1  2  

1
habyarimana 2019-04-15 22:11:35

abakobwa batewe inda nibansabe mbitungire bazabyare abana babe abana bangye babimbwire inda gifite amezi 2 atatu banyandikire baruwa [email protected] nabari kongo ouganda Kenya Tanzania Zambia ndabakira

2
Jeannette Uwineza 2019-04-14 13:37:08

Nyamuneka nyamuneka nimureke gushyigikira igikorwa cyo cultural inda. Icyo mbona cyagira umumaro ni ugukumira ko inda zitateguwe zibaho. Guhagurukira kurera abana bacu neza aho gutanga ibisubizo byihuse. Hari kandi ababyeyi bagifite umutima wa kimuntu bashobora kwemera kwirerera abo baziranenge. Nange ndi muri abo. Gukuriramo umuntu inda ni ukwambura ubuzima umuntu ukiri muto utarabasha kwirengera.. Nsanga kandi ari ukwikuraho inshingano zo kurera. Mbese abo bana bato baziterwa nande?

3
Elie 2019-04-15 08:55:16

Muri make gukuramo inda ni ubwicanyi nk'ubundi.Imana izarengere izo nzirakarengane.

4
Elie 2019-04-15 08:55:07

Muri make gukuramo inda ni ubwicanyi nk'ubundi.Imana izarengere izo nzirakarengane.

5
Impuruza 2019-04-13 13:31:03

Ariko noneho aka ni akumiro...ubu se imyaka 25 itwibagije ububi bw'ubwicanyi? Ubu se aho ba "Ruhinyuzamana" batugejeje turahibagiwe? Ubu se u Rwanda rurengera buri muntu wese urutuye cyangwa urugenderera, rugiye kunanirwa kurengera inzirakarengane zikiri mu minsi yazo ya mbere? Ubu u Rwanda rugiye kongera kunywa amaraso y'abana barwo asheshwe n'abandi rwibyariye ngo ni uko hari amategeko abarengera??? Babyeyi mwabyaye mwicaye mu nteko n'izindi nzego zitandukanye z'ubuyobozi, ko mubizi ko gukuramo inda bigira ingaruka nyinshi kuri ba nyina zirimo ipfunwe n'ikimwaro bagendana ubuzima bwabo bwose busigaye, ndetse no kutabasha kongera kubyara bibaho, ubu koko ni wo mwanzuro mugiye kwemeza ko ushyirwa mu bikorwa? Ubu ntimubona ko ikibazo ari uko abana basigaye barereshwa televiziyo n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, aho badahabwa umwanya n'uburere bukwiriye ngo nabo bazagire ubupfura, ubutwari, ubunyangamugayo nk'ubwo abo twibuka muri iyi minsi badusigiye? Ese ko byakunze ko abana under age batajya mu tubari, kuki mutabasha kubona ko house parties nazo ziri mu birarura abana b'u Rwanda? Ese ko twakuze dufite boundaries, zaba iz'amasaha tugomba kuba muhira, zaba uko twitwara mu bantu, zaba ibyo twambara n'ibyo twisiga kuki abana b'iki gihe byose babyemerewe? Ubu biragoye kubona ko kwica inzirakarengane atari wo muti w'ikibazo cy'uburere urubyiruko rufite? Ese ko u Rwanda rwateye imbere mu kurwanya Sida, ayo mategeko yemera gukuramo inda azabuza Sida koreka imbaga? Uru Rwanda ruzaba icyo twifuza ko ruba cyo, uko ni ko Umukuru w'Igihugu ahora atubwira. Niba twemereye ubusinzi, ubwomanzi, ubusambo, ishyari, ubutinganyi, ubuhabara, ubunebwe n'ibindi bisa nabyo byose kototera umuryango Nyarwanda, gusenyuka kwawo ntikuzatinda ariko abakristu bawurimo hamwe na Roho Mutagatifu utuyoboye ntituzabyemera. Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho turongeye turadamaraye, turibagiwe umwobo twijyanyemo tubona...kandi byaranakuzanye kutuburira ariko tukica amatwi bikarangira imiborogo icuze u Rwanda ukunda. Twemerere utwumve Mubyeyi mwiza uturinde amaraso yaseseka iwacu. Tambagira ku butaka bwose bw'igihugu cyacu urinde abana b'abakobwa. Urinde imibiri yabo icyayihungabanya aho cyava hose. Abanyarwandakazi ni beza pe, basabire Imana yabanogeje kubaha n'ubwenge, ubuhanga, guca bugufi, koroshya, kudacogora mu nzira yo gukora neza. Bambike ineza n'umutuzo, barinde ubusinzi n'izindi ngeso mbi zose, ubagire abawe bose aho bava bakagera. Tambagira hoteli zose n'amazu yose yakira abantu, urinde umunyarwandakazi icyamutesha agaciro icyo ari cyo cyose. Uzagere no mu nzego zifata ibyemezo maze urandure amategeko yose ashyigikira icyizira. Mubyeyi Mwiza ugere no muri bitaro n'amavuliro yose yo muri iki gihugu maze urinde ibiganza by'abaganga kumena amaraso. Bibutse ko bahamagariwe gusanasana iminsi ikicuma. Mubyeyi Mwiza ababyeyi batari bake dusigaranye babaye gito, konona urubyiruko bisigaye byeze. Tabara imitima yabo yose uyigire nk'Uwawe wumviye Imana muri byose ugatanga ubuzima. Bibutse ko iterambere ridakuraho inshingano zabo zo kuba ba mutima w'urugo ndetse n'uw'u Rwanda muri rusange. Yezu Nyirimpuhwe waduhaye uburenganzira bwo guhitamo ubuzima cyangwa urupfu none twongeye guhitamo urupfu rw'inzirakarengane. N'ubwo ugira Impuhwe ariko n'Ubutabera bubarirwa Iwawe. None rero turagusabye ngo Impuhwe zawe zirengere abana n'abanyina urinde ko impinja zipfira muri iki gihugu weguriwe. Ha Umugisha Umuyobozi wacu, yaharuye inzira nyinshi ngo tunyuremo mu mahoro, uzamuhembe Ijuru ariko natwe turinde kumukoma mu nkokora, kuko amagara aseseka ntayorwe. Rinda abagabo n'abasore kudasesa amaraso y'abana babo. Wash their hands into your Precious Blood, maze uhe umugisha imirimo y'amaboko yabo. Bibutse ko wabaremeye kurinda ubusugire bw'imiryango yabo ndetse n'ubw'igihugu muri rusange. Yezu ni ukuri turinde induru mu Rwanda rwacu. Amaraso yawe yarindishije imbibi zose z'u Rwanda, urinde abarutuye n'abanyarwanda aho bari hose ku isi. Uturinde kwimura Imana iwacu. Yezu impinja ntizigapfe ubu n'iteka ryose. Amen.

