1  

1
KAGENZA 2019-08-19 15:56:28

Dr Bizimana Imana ikuturindire twebwe Urubyiruko.Ntugasaze .Iyo nsomye inyandiko zawe umurongo ni umwe ntuhuzagurika kandi usesengura icyo wakoreye ubushakashatsi. Birumvukaka ko ba rusisibiranya bahita bijujuta.Yes abo banyamakuru barimo abo nkurikira cyane bamwe batangiye guhindura imvugo kubera ukuri gutinda kukigaragaza nayo ni iyindi ntambara kandi izamara igihe.Komera Nshuti.

2
Nkubito Thierry 2019-04-29 11:39:25

Nasubizaga muzungu, abo yavuze, bamwe n'ibigarasha, abandi n'interahamwe, abandi n'abafite ipfunwe yibyakozwe nababyeyi babo. Urugero: jp mulindahabi yacitse gacaca, didace gasana yishakiraga I ibereho agakora itangazamakuru ryiterabwoba, prof nawe yabonye ntakazi yishora muri opposition, umwihariko wibigarasha nuko bisanze muri opposition kubera ubushomeri bitewe nuko leta yubumwe yashize imbere rotation mu gutanga imyanya. Uyumunsi ukaba uri mukazi ejo ukaha babandi imyanya. Nyuma baza guhitamo inzira yoroshye yo gushaka imibereho. Noneho kugirango bitabakomerana byabaye ngombwa ko bakorana nabasize bahekuye igihugu

3
Eric 2019-04-29 11:38:25

Thomas Kamirindi we aragatsindwa

4
Amateka. 2019-04-29 11:38:22

Ndasubiza abantu bameze nka Higiro na Wizeye ndetse na Ntagara. Nundi wandika ibitekerezo nk'ibyanyu. Abatazi ibyo ayo maradiyo(Radio) avuga,wagirango muri abafatanya bikorwa cg muri aho banyamakuru Dr Bizimana ariho avuga. Kuko ntanze urugero,baravuga ngo Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Abatabizi bakibeshya ko havuzwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kandi iyo mvugo itandukanye cyane n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. UMUNYAMAKURU WE ABAZI NEZA ICYO ASIZE MU MUTWE WUWAMWUMVISE. Namwe mwijijisha kuko mumeze nk'abo banyamakuru Dr Bizimana yatanzeho urugero rw'abapfobya nabahakana Jenoside yakorewe Abatutsi .

5
Ntangara 2019-04-28 20:05:23

Nkurikije ibisobanuro bya Dr Bizimana, dufunge amaradiyo mpuzamahanga yose, tujye twiyumvira Radio Rwanda yo itugezaho ibintu bizima. Yenda n'izindi radiyo zikorera mu Rwanda ziri mu murongo umwe na Radio Rwanda.

6
Zakariya 2019-04-28 20:05:23

Hari abantu bavuga ibintu, ukabona basa n'abatarumva ko iyo context ihindutse byumvikana ukundi, kandi byose ari recorded bagomba kubisobanura kurushaho.

7
Claveri 2019-04-30 12:55:15

Izo nterahamwe ziribeshya cyane,zatsinzwe ku munda n amagambo yazo rero ntacyo yashobora,ubutaka bamennyeho amaraso y abere,inkuta bakubiseho ibisekeramwanzi,amafuru batwikiyemo imfura,inzibutso twubatse z abacu ibyo byose niyo twaba tutakiriho bizivugira kuko burya ntawahisha ukuri kwabaye izuba riva kukaba mu ijoro kukaba imvura igwa kukaba ntayigwa,amaso y Imana bayahisha iki se disi ko Itazigera na rimwe ituma intore zayo zibagirana mu isi,byonyine kuba baribwiraga ko ngo abana babo bazababaza uko twasaga byo ubwabo bitabarya bikabazonga kuko usibye n abana babo nabo ubwabo baracyatubona,yewe no muri ayo mahanga bahungiyemo ubunyamaswa badukoreye naho barahatubona ubu twaranabyaye abana bacu bazahora batuvuga igihe tuzaba tutakiriho rero rwose izo nterahamwe nieo mujinya zifite kandi twarazitsinze mu izina ry Imana y i Rwanda yo yaziturokoye.

8
Jean Paul 2019-04-28 20:30:23

Dr Bizimana Jean Damascene uwamuha ububasha bwose bwo kugenza uko ashaka abo atunga agatoki bose, twabona ibidasanzwe pe!

9
Chris 2019-04-28 16:45:34

Dr Bizimana Damascene ni umuhanga kandi agira umurava mugushakisha evidence. Ntacyo avuga kitafite source.

10
uwizeye 2019-04-28 17:29:18

iyo atanga urugero rw'umuntu wavugiye kuri ayo maradiyo n'ibyo yavuze akanatwereka ko yahamijwe jenoside nibwo twari gusobanukirwa

11
Muzungu 2019-04-28 12:51:22

Doctor Bizimana yibagiwe abandi benshi bavugira cyangwa bakorera kuri ayo maradiyo yo hanze: ba Esperance Mukashema, Francois Mutuyemungu, Jean Claude Mulindahabi, Gasana Didace, Noble Marara, Prof Charles Kambanda, Ambassador Charlotte, n'abandi benshi cyane. Abangaba bo se twabashyira mu kihe cyiciro ra? Ingengabitekerezo yabo ni iyihe?

12
che 2019-04-28 11:48:13

Muntu ufatanya n'abantu nkabo bakoze amarorerwa, amahano, bakica abantu ntacyo babaziza, bakabicana agashinyaguro nta mahoro bizaguha na rimwe.

13
Muhire 2019-04-28 10:02:30

Ko numva se abanyamakuru bose babanyarwanda bakorera amaradiyo mpuzamahanga bapfobya genocide kandi ko bose nta muto urimo yabaye ikanategurwa bareba bizagenda gute? Kuki bamaze imyaka bidegembya kandi ibyo bavuze bihari batarabivugiye murwihisho? Ntituzakomeza gutera imbere niba ipfobya ridahagaze.Ko mbona se ahubwo ryiyongera uko bukeye nuko bwije!

14
Higiro 2019-04-28 10:02:30

Nyakubahwa watubwiye radio mpuzamahanga idakoreraho abajenosideri noneho akaba ariyo tuzajya twumva? Murakoze.

1