1  2  3  

1
BG Michel 2019-03-26 12:53:45

Ikigaragara cyo nuko Uganda ntagihombo kinini ifite nkicyacu gusa muli kamere yacu ntituzi kwicisha bugufi ubwo rero nkibisanzwe tuzihagararaho inzara itwice.

2
Figo 2019-03-21 21:10:20

Abazahombera mo ba mbere ni abaturage bari batunzwe n'ubwo buhahirane n'imigenderanire ku mpande zombi! Igihe cyari kigeze ngo Africa ishake uburyo amakimbirane ya Politiki hagati y'ibihugu atajya agira ingaruka ziremereye ku baturage. Indi migabane kugira ngo itere imbere, byabaye ngombwa ko igirana amasezerano arengera mbere na mbere inyungu rusange, imbere y'ibyo abayobozi hagati yabo baba bapfa cg batumvikanaho, mu gihe muri Africa, abaturage babaye aka bya byatsi... Abashinzwe diplomacy badufashe ibi bibazo bihagarare. Birababaje kuba umuntu agera aho arwarira Uganda akagera n'aho apfira yo umuryango we udashobora kujya kumurwaza ndetse ukaba utanabonye uburyo bwo kumushyingura! Ibi ntibikwiye hagati y'ibihugu by'abavandimwe!

3
Justice 2019-03-19 11:34:28

Ikintu kibabaje ahubwo nukunva amagambo abanyarwanda bariho baterana nka ba suporteurs ba ma equipe abiri (Rwanda - Uganda) Aho gutanga nibura ibitekerezo byaganisha muguhuza ibihugu byombi, ahubwo amagambo atubaka niyo mushyira imbere. N'inde se uyobewe ko ibihugu byombi bihombye, niba nu Rwanda ruhombye cyane wenda kurusha Uganda, se bo bakunze icyo gihombo cya millioni za $ arenze 420? Mureke kuvugishwa n'amaranga mutima , iyo ishyano ryagushyikiye, ushaka uko urivamo kabone niyo byaguhenda. Ubu se u Rwanda ruge gupfukamira igihugu kidashaka umubano ngo kubera amafi n'ama fanta koko ? Birababaje kubona abanyarwanda bateshaguzwa bigeze aha. So sad !!!! Agaciro utakihaye nta uzakaguha pe !!!

4
Celestin 2019-03-18 14:08:26

Harebwe icyatuma umubano uzanzamuka mureke kurushaho kwihenura kandi mubizi neza ko mubyukuri ntaho dufite twakwerekeza!

5
Mayele 2019-03-18 14:06:37

Fanatics ba Uganda murambabaje rwose. Nta kintu Uganda ihera u Rwanda ubuntu nta n'umwenda tuyifitiye, si n'umuterankunga w'u Rwanda. Ufite amafaranga arahaha kabone n'iyo bihenze. Ugurisha na we arahomba kuko iyo atabonye isoko atagurisha. Ibyo kwivugisha ngo "ibintu by'u Rwanda bica muri Uganda" si cyo kibazo ahubwo ikibazo ni ukubifatira ubusa ntibijye ahandi. Aha na Uganda ntikora ku nyanja, ubwo rero nayo ni kimwe natwe.

6
Mayele 2019-03-18 14:06:24

Fanatics ba Uganda murambabaje rwose. Nta kintu Uganda ihera u Rwanda ubuntu nta n'umwenda tuyifitiye, si n'umuterankunga w'u Rwanda. Ufite amafaranga arahaha kabone n'iyo bihenze. Ugurisha na we arahomba kuko iyo atabonye isoko atagurisha. Ibyo kwivugisha ngo "ibintu by'u Rwanda bica muri Uganda" si cyo kibazo ahubwo ikibazo ni ukubifatira ubusa ntibijye ahandi. Aha na Uganda ntikora ku nyanja, ubwo rero nayo ni kimwe natwe.

7
Mayele 2019-03-18 14:06:14

Fanatics ba Uganda murambabaje rwose. Nta kintu Uganda ihera u Rwanda ubuntu nta n'umwenda tuyifitiye, si n'umuterankunga w'u Rwanda. Ufite amafaranga arahaha kabone n'iyo bihenze. Ugurisha na we arahomba kuko iyo atabonye isoko atagurisha. Ibyo kwivugisha ngo "ibintu by'u Rwanda bica muri Uganda" si cyo kibazo ahubwo ikibazo ni ukubifatira ubusa ntibijye ahandi. Aha na Uganda ntikora ku nyanja, ubwo rero nayo ni kimwe natwe.

