1  

1
Narumiwe 2019-05-04 08:47:29

Kagaju kuhakanako izo mbunda zarizo kurimbura abatutsi ngo zarizo guhangana na FPR ubu konikoreye ibikomere byanze kugira kuberizombuna nari FPR c.f. abandon bazirashishijwe bari kurugamba na FPR mwagiye muvugicyaha mwizina koko mukareka gufefeka amateka

2
Kagaju 2019-05-03 22:14:33

Wowe comando de choc ibyuvuga buri gihe urangiza concusion yawe nabi. Izo mbunda kuki uvugako zari izo kurimbura abatutsi kuki utavugako zarizo guhangana na RPA? Ibi mujye mubibwira abantu batabaga mu Rwanda muri 1994 kandi batari bakuru mbese byaje byose babireba.

3
david rwasa 2019-05-03 13:51:08

Sibyo! Interahamwe zose zahungiye Africa yepfo ziridagadura! Na Kayumba yazisanzeyo! Abazi gusesengura nimubikore! Nyuma yo gusesngura, icyo gihugu kizatange impozamarira ku banyarwanda no ku Rwanda!

4
lg 2019-05-03 09:13:07

Iyo abanya politiki bavuga wakwibeshya ko ali abatagatifu 94 RPF yarabibabwiye bati twe ikitureba, namafaranga abatutsi na kazi kabo, Pik botha we tuvuge ko yali gashaka buhake, abona ibyabo byarangiye kubirabura bo ntibari nabantu, ikibazo aho kiri uyu munsi Afrika yepho nindiri ya bifuza guhungabanya umutekano wu Rwanda, kuko byose niho bicurirwa, niho QG yabo iba bivuze ko nibikoresho araho biva,bigurirwa, kandi byo kutabivuga ho si uko atabizi! mumyaka izaza, undi azavuga ati muli 2019 Afrika yepho yafashaga bariya bahungabanyaga, umutekano,

5
Commando de choc 2019-05-03 13:46:31

Ex-FAR mwibagiwe ko yakoreshaka imbunda nto zigizwe n'amoko 4. Hari ibyitwaga Selfloading benshi bitaga FAR birebire, hakaba na Pistol nto zakoreshwaga ahanini na ba Maneko, Ofisiye, Gendarmerie . Mu twaro nto kandi, ( Fusil d'assaut) harimo iyitwaga R-4 yari Brand ya Afurika y'Epfo ndetse ni nayo yari igezweho haba mu ngabo na Gendarmerie guhera mu 1990-1994 . Ni imbuda yasaga n'ikijuju bahinaga ikibuno berekeza ku ruhande. Yari imbunda igezweho mu kurasa utubombe duto bita Anti-tanks cg stream. Iyi mbunda ya Afurika y'Epfo yagize uruhare mu kurimbura abatutsi. Leta y'u Rwanda ku bwange nayisaba ko izi mbunda zashyirwa mu rwibutso rwagenewe intwari zahagaritse Jenoside nk'ikimenyetso cy'ubukana bw'intwaro zakoreshejwe mu gutsemba abatutsi. Hanyuma mu zindi mbunda zigaragazaga harimo izitwaga UZI-Gun dutoya tujya kumera nka Pistolet nini twakorwaga na Israel ni utubunda duto cyane bakunja bakaba bagashyira mu ikoti, karasaga urufaya rutigeze kubaho, kari kiganje mu barindaga Habyarimana. Biriya bya rubaho byo byari ibya aba Polisi ntacyo byari bimaze. Rero Afurika y'Epfo ikwiiriye kumenya ko ifitanye imihari n'abanyarwanda, ko kandi uruhare rwayo ari nk'igikomere kibisi hamwe n'iyo ishyigikira abahungabanya umutekano w'u Rwanda iba isa n'itoneka inkovu zabo. Ni uko mbyumva kabisa. Murakoze kuri iyi nkuru.

1