1  2  

1
Nkundumukiza Gad 2019-05-03 13:48:31

Urakoze kutugira inama, abwirwabenshe akumvabeneyo

2
jj 2019-05-02 16:08:14

@Gahima namwe mutarashaka umugore udafite nibura kimwe cgw Bibiri muribi aba mu ijuru ubwo rero muzashaka murigezemo hhhhh...niba ushaka gushaka rero uzihanganira kimwe mubyo uzamusangana umushake kdi uzakimenyera wishime nikiba kidakabije!

3
Grevy 2019-05-01 21:29:09

Nari ndi gutekereza Gashaka, ariko izi ngingo 10, ndumva bikaze reka mbigendemo buhoro.

4
James Akananiyundi 2019-04-30 21:00:02

Gabu,yari yagerageje kwimara agahinda avuga uko abyunva.Gusa ariko yiyibagije kumenya ko gushaka no gushakwa ari ibintu byuzuzanya.Nujya mu isoko ukagura umwenda ucitse uwukuye mu mizima uzarenganya NDE?Nujya muri boucheri ukazana amagufwa utayeyo inyama uzabuza abantu bose kurya inyama? Pole,ndakuzi I Gahini twakinanye basket ,washatse umu star umutoranije ubishaka .Wikwicuza rero! Hari abana benshi wasize mwiganaga

5
Kaliza Jemy 2019-04-30 20:55:34

Ubuse Gahima nkwibarize...uritegura kongera gushaka umugore ?? Uwo uzashaka azitonde nyuma y'imyaka nk'iyi nawe utazamusohorera urwandiko kuko nawe ndabona utoroshye. Sigaho kwimena inda isi ni igihe gito cyane.

6
niyonkuru 2019-04-30 20:53:37

None se kuki atagiriye inama na bashiki be?

7
Inama 2019-04-30 11:13:05

Ndakugaye kuko nawe ubwawe utweretse ibikurimo, gusa ndanakwemeye kuko byibuze uduhaye ishusho yuko uteye. Nge ndubatse kdi nashakiye rimwe nawe mbese turi Impanga. Ariko nabonye urugo ari ijuru rito iyo washatse umugore ugukwiye, kdi nawe umukwiye, icyabaye kuri wowe wambaye numero nini irajabuka, pole sana naho kunama zo nguhaye zero kuko bariya bose wavuze bafite abo baremewe kdi byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, none se ko utanditse kumugabo uko agomba kuba ameze, uwariwe wese se we yakubaka? Hera kuri wowe nange ndagira nti mukobwa ntuzashake umugabo umeze nka gahima, haaaaa Ahubwo bana ba maama, mbere yo gushaka yaba abakobwa cg abahungu muzabe abantu beza mutunganye ingeso zanyu uko mushaka kuzamererwa namwe muzihereho mubimerere abandi mwese muzisanga muri paladizo. Nge nashatse umugore mukunze numva ntacyo namucura numva ariwe buzima bwange mbese reba kuva 2013 kugeza ubu ntawuragira ikibi abona kuwundi ahubwo naguye mubufu, ibyo mukorera nawe nuko nibyo ankorera. Icyo gucana inyuma nge ndavuga ngo mukobwa nawe mugore hata umugabo wawe igitsina agisesemwe bizamurinda kujya hanze kdi nawe uzabikiniramo ubihagiremo. Aha ho ububasha mbuha abagore kuko niwita kumyitwarire yuburiri uzafata umugabo wawe ntaho azajya. Naho kumugabo nawe umugore ntazakugendane utamwiciye icyaka mu buriri uzage umuganiriza nakubwira ko anyuzwe umusengere ubundi age kukazi. Ndakurahiye bavuga ko ngo ukina nibiryo ukabihagiramo. Sha nibanga bakabaca inyuma muzabareke bagende. Naho ubundi bana bato barumuna bacu urugo ni rwiza si byiza ko umuntu aba wenyine ahubwo ahomba gushaka umufasha bombi bakaba umubiri umwe bakabana akaramata, Erega aho bipfira nuko muba imibiri 2 aho kuba umubiri 1. Wowe korera mugenzi wawe ibyo wifuza kwikorera. Ubundi urebe mugenzi wawe gusa abandi ubacikeho. Aline komera kandi ishuri uzarisohokamo neza. Gahima komera nawe uracyaribkwishuri ikizami na none kiragutsinze men men tel ufarasin Ntiwagira abantu inama nawe utigiriye, ntiwari kubasha kwihangana ngo ube wigisha abandi kwihangana. Ese wagaye biriya 10 cyane cyane biriya 3? Ewe urababaje nawe warapimwe usanga udashyitse. Gusa nahimishijwe nuko nurangiza isomo uzatanga ubuhamya

8
Kalisa JMV 2019-04-30 09:56:33

Gahima ndakugaye rwose kuko urugo ntirwubakirwa ku karubanda. Niba utarafashe umwanya wo kumenya umugore wari ugiye gushaka, ukabyuka mu gitondo ufata umwanzuro wo gushinga urugo, utabanje gufata umwanya mu ibanga wo kumenya neza imico yuwo mwifuza kurushingana, rekera aho kuyobya abasore ahubwo basabe gufata umwanya wo kurambagiza kuko niwo utanga umwanya wo kumenyana hagati y√°bifuza kurushinga. Ikindi, nkugaye, ni ukwandagaza umugore mwashakanye ngo ni uko mutakibana . Ko se nyine mutakibana wamuhaye amahoro ugakora ubuzima bwawe nawe ukamureka agakora ubwe ? Ubu nawe ateruye akavuga wasanga wenda ibyo yari yagerageje kwihanganira aribyo biremereye ariko we yabaye imfura ahitamo kwicecekera. Nawe ubaha umugore mwashakanye, umuhe amahoro ukore ubuzima bwawe nawe akore ubwe .

