1  

1
Thibaut 2019-04-19 17:03:02

It’s really hurtfull to see a young lady like many others in our country living the same path as she did, we need to stand for those with no voices so we can move forward together. #Twibuketwiyubaka

2
July 2019-04-19 11:09:56

Tekereza kugufata kungufu muri genocide, ukiyakira ukabyara umwana wawe , abantu baka kwa ngira umwana wawe . Ubwose mufasha iki abacitse kwicumu ko ahubwo mwaba zonze.

3
Mukomere 2019-04-19 15:59:58

Sha ni ugusenga mukegera Imana kuko rwose kubyarwa n interahamwe ni igikomere ubwacyo gishengura,njye narazirokotse zamazeho abanjye nubu rwose iyo nzibutse mbona ari inyamaswa gusa,rero kubyarwa nazo kandi rwose mu buryo bwo gufatwa ku ngufu kwa mama wawe nabyo ni agahinda mu kandi. Ari mama wawe arakomeretse zamumazeho abe,ibaze ariko kukwicira ababyeyi zarangiza zikagufata ku ngufu zikagutera inda yewe na sida igeretseho Mana ziriya nyamaswa nta zina nazibonera ni dayimoni ni amasatani mu ruhu rw umuntu. Rero nyoko arakomeretse,abavandimwe be barakomeretse barakubona bikabibutsa ziriya nyamaswa zabamazeho ababyeyi n abavandimwe sha rwosw ni ibikomere gusa,nta numwe narenganya ari nyoko,ari bene nyina ari wowe nta numwe disi narenganya kuko simwe ni ziriya nyamaswa zo gatsindwa n Imana y i Rwanda zahemukiye. Rero rwose komera usenga cyane Imana yonyine niyo izakomora wowe nabo bose bo mu muryango wawe,sha rwose iyi nkuru inyeretse ko hari ibisebe byinshi izi nyamaswa z interahamwe zateye igihugu, naho leta yo rwose ntacyo nayiveba yashyizeho ikigega cy abacitse ku icumu FARG,ishyiraho na za minaloc zifasha abatishoboye,njye nize mbona hari n abana b interahamwe barihirwa na minaloc ndavuga ab interahamwe mu miryango yazo,rero naba bana iyo minaloc niyo ibashinzwe nk abatishoboye,mbese yo ni ukuba utishoboye kandi utaracitse ku icumu kuko abacitse ku icuma bafite FARG. Rero uyu mwana kereka niba adasobanukiwe ibya minaloc azajyeyo rwose,ntiyavuga ko leta yabibagiwe kandi minaloc ifasha abatishoboye ihari,ibyo rwose niyo bireba kuva kera, muri minaloc wishyurirwa bitewe n ubushobozi bwawe hari abahabwa yose n abahabwa igice ikindi bakakishakaho uko niko nabonaga abo twiganye bigenda,sinavuga rero ko leta yabibagiwe ahubwo rwose ajyeyo niba atari abizi icyo kigega rwose kirahari. Ubundi mukomere pe musenge kuko imitima ya bene Kanyarwanda yakomerekejwe bikabije na ziriya nyamaswa ngo ni habyara,mbonyumutwa,izo parmehutu rwose izi nizo zishe igihugu zo gatsindwa,aho umugore yica umwana we,umusore akaroha nyina mu ruzi,umugabo akica umugore we,umugore akica umugabo we ngo kuba umututsi ni icyaha,ariko ngirango n ishyari ryari ririmo kuko sinumva ukuntu kubaho k undi bikubabaza ugashaka kumurimbura burya uwo ubona hejuru yawe iteka ushaka kumurimbura wibwirako wajya mu mwanya we,rero ziriya nterahamwe biriya ngo parmehutu ni complexe d inferiorite bari bafite nta kindi ni nayo mpamvu bakoreaheje ubugome bwabo bwose mu magambo ngo barebe ko baharabika abami kuko abami bayoboye neza cyane aho urukundo ruganza mu banyarwanda basenyera umugozi umwe hagira utana bakamucyaha akagaruka mu nzira,nta na rimwe ku bwami umuturage yigeze agambirira kurimbura abandi,yewe n intambara ya runcunshu bo coup d etat yateguwe na kanjogera na musaza we ntaho yari ihuriye n abaturage cg umwami ku giti cye,kandi nabo b ibwami barigaye ko bataye umurongo Musinga akuze yamenye ibyabaye arababara cyane kuko bamwiciye mukuru we umwami Mazimpaka abo nibo bami twagize bagaya ikibi bagahitamo icyiza kandi iteka ryose bahoraga bakorera urubyaro ruzaza,bakacyubaka ngo bazakirage abana babo nabo bakomerezeho,none dore izo nyamaswa zagendeye mu kirenge cy inyamaswa z abazungu none dore uko igihugu bagiteye ibikomere byakomorwa n Imana gusa.Imana itwomore ITUGIRIRE NEZA.

