1  2  3  

1
Jojo 2019-06-17 09:00:55

Dore guhurura no kuvugagura nibyo byashenye u Rwanda! Mwe muvuga a-ha ni bangahe bumvise ibyo yavuze byose?! Umurongo umwe CG ibiri nibyo mwuririyeho?? Muratangaje PE...muhinduke mû mitwe...😠

2
GITERA 2019-05-01 20:25:37

Nshuti nziza Aline, ndagukunda kandi ndakwifuriza ibyiza byose. Nyemerera, ibyo nkubwiye ntabwo ngamije kugusenya cyangwa kukujomba kuko apart from that, you are loved by God binyuze mu maraso y'umwami Yesu Kristo. Dore nkumenera ibanga, itandukanye na PROPHET SULTAN ERIC. Nubwo ari kamere ya muntu itera umuntu kwirata ariko SULTAN ERIC ni umu escro, ni umutubuzi, ibyo arimo kugusukamo ni ibyuzuza irari no kwibona, binyujuze muri false prophesy ngo: Miracle will follow you, money willl follow you, blessing will follow you, promotion will follow you, Beaugars will follow you.... Aline mwiza, ntabwo ari byo. ERIC SULTAN NI IBANDI rirakubeshya, bigatuma kamere yawe ibyimba, kandi ntacyo azagukiza ahubwo azagutura mu rundi rwobo. Nyumva inama nkugira, egera Imana kuko ntabwo iri kure ya buri wese. Senga Imana, uyisabe igushoboze guca bugufi, ukuzuzemo ubuntu bwayo bugushoboza gutsinda irari, no kwirata, no kuvuga ubusa. Kuko uretse ababonye iriya video ko babonye ko wirase, ariko muri video yose, wavuzemo ubusa busa, nta kintu wavuze habe na kimwe. Wari kuvuga Yesu gusa, ko akiza ibyaha agatanga amahoro yo mu mutima, ukiyicarira. Desire yavuze Yesu neza yo kabyara abahungu n'abakobwa. Ali, ntahandi wabyanduriye ni kwa PROPHET SULTAN. Dore ni nabyo byakuzaniye iyi saga. Ubutaha abantu nibakugirira icyizere, jya uvuga make, nuhitamo kugira icyo waratira abantu jya ubaratira UMUSARABA WA YESU.

3
Rugamba dady 2019-05-01 20:25:15

Aline ni mumwihanganire ririya nihungabana yatewe nibikomere gusa nawe yakoze amakosa akomeye yo kwisenyera urugo kdi abatwiga abapasteur bo muri Zayoni ntibamugira inama...rwose nahubundi siwe nicyobo kinini ki mukahise ke kucyuzuza ngo yumve atekanye biragoye njye nagiye mpura nawe kenshi,niyo muganira umwumvana ikintu cya auto_condanation kuburyo iyo bitaba kariya kavuo ko Kwa GItwaza baba barakoze uko bashoboye bakamwunga n'umugabo we bakaba hafi nicyo cyari kumuha amahoro nahubundi trauma iterwa no kuba n'imyaka imusize izamugeza kure.abasenga nukuri mumusengere kandi ababasha kumugeraho mumuganirize cyane!!naho itangazamakuru pole njye ndabashima ibyo mukora.ntawe utabona akamaro kanyu!!!

4
Sano Brian 2019-04-30 11:40:15

Aline, Uteye neza haba imbere ninyuma, ntupfana ijambo, ugira urukundo ndetse uranikunda kandi bituma ukunda nabandi ntaburyarya, Ubuhamya watanze ntabwiyemezi burimo nagato ahubwo bwahindura ubuzima bwabenshi. Humura itangaza makuru ntiryakuzimya kuko ntabushobozi ribifitiye. Ese yishongoye kurinde ko ahubwo abantu mwamazwe namatiku?! Iminota irenga 30 yariyuzuyemo amagambo yubuzima bwe.. mwarangiza mukajya kuvanamo umunota umwe ngo nuko yavuze ko itangazamakuru ridateye imbere! kuki burigihe twirengagiza byinshi bifite umumaro tukumva duke tutawufite.

