1  

1
NTUMPEHO 2019-03-07 03:53:03

@Ntwari...Urashejeje kabisa...uri phenomen wamugani WA WA mwana. Nonese, kuba ababirigi baranze ko abanyarwanda badafite imbaraga bakomeza kurenganywa n'umwami n"abatware be NICYO KIBAYE IKIBAZO CG AHUBWO BAGOMBA KUBISHIMIRWA? Kuba barahaye abantu uburenganzira Ku mutungo wabo harinmmo ubutaka, ni ikubazo? cg bagonbye kubishimirwa? Ntwari, reka kuvanga ibitavangika, sons, IGA amateka y'u Rwanda uragize ago uhengamiye niho uzayamenya....Muri 1957 niho hasohotse icyitiriwe manifests y'abahutu, nubwo Bizimana yabeshyeko yarimo ingengas ya Genocide, yarabeshe cyaneeee, keretse niba ari nostalgia yo gukoneza gukandamiza abantu akirwaye, ariko iyo nyandiko yavugaga ko umutungo wumuntu waba ntavogerwa,kdi amoko hose akagira abayahagarariye my butegetsi....nawe wiyise Ntwari kdi uri Kigwari, nakwibutsa kl mbere ya 1959 umwami Kigeli arise washyizeho imitwe yishe abantu benshi baharaniraga impinduka (ba Pokepole, Mukwiye, Kayuku....nabandi be shi). Sinshyigikiye umwicanyi uwo aeiwe wese, ariko turerse nibyo, abantu bose bishwe in inzirakarengane, bizava byiza ABICANYI BOSE BAKUBISWE INTOREZO KU GAKANU, ariko bitegetswe n'ubutabera butari UBUTAREBA

2
bc 2019-03-06 12:51:04

ingoma ya musinga yakurikirannye n'ubugome ndengakamere bwakorewe mibambwe rutarindwa genda rutarindwa wararenganye

3
kany 2019-03-06 08:38:38

Emery, sawa kabsa. komereza aho, uko wumva ibintu. Imana iguhe umugisha n'abana bawe ujye ubigisha cyane. Uretse ko nyine Musinga nta mahitamo yari afite. Ise Rwabugiri yari yaravuze ko ntawuzarwanya abazungu. Yari abazi ko aho binjiye barwana kandi bakomeye cyane kubera imbunda. Iyo hataba abanyamadini ntibyari kugera aho byageze, ni nabo bashwanye, nibo ikibi cy'u Rwanda gishingiyeho kurusha abakoroni b'abategetsi. Kommera Emery,

4
Kk 2019-03-06 09:11:24

@Ntwari wakoze gukora ubugorangingo, warusangije abantu ubumenyi gusa nuko wabumvanze nagahinda katumye utukana ukoresha nimvugo zindi zidakwiriye, ubutaha ujye utanga ibitekerezo kuko bigaragara ko hari ibyo wasangiza abasomyi ariko iyo uvanze gutukana no kuyoborwa na logic imwe yuwo ubwira ntaho muba mutaniye. Uzashake inyandiko kuri memories and identity, ushake nubusobanuro kuri Bible burambuye cyane cyane muburyo bwa psychology bwumuhanga Jordan B Peterson, usome nibitabo bishya kuri human kind (evolution) no kuri genes kumasano yabantu ubundi ubutaha uzagorora ibitekerezo byiza ku mateka ufite kuburyo byagirira akamaro twe abasomyi. Biragaragara ko hari igitabo wasomye ugifata nkihame ariko muri biriya nkubwiye gusoma uzigiramo byinshi kuko mbonye ukunda gusoma kandi wasangiza byinshi ku mateka ufite.

5
Kami 2019-03-05 14:33:56

Njye mbona ibintu byarazambye mbere y'uko abazungu bagera mu Rwanda, ibi ni ugushaka kwikuraho ikosa ukaba umwere kandi amateka mabi yawe uyafitemo uruhare. Urugero: None se urupfu rubi umwami Mibambwe yapfuyemo ni nde uruyobewe? Yari umututsi kandi yishwe n'abatutsi bagenzi be. Inyota y'ubutegetsi n'igifu kinini mu banyarwanda ni ibya kera cyane, biri mu maraso. Ntimukavuge ngo mbere y'umwaduko wa ba rugigana ibintu byari amahoro , kuko kwishishanya, guhangana, kwica uwo mutabyumva kimwe,... ni ibintu bya kera cyane hano i Rwanda.

6
kwetu 2019-03-05 13:52:06

ibyo byenda bya Babiligi bamwambiste ntibimubereye nkishabure ye rwose.

