1  

1
GIHAMYA 2019-04-26 20:54:20

YEWE GA MATEKA!!! NGO IBYO KUBA NTORA YARABAYE UMURWA WA MUKOBANYA, NTA BYO UZI MU MATEKA, NONE SE BYOSE WABIMENYA!!! UYU MWANDITSI YARABIGUSHAKASHAKIYE ARABIGUHA. NONE RERO KUGIRA NGO UBONE GIHAMYA CY'UKO MUKOBANYA YARI AYUTE NTORA, UZASOME NEZA AMATEKA Y'IGITERO CYA MBERE CY'ABANYORO, UZASANGA AHO BAVUGA KO ABANYORO BATEYE INGORO YA MUKOBANYA I NTORA BAKAYITWIKA

2
UMUHAMYAKURI 2019-04-26 20:52:34

Umvwa wowe Mateka, kubaka ingoro ye ku musozi wa Kigali, byari bivuye ku kwiyenza kwa Rugwe, ngo ajye amenya amakuru y'u Bugesera bitamugoye ashaka kuhatera, no kwigarurira Nyanguge ya Sagashya yari yarakunze Nsoro Bihembe w'u Bugesera batwaye mu bihe bimwe akamumutanga. Yari ahafite urugo, ariko umurwa we ukaba ku Rwahi rwa Rubona, ubwo yari amaze kwigarurira u Buliza nibwo yahashyize umurwa, agamije kwitegera Nduga ngo abone nay o uko ayishotora, ari nabwo yicaga umuhinza Mulinda watwariraga Sabugabo watwaraga Nduga muri ibyo bihe, u Bunyatwa n'utundi dute two haklurya ya nyabarongo mu Nduga . Kumu sozi wa Kigali, hari nk'ingoro ye y'ubutasi butata u Bugesera n'u Bwanacyambwe

3
Mateka 2019-04-25 17:40:43

Hari ibibazo bitatu (3) nibaza, biteye urujijo: 1) Harya Umurwa wa mbere Gihanga Ngomijana ntiyawushinze i Buhanga (mu Karere ka Musanze) hafi ya Nkotsi na Bikara? Icyo gihe ngira ngo ni bwo yarongoye Nyamususa wa Jeni rya Rurenge, aherako aza no gushinga Imirwa ya Nyamirembe ya Humure na Gasabo. Ubwo sinzi niba ari bye wibeshye! 2) Cyilima Rugwe yari afite Ingoro Ku musozi wa Kigali, ari na yo yacyuyemo Nyanguge (wari umwamikazi i Bugesera= Umugore wa Nsoro Bihembe). Muribuka ko uyu Murwa waje gutwikwa n'Abanyoro bateye u Rwanda ku Ngoma ya Kigeli Mukobanya wasimbuye se Rugwe. 3) Kuvuga ko Umurwa Mukuru wa Ntora wahawe Kigeli Mukobanya yawusabye Nkuba ya Nyabakonjo, ntaho nari mbizi mu mateka! Ntora yari mu Bwanacyambwe, kandi Nyabakonjo ntiyari guha Mukobanya Ntora kuko u Bwanacyambwe bwahoraga buhanganye n'Ingoma ya Gasabo. Ago nzi u Rwanda rwasabye ni Umusozi wa Kigali Rugwe yasabye Umwami w'u Bugesera Nsoro Bihembe! Munyunganire.

1