6

7

8
R.FAUSTIN 2019-04-13 13:31:03

Ikintu gikwiye gutuma inda ikurwamo ni igihe yaba ibangamiye ubuzima bwuyitwaye,ibindi ni ugushakira igisubizo aho kitari dukwiye gutoza/kurera abana bacu kuburyo bahabwa impamba ifatika yo kwirinda icyatuma habaho gutwara inda; doreko inzira gusama bicamo ari imwe gusa,kwigisha abana urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina bitunanire !!aho bishoboka hashyirweho n'itegeko ribikumira.ibyo iri tegeko rizanye ni ibibazo gusa.1.Gukuramo inda ntibikuraho ko wayitwaye wasambanye uko ngeraho kwica.2.Umwana wishe niwe mfura yawe kuko niwe wambere 3.hari ingaruka nyinshi ziterwa no gukuramo inda( ushobora gutahira uwo,ihungabana ,guhora wicira urubanza wumvako wihekuye)4.kwitwa umubyeyi utarabyaye ni bindi.njye nashyikira kwinjiza mu mashuri yacu amasomo afasha abana bacu gukura ari abanyarwanda bashoboye kwirinda isama ritateguwe.Rubyiruko ntagikwiye gutuma ukuramo inda kuko aho inyura handuriramo n'izindi ndwara kandi mugihe bibaye ngombwa wamubyara uka murera kuko nubundi uzabyara nyuma yaho.thx

9
Nkundimana Jean 2019-04-13 13:31:03

Ibi bintu byemejwe nta mugisha bituzaniye.Ahubwo bituzaniye umuvumo.Kwemera kwica bishingiye ku mategeko ni ishyano. Kiriziya ikwiye gutanga umurongo ku bakristu bariho bacyemera Imana.

10
muhire 2019-04-13 13:31:03

abaganga twaragowe . iyo service sinzayijyamo ninshaka nzirukanwe pe

11
muhire 2019-04-13 13:31:03

barangiza ngo umuntu yambaye ubusa yataye umuco ngo ni afungwe

12
felicien 2019-04-13 13:31:03

Ni agahoma munwa. Ese ayo madini y'inzaduka ko adakoma, ibyayo ni ukurwanira amaturo no gutsimbarara Ku masabato. Kiliziya komeza wogere Ku isi yose nangwa nawe wanditse amabaruwa abyamagana.

13
felicien 2019-04-13 13:31:03

Ni agahoma munwa Ese ayo numva ngo ni amadini yinzaduka ko ntacyo avuga. Ibyayo ni ugutsimbarara ku masabato. Kiliziya ndayemera kuko ntiripfana. Nangwa nayo yarabyamaganye.

14
Louise 2019-04-13 13:43:17

Mfite ubushobozi nashyiraho ibigo byazajya byakira izo Mpinja maze ba Bakozi bo murugo bakabona nabo akazi gahoraho bakabarera. Noneho impungenge zo gukuramo inda zigashira cyangwa se zikagabanuka mu igihe bikozwe ngo barengere ubuzima bw'umubyeyi. Cyari igitekerezo cyange gusa.

