1  

1
Keri 2019-04-15 09:49:11

Azarorere

2
Keri 2019-04-15 09:49:11

Azarorere

3
Abdul 2019-04-15 22:10:56

Njye ntazo nabahaye kuko ntazo nasabwe, ubwo se wafata amafaranga ukajugunya mumuhanda ngo urabizi ko hari abakene? Njye nabonye uwishe Papa mubaza aho hashyize data arinangira nanubu ntabyo yavuze. Njyewe rero ntamuntu mfitiye urwango ntanubwo nshaka kwihorera ariko imbabazi nabahaye nizo Kandi ndumva zihagije pe nako zirenze izikenewe. Leta yarazitanze Kandi nanjye ndi Leta. Ubwo nanjye izanjye zirimo. Ntawe nzagirira nabi ntanuwo nifurizaguhuraniriya nyagwa ngo ni jonoside. Imbabazi nazitanga nabo baje bakambwira aho abanjye Bari kandi bakareka urwango bakaba bicujije Koko ariko ubundi barakubona bagakubita agatoki kukandi ngo kariya gasigaye gate? Bakaba bagitekereza ko batumara babonye umwanya gusa leta yubumwe bajye bayikunda nubwo itabaha umwanya ngo barangize abasigaye

4
Sana 2019-04-14 18:39:09

@Ig we humura kuko icyangombwa ni uko nta bugome ubafitiye,naho ubundi ntago gutanga imbabazi ari ukujya gusa ku wa kwiciye ngo ndaziguhaye,si amagambo ahubwo igikuru ni uko witurije mu mutima ntiwemere ko ubugome bwabo bagukoreye bukubuza amahwemo mu mutima ngo nubabona wumve wabagira nkuko bagize abawe,rwose ntibazatume umutima wawe wiburira amahoro kuko waba wemereye ubunyamaswa bwabo kukugiraho imbaraga ukaba upfuye kabiri. Njye rwose ntawe nifuza ko yaza kuzinsaba kuko ibintu by amagambo ngo mbabarira nta na kimwe bimbwiye pe,ntibangarurira abeza bantwaye kandi nizera ntashidikanya ko ubu banezerewe mu ijuru,yewe nta n interahamwe nshaka ko yamenya naho ntuye nta mubano nifuza kugirana nazo,Imana yakinze akaboko ndarokoka uwo icyo nicyo gitego cya mbere yazitsinze,umutima wanjye uranezerewe abishwe ntibagaruka ariko nziko nzababona mu ijuru kandi Imana yarahoye ndabyibonera nuyu munsi iracyahora ibyo izo nyamaswa zakoze zo ubwazo nizo zakwibabarira zikegera Imana naho njye rwose nta mbaraga zimfiteho mu mutima ngo mbe nagira umujinya,ndanezerewe rwose agahinda k abanjye karaza iyo mbibutse nikazabura kuko bari imfura ariko rwose nta nterahamwe nimwe ntegereje ngo insabe imbabazi cg ngo nanjye nzitegereze ngo nzihe imbabazi hahh imbabazi si amagambo bo n Imana bazikiranure bishe ubwoko bwayo yaremye itabagishije inama naho njye nta kwikiranura kuko rwose njye nta na kimwe zinkozeho ku mutima wanjye ntazo ndakariye kuko nta mwanya nigeze nziha mu mutima wanjye,mbabazwa n abanjye nabuze gusa nabo izo nyamaswa zabishe nizo zizibabarira cg zikabireka.

5
MUHIRE Jean Paul 2019-04-14 18:35:34

Ariko ubundi ko Leta yabahaye imbabazi izindi bashaka ni iziki?ubu se bajya kubarekura kuki batabanje kubabaza mwe mwacitse ku icumu nimwabonye baza namwe rero ngo muzi gutanga imbabazi sha ntawe naha imbabazi zanjye izo bahawe na Leta zirahagije

6
lg 2019-04-14 12:29:21

Musenyeri kayinamura yakoze ikintu gikomeye njye cyarananiye sinzi ko nzanagishobora kubabarira umuntu utasabye imbabazi njye mbona nta mahoro byampa kuko yabona ko ali ntegenke cyangwa kutibuka ibyambayeho kuba yarabikoze, kumutima nama we, ibyo ntakibazo aliko ni bake babishobora, ubu nuwazinsaba namubaza, aho yabaga mu myaka 25

1