1  2  

1
Vincent 2019-03-14 13:14:43

Iyo myanzuro rwose ni myiza ariko kukirebana nubuvuzi ndetse nireme ry'uburezi hari ikibazo cyuko muri kaminuza hashyirwaho amashami y' ubuvuzi atagira ikerekezo bazi neza ko ntakazi bazabonera abayiga, bigatuma habaho gusiragira baharanira uburenganzira bwabo bakiga nta motivation, nkabaza nti nigute ireme ryuburezi cyagwa se ubushobozi bwuwo munyeshuri kwisoko ry'umurimo bizagerwaho bikanyobera

2
Nkunzurwacu 2019-03-14 11:36:11

Murakoze Bayobozi bacu gushyira mu myanzuro Ireme ry'uburezi n'iry'ubuvuzi. Nibirebwe mu nzego zoze mu byiciro byose by'amashuri,no mu ndangagaciro z'umunyarwanda. Hariya niho dupfira.Ireme ry'uburezi ntirigendera ku myaka umuntu amara yiga.Riboneka mu musaro ugamijwe n'iyo kwaba ari ukwiga amezi cg umwaka umwe.Umusaruro ukenewe ku bavuzi ni ubuvuzi bufite ireme,bwongera ubuzima,bugabanya imfu za hato na hato zidasobanutse, bukumira indwara zishobora kwirindwa...Buhera hasi rero mu mashuri y'ibanze. Ushobora kwiga imyaka myinshi cg mike ikaba uburozi kuri service utanga kuko yenda iby'ingenzi bititaweho. Ireme riri mu buhanga bugezweho ugaragaza,mu buryo ukora neza ibyo wize n'ibyo ushinzwe,ubyumva,ubikunda nta ngaruka mbi kubo ubikoreye,kubo mukorana n'ibiremwa bigukikije.Ubwuzuzanye ni ngombwa.Ntidushakire ireme ku magrade, iyi ni promotion k'usanzwe agaragarwaho ireme ry'uburezi, agaraza ko hari icyo azi arusha abandi.Uriya uvuga imyaka umuganga yiga,azashishoze ,nta muganga uvura wenyine, nk'iyo itara rimurika aho ariho abaga ripfuye cg igitanda abagiraho si muganga ukemura icyo kibazo, iyo umurwayi agezi mu gitanda cye si muganga biriranwa. Iyo umurwayi atashye akize imvune si Muganga umugorora ngo yongere kugenda.Nta nzu yubakwa n'aba ingenieur bonyine... Ariko kandi ndashimangira ko Muganga wize neza ari ishema kuri we, ku muryango no ku gihugu.Ireme ni ngombwa kuri bose na hose mu bufatanye bufite ireme nyine.Hari igihe bazavuga ngo aba barwayi ni mubohereze mu Rwanda nibo bashoboye ibi aho kuvuga ngo najye i Nairobi, mu Buhinde, South Africa, i Burayi.... Murakoze

3
Johnny C5 2019-03-13 21:52:37

Kuri mutuell Na education Ho rwose birakabije bongeremo akabaraga

4
ken 2019-03-13 12:46:02

Ku babizi - haba hari aho umuntu yakura details z iyi myanzuro ra? ikindi igihe.com byakabaye byiza mudateruye gusa imyanzuro,ahubwo mukayikorera ubusesenguzi bwimbitse, kugira ngo habe hanabaho kubaza ibibazo kuri izo nzego za leta...

5
HABANA Eric 2019-03-13 11:05:46

Jyewe umwanzuro wa gatandatu warukenewe cyane, imikoreshereze y'ubutaka n'ikibazo gikomeye kabisa, leta n'idafata ingamba murasanga mu myaka itarenze itanu nta butaka bwo guhingaho no kororeraho dufite, amashyamba yadushiranye urazenguruka igihugu cyose ukabura ishyamba ryeze na rimwe, ariko umuzi w'iki kibazo n'ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'umusaruro, n'ubutaka dufite. Leta n'ishyoreho itegeko ry'umubare ntarengwa w'abana umunyarwanda akwiye kubyara, naho ubundi ubutayu, inzara ndabibona mu marembo y'u Rwanda. nihabeho kubika ubutaka bwo guhingaho no kororeraho (gukoma) abaragiye barabizi. ubwo butaka leta ibukumire hoye kugira uwubwubakaho. Murakoze

