1  

1
king 2019-05-27 09:10:13

Ibyo byose n'imitwe, injiji nizo zibyemera, aho bahereye ko bataragaragaza uwo bakijije nibisubizo bya muganga byambere arwaye na nyuma yakize kugirango tubyemere!!!

2
Ntegeyimana john 2019-05-23 06:12:26

Mubyukuri abantu biyita ko basengera umuntu urwaye sida agakira kuki batigaragaza ahubwo bakabivuga bihishe ngewe sinabyemera keretse byiboneye

3
Mahoro 2019-04-26 21:27:40

Muvandimwe Mazina, urivuguruje!Filipo,petero cyangwa pawuloImana biringiye icyo gihe ntijya ihinduka Kandi ntirobanura ku butoni.Uko n'icyo yabikoreye icyo gihe n'ubu cyabaho. Abayiringira bakayitabaza n'ubu irabarengera. Ishoborabyose!Mbese ye Hari undi muntu washobora gukorana piece de rechange yasimbuza mu gikoresho runaka Atari uwakibumbye ku ikubitiro?Nuko rero Ninako nta wundi muntu washobora gusubiza umuntu ingingo nzima usibye umuremyi we!

4
Hugo 2019-04-26 12:17:24

@ mazina , icecekere nuko ntawe urabona,. Uzakore research ....mbere yo gutukana .

5
Laurent 2019-08-19 22:15:45

Bye nemera rwose % ko Imana ikiza icyo aricyo cyose na sida irimo , igihe Imana yabigambiriye ntacyabihagarika. Gusa kwiyitirira ko usengera abantu bagakira burundu byo ibyo ni ibindi. Gusa hari abagaragara mwitangazamakuru bemeza ko bipimishije bagasanga barakize none RBC irabihakanye . .........

6
mazina 2019-04-25 17:40:41

Muli 1 Yohana 4:1,Imana itubuza kwemera ibyo abanyamadini bavuga byose.Abavuga ko basengera abarwaye Sida bagakira,sibyo na gato.Namwe mujye mwibaza impamvu buri gihe bavuga ko bakiza indwara zitaboneka:Sida,Ibibyimba byo mu nda,Umwaku,Inyatsi,etc...Muli Matayo igice cya 10,Yesu yavuze ko Abigishwa be bazazura abantu,bagakiza abamugaye n'abahumye,bagakiza n'indwara.Kandi koko barabikoraga byose.Urugero,nkuko dusoma muli Ibyakozwe 8:7,8,Intumwa FILIPO yagiye mu mujyi wa Samariya,akiza abamugaye benshi,umujyi wose urishima.Intumwa Pawulo na Petero,bazuye abantu ku mugaragaro,umujyi urishima.Rwose tujye dushishoza.Ninde Pastor cyangwa Padiri wakijije cyangwa wazuye umuntu nibuze umwe wamugaye kandi uzwi neza muli Kigali?Nta numwe.Ni imitwe gusa. Imana idusaba "guhunga" abiyita ngo ni abakozi b'Imana.

1