1  2  3  

1
karim 2019-03-13 20:42:20

NGO kwica sendashonga ni icyaha cyane igihugu kitica imbwa cyorora imisega !!! iyo ateza intambara c hari gupfa abangani iki hejuru yinda nini yiwe !!! umusaza turagushyigikiye nabiriya biba Eu nukuzabivuna !!!

2
Gashi 2019-03-12 21:04:56

Ntacyo navuga kindi.Gusa mumenyeko uwishe wese aba ari kimwe nundi abaicanyi bose ni bamwe bakorera sekibi.Amaherezo yabo ni mabi

3
Natasha 2019-03-12 21:03:14

Museveni ntiyatinyuka gutera u Rwanda rwose mutuze, nta n uwatera akoresheje ubutaka bwa Uganda nabyo mubyizere, kuko museveni azi neza u Rwanda, arabizi ko Uganda twayisiribanga ubundi tukayisiba. Icyo yakora ni ukwirirwa afata twe banyantege nke ba ba sivile.

4
Celestin 2019-03-12 21:02:57

Ndabaza nti uwazura abantu bose bishwe kuva muri 1990 bakadusanga hano mu Rwanda bakabona ibyo twiberamo byagenda gute? Munsubize!

5
Ndandambara Lena 2019-03-12 11:27:25

EEEEEE!!! Sendashonga koko muriyo myaka ngo akorana nabagande gutera U Rwanda! Yibagiwe ko U Rwanda rudaterwa! Niyo mpavu yapfuye ruriya! Uguteye muratabarana! Na Uganda izaze! Abavandimwe bacu batagira ingano baguye muri Uganda barwanirira Museveni none baravuga ngo abanya uganda baguye Kisangani! So what! Barizize kuko iyo badapfya hari abanyarwanda benshi bari gupfa! Imana yarabibonye isanga abanyarwanda barengana it kwaheri abagande! Ngo baratwirataho ngo barakomeye ngo bafite nibitwaro bikomeye! Bamenye ko hakomeye Imana kandi bamenye ko na nyina wundi abayara umuhungu! Nubwo imyaka itugendaho, urugamba twarwanye tubohora U Rwanda rwacu tuzongera tururwane turwanya umwanzi uwariwe ! Tuzarurwana kandi turutsindeeeee heeeee! Tuzarurwana kuko tuzaba dufite impavu yumvikana.

6
mahoro jack 2019-03-11 17:57:28

Ubundi mu bihugu byose iyo utangiye kwishora mu migambi yo guhirika ubutegetsi ukoresheje intambara, guhera umunota utangiriyeho kubitekereza, uba ugomba no kwitegura kwirengera ingaruka zabyo. Uyu nawe rero abafaransa baramushoye kiriya gihe bati fata imbunda dukureho "ubutegetsi bw'abatutsi ba RPF" maze kubera ubugoryi n'ubutagondwa ati mbonye abaterankunga! Niko bigenda iyo wapanze nabi uhasiga agahanga nyine. N'undi wese uri kurota nk'ibye yitegure ejo n'ejobundi ingaruka azazibona cyane.

7
rukara 2019-03-11 11:18:22

Mzee biriya bisambo nukuri kandi ndababwiza ukuri ntacyo bizagutwara kandi natwe ntacyo bizadutwara. Tuzi byinshi kuri byo tutakwirirwa tuvugira hano. Erega n'urwanda ntabwo aribyo byarufashe. ni myth gusa gusa. Bareke baze turangirize ikibazo rimwe kiveho burundu. Nubundi bakunda ga inda zabo ntibakundaga igihugu. Mzee ntibazagupfukamisha , ntibazakurasa , kandi ntibazakutwicana. Bibayeho isi yabagwaho amahanga akumirwa. Turabazi haba abishyira ku mugaragaro haba n'abacecetse bigira nyoni nyinshi birirwa babyongorerana iyo mu tubari naza resitora mbese za car wash turabazi. GASOPO GASOPO GASOPO

8
3 2019-03-11 11:11:40

Ubundi Sendashonga yashakaga intwaro zo gukora iki uretse kwica abantu yaramaze apfa mbere yumugambi we *

9
Emmy 2019-09-17 20:49:43

Uwashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ntabwo bizamuhira azabigwamo.

10
Blais 2019-03-10 15:59:32

Sendashonga se nigiki kuburyo yumvaga yatera igihugu, baba barigize ibitangaza batazi ko nabo bava amaraso nuko bigenda nyine iyo wigize igitangaza ukananirwa gukorana nabandi, usibye na president ubyumva atyo twese abanyarwanda tugomba kubyumva gutyo Ntabwo umuntu umwe yaruta millions zabantu byose biterwa no kwikunda umuntu akigira igitangaza, abanyarwanda twikomereze gahunda turimo uzarenga umurongo azibonera,

11
An 2019-03-10 16:14:23

Umunsi Amerika yicujije kwica Bin Laden abibaza impamvy aticuza ibyo bazaze kumusaba nawe kubyicuza. Uwishoye muntambara iyo imuhitanye ntawumuririra . Ibisigaye byaba ari ukwivanga muri affaire za sendashonga n imigambi ye.

12
Gilbert 2019-03-10 16:14:17

Nkunda rwose uyu mugabo ukuntu ahigisha uruhindu umwanzi w'u Rwanda aho yava hose.Uko USA itazicuza urupfu rwa Osman Ben laden nawe ntizicuze urupfu rw'ushaka kugirira nabi igihugu cyacu.

