1  

1
kol 2019-04-28 17:16:57

Very bad thing to do! Ntabwo bikwiye ko DNA ifatwa ku Banyarwanda cyangwa abaturarwanda bose! Mu rurimi rw'igifaransa ni nko gukora "fichage des populations". Gufata DNA y'umuntu biharirwe abakoze ibyaha nabwo byihariye (nk'ubwicanyi, terrorism) gusa. Naho ubundi ni ukuvogera uburenganzira bw'umuntu, nk'uko byanditswe n'umwe mu basomyi b'ino nkuru. Murakoze.

2
Kheria 2019-04-30 20:53:33

Ibyo si byemewe nu uburenganzira be’ ikiremwa muntu kwisi Njyewe ndabyanaganye Upima umuntu Dna iyo hari icyo umushakaho or hari we kugiticye Kuki ibintu byose muza nu byibuka kuri buri munyarwanda nkaho tutazi uburenganzira bwacu Upima umuntu ibikumwe hagendereye iki??? Ehhh ibi ndaje mbyamagane kuko ni bibi cyane Dna mureka kuba mutari mwayisibanukirwa Musubire kwiga kuko ubu mwatuma igihugu cyacu kwinjirira ni ibyihebe direko nta na technology ihambaye tugira bajye baza bifate ibikumwe babeshye abantu ngi ni umunyarwanda wateye bombs nooooo mutubabarire ntimugafate ibindi byu umuntu kugiti kubera ikigenderewe noneho ngo mubishyire muri rusange Abashinzwe uburenganzira bwi ikiremwamuntu mwumve hakiri kare iryo ni ibogera rusange rya akaremwangingo ku muntu

3
Ali 2019-05-02 16:33:32

Nizereko ibyo uwo mugabo yavuze yikiniraga? Ibyo nta na hamwe biba ku isi. Icyo ni igitekerezo cy'umwana. Nabanyamahanga azabakorera DNA, kuko nabo bakorera ibyaha mu Rda? Umwanya wa DNA nta nubwo RIB ifite uburenganzira bwo gutunga email or cell number yawe utabibahereye uburenganzira cg ube uri gukorwaho iperereza. Mwazabyuka mugasanga uretse casualties, abasaza nabana, abanyarda baruhunze bakigira ahandi. Kuko u Rda si cyi gihugu gifite criminals benshi ku isi ku huryo wumva ko nabatarakora ibyaha bazabikora uko byagenda kose? Abaturage benshi ni abarinda basaza batigeze bagezwa mu butabera na rimwe. So ni gute abo uzajya gutunga DNA yabo? Mzee aturebere abantu bazana ibitekerezo nkibyo bisenya umuryango nyarwanda. Umunsi ibyo byakozwe, ngewe nabange tuzimuka. Isi ni nini.

4
bimawuwa 2019-05-02 16:33:27

Nibyiza ariko mwareba uburyo mwabikoramo ntabwo wa bwira umuntu ngo ngwino tugufate DAN cg ibikumwe nta mpamvu runaka umuhaye ahubwo muzashake uburyo umuntu azajya abifatamo nko guera mu ma gereza ku mfungwa no bandi baba bari muri police ndetse na bari iwawa uhera kubantu bari criminals ufite hafi kuko icyo gihe uba ubafiteho uburenganzira hama ubundi ugashiraho itegeko ko uzajya afatwa na police ajye afatwa ibyo bimenyetso kugirango bamenye uwariwe. ikindi iyo iyo program iza kuba yarabayeho kera ni mibiri yazize jenocide itazwi yari kuba yarabonye bene neyo iyo gahunda itangirirwe mu butabera uzajya afatwa na police wese ajye ukurwaho ibyo bimenyetso hama bibikwe muri datebase ya police.

5
Ukuri 2019-04-30 13:13:21

Najye nunge muryabagenzi bajye nti ndumva musa nkaho mwabyemeje kandi bihabanye cyane nuburenganzira bwibanze bwa muntu. ADN ni umutungo bwite wanyirawo ntawe ukwiye guhatirwa kuyitanga ndetse ntanukwiye kuba ayisaba undi! Muminsi iza ndumva muzanavuga muti dukeneye kubakuramo indimi nibindi nkibyo!!! Ntabwo icyo mutekereje cyose bivuga ko mufite nuburenganzira busesuye bwo kugishyira mubikorwa! MUZABANZE MUKORE UBUSHAKASHATSI MWIBAZE IMPAMVU IBIHUGU BYATEYE IMBERE BIDAFITE ADN ZABATURAGE BABYO? NI UKO SE BATABYIFUZA? AHUBWO BYABA ARI UKUVOGERA UBUMUNTU. MUJYE MUBANZA MUTEKEREZE MBERE YO KUVUGA

