1  2  

1
Henry Ndengejeho 2019-03-17 14:27:31

Abantu biha kumenya ibiri mu mitima y'abandi, bashobora gusenya, cyane cyane iyo bakoreshejwe! Ndibaza ukuntu Mwenda akunda u Rwanda akanarushyigikira kurusha uko akunda igihugu cye! Bihise binyibutsa ubwo yigeze gutumirwa mu mushyikirano maze akigisha abanyarwanda ukuntu bagomba kwifata mu gihugu cyabo! Ese igisubizo aho nti kiri mu nshingano yaba yarahawe kubera kuba mu kanama kagira Perezida Kagame inama? Ibyo se byaba byaramuhaye kwibwirako arusha abanda bagande ubwenge doreko abanyarwanda bo yabakenetse?Tekereza umunyamakuru uvugana bya hafi n'abaperezida babiri! Nabe umuhuza! Ahahaha!

2
FK 2019-03-17 08:34:12

Quoting" Museveni ubwe yanyibwiriye ko nta kibazo kidasanzwe kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda. Nyamara Kagame ashinja Uganda ibirego bikomeye by’umwihariko icyo gushaka guhirika ubutegetsi." This shows something wrong...

3
Rwangabwoba Jean 2019-03-14 10:50:59

I like you Andrew! Ndakwemera kuko uvugisha ukuri! Urabona ko ntacyo umuntu yanenga iyi nyandiko rwose! Abazi gusesengura ngaho nimukore mutanga numuti wibibazo! Museveni nibyegera bye nibisubireho kuko umugabo utisubiraho niwe uba ar'ikigwari! Museveni ibyo akora arabizi akaba ibyo yica abyica kubushake! Ntabwo rero Imana ibikunda! Niyunvikane na mugenzi we abaturage bihugu byombi bave mu gihirahiro bafatanye kwiteza imbere muri byose. Njye Museveni naramukundaga cyane peeeeeeeeeee! Kagame n'Infura yubaha Museveni agakunda abanya Uganda akaba kandi adashaka icyatuma haba igitotsi hagati yabo. Rero turabisengera cyane kandi Imana niyo izi uko izabicyemura!

4
Kumwenda 2019-03-13 12:46:05

Ntaho Trump yigeze avugira ko azakuraho M7. Fake news! Akuraho, yakuraho bombi PK na M7. Samo, Samo! Urabona akaga bakoneje guteza muli great lakes region since 1982? Uzi abagende bishe? Then Rwandese, then Congoleses, Burundeses! It’s time to kiss them good bye!

5
Shamir 2019-03-13 21:46:37

Niba Andrew Mwenda avuga ko ingabo z'ibihugu byombi zizarwana, afite aho yavanye ayo makuru ntabwo ari mu kirere. Ntibigoye kumenya aho ariho.

6
Twadona 2019-09-22 13:39:41

Intambara ni mbi rwose hashakwe igisubizo Kitarimo kumena amaraso. Uyu kunda urwanda Buriya Iri ntambara n'abagande koko ubona atari abavandimwe bahashiriye? Abagande duhujwe na byinshi nta mpamvu yo kurwara nabo

7
Mundanzi 2019-03-12 15:01:50

Mwenda aransekeje cyanee! Ngo igitutu cy’abaturage bazindukira iwe bamusaba kwandika ni cyo gitumye yemera?? Nanjye igitutu cy’abaturage ni cyo gitumye Nsoma iyi nkuru yanditse!!

8
Hirwa Dona 2019-03-12 15:01:35

Birababaje pe! Kagame ntako atagira ngo arinde umubano w'URwanda na Uganda . ibi ndabivuga Ku muturage ukunda Urwanda na Uganda. Niba twabashije gusoma iyi nkuru umuntu arabibona ni ukuri nkuko tubibona mubuzima bwa buri munsi bwa banyarwanda na bagande. Gusa Imana ihe museveni kutirengagiza ukuri. bityo we na mugenzi we . bakomeze basigasire umubano w'ibihugu byo mbi

