1  

1
mironko patrice 2019-04-29 13:06:51

Madame Mayor,nakurikiye imigambi myiza ufitiye Umujyi ariko mu ikubitiro ry’iri vugururwa ry’Umujyi wa Kigali ndagusaba kuba wamaze gutunganya umuhanda n’irimbi bya Rusororo.Tubeshya abacu twagiye gushyingura ngo ntituzibagirwa ibyiza byabaranze ariko twagejejeyo bajanjanjaguritse kubera igisoro cy’ingirwa muhanda ubundi wazasubirayo ugasanga biriya byondo bubakisha ngo ni umucanga byararidukiye mugishugunda.Twese tuzapfa bityo rero nibiba ngombwa abagihumeka twikoreho twitegurire aho tuzajya kuko Gasabo ntiyigeze ibyitaho.Njye nemeye kubabimburira ngatanga 10,000frw.Mwe mwemeye angahe ngo ririya rimbi ribe iry’abanyamuryango ntituzongere kwishyura(urugero ni amashuri y’ababyeyi)!

2
mironko patrice 2019-04-28 11:48:16

Nimushyireho gahunda ihamye abifite bashaka gukora inyubako z’ubucuruzi n’utuganda tutangiza(boulangerie,petite brasserie,atelier de couture,supermarché,clinique,pharmacie)babonerwe ibibanza ahantu hatuwe na benshi hanyuma abari bahatuye bashakirwe ahandi ho gutura no guhinga hitaruye umujyi kugirango biteze imbere mu gihe mu mujyi rwagati bitwaga abanyabibazo.Ibice by’inganda biharirwe abashoramari bahanitse.Nizere ko igishushanyo mbonera cyateganyije izo facilities ahantu hose hatuwe

3
tuyizere fabrice 2019-04-28 10:22:42

Bwanaminisitiri wubutegetsi bwigihugu muturenganure abacuruzi mukarere karusizi kubibazo dufite byabuze ubikemura tumaze imyakaitatu baranze yuko dutora umuyobozi uduhagarariye munamajyanama yakarere, ese meya abona ntaco tumaze twateza akarere imbere kwatanatwegera? byibuze na feredi we yaratwegeraga ibibazo byishi dufite tubura ubituvugira nibwo tuja gucururiza muri congo naho duhurira nibibazo byishi. Kuberayuko twanze uwo aduhatira kuberinyungu ze nico tuzira?

4
gigi 2019-04-26 12:18:15

Mayor wacu arasubizanya ikinyabupfura nubuhanga, nta mugayo ariko yabyawe na MWARIMU ise yari mwalimu birumvikana ko atariguha abandi uburere nubumenyi ngo hanyuma Umukobwa we abibure, abajya barambagiza abayobozi bajye bita kutuntu twinshi kuko byose biba bifite icyo bitanga nkamakuru. Umwana wa Mwarimu, umwana wize Mw'Iseminari, Umuntu wabaye Umusirikare, Umuntu wize mu mashuri y'Ababikira. abantu bose mvuze usanga bafite qualites zihagije kugira ngo babe abayobozi beza ariko nanone nisegure ko atari ko bose baba abayobozi beza kuko exception ntizibura. Murakoze

5
Murinda 2019-04-25 23:04:12

Mayor rwose birabaje kubona umuhanda nka Sgeem -kimisange kuri pefa muri Kigali.

6
Michel 2019-04-25 15:34:03

Ibishanga nk'ahari parc industriel bazabihingemo indabo zo kohereza hanze(exportatiions),byaha akazi abantu benshi,bigatuma n'umugi usa neza

7
mayor 2019-04-25 16:24:45

ariko se twe Abaturage batuye mukagali ka Nyakabungo mumurenge wa Jali nta mazi , nta muriro , ntamashuri, nta poste de sante mbese twibaza niba dutuye mu rwanda rwa kigali bikaducanga. Nyabuna abagera i bukuru mutuvuganire. umwijima abacura barawitwaza bakatwiba

8
Gihozo 2019-04-24 22:06:16

Uyu muyobozi arasubizanya ubushishozi.natwe nukuri dukennye umuhanda hano Murambi Gatenga Nyanza ya Kicukiro.kandi uyu muhanda wagira umumaro wagabanya embouttillage ya Kicukiro Centre kuko imodoka zijya Nyanza cg se Nyamata bawifashisha cyane bakareka kuzengura kicukiro centre.muzadukorere ubuvugizi pe

9
Le Sage 2019-04-24 22:23:36

Mayor Chantal ni umuhanga cyane kandi agira ikinyabupfura. Nibatamuvangira azaba umuyobozi mwiza. Ibi ndabyizeye.

10
murerwa 2019-04-24 18:19:40

Mayor,bravo nkunda ukuntu usubizanya ubushishozi kandi ucisha bugufi biraboneka ko uri umuhanga rwose icyizere bakugiriye kirabaye ntibibeshye.Ndagukunda rwose

11
Robert 2019-04-24 16:37:36

Umujyi wa Kigali nushyire ingufu mu kubaka umuhanda SGEEM-Cyumbati-Mumiduha bizongera ubuhahirane dore ko n'ubusanzwe wari muri priorities.

12
lg 2019-04-24 16:37:33

Meya urabona ko umwanya bamuhaye bamubonye mo ubushobozi mu bisobanura bye byose urabona ko abisubiza neza kandi adaciye kuruhande tumwifirije amahoro

1