6
Petra 2019-03-13 11:05:46

Ni byiza ariko hari ibintu 2 abanyarwanda bari biteze kuri uyu mwiherero batavuzeho. 1. Amabwiriza yo gukomeza kwimura abana mu ishuri kandi bigaragara ko bafite ubumenyi buke, umwana uba atabasha kubona byibuze 40% mu bizami by'ibihembwe bitatu uba umwimura ngo ajye gukora iki mu mwaka wisumbuye? ndetse na ziriya diplome bita passable aho umwana biba bigaragara ko nta 20% aba yagize mu kizami gisoza umwaka ariko ukamubeshya ko yarangije amasuri. 2. Umusoro w'ubutaka ndetse n'umusoro ku nyubako. Umusoro w'ubutaka wakagobye gutangwa n'abantu hari muri plan y'umugi gusa, kandi nabwo bikareba ababa bubatse nyuma yuko hafatwa icyemezo cyo kuhagira umugi. Gusoresha ba kavukire umusoro w'ubutaka (parcelle) ngo kuko aho batuye hashyizwe mu mbago z'umugi ni ukubahohotera cyane, bigaragara ko ari uburyo bwo kubirukana no kubambura imitungo yabo ku ngufu kandi nta handi beretswe ho kujya. Ikindi umusoro ku nyubako nawo mbona nta mpamvu yawo. Inzu z'ubucuruzi cg zikodeshwa ziba zishyuye umusoro ku nyungu ndetse n'umusoro w'ubutaka zubatseho, kongeraho umusoro wa gatatu rero ni ukugondoza abaturage pe! Murakoze!

7
iganze 2019-03-13 09:14:56

Murakoze kutugezaho ingamba nziza abayobozi bacu badufitiye. Ku byerekeye ireme ry'uburezi, mu kunoza imfashanyigisho, ntihazabe kuzihuza n'igihe gusa, ikwiye rwose gusubirwamo hitabwa ku kigero cy'abana ikorerwa, kuko ubwinshi bw'amasomo muri primaire bituma yigishwa gake bagatangira andi ngo barangize gahunda y'umwaka, umwana akabigwamo kuko usanga yiga akabona amanota, ariko ibyo asigarana ni bike cyane, bimuca mu maso bigahita. Umwana yumva neza kandi agafata mu mutwe ibyo yabonye kenshi akabyumva kenshi, byaba akarusho akanabikora kenshi gashoboka. Nabyo mubidusuzumire ba nyakubahwa

8
Petra 2019-03-13 09:14:56

Ni byiza ariko hari ibintu 2 abanyarwanda bari biteze kuri uyu mwiherero batavuzeho. 1. Amabwiriza yo gukomeza kwimura abana mu ishuri kandi bigaragara ko bafite ubumenyi buke, umwana uba atabasha kubona byibuze 40% mu bizami by'ibihembwe bitatu uba umwimura ngo ajye gukora iki mu mwaka wisumbuye? ndetse na ziriya diplome bita passable aho umwana biba bigaragara ko nta 20% aba yagize mu kizami gisoza umwaka ariko ukamubeshya ko yarangije amasuri. 2. Umusoro w'ubutaka ndetse n'umusoro ku nyubako. Umusoro w'ubutaka wakagobye gutangwa n'abantu hari muri plan y'umugi gusa, kandi nabwo bikareba ababa bubatse nyuma yuko hafatwa icyemezo cyo kuhagira umugi. Gusoresha ba kavukire umusoro w'ubutaka (parcelle) ngo kuko aho batuye hashyizwe mu mbago z'umugi ni ukubahohotera cyane, bigaragara ko ari uburyo bwo kubirukana no kubambura imitungo yabo ku ngufu kandi nta handi beretswe ho kujya. Ikindi umusoro ku nyubako nawo mbona nta mpamvu yawo. Inzu z'ubucuruzi cg zikodeshwa ziba zishyuye umusoro ku nyungu ndetse n'umusoro w'ubutaka zubatseho, kongeraho umusoro wa gatatu rero ni ukugondoza abaturage pe! Murakoze!

9
mwezi 2019-03-13 09:14:55

Ku mwanzuro wa 7 ireme ry'uburezi ko ntabonyemo gushyira ingufu mu kwigisha ururimi rw'Ikinyarwanda? Hari ibyo nsoma nkagira ngo ni igishinwa si ikinyarwanda. Hari n'abasigaye baganira ntibumvikane kandi bose bari kuvuga ikinyarwanda. Birakomeye

10
Sam 2019-03-13 09:14:43

Rwose gushiraho iganda nyishi na cargo train invuye muri tanzania byatuma import substitution ishoboka cyane bikongera ubukungu bwu Rwanda. Apana gusohora amafaranga burimusi mugihungu .