15
Bikote 2019-04-13 13:42:09

Ariko koko peeee kugirira nabi inzira karengane biranze biradukurikiranye koko peeeee! Jyewe mbabwiye uko nabyawe mama yagiye gutashya agafatwa kungufu nabashumba agashaka kwiyahura none nkaba ndi umugabo kandi nijye umufasha byose,none ngo twice impinja ziri munda yabanyina! Oya we!mureke turengere abana.

16
Alexis 2019-04-12 16:37:15

birababaje, kuba abanya Rwanda bigisha ibyerekeranye numuco nindanga gaciro zumunya Rwanda mumashuri, none bakaba bafashe imyanzuro yo gukora ayamahano nkaya yo gukuramo inda. igisigaye bagiye kwemera ko ubutinganyi bukorwa hano mu Rwanda. urusengero rutazemera gusezeranya abahuje ibitsina. muzaba mureba ikizakurikiraho. mbona imyaka yose tumaze hakorwa ibiterane binini byatumirwagamo abantu bakomeye. ngo turasengera igihugu umusaruro twari twiteze turimo turabona ibitandukanye. gusa lmana itabare kuko amarira yizi mpinja ntituzayakira.

17
kwica umuntu ni ukwica ahazaza 2019-04-12 16:37:15

Mamman yarambwiye ngo inda ye Nyina/Nyogokuru yari agiye kuyikuramo kuko yari amaze kugira abana benshi ariko mamman ariho yaratubyaye ,ndi umurezi urerera u Rwanda,mukuru wanjye ni umuganga hari imishinga nakoze aho mvuka iteza igihugu imbere. ni ukuvugako gukuramo inda ari ukwikuraho umutwaro ngo abasigaye babeho neza? Sodoma na Gomora bazize ubutinganyi/gufirana none twe isi ya none izazira gusambana no gukuramo inda

18
Claire 2019-04-12 20:33:34

ngewe ikintu nisabira ndifuza ko aho kuvuga ngo gukuramo inda hajya havugwa ngo"kwica umwana uri mu nda" bizatuma ababifataga nk'ibyoroheje bagabanuka! iyaba mwari muzi ukuntu kwica abana b'inzirakarengane bibabaza Yezu! icyo nshimira Kiliziya Gatorika ntiyatinye kwerekana aho ihagaze!

19
Nkejabahizi 2019-04-12 09:52:49

Uwanze kumva, ntiyanze no kubona. Hashize igihe Abanyarwanda benshi bamagana ayo mahano yo gukuramo inda, abategetsi, kubera inyungu babifitemo, bashaka gukurura mu gihugu cyacu; ariko baranze bavunira ibiti mu matwi. Barakomeza kandi gukoresha imvugo ijijisha abantu. Ntushobora kuvuga icyarimwe ko gukuramo inda byemewe (uwayikuriyemo kwa muganga), ngo unavuge ko ari icyaha (uwayikuriyemo). Impamvu zose zitangwa ngo kuvanamo inda byitwe ko byemerwe n'amategeko, si zo n'ayo mategeko nta cyo amaze igihe atarengera inzirakarengane, by'umwihariko umwana. Sipiriyani Rugamba ni we waririmbye ngo "impinja ntizigapfe", none muranze murenze kirazira. Mwarangiza ngo mu mashuri, nibigishe indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda! Kuvuga ngo kuvanamo inda biremewe "igihe kuyigumishamo bibangamiye ubuzima bw'umwana", ni ugushinyagura. None se uba uyikuyemo kugira ngo ashobore gukomeza kubaho? Ikindi, kuvuga ngo igihe usaba gukurirwamo inda ari umwana,... icyo umwana ashatse ni cyo kitabwaho. Abo bandi se, ni ab'iki? Niba abamuhagarariye bifuza ko atayikuramo ariko ntibihabwe agaciro, murabaruhiriza iki? Nongeye kubisubiramo: nta mpamvu n'imwe yemerera umuntu kwica. Ubikora wese, yaba uwusaba gukurirwamo inda, yaba muganga ubimufashamo, bazabibazwa n'Imana. Kandi icyo gihe, iryo tegeko mwitwaza nta cyo rizabamarira. Abategetsi bafata ibyo byemezo byo kwica, ubwabo barangije kwicira urubanza!

20
Seroo4 2019-04-12 09:50:58

Bakuremo nayo mananiza yandi asigaye umuntu nasama atabishaka cg bimutunguye bamufashe ayikuremo ibi ubwabyo bizagabanya surpopulation dufite kdi umuntu wese utishoboye bamubuze kubyara igihe kirageze ngo reta ifata mu nshingani iki kintu si non muzasanga u Rda rufite abaturage benshi cyane kdi Bose bateze amaso leta mufate icyemezo nkuko ubushinwa bwagifashe jye nibaza ukuntu umuntu nawe ubwe aba atishoboye yarangiza akabyara abana bakuzura coastel bikanyobera

1  2