13
Nkunda u Rwanda 2019-03-10 14:50:41

Ibyabananiye(abagande) muri za 1998 tutariyubaka ubu sinzi nzi ko bahandaho. Urubyiruko dushyigikiye abayobozi bacu. Ikindi nuko tubarusha ikinyabupfura mubyo dukora byose. Abanya Uganda ibibazo bafite batewe nubuyobozi bubi butita kumuturage ahubwo abakomeye bagakomeza kuryamira abboroheje ntibyatuma bagira icyo bageraho

14
Rrushambara 2019-03-10 14:49:33

Ndunva urwanda baduha amahoro abagande bakareka tukirebera kwiterambere ryigihugu cyacu igihe cyintambara twarakirenze umwanya dufite nuwoguteza imbere urwatubyaye

15
KAGENZA 2019-09-17 20:49:43

Qui vivra verra. Wait and see Time will tell. Rwanda Gihugu cyatubye.Hari koko abatakuzi.Bakubona usagamba bagagira ngo birikora.Mbibutse ko bituruka mu Maboko,Umutima byAbawe bagukomeye ho kandi batazatezuka kuba bakwitangira igihe cyose bibaye ngombwa nta vangura.Bariya bayobozi bari mu mwiherero dore nicyo kibaraje ishinga.KURWANYA ABAHEMU,IBISAMBO,BA MPEMUKE NDAMUKE .......... Mutware Wacu Twizeye President icyo tuzi cyo kiri ihame:UKUNDA U RWANDA NA AFRICA nabyo bikagukundira ukuri uvugusha n'Ubwitange bigaragarira buri wese. Turagushigikiye .Tuzapfukamira IMANA ntituzigera tubikorera ibigirwa mana Never!Jamais à jamais.Vive Rwanda Vive Africa.Tuzi ko udahumbya kuri iyo ntego. KAGENZA

16
Sicyo gisubizo 2019-03-10 14:47:00

Ariko na none, KWICA SICYO gisubizo. Kuko uwicishije inkota, nawe niyo azicishwa.

17
Innocent 2019-03-10 14:46:19

Ngirango usomye iyi nkuru, uhita ubona uburyo bamwe mu bafaransa bari bakomeye, bakoze iyo bwabaga ngo basenye guverinoma yari ikiyubaka ya FPR ariko bikabananira kubera ubwenge nubushishozi bwa bamwe mu banyarwanda binyangamugayo, bakunda u Rda, kandi icyo gihe niba ntibeshye u Rda rwayoborwaga na Pasteur, mu gihe FPR yayoborwaga na Kagame. Banyarwanda biki gihe icyo nabakangurira ni ugukunda igihugu cyacu, kandi tukiyemeza gukora ibyatuma gitera imbere, kikamenyekana kwisi yose, nkuko abakurambere bacu bari barabitangiye mu mushinga ukomeye wo kwagura u Rda bakarugeza kure hashoboka. Ikibabaje nuko abazungu baje, bakoma mu nkokora imigambi yabanyarwanda, ndetse igice kinini cyu Rda bacyomeka ku bindi bihugu bidukikije. Simbabwiye ngo dufate imbunda tujye kwigarurira ibindi bihugu nkuko abakurambere bacu babikoze, ahubwo ibikorwa byacu byiza, bikoranywe ubwenge nubuhanga, bishobora gutuma u Rda rukwira isi yose, bakatwubaha kuko hari icyo tumariye abandi. God bless Rwanda.

18
Veteran 2019-03-10 14:46:04

Iyi nkuru ya Seth Sendashonga nubwo nali nsanzwe nsa nuyizi, Niba umuntu yifuje gufata imbunda uwugiye kurwanya iyo agutanze nturirirwa. Jico la cama hauna pa kujifica. Nguko ngayo. Uganda na Rwanda birwanye iyo yaba yitwa dirty war cg saleh guerre.

19
N Marcel 2019-03-10 16:13:43

Iyingingo kurwego rwaburimunyarwanda ikwiye kutubera amaguru buri munyarwanda umukuru numuto twese tugomba guhagararaho murwego umuntu wese agomba kumenya umwanya we ariinze yirinda gutanga icyuho cyabifuza umwenge waba muto cg munini wokunyuramo muruhande rumwe cg urundi KU: (1. Umutekano 2. Ubusugire bwigihugu cyacu urwanda, Uburenganzira bwacu nkabanyarwanda barimugihugu cyiza, 3. Iterambere ryigihugu burimunyarwanda akeneye ndetse nabandi bafatanyabikorwa beza, N.B Kuba maso ntawukwiriye kubisabwa cg kubyibutswa) igikuru muribyose nukumenya amahitamo yacu nuko tugomba kuyakurikiranya (Mwabantu mwe ikintu kimaze imyaka 20 yose nukumenya neza ko habayeho kurangara gato twaba dutanze umwanya munini kubashakisha inzira iyariyo yose) ngewe ubwange sintewe isoni noguhamyako mukigereranyo cya 98% iyo myaka yose ishize bitakariza igihe... ubundi umuturanyi mwiza ibyo sibyo akwiye guhitamo ntangazwa cyane nokutigira kungaruka zamakosa aba yakabaye amasomo kuri buri muntu....(Plse! all Rwandese you should look

20
Ubundi mu mahame y'umutekano ku Isi ni uko ubangamiye umutekano w'igihugu wese aba agomba gupfa hatitawe k'uburyo azapfamo. 2019-03-10 16:13:38

Ubundi mu mahame yo kurindabumutekano w'igihugu ku Isi,ni uko ubangamiye umutekano w'igihugu yicwa hatitawe uburyo azapfamo ubwo aribwo bwose. Icyaba gitangaje ni uko byamenyekana ko umuntu arwanya igihugu ntapfe. Nabandi ahubwo bitegure,naho M7 we niba atibuka abamushyizeho nagumya kubatunga urutoki bazagenda bamuvaneho.

1  2  3