7
Rupaca 2019-03-05 13:50:00

Jyampayinka! Dore Afande ahubwo abandi barabeshya!

8
Malayika 2019-03-05 13:49:40

Ariko kuki abantu bakunda kwizirika ku kaboze kweli ! Bigaragarira buri wese ko ingoma ya cyami yari pourrie, yagombaga kuvaho, ikibazo umuntu yibaza ahubwo ni ukubera iki yatinze kuvaho ? Niba hari ba nostalgique bayo basabye tukajya mu matora yo kuyigarura, tukareba niba itongera gukubitirwa inzega !

9
HAGUMAKUBAHO ROUBEN 2019-03-05 09:13:50

niko bigenda ibyisi n'ikizungerezi!

10
Mawazo 2019-03-05 08:53:36

Ko tutagitegekwa n'abazungu se iyo ngoma y'ubwami mwayigaruye niba mubona ari yo gisubizo ku bibazo abanyarwanda bafite?

11
Ntwari 2019-03-05 18:16:56

Wowe mateka uri umusazi,ndabona wowe rwose abami ubafitiye ishyari riteye ubwoba;ngo guheka ushobora kwigenza?cyore hahh,ko perezida ubu bamutwara de mu modoka di we ntiyakwitwara?kuki agombera umushoferi kandi azi imodoka?twarabamenye bene nkamwe ni mwe ba mbonyumutwa bagendaga batuka umwami bamuneshyera ibibi kugirango mumuhirike abaturage ntibasakuze,mutangira gucamo abanyarwanda ibice mwibwirako umuzungu ari mwene wanyu mugomba gujyera ikirenge mu cye none mwarigaragaje kuva 1959-1994 mwica impinja,abasaza,abakecuru ,abasore n inkumi batagize icyo babatwara ngo murashaka kubarimbura mwiharire igihugu cy abakurambere,ubwo nibwo bubi bwanyu mwatukaga umwami mumubeshyera ibibi kuko muri babi ibyanyu byose byaranzwe no kumena amaraso atariho urubanza,aho umugabo yica umugore we,umusore akica nyina, umugore akica umugabo we,umuturanyi akica mugenzi we ngo aramuziza ubwoko,ibaze nawe ariko iyo mitegekere yanyu ni bwoko ki?none nuyu munsi iyo tuvuga ubutwari bw abami ntimujya mubura muri comments muzana ya magambo yanyu nka ya kera yewe ngo akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigacya,muribeshya ariko kuko ukuri burya kutazima,ni nayo mpamvu nuyu munsi tukibavuga ubwiza bwabo,babaye imfura barakabyara,aho umunyarwanda yacumbikiraga undi atamuzi bwacya akamuha impamba agakomeza urugendo,aho abanyarwanda babanaga mu munezero w urukundo gusa n utannye bakamucyaha akagaruka mu nzira,ibyo byose nta wundi tubikesha ni abami bacu kuko umwera uturutse ibukuru ukwira hose,urukundo ruhebuje rwari mu banyarwanda kuko abami arirwo babayoboreragamo,hanyuma ab inda nini baje bazana amacakubiri rwa rukundo rurabura muri bamwe barahaguruka bica abandi kuko nyine ubwo bugome butindi bwaturukaha hejuru ibukuru aho kwa kayibanda,habyara,mbonyumutwa a.k.a hutu power. Nuyu munsi ibisigisigi by urukundo dufite ni udushami twasigaye kuri rwa rundi rwa kera ku bw abami,twagize Imana tugira imfura zigendera ku murongo w Imana ariwo wabaye umuco w abanyarwanda nicyo gituma nubu tugihagaze na nyuma y ishyano ryatugwiriye twashoboye kongera kubana kubw uwo muco n Imana iradushyigikira kuko ariyo yawuduhaye. Naho ibyo byawe ngo ku runcunshu aho ni abavandimwe barwanye si abaturage badukiranye ngo bicane,abo ni abavandimwe barwaniye ingoma kandi nta nubwo ari umwami wabikoze ahubwo ni kanjogera ndetse Musinga amaze gukura byaramubabaje cyane ko bishe umuvandimwe we maze yica igikeri cyarangaga umuryango wa kanjogera kugirango abereke ko yabagaye bagira ubwoba bati yakuze arihorera.uzazome bibiliya na dawidi n umuhungu we barwaniye ingoma,hanyuma ibyo uvuga byo guca inzigo nyine ni amategeko kandi agomba gukurikizwa ninayo mpamvu ntawapfaga kuzarire ngo apfe kwica mugenzi we kuko ibihano byari bikaze apana nk ubu kwica byabaye nko gukubita urushyi,guca inzigo uzasome muri bibiliya ko Imana itabikoraga uzarebe harya abisiraheli hari mo umugabo wibye ibintu mu rusengero maze Imana ibwira Yosua ngo amukurr mu bandi n abana be n abagore be umuryango we wose utandukanywa n abandi maze Imana yasamura ubutaka burawumira