9
Manafasha 2019-04-30 10:20:32

Urugo si copy and paste. Inama ningenzi ariko siko zikwiye kumirwa bunguri. Buriwese wubatse afite umwihariko we, kandi buri wese ushaka uwo bazabana afite umwihariko we. Uwo wanga ushobora gusanga undi ariwe akunda. Urugero: Niba wanga umukobwa witwa Mukundabintu uzasanga hari umugabo witwa Muherwe wishakira Mukundabintu babane neza mumahoro no mubyishimo, bityo ntabwo ari ihame ngo uwo umuntu yanga nabandi bose bakwiye kumwanga, oya oya siko biri. Dusesenguye ziriya ngeri zabakobwa Gahima yavuze; ntamukobwa numwe utasangana izo character, aho bitandukanira nimuri degree cyangwa level biriho gusa. Ibyo kandi ninako biri mubahungu. Mbese ninde wanga ibintu? Biterwa nuburyo ubikunda. Ninde utagira amagambo? Biterwa nayo uvuga? Ninde wiyanga? Biterwa nikigero wikundaho? Ninde udakunda ibirori? Biterwa nibyo aribyo. Ninde ninde, buri wese yakomeza kwibaza kandi ntiyabura igisubizo. Ntakintu kibi kiri rusange, ntanikiza kiri rusange, bityo ibijyanye no kubaka urugo buriwese niwe maitre wiwe, ariko ntuzibwire ko waba maitre ahandi, oya oya. Icyo nemera umugabo numugore bakomeye basuzumirwa kukigero bagezeho bahangana no gukuraho ibibatandukanya bagashinga imizi bakubaka umuryango uzasiganarana indangagaciro. Naho suko mumuryango hatabamo ibibazo ahubwo habamo abagabo nabagore bashoboye.

10
Byiringiro 2019-04-30 08:30:43

Ababishobora basengera Aline kuko ibi ntibyoroshye pe. Gusa ikiriho nuko Yesu amukunda.

11
Sano Brian 2019-04-30 11:40:34

Nkunze ingingo ya 4, Nyirankundabantu: Ubundi umukobwa wigize ko akunda abantu bose aba agenzwa naharibintu, umukobwa utari serious wawundi burimugabo aza akoraho uko abishatse uwo ntamugore yazavamo.

12
Lucien 2019-04-30 11:40:18

Maze bavuga ko muciriritse mugaterera hehuru ngo babatutse

13
IYAMUREMYE Bosco 2019-04-30 07:41:16

Sigaho kubeshya murumuna wawe bwana Gahima. Ubundi urukundo rwihanganira byose, rubabarira byose. Mbere yo gushinga urugo nabwo hagomba kubaho ubushake bwa bombi ( umugabo n' umugore ) badashingiye Ku kindi kintu uretse urukundo. Ku isi nta mugore cg umugabo w' umumalayika uri Ku isi, gusa ahari urukundo habaho kwihanganirana. Umugabo Nyamugabo akunda umugore we, akamurinda, akamwigisha. Bagabo namwe Bagore Mukundane kd Mwubahane. Rubyiruko muguhitamo uwo muzabana muzashingire ku rukundo gusa kd nimwubaka muzubakane ubushake mwembi

14
Abagde 2019-04-30 08:02:49

Ahhh ubwo se nkawe kubaka byananiye nigute ugiye kugira inama abatararushinga? uretse ko nubundi ntumva impamvu umusaza nkawe wagiye guhohotera umwana nkuriya ngo ushaka kubaka urugo. Cyangwa wabonye ari kuri hit nawe ushaka kumenyekana umwuririyeho? murushaka ntawagira undi inama kuko ntabwo urugo ari copy and peste.

15
Niyo 2019-04-30 11:40:04

Hum! Uyu ni Agnes neza neza nishakiye! Ufite ukuri grand frere

16
elvis mutijima 2019-04-30 11:39:27

Urakoze cyane Grand Fre, njye rwose nabonaga ukuntu uyu mukobwa arumushizi w"isoni nkibaza uko wabanaga nawe nkabona warihanganye. ubuse koko nta no kwiyubaha agira kuburyo ajya kubwira abanyarwanda aho bari hose kwisi ko unywa urumogi? umuntu ufite ubwenge bukora neza ntiyajya kuvuga uwo babanye kariya kageni. arumva rero yabaye umustar kubera fame iriya ndirimbo yamuhaye! afite defaut nyinshi abahungu batashobora. iyaba yarazi ko ari incakarafu nkabandi bose. arigamba kuza muri Amerika?? Tonzi uhabyariye kabiri ko tutarumva abiririmba. biriya wumvise nibike ibyo akuvuga ntubimenye nibyo byinshi.