8
jacob 2019-03-18 14:06:00

felix iyo analyse yawe irimo ubuswa dufate ingo ebyiri ngendeye kuri statament yawe (Uganda ,Rwanda) 1. Uganda yoherezaga ibintu byinshi mu Rwanda niba wari wagenda mu muhanda wa Kampla ...Rwanda abacuruzi benshi bakoresha uwo muhanda ni aba Congomani Sud Kivu Nord kivu so gushaka aho uhahira ndumva bita goye kurusha gushaka irindi soko bundi bushya yego nákwifuza ko bikomeza bika byiza ariko bidakunze cyane cyane ko n abo bacuruzi bacu mbona nta bwisanzure bagifite twahindura page tukajya ahandi guhahirayo muvandimwe felix rero sinzi iyindi nama watugira

9
Patrick 2019-03-18 16:48:02

Iby'u Rwanda na Uganda nabigereranya n'abashakanye bashaka gatanya(divorce) kubera ko buri wese aba ashaka kwerekana ko mugenzi we ari mubi nta cyiza cye naho nyirubwite we akigira intungane. (Innocent)Gusa kenshi abana nibo babirenganiramo, ngaho barwaye basiganirwa kuvuzwa, ngaho barashaka gusura umubyeyi ariko undi akabangira, ubwo simvuze munyangire. Guhomba ho tuzahomba nubwo byaba gake ariko nako ni igihombo gusa muri ibi byose hababaje Rubanda rugufi. Imana yo mu ijuru itwihere amahoro, twongere duhahirane nkuko byari bisanzwe.

10
Felix 2019-03-17 17:46:09

Dufate ingo(households) ebyiri: u Rwanda n'ubugande. Ubugande burihagije ndetse busagurira isoko(Rwanda). Byongeye iyo u Rwanda rugiye guhaha muzindi ngo runyura mu irembo ry u bugande. Ikibazo: Ubugande buhagaritse kugurisha ku Rwanda ndetse bukangako u Rwanda rujya guhahira mu bandi baturanyi ninde wahomba? Yahomba iki? a) ingaruka ku bugande: 1. Kubura aho bagurisha umusaruro usigara n'imisoro ubikimokaho. Ibi byabaho mu gihe ntarindi soko Uganda igurishamo.Bivuzengo ntawundi wabigura keretse u Rwanda! Not possible cz more than 1/3 of the world is under famine b) Ingaruka ku Rwanda 1. Impamvu duhaha hanze nuko tutihagije ku biribwa mu ngo zacu. Niyo mpamvu hagomba kuboneka ibicuruzwa bisimbura ibyavaga mu bugande n'ibyanuragayo. Nibitaba ibyo: Ibiciro bizazamuka cyane.(Frw aziruka kutuntu dukeya dufite). 2. High transport cost of raw material as well as foreign products will increase the selling price 3. Hari inganda zo mu Rwanda zizafunga ndetse n'ubushomeri bwiyongere. 4. Ubukungu buzahungabana n'idaranga rite agaciro ku isoko mpuzamahanga.

11
Tony 2019-03-17 14:26:09

@ Zimara , naho iby'intambara byo ntabyo dushyigikiye ntawe wabyungukiramo. Abo ba opposants nabo aho turemeranwa ntacyo batumarira , nabo Ni ipfunwe ryo kutaba Bari ku butegetsi ribavugisha. Nuko rero nidukemure ibya politiki dukomeze tubeho neza. Ariko tureke no guhakana ko tudakeneye guhaha I mahanga cyane cyane Uganda.

12
Tony 2019-03-17 14:30:44

Wowe wiyita Zimara nawe , ntago wumvise icyo nakubwiye. u Rwanda twabyemera tutabyemera ntago duproduisa ibyaduhaza n'amezi 2. Tugizwe n'ibicuruzwa byo mu karere : Uganda, Tanzania ,Kenya. Kandi muri ibyo bihugu byose Uganda idufatiye runini kuko niho hafi, niho haca ibiva Kenya. Twari dufite amahirwe rero yo guhaha yo. Ibyo nibyo navuze mvuga ko abahomba Ari twe Atari abagande, bitandukanye na biriya ministre yavuze. Mwirebera kuri offre gusa nimurebe kuri Demande, harimo desequilibre igaragara. Hanyuma ibyo uvuga ngo by'amata!!! Wowe se wakemera ko amata yahandi aza iwawe Kandi nawe uyifitiye. Ubwo Inka za Uganda urazigereranya nizo mu Rwanda?? Amata yacu uko angana tuzi neza twabanje tukayanywa koko igwingira rikavaho?!! Uko kwirarira Niko nanga. Nshimye ko uvuze imipaka ya Bugande 2 !! Aho handi Ni kure Ibicuruzwa byaduhenda Kandi ndakwibutsa ko tugera Kenya duciye Uganda. Ibya gare ya Moshi! Yo see nyine twese ntituyikeneye ngo tugere kuri iyo nyanja dukeneye twese. So urabona ko Ari inyungu zacu zo twembi zo kubana neza ngo dukorane niyo mishinga ifitiye akamaro abaturage. Ibifanta byabo badusutseho ?!!! Hhh seriously ?? Ibyo bifanta see yasaanze Ari izihe fanta zoroshye kugendana dukora bikaba byaraje kuzibangamira? Fanta za bralirwa ziri mu macupa atagendanwa mpaka uyinywereye aho uyiguriye cg iwawe?? Nizo uvuga? Ubonye ahubwo iyo uba ubabajwe n'uko zihenze kuko zikorerwa hanze natwe tukaba twakora nkazo abaturage Bose babasha kwigondrera bakajya baha abana Bari ku rugendo. Rwose Ikibazo gihari ubu ntabwo kigomba gutuma twirengagiza n'icyo twagira mu mihahire. Kubireba mu kuri byatuma dufata n'ingamba nziza zo kubisubiza.

