1  

1
Gato 2019-03-30 16:33:25

Ahaaa na Bagosora* wahanuye indege ya kinani bazamubwire yemere yitandukanye nibyo yakoze, asabe imbabazi abanyarwanda biciwe ababo nyuma yuko akomye imbarutso yarangiza akigira nyoninyinshi ngo ni abandi babikoze. Uranyumva Bagosora we? Wicara ubeshya ariko turabiziko ari wowe nubwo uhora wigira umwere, erega aho wapangiye gukora amahano no kwatsa umuriro ijisho n'ugutwi by'Imana byari bihari. Nanubu uracyanangiye umutima ntushaka kwisubiraho, ushatse wakwihana inzira zikigendwa kuko iminsi y'umuborogo kuri wowe iraje kandi ntaho uzahungira uburakari bw'Uwiteka, wajya mu mazi, mu kirere, munsi y'ubutaka ntaho uzabuhungira mbaye nkuburiye. Amaraso yose yamenetse ari ku mutwe wawe, shaka Yesu Kristo akoze.

2
Joe harel 2019-03-30 20:24:21

Byari kuba byiza iyo muduha iyo baruwa ngo ndebe igihe bayimwandikiye. Ndashaka kumenya niba baramwansikiye mbere y' uko u Rwanda rumwandikira rumutumira mu Kwibuka25. Emmanuel Macron nta kizere agaragaza ko azatandukana n' abamubanjirije Ku kibazo cya jenoside yakorewe abatutsi. Ikimenyetso nyamukuru ni ukohereza Hervé Berville guhagararira ubufaransa mu Kwibuka25. Biriya nabyo ni agashinyaguro. Gufata umuntu wacitse ku icumu ngo aze ahagararire uwamwiciye ababyeyi mu muhango wo kubunamira! Ni akaga gakomeye. Ubu se Hervé Berville yavuga iki mu izina ry' ubufaransa mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bushinjwa kuyigiramo uruhare kandi nawe yarayirokotse?

1