wose kandi ari wa mugabo umwe wari wakoze icyo cyaha,kuki se Imana yaciye inzigo di?uziko musetsa mwiha abami musha kugoreka inzira zabo nziza mu imisobanurire mibi yanyu kuko muri babi kandi ubwo muna yewe mwashatse kubasobanura nkaho aribo bari babi,hahh yewe muzahora mutsindwa iteka .ikindi ibyo bitero Rwabugiri yateye iyo abami bacu batabitera wari kuba ufite igihugu wita iwanyu?ntiwari kuba womongana akarago ntaho ufite gakondo?urumva ubugoryi ra,yewe uri umuswa koko,Imana se ko ariyo yahaye Gihanga u Rwanda uzi baravuganye iki?harya ko usoma bibiliya igihugu kitwa isiraheli bakibonye bate di?intambara Yosuwa yarwanye acyagura kikaba igihugu urazizi?ubu ntiwirirwa ukiririmba mu nsengero?ariko urumva ngo abami bacu baguye igihugu ukaba ufite aho wicaza innyo no urabwejagura erega hahh,intashima koko ,twe rero tuzahora dushima abakurambere kuko iyo bataza kukirwanirira ntituba turi abo turi bo,tuba twomongana imahanga dutukwa ariko uzi kuba impunzi ubuziraherezo?yewe icecekere,kandi ubundi ibyo bihugu babiteraga kuko byabaga byabateye,icyongeyeho ni uko ibyo bihugu nubundo byari abavandimwe babo bagatera abanze ko bunga ubumwe ngo bakore empire nkiyo babagamo kera muri za misiri na isiraheli ,erega twebwe abakurambere bacu bakomotse ahakomeye shahu,rero bashakaga gukora empire hano nk uko bari bameze kera bakiba mu harugu iyo misiri na isiraheli kuko basobanukiwe uburyo empire ikomera kuburyo itagejagezwa n isi ubu uyu munsi wa none iyo babigeraho ntitwari kuba tugirwa ba cishwaha n izi mbwa z abazungu none nawe uravuga,icyiyongeraho ni uko na abantu batari bakagwira muri ibi bice rero ubutaka bwinshi bwari ibihuru kwagura igihugu rero bakagenda bagafata na bwa butaka butagira nyitabwo ibihugu bakabitema igihugu kikaguka gutyo kandi niyo nzira buri wese hano Afrika no ku isi yakoreshaga kuko ntawe Imana yaremye mu gitaka cy aho atuye ngo Ihamutereke rero vano ubuswa aho,igihe cyose uzashaka kunenga abakurambere uzamenyeko wishuka nurangiza utekereze uko abandi babonye aho bita ibihugu byabo ubu. Icyo mbonye kimwe kuri wowe ni uko uri umuswa pe,uri umwe ubukoroni bwanduje mu mutwe ,gusa utubabariye wasoka muri iki gihugu kuko abakurambere nibo bagikoze si wowe,rero wagenda ugashaka ahandi uba kuko ndumva unenga ko bubatse igihugu kandi ukicayemo,sohoka bwangu maze twe tubashima tuzahora tubashimagiza twishimira igihuhu batwubakiye ahubwo twe abagikunda tugisigasire hato abanyamahanga batakidutwara dore ko bari kuzura aha na Afrika yose. Naho wowe ibyo bihano bikaze bya kera iyaba byagarukaga n ubu urebe ngo ingegera zihaye kwica abantu woshye ukubita urushyi ngo zirabicikaho,Imana yacaga inzigo ibyo byuzue muri bibiliya,twe ibyo abasogokuruza bakoraga ubisanga muri bibiliya kuko byari umuco wabo kandi n Imana ibashyigikiye,icyo utazi ni uko ariho baturutse nuko abazungu bahinduye bibiliya bakayandikamo amazina yabo ngo bayobye uburari kandi ababaga hariya bari abanyarwandan abandi banyafurika bandi mbere yuko bamanuka aha ngaha,uzambwire igihano abami bacu batangaga utazasanga muri bibiliya,dore ko iyo bavuze bibiliya mwumva ari ibitagatifu ariko bavugako ari iby abami bakoraga mukabyita ishyano nta kindi kibibatera keretse ubukoroni bubarambye mu mitwe,twe rero kuva kera kose twari ishyanga rirwanya ikibi twihanukiriye ari nayo mapmvu ibihano byabaga bikaze kandi bigatuma hatabaho abanyabyaha nk ab ibi iki gihe,naho urutare rwa Ndaba nyine yarahanwe arutabwaho kuko yari yarucaniye abandi ninka wa wundi muri bibiliya wamanitse igiti kibamanikwaho moridikayi ariko akaba ariwe bakimaikaho aka wa mugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko.imfura iwacu tuzahora tubibuka tubafatiraho urugero mwatugiriye neza bami bacu ntituzabibagirwa tuzabaririmba iteka.