4
Experience 2019-04-19 00:51:18

Birababaje ariko ubanza bibeshye kuko ntabwo ufite imyaka 25 abana bavutse mubwo buryo bafite imyaka24 kuko ntabwo bavutse muri genocide ahubwo basamwe muri genocide bavuka nyuma yayo

5
akumiro 2019-04-18 19:41:17

Birababaje cyane. Mwa bana mwe muri inzirakarengane nimuhumure kandi mukomere, Imana irabazi kandi irabakunda. Ntimukipfobye, abahemutse barahari Imana izabibibariza ntaho muhuriye nabyo . Mwisungane na ba mama banyu, maze n'Imana ibafashe.

6
habyarimana 2019-04-18 12:59:42

itangazo nyampinga nda mushaka niba adafite boy frynd na nyandikire baruwa [email protected]

7
Regine 2019-04-18 12:59:24

@TWADONA utanze message ikomeye. Leta nibatekerezeho nk'abanyarwanda bakenewe mu kubaka u Rwanda Kandi ntibyashoboka buzuye ibikomere!

8
Bwenge 2019-04-18 08:58:58

Gusa birambabaje pe .ibaze kuba bimenyekanye ubu basi iyo babatekerezaho basi mbere bagakorerwa ubuvuvizi wenda nabo bakabasha kwiga

9
Mukunzi 2019-04-18 09:05:47

Humura mwana, ndababaye cyane siwowe ntaruhare wabigizemo kdi na mama wawe ntaruhare yagizemo siwowe wenyine ufite icyo kibazo ugisagiye nabeshi wihangane kuriy'isi yacu niko tubayeho ntuziganyire ntukomeze kubitekerezaho cyane IMANA yatumye ubashsa kubaho niyo izi ejo hawe hazaza byose ubiture UWITEKA kdi umubaze azagusubiza uzicare umubwire byose ntarobanura imbabazi n'impuhwe n'urukundo nibyo bimuranga arumva arakora niwe gusa womora ibikore k'umutima komera igisubizo n'IMANA yawe

10
Rugero 2019-04-18 06:24:03

Yoooo mbega ibintu bibabajeee. Rwose banyarwanda ntibizongere nukuri. Erega dushyire hamwe. Nta yandi mahitamo naho ubundi twashira.

11
Parrot 2019-04-18 11:41:28

Ndababaye rwose kumva ububabare uwo mwana abayemo nziko ntabasha gukemura ikibazo cyawe cyose kuko ntawaruta umubyeyi ariko nakemura bikeya mubibazo by'ubuzima. Mugihe uwo mwana yaba yifuza ko tumenyana anyandikire 1 720 676 2905

12
Jeff 2019-04-17 21:08:10

Aba bana bafite amateka ashaririye pe. Imana ijye ibakomeza kandi yite kubagizweho ingaruka zikomeye na jenoside yakorewe abatutsi. Genda Rwanda warakubititse.