11
Jean 2019-08-23 15:08:15

Aha muhere iNyamirambo,mucukumbura.Tuvuga ku ireme ry'uburezi.Hari integrated college yigize akaraha kajyahe.Ubuyobozi bubi,butanashoboye.Bwambura abarimu by force,bumara imyaka 4_5 butishyura imisanzu y'ubwiteganyirize bw'abakozi,igihe cyose harangwa ibirarane by'abarimu,gucecekesha abarimu,imanza zihoraho, kwishyura nabi amacumbi y'abanyeshuri ba KaminuZa.,...Bakitwaza ko bashyigikiwe.

12

13
Nkundimana Jean 2019-03-13 09:14:31

Kubwanjye numvaga kugirango uburezi bugire ireme,mwarimu yagombye kwitabwaho kurushaho.Uburyo ategurwa( training ahabwa) n'uko afashwe ( umushahara n'izindi avantages), nubwo uwo mushahara wongerewe, uracyari muke cyaaaaaaaaane! Ikindi kibazo ni iki;Ese amikoro y'igihugu yabishobora? Where there is a will,there is a way!

14
MARIBORI 2019-03-13 09:14:28

Muraho mwese! Nagira ngo nibutseko mu ngamba zafashwe zo kuzamura ireme ry'uburezi hagomba kongerwamo kongerera umushahara mwarimu agahembwa nk'abandi bakozi ba Leta banganya amashuri. Byatuma abarimu bakora bishimye kandi n'umwana w'umuhanga akaba yakifuza kuba mwarimu kuko aba azi nezako bizamugirira akamaro. None ubu nta mwana ukigira indoto yo kuba mwarimu kuko n'umunyonzi aba avugako yahemba mwarimu! Birababaje rwose! Mukore uko mushoboye kose mwarimu asubirane icyubahiro yari afite mu muryango nyarwanda wo hambere! Naho inyongera ya 10% y'umushara wa mwarimu ni byiza ariko ni agatonyanga mu nyanja ugereranyije n'isoko riri hanze aha mu gihe abandi bo bahembwa menshi kandi ataribo bavunika cyane kurusha mwarimu. Murakoze kandi ndabasabye mureke igitekerezo cyanjye gitambuke.

15
RKUS 2019-03-13 11:10:57

Leta yari ikwiriye gutangira buhoro buhoro urugendo rwo kugenda yegurira burundu abikorera izo shares ifite mu mishinga imwe n'imwe, aho bishoboka, akaba ari bo bakora ubwo bucuruzi. Kuko akenshi imishinga ya Leta ntiyunguka neza, kandi bibangamira abana bayo (abenegihugu) bakagombye kuba bakora iyo mirimo. Niho igihugu kizunguka, ubushomeri bugabanuke kandi umusoro nawo uziyongera.

16
Courage 2019-03-13 11:10:35

Twasabaga Premier Minister kutubariza REB impamvu idakurikirana ko abakozi bashinzwe uburezi munzego z'ibanze(District

17
Courage 2019-03-13 11:10:31

Twasabaga Premier Minister kutubariza REB impamvu idakurikirana ko abakozi bashinzwe uburezi munzego z'ibanze(District

18
paul habimana 2019-03-13 11:10:25

Bayobozi bacu tubashimiye imyanzuro myiza mutugejejeho. ariko umwanzuro wa 8 uteye kwibaza! ngo hemejwe ko abayobozi b'ibigo by' amashuri banyereje umutungo wa leta babihanirwa. ngirango hasanzwe hariho amategeko ahana abanyereje bitagombye gusabirwa uburenganzira mu mwiherero!!! niba ariyo nzira, ubutaha hazatangwe n'uburenganzira bwo guhana n'ibifi binini!!!

19
Kanyamupira 2019-03-13 11:10:20

Good Boy we Abaforomo mukora iki kidasanzwe gituma wumva ntawe ubitayeho? Ese muganga atarebye uwo murwayi wammarira iki? Mwaretse tugahuza imbaraga tukita ku bo tuvura. Imyaka 11 Muganga amara yiga n'imyaka 2 cg 3 cg 4 umuforomo amara ntabwo bihuye. General ntazigera angana na Sergent ntibibaho.

20
Habana Eric 2019-03-13 20:42:09

Umwanzuro wa 6 rwose urakenewe cyane, urakomeye kandi Leta nifate ingamba zifatika ikore ibyo gukoma (kugura ubutaka ikabubika ntibwubakweho)abaragiye kera murabizi. Naho ubundi mu myaka mike cyane turasanga ahagomba guhingwa no kororeraho harangiye, amashyamba yarashije turagana igihugu cy'ubutayu. Ariko ibyo byose birashoboka aruko leta ifashe ingamba zikakaye zo kuringaniza imbyaro, kuko ibyo bibazo byose bishingiye kubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'umusaruro ndetse n'ubutaka dufite. Murakoze

1  2