5
BIZA 2019-04-29 11:48:10

Narababwiye nti uyu ni umwibone ntimwabyumva! reka aze abatuke niho muzamumenya? ngo niba utazi ko ari umusitari bagusohore? ngo bamuhagaritse muri korari azira kuririmba neza? ahaaaaa na Rusoferi ubanza yaracururutse! ubundi uyu nta rugo yashobora akimeze gutya ndabibabwiye ndabona nagira amahirwe akabona undi nawe batazamarana kabiri kandi yitonde kuko umwaka iyo urangiye wiyongera kuyo afite ntuvaho. Itangazamakuru rwose ribishatse ryamufatira ibihano ntazongere no kumenyekana ukundi. IKIZA YASABA IMBABAZI KANDI AKIGA GUCA BUGUFI NIWO MURONGO ABANYARWANDA BEZA(INTORE) BAHISEMO.

6
GAHIMANO JD 2019-04-29 11:40:06

Ibintu biroroshyeeee...NGO ABANYAMAKURU BO MU RWANDA BARACIRIRITSE? Asuzuguye abanyamakuru na radios zo mu Rwanda? Nye nk'umunyamakuru MFASHE ICYEMEZO KIDAKUKA, SINZONGERA GUKINA IGIHANGANO CYOSE CYA ALINE GAHONGAYIRE CG ICYO AHURIYEMO N'ABANDI,nkaba nsaba na bagenzi banjye bose KUREKA GUKINA IGIHANGANO CYOSE KIRIMO UYU MUGORE udusuzuguye, VOA ijye ibimukinira.....maze urebe ko UDAHITA UZIMA NKA TELEVISION ANALOGUE twarangije kwibagirwa. Bye A...G....

7
Papa 2019-04-29 13:07:18

Ariko uyu Muvandimwe ashobora kuvuga biriya emotionally kubera ihungabana, kuko ntawe utandukana n'uwo bashakanye ngo yere guhungabana! plz be calm and contact her if you can! Kandi muzamwigishe kwitondera public bcse the public can't consider yr things mu kivandimwe: public ni rubanda, abo wabwiraga wagiragango ni abo ba tantine gusa barabyumva, witeteye,...... isi nta miteto igira kdi isi iba muri public n'undi mu star wese abimenyereho, whenever you talk to the public, plz prepare yr words to conserve yr i public image....

8
so what? 2019-04-28 17:17:16

Ntago shimye ibyo yavuze, ako nawe byari kwibuka. Kuko izo tangaza makuru zose zamuvuzeho bamusebya agitana numugabo we, nyuma yokumusebya ngo ababwira icyabaye maze Aline arabareka. Ariko abivugura VoA, suko ashaka kwigira nabi ninkokubabwira " i owe you no explanation". Nuko nakamere yajemo. Ako ntimukamutere ibuye. Erega abanyamukuru bashaka kwisaza? We se yarasajije igihe mwamwihaga? Mutuze rero kuba atarabasubije suko atabyumvishe. Yarababitse ahantu nuko abivuze nabi no mugihe kitari cyo. Kandi afite 33ans ? Ni muto disi. Azamubona rwose yitware neza ace mugufi cyane cyane da. Icyubahiro nicya Yesu gusa.

9
Gruec 2019-04-28 11:47:50

Mimi! muzemezwa nande kweli? na Police? Yaba inkirabuheri gute se kandi yivugiye ko yabaye reconnu par son pere Majyambere Silas kuko amaze kuba icyamamare cyashibutse mucyana cy'umugore.Itangazamakuru ejo nirikoresha izo infos zose yitangiye uzasanga turituka pourtant niko kazi karyo gushungura muri byinshi turiha mu ma interviews rigakuramo ya info yakunyereye kururimi wibaza ko ari sans importance.

10
Gahongayire 2019-04-28 11:10:56

Afite ihungabana nkirya zari wari umugore wa diamond, nawesiwe

11
Mimi 2019-04-28 10:20:43

Ubwose ko avugiye kuri VOA rimwe bigacika ra!inkirabuheri kweli .