13
Twadona 2019-06-24 21:01:20

Leta yacu, aba bana ni abacu kandi babayeho nabi kubera umugambi mubi wa Leta y'u Rwanda wo gukora jenocide. Igihugu nigifate responsabilite kuri iki kibazo kandi birashoboka ndumva abantu batarenze 2000 si benshi. Naho interahamwe zafashe abana babakobwa ku ngufu, aho bari bigaye kuko kubyara uwo utazarera nta bubwa burenze ubwo.

14
yooooh 2019-04-17 21:08:10

ibikomere biba byinshi ariko iki cyo ni agahebuzo. leta nabo nibibuke nukuri.

15
Manafasha 2019-04-18 11:38:27

Pole mama, wararenganye rwose ntaruhare wabigizemo. Komeza urwane kubuzima rwawe. Burya agaciro umuntu arakiha kandi umuryango nawo uzawubona nukomeza kubaho. Icyangombwa nuko ufite igihugu cyawe kandi wahawe amahirwe meza yagufasha gutera imbere

16
che 2019-04-17 21:38:07

Birababaje kabisa.

17
DD 2019-04-17 21:37:52

nI UKURI UMURYANGO NYARWANDA MU KWIYUBAKA TWAGOMBYE GUTEKEREZA KURI ABA BANA KUKO NABO BAFITE IBIBAZO BYIHARIYE CYANE KO BENSHI BASHARIRIWE KANDI NRA RUHARE BAGIZE MU MATEKA MABI YACU.

18
Nyirimana 2019-04-18 20:12:26

Birababaje, interahamwe ntibari abantu! ariko dusubije amaso inyuma abana ababyeyi babo bafashwe ku ngufu bavutse hagati y'ukwa 2 n'ukwa 12 kurangira 1994 n'ukwa gatatu 1995, abavutse nyuma yaho interahamwe zaragiye kdi ababyeyi bacu iyo tubabajije ababyeyi, badusubiza ko barafashwe ku ngufu batabazi bafashwe nande? mumbabarire muhitishe iyo message kuko icyo cyiciro turiho natwe tuvuganirwe.

19
paul 2019-04-18 11:37:35

Uyu mwana ndamushimiye ku butwari akomeje kugira bwo kwiyakira. Akwiye kumenya ko ikiruta byose ni uko ariho nubwo atagize uruhare rw'uburyo yavutse. Imana yatumye uvuka, niyo akwiye gushimira, kubaho kwe n'ukwa Mama wawe Imana niyo ibizi. Muri Abanyarwanda, kwibaza ngo nta muryango ufite ntibimutware igihe, umuryango nyarwanda urahari, banyirarume barahari, hari n'abandi benshi biciwe imiryango ariko barahari, bakomeje ubuzima, bateye imbere,... So, ndumva yakomeza ubuzima, agakomeza kwiteza imbere, ibyiza biri imbere (Umugabo, abana,....).

20
Umuti 2019-04-18 11:36:52

Hali aho nsanga leta yararenganyije aba bana. Nubwo bigoranye kubyakira ntakunďi byari kugenda aruko bitaweho. Jye mbona ahubwo aba bana bavamo abiyahuzi. Ndabona jutabitaho arukybahemukura ba nyina cg Abana ubugira 2. NB. Najye nubwo nacitse kw'icumu namaze kubona ko umuti wiki kibazo nukuwunywa umuntu ashinyirije kuko yihariye ariko agakiza. Aba bana bararengana. Kandi nabo nabanyarwanda, mbona ahubwo aribo bagakwiye gufashwa cyane . Nkuko hariho ibigega byinshi mu Rwanda, hali hakwiye gushyirwaho ikigega kibashyigikira. Nzi benshi banze gukuramo abo bana kubera agaciro baha ubuzima, cyo rero mwunganire iyi miryango yakomeretse. Igisubizo suko bahora bihisha inyuma y'inyegamo, babahisha amasura, ni byiza ko abo bana bose bashinga umuryango umwe noneho ijwi ryabo rikagera kure kuko mbona ibi byazasubiza inyuma u Rwanda. Kuli jye numva habaho ( hash tag ) # nabacu #

1