri mbona yaba rula yaba na wasac ntacyo bamariye twebwe ba amikoro make,byumwihariko nka RULA yo mbona ifasha abikorera kudupyinagaza.rero ndabona ntaruvugiro kuko ntawatera umugeri kumuhunda.gusa ndababaye kubona ibiciro by'amazi byikubabene aka kageni

17
joel 2019-05-14 12:12:23

Ikibazo cy'ibiciro by'amazi kimaze gufata indi ntera. Frs babara ntaho ahuriye nibi biciro batubwiye.birarenze pe!

18
Karengera 2019-05-14 11:38:44

Aya mafaranga angana gutya arenze ubushobozi bw'abaturage. Ese bayabara gute? Babara nabi. "Niba bakurikiza ibi: - 0-5 = 340 frw -6- 20 = 720 frw -21-50= 845 frw - 50 above 877 frw VAT IXCLUSIVE, ase koko bagendeye kuri ibi bipimo batanze nibyo bavuze haruguru byahurira he? njye sinemeranya nabo kandi nabanyamakuru mujye muduha ibigaragara, ibi bipimo baduhaye ndabifite kandi nsanga birengagiza kubigenderaho, urugero: niba nakoresheje 10 metro cube: 0-5 = 5*340=1700frw,5*720=3600 frw yakwishyura umusoro utarimo, ariko usanga bahise bamubarira kuri 10*720=7200 frw bakongeraho umusoro"habanye nibyo bavuga. IBI MBIFITIYE INYANDIKO.

19
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-14 11:38:44

Gukuba igiciro cy'amazi 3 kose? Ibi ntaho byabaye, habaye iki se mu gihugu cyatuma bigenda gutyo, imvura yarabuze, Nyabarongo hari uwayifunze? Niyo mpamvu kwegurira abikorera ku giti cyabo amazi n'amashanyarazi ari bibi, bigomba kuguma muri Leta irebera abaturage!

20
cris 2019-05-14 11:02:51

sinzi niba wasac ikiyoborwa nuriya muzungu niba ayobora REG! ark arashyiraho ibiciro byiwabo naho RURA ngira ngo abakoramo bose bakomoka muma familles yabaherwe bakuriye Europe na USA! bakaba bazamura ibiciro baziko arabakire batuye urwanda gs. ahubwo muzakube umugati instead y'amazi turebeko nabahorera imigati badasakuza!

1  2  3  4