1  

1
Kankuyo 2019-03-17 12:28:06

@Dunia nibyo kbs, ugera i Kigali ukahasanga ibimodoka utabona n'iburayi ukibaza niba dukize kubarusha.Kugendera muricyo kintu yahindutse mode ngo nta mupolisi ugihagarika kuko yibeshye hakaba harimo umuyobozi imbehe bahita bayubika.Urumva ubujiji aho butugeze. Uziko hari nabakigenderamo bataha mu nzu ikirusha agaciro? Nsigaye mbyita njyewe SAPE à la rwandaise.

2
Dunia 2019-03-16 13:11:48

@ Kabeho , ibyo uvuze nukuri kose, najye mperuka mu Rwanda ariko nasanze mu Rwanda benshi bakunda ibimodoka bikaze kandi bihenze cyane!! Nareba izo abayobozi benshi bagendamo izo nyine za V8 nkumirwa. Ikintangaza nukubona zitanakandagira mu byaro no mu nzira mbi kandi aricyo zakorewe nkibaza icyo 4x4 cg 4 WD bisobanura bikanyobera. Hali nubwo nigeze mbona bayisunika mwisayo ikurura namapine 2 kandi ali 4x4, Nkibaza nti izi modoka nizisanzwe bitandukaniyehe? ko mbona na fonctions digitales nyinyi batazikoresha? Ibaze nkayo mavuta akoreshwa muli moteri yayo nini!!! Hanyuma bakavuga ko barengera ibidukikije. Ibyo wakwigisha ni byinshi abanyarwanda. Hali abashoferi uko batwara nabyo byangiza ibidukikije, ukabona arakanda accelerateur asa nuwikinira, ubwo amavuta aba apfa ubusa, ikirere cyangirika. Ubukene bwabanyafrika akenshi buterwa n'ubujiji. Burya abazungu nubwo mubona badutera inkunga, burya baba barizigamye. Bigishwa cyane kudasesagura umutungo ku busa. Imitungo abayobozi bamwe mu Rwanda batunze iyo uyigereranyije nabanyarwanda muli rusange, ubona abayobozi baryamira abo bayobora. Twizere ko bizahinduka nahubundi ntaho Afrika iba ijya rwose.

3
Jabo 2019-03-16 10:21:35

Abantu bize économie cyangwa ibyerekeye inganda, biragaragara ko imodoka yateranyirijwe Kenya, Tanzaniya, Afrique du Sud, Eritrée, izagura make kurusha iyateranyirijwe mu Rwanda.Mwakoze ariko gukosora, gukora no guteranyirizwa biratandukanye.Abazungu rero ubundi bakoresha Robot abibwirako kuberako bateranya imodoka ko bagiye gutanga akazi aho bavaneyo amaso.Ikintu turusha abo bazungu twagombye kubyaza umusaruro ni climat dufite bo batagira ibindi muzabibarekere.

4
Kabeho 2019-03-15 18:00:15

Wowe wiyita "Ntureba ibyo navuze!", wivuga ngo u Rwanda rwarabikoze ngo bose bahita bakanguka! Ubwo se hashize imyaka ingahe muri Kenya hateranyirizwa imodoka? Uganda se hashize imyaka ingahe Japan ihagurishiriza imodoka? Niyo mpamvu Kenya, Uganda imodoka zigura make kandi hari ubwoko bwinshi bwa Toyota utarabona no mu Rwanda. Gusa Umuyobozi w'igihugu nyine hari isomo aba yabahaye maze abazungu nyine bakabangukira kwishima. Bararwana n'iki? Bararwana no kugirango Africa itazageraho nayo igakora imodoka nk'uko Afrika yepfo bazikora, Ubuhinde, Ubushinwa n'ibindi bihugu. Bararwanira nyine kugirango badusinzirize tuvuge ngo ibintu birahari. Byibuze ngo tuzakanguke ariko barayadushikujemo. Abanyafurika nyine natwe tuba tugisinziriye! Ni gute Umunyarwanda yatinyuka kugura V8 ya Millioni ijana( 100,000,000Frwa)? Abazungu se batunze V8 ni bangahe? Bashaka iki? bakaziparika he? kuri angahe? Zikabajyana he? Hakagendamo bangahe? Nyine tuba twuzuye ubujiji niyo mpamvu Nyakubahwa P. wacu agira atya akabigisha kugendera muri Coaster(Bus) iyo bagiye mu mushyikirano. Tekereza nawe gufata umunsi umwe ukajya Japan kugura imodoka ya Miliyoni zitabarika wakoreye imyaka 30? ukakizana ukajya ukigenderamo wowe wenyine w'ibiro 65kg???????????. Ibi babyita guhombya igihugu.!!!!!!!!!!!!. Ariya Ntiyavamo uruganda???? Ivuriro??? Ubundi ziriya V8 zagenewe gukurura ikintu inyuma. Twavuga nk'igihe bagiye mu bukerarundo bagakurura ikindi kirimo iyindi mizigo. Umuzungu yaravuze ngo" Igitangaza si uko Afurika ikennye, ahubwo igitangaza ni uko abanyafurika batazi ko bakennye.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

5
Ntureba ibyo navuze! 2019-03-14 22:01:26

Urwanda rwarabikoze, bose bahise bakanguka! Ni byiza cyane!

6
Gasana 2019-03-14 22:01:26

Ese Rumwe rwa Vols vagen mu Rwanda rugezehe? simperuka ngo bagomba guteranyiriza imodoka mu Rwanda nabo ra? cyangwa amafaranga yaguzwe icyogajuru

7
Peugeot 2019-03-14 22:01:26

Batracyagora imodoka zikomeye nka mbere c?!

8
che 2019-03-14 13:14:43

Ni keza.

9
Umunyagihugu 2020-03-13 17:11:04

Amajambere nimeza mugihugu.abayobozi bazubwenge bategurira kazoza kabanyagihugu bayoboye mumigambi yo gutumako abanyamitahe bakaza gukore gushinga ama inganda zabo mugihugu. Kugira abanyagihugu(abaturage)baronkemwo akazi boye gukena(gahunda yokurwanya ubukene).Umuyobozi muzima atezimbere igihugu ayoboye nabayoboye.La création de l'emploie est primordiale et pertinente dans le pays.umuyobozi muzima ntagiramahoro kiretse ameze nka nkumuyobozi atwara igihugu c'Uburundi nabo barikumwe baguma bica abo boyoboye basahura ubutunzi bw'Igihugu (les minéraux) baturubika abanyagihugu babatezubukene ahugu créa akazi kugira bitezimbere.''Uwurima mumurima iwe ntabwo asigana''.ndashimira Les Présidents banyene icubahiro H S.E Paul et SE kenyata bamenya ico umuturagi akeneye mukwitezimbere no mugutezimbere igihugu.

1