13
Clovis Bullguy 2019-03-17 11:30:32

jewe mbona igikwiye arukurandura igitera uwo mubano mubi uraho hagati yivyo bihugu atayindi nzira "nyamwigendako ntarimira impeshi" sijewe nawuciye

14
ntabangwanabosegimail.com 2019-03-17 10:48:12

Andika hano Ibifi binini guhahira muri Europe byo ntaribi .hababaje Rubanda rugufi .

15
[email protected] 2019-03-17 08:20:23

Ushaka kureba ingaruka aho zigeze arebe uko ifaranga rya buri gihugu rihagaze, idolari rigeze kuri 900 rfw, € igeze kuri 1020rfw, mugereranye na shilling y’a uganda.

16
Kiiza 2019-10-14 17:47:22

Ariko ntimugakabye kwiyanga no kwanga igihugu cyacu kiza twiherewe na rurema Ntabwo kudahahirana n'ubugande ari inyungu kuritwe ni byo ariko si n'igihombo gikabije kuko mukuri ntacyo twunguka kidasanzwe. 1. Kugira ngo bavuge igihombo. N'igihe twajyaga kuba dufiteyo isoko rinini. None ntaryo. 2. Ni igihe twajyaga kuba ariho dukura ibyinjira m'u Rwanda. None uganda ntikora ku nyanja ni nkatwe. 3. Ni igihe uganda yajyaga kuba yorohereza ibicuruzwa by' u Rwanda iwabo. None si ko biri. M'ukuri Uganda iraduhemukira. Ibuza ibintu byacu no guca iwabo ngo bijye ahandi. Ni abagome m'uby'ukuri. Ngewe ntekereza ko n'ubundi kuba tukibana n'abaganda n'ukubera abantu babayeyo bacyumva ko ari iwabo ha kabiri n'aho ubundi rwose uganda iraduhemukira kurenza na Congo Uganda yifuza kutubona nk'abakiriya babo ntanindi. Yifuza kudukoresha uburetwa kandi leta yabigizemo uruhare kuko twagombye kub atwarafashe ingamba hakiri kare. 1. Ni gute umuntu yakwakira abanzi bawe m'uburyo busesuye nyamara wowe ugakomeza gukora nk'aho ntacyabaye?? Ibintu dukorerwa n'abagande iyo biza kuba byarakozwe n'ikindi gihugu nta n'ubwo twaba tukivugana 2. Ni iki gituma abanyarwanda bahora bumva bashaka kujya Uganda byanze bikunze? Murekere aho kwitesha agaciro no guhora mwifata nk'abantu bagowe kurusha abandi Imipaka ni fungwe, kugeza abagande bunvishe ko ntanyungu bafite yo guhemukira abaturanyi. Ibihugu bituranye na Uganda ntabwo biyikeneye m'uby'ukuri usibye kwiyemera. Kenya ni igihugu gikomeye, Tanzaniya irenze inshuro nyinshi Uganda, Sudani usibye intambara ubundi ntaho ihuriye na Uganda kuko ifite amabuye peterole n'ibindi. U Rwanda nitwe dukenera uganda kurusha abandi ariko abo bavunamuheto ntabyo babona. Iyo ushaje umera nk'umwana. Imyaka ya Museveni ntikimwemerera gutekereza n'ubwo aba yiyemera yigira umusore kandi ajegera nk'imodoka ishaje!! Iyo atagira abanyarwanda aba yarafashe ubuhe butegetsi usibye kwiratana ubusa nk'umugore ushaje wiyumvamo ihoho Abanyarwanda mwicare hasi. Igihugu ni icyacu, mureke kuvuga ubusa nk'aho abagande bataraza mutariho. Tuzacyubaka, tuzabana n'abashaka abadashaka tuzabahendahenda ni banga tuzarwana Ramba Rwanda. Abadashaka kuba mugihugu mujye aho mushaka maze muturekere amahoro yacu n'umusaza wacu.