9
Nkundurwanda 2019-03-12 11:26:49

President Museveni n'abashaka kubangamira umutekano w'u Rwanda reka mbibutse gato isomo ry'amateka ya RDF. kuya 17/05/1996 APR ubu ikaba ari RDF yinjiye muri Congo icyo gihe yari Zaire igamije kurandura burundu abatezaga umutekano muke bari bashyigikiwe na Mareshal Mombutu Seseseko Kukungwendo wazabanga wa Zaire. kuya 20/05/1997 APR yinjiye Kinshasa intambara yo kuvanaho Mobutu n'abamushyigikiye ihita irangira (iki Gihugu gikubye inshuro CUMU Uganda). Muri macye byafashe APR/RDF amezi 12 kugira ngo ibe irangije guhashya umwanzi mu Gihugu gifite ubuso bungana na 2,345 millions km². Ndagira ngo nibutse abayobozi ba Uganda n'abanzi bafatanije ko ubuso bwa Uganda ari 1/10 cya Congo. iminsi 30 irahagije ku Ngabo za RDF kuba zamaze guhashya umwanzi ku butaka bwa Uganda bwose. Irindi isomo: hagati y' itariki ya 5- 10/ 7/1998 (six days) i Kisangani, ibyahabereye nta musirikari wa Uganda numwe wakwifuza ko byongera kuba. Gen. Kazini James, wari umuyobozi w'Ingabo za Uganda niwe watanga ubuhamya bw'ibyamubayeho aho yatakambye arira nk'umwana w'igitambambuga asaba Karenzi Karake wari uyoboye ingabo Kisangani(icyo gihe yari col.) ko bemeye gushyira intwaro hasi. N.B: baca umugani mu Kinyarwanda ngo "ntugasuzugure agasimba n'ubura bwako"

10
Irene 2019-03-12 11:25:49

Kubaho nukubana kandi abantu barakenerana cyokora uwareba kure yabana numuturanyi mumahoro sinzi niba Uganda ibonako u'Rwanda ntacyo ruyimariye kuburyo irufata nkurudahari ariko ishatse yareka tukabana kuko burya ngo uguhima atiretse atobora ubwato abwicayemo.

11
innocent 2019-03-12 11:25:40

Nsubize Rashford: 1)Wibeshye Mwenda ntabwo ari Minister ahubwo ni journalist. 2)Izo theory utubwira za economic warfare abanyarwanda ntidushobora kuzihomberamo kuko twize kwigira no kwikemurira ibibazo. Iyo umupaka na Uganda ufunzwe, hari iyindi mipaka ihita ikora ibyo umupaka wa Uganda wakoraga, bikanadufasha guteza imbere made in Rda. Ntugire ubwoba u Rda rwapfuye rimwe rurazuka, ntirushobora gupfa ukundi.

12
Mireille 2019-03-12 11:21:56

URwanda na Uganda ntago ibi byaribikwiye nukuri i ntambara oyaah keretse nimba twaba twibagiwe akakanya nyamara icyo dupfana kiruta icyo turigupfa knd (IMANA IBITURINDE IBYAHISE BIRAHAGIJE )

13
[email protected] 2019-03-12 11:20:30

http://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/kuki-mwenda-ashyigikiye-museveni-wazambije-umubano-n-u-rwanda Cash zirakoreshwa

14
rashford 2019-03-11 22:01:21

urakoze minister nkunze yuko uvuzeko m7 agira ubushishoz. naho kuvuga ko Uganda ihombera muriki kibazo wabawibeshye kuko ndakeka USA yohereze ibintu byinshi muri northern Korea kurusha ibyo Korea yohereze muri USA ark byose barabifunze ukunukumanza ukadindiza ubukungu bwuwo muhanganye. before the war there is tactics.

15
manzi 2019-03-11 22:01:21

byariikwiye ko urwanda na uganda bikomeza umubano amakimbirane akahava ariko Imana yomwijyuru nziko iraza kubikora tukabana mumahoro

16
Innocent 2019-03-11 22:01:21

Museveni aririwe ntaraye. Yibuke ko Trump yiyamamaza, yemereye abanyamerika gukura kubutegetsi Museveni na Mugabe. Kubona Museveni ashaka kwiteza inkotanyi nkaho atazizi nubutwari bwazo butagererenywa, bishobora kuba intandaro yiherezo rye.

17
Ntashya 2019-03-11 22:01:20

Andrew Mwenda ati: nanjye ndavuga mu izina ry'abaturage!! Nibo bansabye kugira icyo mvuga!! Ariko buriya mu myaka 25 amaze kurihwa angahe muri lobby campaign akorera ubuyobozi bwacu? Nizere ko batamuha akayabo nk'ako baha ba Francois Soudan.

18
Habineza 2019-03-11 22:01:20

Muli iyi si tulimo haba abantu bakunda kulira ku mbehe ebyili icyalimwe nyamara amaherezo yabo ntaba meza.

19
Usabyamahoro Janvier 2019-03-11 22:01:20

Kubwanjye mbona umubano w'Urwanda na Uganda uzamera neza aruko Nyakubahwa Museveni aretse gusuzugura abayobozi b'u Rwanda abita abana be agomba kwerekana uko igihugu kiyoborwa .

20
Nkusi Norbert 2019-03-11 18:34:00

Aho bigeze Kigali nayo niceceke ibihohere ndumva twaravuze bihagije ahasigaye mubirekere kampala nayo nibonako dukeneranye izahaguruka kandi nisanga ntacyo idukeneyeho bakinge imiryango tuzaba iwacu nabo bagume iwabo! Sinzi nimpamvu twakwirirwa tuvugaaaa asyii mubareke niba bari bategerejeko tubapfukamira muzababwireko amavi twayaherewe gupfukamira Imana yonyine.

1  2