17
Ribanje Emmy 2019-04-30 11:38:47

Nukuri kubarebakure ariko cyane cyane abize indwara zo mumutwe (Psychiatrist) Tubirebye neza uri mugore numusazi nukuri wamugani mwe kumukomera no kumuvugiriza induru afite ikibazo cyo mu mutwe!!! kandi niko bimera iyo wisenyeye urugo nta mpamvu,amaherezo urasara uriya mugore nagiye mukurikirana ubona ashyira imbaraga mukwisobanura kuburyo ubonako hari ikibazo mumutwe we ririya nihungabana.ikindi ntago byantangaza kuko yigiye kubirenge bya Gitwaza,mwitorero ribamwo ubwibone,kwiyemera Gusenya ingo z'abandi,nukuri nk'abanyamakuru twizera dore ntuye mu gatenga ariko muzakore iperereza n'itohoza muzarebe ingo zimaze gusenyukira muri ririya torero rya Gitwaza,!!!!! Shebuja s'ejobundi hashize atangaje ko ari wemuhanuzi wambere ntanundi uzaza nyuma ye....none umwigishwa nawe ati Divorce yanjye nayitangarije kuri VOA ndi Washington DC, umva Aline we ishyano waritangariza kuri VOA cg Kuri radio Izuba yiburasiravuba ....Divorce yakwandikwa muri Washington Post cg kugihe.com byose ni divorce sikiza cyo kwiratwa?ariko ubwo ubundi iyo mana muvuga murayizi ibarimo se ahubwo???nukuri uriya mugabo mwari mwarabanye nashake yisengerere ka fanta gakonje kuko yari yarihambiriye igisasu wowe ntiwavamo umugore umubyeyi ngo wubake....SOS Aline Ghaongayire kubazi kuvura ibisazi.

18
Cyomoro 2019-09-19 19:00:49

Imana yonyine niyo yubaka urugo rugakomera kd kuvuga NGO turi abakirusitu ntibihagije dukwiye kuba bo mumibereho yacu abatandukanye mwihangane biragaragara ko buriwese avugana umubabaro nagahinda ariko harimpamvu jye nabonye ziri inyuma yiritandukana ryahato nahato nko muri 2017 imanza za divorce zari 69 muri 2018 zabaye 1311 Reba nawe uko byiyongera ariko nanjye narashatse nasanze impamvu nyamukuru arinyinshi ariko reka mvuge iyo maze kubona nka Aline numurokore kd hari uko Imana yateguye umushinga wurugo umugabo aba umutware umugore aba umufasha kd Imana iravuga iti Mugabo ukunde umugore wawe kugeza naho wamwitangura ibwira umugore NGO yubahe Cyangwa agandukire umugabo nkuko yubaha Kristo uyumunsi ntawe wabibwira ikindi iyo dusezerana mumurenge baravuga bati umugabo n,umugore Bose ni abatware ESE haraho mwabonye na directeur babili mukigo none umwanzuro uzafatwa nande niyo ari 2 umwe aba ari commercial undi ari director ariko murugo niho hari abatware babili abatazubaha unugambi w,Imana kumuryango bazasenya kubwishi abagore ntibakiri abagore ahubwni abagabo jye narumiwe

19
Manudi 2019-04-30 11:36:13

Ndumva uyu mugabo yari yarakubititse. Wa mugani wa cya kiragi ngo "mbibuba" yari yabivuze bamuha urw'amenyo none reka umukobwa nako umukecuru aze yadukire n'itangazamakuru ariryo rimugejeje aho ageze! ariko se ubundi umu jeune nk'uriya yitezaga umukecuru w'umunyamahane, umunyamagambo, inkundatuntu, inkundabose buriya ntibivuze za zindi zikora nijoro ra? nabazaga.!! yari yabuze abakobwa koko! I am very soory.

20
Yego Ko 2019-09-19 19:00:49

Gahima yahuye n'isomo kabisa , neza neza ibintu avuze 10 bigomba kwitonderwa kubigitsina gore , nibyo ntiyibeshye , nanjye ndubatse ndu mudamu ufite uburambe mu rushako , rwose uyu mugabo avuze ukuri ! Burya abadamu twahawe impano yo kwihangana kurusha abagabo , ikindi mu muco wacu uwujuje arubaka , uwawuteye umugongo arasenya . Kubaka sugukina cg kugendera kubyo wowe ushaka gusa , ahubwo nukuzuzanya hagati y'abashakanye . Plz nukubahana no kuzuzanya , kubabarira no kureba kure , bitabaye ibyo rurasenyuka . Gusa uwaba afite gahunda yo kwaka undi ubuzima aho uvanamo akawe karenge . Murakoze , basore nkumi mutarashaka mujye musaba IMANA izabahe ingo nziza , inabaha ubwenge bwo kuzubaka . Gushaka ni byiza cyane .

1  2