17
Narumiwe 2019-03-17 08:34:04

Ubwo se kujya kurangura muri Europe nibyo bitazaduhombya?? Minister aransekeje kabisa... ubwo ejobundi muzatubwira ko ibiciro byazamutse kubera ko abacuruzi barangura kure... none ngo Uganda niyo izahomba cyane.. production igendana na Market .. niba bakoraga Sima nyinshi babarira isoko ry'u Rwanda se wumva ko bazakomeza kubikora kandi baziko nta soko? Ubuse guca caguwa byahombeje USA cg byahombeje abanyarwanda? ZIMARA unteye amatsiko yo kumenya amashuri wize.. nibindi bitangazamakuru ujya usoma bitari ikingiki... #Urasobanutse

18
ZIMARA 2019-03-16 18:37:04

Wowe wiyita Tony, ushobora kuba utarize ibyerekeye ubukungu(Economie)! wari uzi ko hari igihe ibiciro bizamuka bigendeye ku gihuha(impuha) cg ikinyoma? Ubwo se ushatse kuvuga ko Tanzaniya nayo ihaha Uganda? Kenya se bahaha Uganda gusa? RDC(DRC) ibeshejweho na Uganda? Umupaka wa Kagitumba se urafunze? uwa Kisoro se mu marembo ya Musanze urafunze? uwa Rusumo se urafunze? ibiza mu ndege se byarahagaze? Uzi ibicuruzwa Uganda isuka mu Rwanda tutanabikeneye? Wabonye amasoda(Fanta) yaho ukuntu yisutse Kigali n'ibindi? None uravuga ngo u Rwanda ruzabihomberamo? Rubihomberamo se ubundi Rwajyanaga yo iki? Badukundiraga se? Amata yacu yahitaga se? Ikibuga cy'indege cya Entebe Rda Air se? Amashanyarazi ava kenya-Ethiopia se? Gari ya moshi yatworoherezaga se? Ariko ntimukansetse? Ukwanga atiretse nawe bimugiraho ingaruka. Museveni azohereze ingabo ze kurwanya u Rwanda niba ashaka ko ziba ibitambo bya RNC? Hazapfamo abana ba Nyamwasa se? Umugore we se? babyara be se? Ariko abantu bakwiye kujya bashyira ubwenge ku gihe!!!!!!!!!!!!! RUKOKOMA se mujya mwumva, wagize ngo azambara simoko aze ku rugamba? Abo banyamagambo bose nta numwe watinyuka no kugemurira izo ngabo ibiryo bitetse cg bibisi. Inkunga se bazatanga y'amafaranga? Bagira se angahe? Bararya Ubwanwa gusa none ngo Bararwanya KAGAME!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Aho bacumbitse se baba mu nzu y'ibyumba bingahe? Uzabaze TWAGIRAMUNGU Faustini niba azi inzu y'ibyumba bibiri aho aba? Ntaba muri chambrette y'icyumba kimwe? Rwose bari birirwa basakuza ku maradiyo n'ahandi muzabaze uwo muzasanga aba mu nzu y'ibyumba bitatu muzaze mbahembe.! aBANDI ntibagitinya SIDA ni ukwirirwa batanga intsinzi itazanagerwaho ngo barogeza, bibeshya ko bazahabwa akazi nibatsinda. Barambabaje. Nubwo batsinda uretse ko bidashoboka kdi biri kure nk'ukwezi, intambara yazarangira bafite imyaka ingahe????????????. Ibi nibyo bita GUTA IGIHE. Nababwira iki?

19
rwanda rwamahoro 2019-03-16 18:37:04

ngofero afite ibitekerezo byiza

20
mateka 2019-03-16 10:36:04

"Tommy motora" ushobora kuba uri fan wa Uganda ndetse uri no mu mutwe w'iterabwoba rya RNC kuko amagambo yawe abigaragaza. Ingero utanga byerekana kutamenya kwa we cyangwa kwirengagiza ukuri. Impamvu ni izi: 1. Ibya Idi Amin na Tanzania wabicuritse kuko uzashotora u Rwanda ashobora guhura n'akaga n'amateka ya vuba yarabyerekanye keretse niba utazi ibyabereye muri kano Karere; 2. Iby'ubuto bw'u Rwanda byo ubiveho kuko ubugabo si ubutumbi. Za Egypt na DRC ayo masomo ziyazi neza.

1  2  3