6
Umusomyi 2019-05-02 16:33:15

Ahaaa, ikoranabuhanga riraha nakataraza rizakazana. None njye mbikoreho iki? Civil society irabivugaho iki? Babandi baharanira uburenganzira bwa muntu babyumva bate? Umubyeyi uhagarariye transparency Rwanda yajyaga avuga kubintu nkibi none sinkimwumva niba yarashaje ntakabaraga simbizi! Yemwe, yemwe mubanze mutuzanire inganda tugabanye ubushomeri mugihugu naho ibyo byo kubika amakuru sibyo byihutirwa. Uziko wagirango u Rwanda rwaradamaraye ntabibazo bindi tugira! Tumeze nkawamukene ujya guca inshuro agatahana ikiro k'inyama ntasabune iri murugo, Njye ndumva ataribyo byihutirwa kandi abayobozi bacu rwose namwe muzongere mubitekerezeho ubwo tuzumva imyanzuro mwafashe tuyitabire ntakundi. Murakoze

7
Emmy 2019-04-28 11:54:24

Ibi hari igihugu kimwe cyabigerageje biranga. uRwanda rwaba rubaye urwa mbere kwiiisi. Ariko bayobozi amafaranga mushobora guts muribi muyakoreshe muha trainings abana babahanga baxabafasha muri gahunda zose zakenerwa kdi barahari benshi aho kwica uburenganzira bwa muntu. Dutaye agaciro birarangiye

8
Kk 2019-04-27 16:11:41

Kubika amakuru nibyo ariko DNA numva ari ukuvogera uburenganzira bw'umuntu yafatwa ababishaka ariko ntibibe itegeko kubera ko ishobora gukoreshwa mu buryo bumwe cg ubundi bubangamiye ubudahangarwa bwikiremwamuntu ngirango ni nayo mpamvu no muburezi bahagaritse ibyo gukoresha IQ mukwemerera abanyeshuri, ibi byaba bimeze nko gukora ubushakashatsi kumuntu kandi atabishaka, niba ari ikibazo kibyaha hari tools nyinshi zakoreshwa mu kumenya criminal, byaba ari Inda cg ibyabana hagafatwa ibizamini byubikeneye, ubwo inzego zizakomeze kubiganiraho ariko kubika DNA yumuntu atabishaka biri scary.

9
Ivan Mugisha 2019-04-27 16:19:23

#Hakabanje gutekerezwa imishinga yihutirwa nko guha amazi meza n'amashanyarazi no kugabanya ubukene mu baturage naho izo biometrics ADN kubifata ntibyihutirwa kd u Rwanda ntituri mu bihugu byazahajwe n'ibyaha kuburyo gufata ibyo bimenyetso byihutirwa. Ubaze ayo mafrw byatwara hafi 1000Billions kugufata ibyo ibimenyetso byose by'igihugu cyose(12M of Peoples). Ikindi sinzi niba harubatswe ubushobozi bwo kubika ayo makuru kuburyo atakoreshwa nabi, kuko nta bubiko buhari buhagije, n'ibindi turacyabibika mu mahanga(Data centers). Mubyigane ubwitonzi kuko ibitekerezo nk'ibi bifata ubuzima bw'igihugu ntibyagahubukiwe. Murakoze.

10
Ivan Mugisha 2019-04-27 16:19:23

#Hakabanje gutekerezwa imishinga yihutirwa nko guha amazi meza n'amashanyarazi no kugabanya ubukene mu baturage naho izo biometrics ADN kubifata ntibyihutirwa kd u Rwanda ntituri mu bihugu byazahajwe n'ibyaha kuburyo gufata ibyo bimenyetso byihutirwa. Ubaze ayo mafrw byatwara hafi 1000Billions kugufata ibyo ibimenyetso byose by'igihugu cyose(12M of Peoples). Ikindi sinzi niba harubatswe ubushobozi bwo kubika ayo makuru kuburyo atakoreshwa nabi, kuko nta bubiko buhari buhagije, n'ibindi turacyabibika mu mahanga(Data centers). Mubyigane ubwitonzi kuko ibitekerezo nk'ibi bifata ubuzima bw'igihugu ntibyagahubukiwe. Murakoze.

