1  

1
kaneza 2019-05-09 14:31:59

Ibi Nyakubahwa avuga ni ukuri!! guhahirana n'abaturanyi nibyo ariko ntibikwiye ko twahora dutegereje guhahira kubandiiiii kdi natwe dushoboye gukora bakaduhahiraho natwe. ikibazo nuko usanga bamwe mu bayobozi basa nabatabyumva. iyo urebye ukuntu nka MINISITERI Y'UBUREZI ifunga za Kaminuza ngo ntizujuje ibisabwa nyamara bakemera ko Abazigagamo bakajya za Congo bakajya kuzanayo Degree utapfa kwizera ubuziranenge bwazo, nk'abahoze biga muri MEDINICE i GITWE ubu abenshi berekeje Congo. ireme ryo muri Congo riruta iryo mu Rda harya ni irihe ra??. ngirango abayobozi bafasha H.E mu kuyobora uru Rda rwacu twifuza ko rukomeza gutera imbere bakwiye kureka gukora ibisa no guhima abo bashinzwe ntibakomeze kumuvangira.

2
Samakeko Antoine 2019-08-17 11:03:30

Dushimiye ntakubahwa president H.E Paul kagame uruzinduko yagiriye burera turamushimiye gusa icyonshaka kuvuga nkatwe nkurubyiruko (youth connect) rwaba ururi hanze yigihugu ndetse nomumahanga cyanecyane dukwiriye kubera igihugu cyacu urumuri ahoturihose ndetse nabashaka guhungabanya umutekano wurwanda rwacu ntituzabakundira kdi nabongabo bambuka umupaka bagiye kwisiramuza murwanda rwose dufite ubushobozi buhagije kuricyokintu ahibwo nababyeyi babobana badufashe biba bigaragara nabi dufite ubuyobozi bwiza butureberera kbx murakoze naho ibyabaturanyi namwe muba mubireba iyo ufite umuturanyi udashakako mwabana neze uramwihorera atazakomeze akubona mumaremboye akazaguhindura akarima kigikoni muakoze dukomeze dushyire hamwe abishyize hamwe ntakibananira president wacu imana yaduhaye yaravungo iyo utihaye agaciro ntawukaguha Koko nibyo sawa imana ibarinde

3
Rwandan 2019-05-08 22:06:40

Well said my President. Ntidukwiye kuba insina ngufi z'abaturanyi. Ariko utwo turere turi kumupaka harebwe ukuntu ahatari some needed infrastractures zahashyirwa murwego rwo kwigira. Abo baturanyi ahubwo nabo bahangayikire kuza iwacu , gusa twe turi imfura ntawe tuzahohotera tuzabakira nkibisanzwe

4
Mateka 2019-05-08 22:06:30

Nta bakoloni rwose buzongera kwisukira urwa Gasabo. Igihugu gihimbano gishaka gutegeka Igihugu kiriho kuva mu Binyejana byinshi nticyabyemererwa. Kwisumbukuruza kwa Uganda kuzahera mu byifuzo bigufi byabo.

5
Mateka 2019-05-08 22:06:26

Nta bakoloni rwose buzongera kwisukira urwa Gasabo. Igihugu gihimbano gishaka gutegeka Igihugu kiriho kuva mu Binyejana byinshi nticyabyemererwa. Kwisumbukuruza kwa Uganda kuzahera mu byifuzo bigufi byabo.

6
Elisha 2019-05-08 22:05:19

nabonye abo bireba Bose bari nahari. Nyakubahwa Amb Clever , Madam Soraya na Bwana Uziel. Mufatanye tubone amashuri meza, amavuriro meza afite abaganga. Ntaheza haruta I Wacu I Rwanda.

7
kaka 2019-05-08 22:04:43

Nadufashe rwose tubone umuhanda kuko amaso yaheze mu kirere.

8
ruth 2019-05-08 16:55:09

Ntitukabe abacakara mubyeyi turagufite, bariya bayobozi ariko mwasanganye ibibazo bibwirize ubonye na RBA ngo inanirwe guha abaturage amakuru y'uRwanda nyayo babeho bumva Radiyo uganda koko?????????/ birababaje kurinda babisaba

9
kakai 2019-05-08 14:28:29

HE rwose nakosore abasongarere batita ku baturage bahatirwa kumva radio za Uganda nibintu ziba zivuga abayobozi bibigo bigaramiye muri za modoka za bien koko kutamenya ko ahantu aha naha batumva amakuru waba uri muyobozi ki kugeza naho perezida abyibaza kandi ukababona bimubabaje

1