1  2  

1
John 2019-05-11 11:24:25

Icyo majije kubona,uretse umuntu umwe gusa abandi basigaye mwese muri abaswa barangwa na mashyari uwo umuntu umwe gusa nabonye igitekerezo cyubaka! Nawe simuvuze atirata cyane

2
Ann 2019-04-15 16:29:46

Jye sindi inzobere cyane ariko mfite ubumenyi buhagije mu myubakire. Ndebye iyi nkuru ariko isa niyakomotse ku gitekerezo cya Gerald Mbanda mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe. Munyemerere mbasangize uko mbibona. 1.Amarangi ntiyakabaye ikibazo, ku buryo n'ubuyobozi bugira icyo bubinengaho kuko haba harabanje gutanga ibyangombwa biba birimo n'igishushanyo-mbonera kerekana uko izaba isa nyuma yo kuzura. N'amarangi rero (isura yayo) aba arimo. Nta mwubatsi ushobora kubirengaho. Ahubwo bubatse idasa nuko igishushanyo cyayigaragazaga mu byangombwa byahanirwa. Kimwe n'igihe wakubaka inzuinyuranye mu miterere n'ibiri mu byangombwa. 2. Abatanze ibitekerezo cyane cyane kuri Twitter harimo benshi birengagiza, batazi wenda, batakoze cg batize ibijyanye n'ubwubatsi. Guhindura amabara bisobanura gusenya ibirahure by'aho ayo mabara anyura. Hafi finissage yose. Ni ibintu bihenda bishobora gutwara hagati ya 150 na 400 millions bitewe n'ingano y'inyubako. Byaba ari uguhombya ba Nyirayo mu gihe niyo haba harabaye ikosa mu kutita ku mabara mu gutanga ibyangombwa, byaryozwa urwego rwabitanze, nubwo kugeza aha haba beneyo cg abatanga ibyangombwa nta kosa nyakuri (usibye amarangamutima y'abantu) ntawe ugaragazwaho amakosa. 3. Kuyivugaho cyane byayongereye agaciro ku bwikube kandi itabyishyuriye iyamamaza. Ndibuka mu minsi ishize ubwo nari kumwe na mugenzi wange mu modoka tuhanyuze, arambwira ati 'ya nyubako yuzuye noneho'. Iby'amarange ntitwigeze tubyitaho ahubwo twatangajwe nuko yari imaze igihe kirekire yubakwa. Izi nkuru rero ziyivuzweho ziyihaye kumenyekana cyane kandi buriya buri mwubatsi wese aba yifuza ko inyubako inyubako ye yagira ubudasa. Hari inyubako zisaga 1000 muri Kigali ziri ku rwego cg rurenze urwayo ariko byanagora kuzirangira umuntu. 4. Nsoreje ku bijyanye n'ubumenyi buke ku bya business y'inyubako byaranze abanenze cyane uyu muturirwa. Inyubako ihabwa agaciro n'ikiyikorerwamo cg amateka ibundikiye, si ingano yayo. Niyo mpamvu inyubako zikorerwamo na za ambassades zitinywa kandi urebeye inyuma zidakanganye, naho igorofa ribengerana ariko rikora akazi k'amacumbi aciriritse (lodges) nta gitinyiro ihabwa.

3
Alice 2019-04-15 15:36:20

Nhirayo nawe akwiye kwibazwa impamvu Ubibonye we abyibazaho Ubwose s'ikibazo? Kubwanjye ni bibi rwose Iyo nzu ikwiye kuba nka Nyabugogo Si mu mugi rwagati.

4
Jolie 2019-04-15 22:11:40

Njye uko mbibona,nuko amarangi ubwayo simeza,kandi bigeretseho kuko ari icyirahure iyo ari kuzuba bimena amaso kuko njye narabibonye ,naho kuba yaba mabi cyangwa meza biterwa nibyo umuntu akunda.gusa ntibibangamire abandi.nukuvuga iyo biza kuba biri mu marangi asanzwe atari icyirahure ntacyo kubwange numva byagatwaye.

5
hassan 2019-04-15 11:03:50

ariko noneho ibi n akumiro nonese biriya biri kuri makaro ari kuri iriya nyubako ko bazabivanaho ntago mwabonye hepfo ko batangiye kubishishura ariko abanyarwanda n amatiku yacu ubu koko azatugeza he koko murabura kujya gukora mukabyukira mu matiku gusa

6
MM 2019-04-15 11:03:49

Ngayo nguko, noneho ibyiza byose bitatse umugi wa kigali bizajya biteza impanuka

7
Sano Brian 2019-04-15 11:03:49

Tuvugishije ukuri inonzu bayihaye amabara atajyanye rwose! UMUTUKU N'UMUHONDO koko?! naho ubundi inyubako yo ntacyo itwaye.

8
gashikazi gashumba 2019-04-15 11:03:49

Kandi aba bose barimo kuyirwanya wasanga nta na nyakatsi bifitiye bacumbitse. Ndumiwe koko

9
Ornella 2020-05-25 18:15:06

Inyubako iri sexy buriya nimeze gute? Ariko usibye ko naya marangi ntacyo atwaye cg wazashaka ikibanza cyiza nawe ukazubakamo iri sexy ifite namarangi wifuza murakoze.