11
Ivan Mugisha 2019-04-27 16:19:23

#Hakabanje gutekerezwa imishinga yihutirwa nko guha amazi meza n'amashanyarazi no kugabanya ubukene mu baturage naho izo biometrics ADN kubifata ntibyihutirwa kd u Rwanda ntituri mu bihugu byazahajwe n'ibyaha kuburyo gufata ibyo bimenyetso byihutirwa. Ubaze ayo mafrw byatwara hafi 1000Billions kugufata ibyo ibimenyetso byose by'igihugu cyose(12M of Peoples). Ikindi sinzi niba harubatswe ubushobozi bwo kubika ayo makuru kuburyo atakoreshwa nabi, kuko nta bubiko buhari buhagije, n'ibindi turacyabibika mu mahanga(Data centers). Mubyigane ubwitonzi kuko ibitekerezo nk'ibi bifata ubuzima bw'igihugu ntibyagahubukiwe. Murakoze.

12
Wamba 2019-04-27 16:19:23

Ampayinka! abagabo benshi bazasanga abana bibwiraga ko ari ababo nta numwe bafite! ahahahahaha

13
nicolas 2019-04-27 16:19:20

He has no idea who has access to the data or how safe it is, raising questions about security, privacy and rights.

14
Marns 2019-04-27 10:55:50

Abanyarwanda bose ubwo si ugukabya koko? Muri USA bafite icyitwa CODIS ariko nacyo kibamo DNA z'abagize aho bahurira n'ubushinjacyaha gusa ariko apana igihugu chose. Ubu se DNA z'abasaza n'abakecuru batakinabasha gutambuka wazibika uteganya kuzabafataho ibihe bimenyetso kubihe byaha bazaba bakoze? Uretse ko nibaza ko binari no muburenganzira bwa muntu kudatanga iyo DNA mugihe ntacyo akekwaho.

15
Agashya 2019-10-22 21:41:05

Uyu mushinga nutangira hari Abagabo bazajya basanga mubana bitwa abe nta numwe bahuje DNA ese icyo kibazo leta izacyitwaramo ute? Abogore muca inyuma Abagabo banyu mwarangiza mukanabyara. Akanyu kashobotse hhhhhhhhhahhhhb

16
Jean Cousin 2019-04-27 10:49:25

Igitekerezo cyanjye ni uko haherwa ku bana bagejeje igihe cyo gufata indangamuntu ku myaka 16 igihe agiye kwifotoza kugira ngo ayibone bigahita bikorerwa rimwe byose, n'abandi hagakomezwa kwiga uko byajya bibageraho buhoro buhoro, kubikorera rimwe nanjye ndabona bitakoroheye.

17
Kamu Steve 2019-04-27 10:49:25

Abagore bagiye babyara abana nabagabo batarabisezerano bakabashyira mubandi baraje bagaragare! Rahirako uyumushinga utazateza amakimbirane mumiryango!

18
Uzabumwana 2019-04-27 10:49:25

Ibi ni iguhonyora uburengazira bwa muntu no kwica amategeko. Niba iperereza ribananiye mushyireho abandi babishoboye ariko ntibyemewe kuvogera ubuzima bwite bw'umuntu ngo umufateho amakuru abikwe ahantu ashobora kubonwa n'abantu nta cyaha mumukurikiranyeho ngo utegereje ko azakosa bikakorohera. Ubundi se ni ryari uregwa afite inshingano yo gufasha ubugenzacyaha kubona amakuru amushinja? Ibi ntibinemewe mu mategeko. Araho rero mutangire mwumvirize phone z'abantu kdi mutegeke n'abaganga gutangaza amakuru ku barwayi. Uwapfuye yarihuse!!!

19
John 2019-04-27 10:49:25

Nibyo, ibi byafasha RIB mugutahura ibyaha no kubona ababikoze aho baherereye kuburyo bworoshye. Mbona byari byaratinze, mbere hagomba gushyirwaho ikigo gishinze ibya DNA KUKO gupima DNA zabanyarwa miriyoni 12 ntibyajya munsi yimyaka 20. Gusa byaba byiza.

20
Mbonyicyomvuga Jean Baptiste 2019-10-22 21:41:05

Nukuri bizaba byiza uwo mushinga nujyerwaho kuko uzajya ufasha ubushinjacyaha kubona ibimenyetso byanyiringukora icyaha bitangoranye nkubu icyo mbona ayo mafranga yibyo bikorya nitwayishakamo nkabanya rwanda ndushaka ubutabera burabye tunateza Urwanda rwacu imbere murakoze

1