12
Rachel 2019-04-28 11:47:32

Aline ba mumbabarire kuko mubuzima turakosa yarakosheje avuga nabi ariko Imana yogere emuhuze na banyamakuru.

13
Hugo 2019-04-28 11:47:22

Ese ko mutagaye mugenzi wanyu wamuharabitse ko Ari umugehehesi

14
Le Sage 2019-04-28 12:50:51

Gahongayire arambabaje cyane. Ndamumenyesha ko ntanarimwe ndumva indirimbo ye kuri VOA. Ese nkubu iryo tangazamakuru yasuzuguye rimufatiye ibihano rikavuga riti: "Dushingiye ku gasuzuguro ka Aline Gahongayire, itangazamakuru ryo mu Rwanda rifashe umwanzuro ko nta gihangano cya Aline Gaho gayire kizongera kunyuzwa mw'itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ndetse n'igihangano icyo aricyo cyose azaba ahuriyemo n'abandi (collabo) ntikizanyuzwa mw'itangazamakuru ryo mu Rwanda". Ubwo se Aline twazongera ku.wumva dute? Ubwo twajwa tumusanga munsengero. Njye nubaha itangazamakuru. Ni urwego rukomeye rushobora guhindura imibibereho y'umuntu umwe cyangwa abantu benshi. Byibuze yari kwibasira umunyamakuru umwe bikagaragara ko harimo wenda umunyakamukuru utaritwaye neza mu murimo we bakamunenga. Ariko kuvuga ngo itangamazamakuru muri rusange....mana weeeee......sha ntabwo uzi imbaraga rifite. Njye ndaryubaha. Ese nkubu ko TV1 na Radio 1 ko bicecekeye. Nibaza urabakizwa niki? Iri ni ijwi rya rubanda. Kandi bavuganiye benshi bahindura ubuzima. Miss Mwisezenza Josiane niwe uzi agaciro k'itangazamakuru mu kuzamura umuntu. Njye nagira inama Aline Gahongayire ko asaba imbabazi itangazamakuru ryo mu Rwanda akagaragaza ko ari ihungabana yagize ubwo yarasubiye mubihe byo kwibuka Gahima twiganaga KIST.

15
Mak 2019-04-28 12:49:58

Hhh. Umusazi yabonye abantu bamwirukaho bigeze aho arahagarara arabareba arababwira ati: "Ese ko munyitwa umusazi, ari jye w'umusazi na mwe mwiruka ku musazi, mu by'ukuri umusazi ni nde?" Mwiterana amagambo, nimubwirane ibyiza mubabarirane ni byo bizima.

16
Muhimeri Enoc 2019-04-28 12:49:45

Mumurekeraho yumvise mwikomeza kumukomeretsa

17
yanyu 2019-04-28 11:52:03

Aline my sister, i think you are mentally, emotionally, spiritually and psychologically sick, i do advice you to consult a nearest clinical psychologist before you go further driving your journey of life. you passed through hardships until you became sick, please take care, go for treatment, i promise you will well.

18
Ngango 2019-04-28 12:49:36

Ariko abanyamakuru namwe muransetsa, gukomeza kumwandika muba mwima Agaciro umwuga wanyu. Mumuretse, icyo akora cyose ntihagire ugitangaza, ugitangaje RMC ikamucyaha, ntiyazasaba imbabazi! Nimumwihorere nibwo azamenya ko itangazamakuru ari ubutegetsi bwa kane

19
Kamanzi 2019-04-30 21:43:50

Ikogora abantu nuko umuntu atagishaka uwo ashimye imico nimyitwarire ahubwo uzagara neza mubantu meza ntitucyita kubyiza bwite cyane dusigaye dushyira imbere kugaragara neza kuruta kuba beza.

20
Kamina 2019-04-28 12:49:23

Aline gabanya ubwishongozi bwawe nibitaba ibyo imana izagusubiza ku ishyiga kandi si cyera. Hari aho yakuvanye ariko ndabona ukiri wa wundi. Kandi buriya hari abakuzi kurusha uko wiyizi. Papa wawe Majyambere Silas mu byamuteje umwangaro harimo ubwiyemezi n’ubwishongozi kandi aho yamugejeje nawe urahazi.

1  2  3