10
Rutamu Partrick 2019-04-15 08:21:40

NGEWE AHUBWO MBONA YUBATSE MU MUHANDA KUKO UREBYE AHO FANTASTIC RESTAURANT IRI USANGA IRIYA INZU IRI MBERE CYANE NDAVUGA URUHANDE RWO HARUGURU. RWOSE MUBIREBE NEZA NIBA NTACYO IBANGAMIYE, BIRAMUTSE BIGARAGAYE KO IRI MU MUHANDA, UBWO HAZAMWO GUKEKA RUSWA ISANZWEIVUGWA MU IMYUBAKIRE, NAHO AMARANGI UWO YATUMA AKORA IMPANUKA YABA YARI ASANZWE ARI INDANGARE

11
Xxxx 2019-04-15 08:21:25

Usibye gukabya iyi nzu ni nziza kweri? Ahuhwo sinzi impamvu bayihaye icyangombwa, Wenda yari kubakwa nka za kimironko hiryaaaaaa!

12
MUSOMI Calixte 2019-04-15 08:19:13

@MUSHORAMARI , MUJYE MWOROHEREZA LETA , IBISHUSHANYO BYEMEJWE MWARABIHINDUYE TWARABIBOMYE NUKO MUKORA IBITANDUKANYE KUKO SI UKO YASAGA .HOYONGEREYEHO KO ARI AMAREMBO YUMUJYI WACU HAKWIYE KUGIRA IGIKORWA KANDI NAWE UJYE MU MWANYA WA LETA .Murakoze

13
Stivin chiwaya 2019-04-15 08:18:13

Ababishinzwe bazarebe amategeko uko abiteganya, aho kureba uko mbibona cg uko urihe,nawe mubibona byazarangira nabi

14
Mahoro 2019-04-15 08:17:05

Amabara ntacyo atwaye, murekegutegamatwi barutwitsi, hato tutagwa mumutego

15
bimawuwa 2019-04-15 08:16:43

hahaha mu gihe abantu bazatezwa impanuka na marangi assize kunzu ndabona bazajya bana erwa impanuka no ku muntu wambaye imyenda irimo amabara menshi

16
Exo 2019-04-15 08:16:33

Oya rwose aya marangi nimabi ntakwiye kujya kunyubako nkiyi iri ahantu hagaragarira buri wese ,biriya nibiki koko? birasa nabi umuntu wategetse ko basiga ariya marangi numuturage kbc.

17
Karangwa 2019-04-15 11:37:59

NB: Amarangi iyo uyegereye afite uko ateye ubona afite uko agaragara nabi wagirango n ikirangi cya Pirate kiriho ubona ahubwo bitesha agaciro Inzu n’Umujyi wa Kigali. Ntabwo ari ibirangi washyira ahantu abasura Urwanda banyura. Rwose Ntabwo Bijyanye Nta gutera Irangi Ibirahuri Irangi rimwe Yego naryo ritabuza uwurimo kureba hanze naho biriya n’Ubuturage Mwaratembereye hagire uduha Inzu imeze kuriya.... Nabikureho nibwo izasa neza.

18
Nick 2020-05-25 18:15:06

Entre les goûts et les couleurs on ne discute pas. Qu'est-ce qui il y a d'étonnant ?

19
Paul 2019-04-15 11:37:59

Ariya Marangi ntabwo yaba ikirangaza kurusha ubwambure bw'ikiremwamuntu bugenda bwanitse hanze kugasozi kandi ntibijya bitera impanuka

20
babou 2019-04-15 11:37:45

Abagome bari aha. iyi nyubako se ibatwaye iki ? ngaho nibamanure kariya gaseke kari ku gishushu . niba arimpanuka KO karabamarira ku cumu

21
BAHIZI 2019-04-15 11:37:42

Ubus ibi ni ikibazo koko kyo kujya mw itangazamakuru, hhhhhhhhh bikavugisha n abayobozi nonho, hhhhhh amarangi ari ku nzu koko ngo yarangaza abantu,hhhhh, ubus convention niki kiyirusha kwaka amabara aruta nariya ahubwo, ko itaravugwaho ibyo byos hhhhhh nhumiw koko

22
kk 2019-04-15 11:37:40

Amarange asigwa inzu se hari aho babanza kugisha inama . Ahubwo se uwubatse ntabifitiye icyangombwa. Ndumva ibi nta discussion yabyo ikenewe.

23
lg 2019-04-15 22:10:22

Umuntu utwaye ikinyabiziga icyo areba numuhanda naho kurangarira, amarangi, sibyo byamutera impanuka kuko hali byinshi byokurangarira biba mumugi bitabuza, urangara, gukora impanuka ! u wubatse inzu niwe uhitamo amabara yifuza keretse nabyo niba biri mu mategeko

24
Gy 2019-04-15 22:10:06

Muri Urbanisme z'ahandi, aya ni amakosa. Amazu agomba gusa. Ibi ni ibya LOCAL nyine.

25
isak 2019-04-14 18:51:55

ndabona ntacyo bitwaye naho Regis we birumvikana kuko ni boss we

26
che 2019-04-14 18:37:35

Nuko mbona mwabinyuze hirya ariko aya maranngi ntabwo akwiye inyubako iri mu kibanza nk'iki rwose, yewe ikwiye kuba inyubako iri sexy kuko iri ahantu heza!

1  2