1  

1
Henry Ndengejeho 2019-04-02 20:06:45

Koutchner yabaze ayo azakura mu rugendo rwa Macron none amuciye mu myanya y'intoki! Kuva kera habaye kwumvikanako Ubufaransa buzemera uruhare muri jenoside noneho U Rwanda rukabiheraho rwaka indishyi ruzasaranganya n'abazaba barufashije kugera ku ntego yo gupfukamisha Ubufaransa. Nguko uko Koutchner na Sarkozy babonye ikiraka kizabinjiriza. Ntacyo abo bombi batakora ngo uyu mugambi ugerweho. Nta rundi rukundo bakunda U Rwanda!

2
Maya 2019-04-02 22:45:29

Mucyo wabyumvise hehe abivuga??? Nukuri ni gusebanya niba ari bimwe bya you tube sibyo na gato Umwamikazi akunda Harry nu umugorewe Maghan gusa abongereza bo bakamugirira ishyali ko ari umugore ushoboye kurusha kate wabo naho uriya mukecuru uramubeshyeye ni we umushyigikiye cyane Uhere kunzu nshya yabahaye urebe nuko ejo bundi yavuzeko uzongera ku mukorera mobbing azajya agungwa Hoya mujye mutanga amakuru mwasomye

3
Ruto 2019-04-02 11:29:19

Kouchner niba bimubabaje yazitumiye i Kigali?

4
Rwema 2019-04-02 00:23:13

Yewe @Akeza we, ibyo bitekerezo byawe birafutamye rwose. Ariko niba ari uko ubyemera ntitubipfe. Gusa ndakumenyesha ko urukundo rutagira ibara ry’uruhu cyangwa aho rukomoka honyine kw isi kandi umenye ko umuntu ari nk’undi. Maze uzasobanuze nezaaa . Sibyo muvandi. Numenya ukuri uzagaruke hano usabe imbabazi.

5
Mucyo 2019-04-01 16:41:19

numvise ukuntu umwamikazi w'ubwongereza yababajwe n'uko umwuzukuru we yashats'umugore ufite inkomoko ku birabura(nyirakuru )ndumirwa nanjye nta wanjye nakwifuza ko abashakamo

6
Akeza 2019-04-01 10:16:41

Aba bicanyi ariko ninde ubakeneye koko?njye nibaza impamvu amateka y ubugome abazungu badukoreye atigishwa mu mashuri,kuki amateka y ubugome bw abakoroni atigishwa koko ahubwo mukabataka ngo inzu za kandit n ibindi n ibindi,leta yarikwiye gukora igitabo gikubiyemo ubunyamaswa bw abakoroni bukajya bwigishwa kimwe n ubunyamaswa bw abafaransa. birababaje kuba hari umunyarwanda utashakana n undi kubera akomoka mu ba mwiciye ariko akarenga agashakana n umuzungu kandi aribo bazanye ubwo bugome bwose nkibaza nti ni gute wakwanga uwigishijwe ubugome ugakunda uwabumwigishije?izo ni ingaruka zo kutigisha ubunyamaswa bwa aba bazungu kugeza naho bamwe mu birabura bumvako kubana n umuzungu ari ikintu kiri hejuru ibyo byose ni ukwiyanga kandi bikanaterwa n uko ubugome bw abazungu butigishwa,njye numvise liza kamikazi avuga ngo yasenze asaba umuzungu ndumirwa nti ni gute umwana w umunyarwanda yiyanga gutyo akifuza gushakana n uwo badasa akifuza kubyara abo badasa ibaze nukuri narumiwe pe,aho umuntu yiyanga gutyo ntiyibuke ko ari kwirimbura ku isi kuko azabyara abo badasa,ni gute wishimira kugira abana mudasa koko?sha kweri hari abakwiye kwigishwa kwikunda,ubwo kandi ubibabwiye batangira gusobanura impamvu zidafatika sha nta mpamvu nimwe yatuma udashyigikira kwibyara kereka kwiyanga gusa,narebeye kuri mama sonia miss france ubu abuzukuru be ni abazungu kuko umwana we yashatse mubi kwa se none ubu mama we ntagira uwo basa mu muryango,abo buzukuru ni ubundi bwoko kuri we ni abanyamahanga no kuri bo ni umunyamahanga,burya gushakana n umuzungu cg undi mudahuje uruhu ni ubuswa nta munyabwenge wabikora kuko umunyabwenge anezezwa no kwibyara akazasiga mu isi abasa nawe.kereka injiji nizo zibikora kandi benda kukurya iyo bumvise ko wowe udashobora kuyoboka iyo nzira bagatangira kuzana ngo abantu bose ni bamwe nkaho hari umuzungu ubyara umwirabura cg umwirabura ubyara umuzungu,byonyine kuba dutandukanye byakabigishije ko ari ishyano gushakana nabo kuko utazibyara.

1