12
Emery 2019-03-05 04:05:58

@Tk, ubabajwe niki ? Kwigenga k'u Rwanda kwarangiye umunsi umwami Musinga (ahagarariwe na Mpamarugamba wari ushinzwe imihango yo guterekera ibwami) yemerera Bwana Ramsay ko yakiriye Abadage nk'umurengezi w'ingoma ye, akakira ibendera ry'umwami w'Ubudage akemera ko amukuriye, ndetse akanagirana igihango n'uwo Ramsay; nyuma agaha ikaze aba misiyoneri b'Abera ngo baze bashinge idini ryabo mu Rwanda ndetse agategeka n'abatware be kuborohereza kubona ibibatunga no kubafasha kubaka insengero zabo (Ese ukeka ko ariya mazu ya Kiliziya yubatswe muri za 1903, yubakwagwa n'abazungu ? reka da yubakwaga n'abaturage bahagarikiwe n'abatware). Musinga na Kanjogera bikururiye ikishi nk'urutoki, ndetse bakururira akaga u Rwanda rwose. Kuva icyo gihe kugera uyu munsi icyo gihango yagiranye na Ramsaye kirakomeje, ntabwo aba bazungu bazigera basubira iwabo, niyo mpamvu uzasanga n'uyu munsi iyo ugiye iyo za Buzinganjwiri usangayo umuzungu arimo kwigisha abaturage baho uko ngo batunganya akarima k'igikoni....abo bazungu bafunguriye umuryango mugari n'abandi bose, uzasanga igihugu hose mu cyaro huzuye abashinwa, abayapani, abanyakorea, abahinde...n'izindi ngengera zose ngo zirimo gufasha abanyarwanda kwiteza imbere; uko kwiteza imbere kumara imyaka 150 abantu bataratera imbere ni bwoko ki ?!

13
Ryan 2019-03-05 04:07:59

Ark sha tutabeshy ibintu bya kera sibyari byiza Niko mbibona. Ndabona bari bafite inzara kabs

14
Tony 2019-03-05 04:15:03

Musinga yari afite isura ikanga abana. Umuhungu we Rudahigwa niwe mwiza.

15
Mutimbo 2019-03-05 04:18:57

Iyi nyandiko yuje ubunyamwuga n'ubuhanga.

16
Tk 2019-03-04 18:57:53

Nk'Umunyarwanda, ino nkuru inteye umujinya n'agahinda, cyane aho nsoma ko umwami Yuhi V Musinga yafashwe agafungwa n'Ababiligi! Mwibaze namwe koko! Kwigenga kw'u Rwanda byahagaze icyo gihe. Reka ndekere aho ntarondogora ku by'u Rwanda iki gihe... Murakoze.

17
lg 2019-03-04 18:57:53

Kiriziya gatorika naba padri bayo ko ibyaha bashinjwa biruta kure ibyabo bigishije ivanjiri! !

18
Mateka 2019-03-05 04:23:20

Imizi y'u Rwanda muvuga se ni nka biriya byabereye ku Rucunshu muri 1896, ko abazungu bari bataraza? Ni nka biriya by'urutare rwa Kamegeri? Ni ukujya mu mujishi uhetse umuntu ushobora kwigenza? Ni wa muco uteye ubwoba wo guca inzigo (kwica umuryango wose w'uwakatiwe urwo gupfa). Ni nka biriya bitero Rwabugiri yagabaga mu bibugu bituranye n'u Rwanda birenze 30 byose hamwe, birimo ibirenga 20 byo gusahura gusa? Nizere ko iyo tujyana akaduruvayo mu bihugu by'abaturanyi atari bene biriya tuba turota kugarura. Uko dukunda u Rwanda, niko n'abandi bakunda ibihugu byabo. Kuki twumva kubyigarurira ari ishema, ariko twaterwa n'ababiturutsemo bigahinduka ibindi? Kuki tutariga gukorera abandi, cyane cyane abaturanyi, ibyo twifuza ko nabo badukorera, no kutabakorera ibyo tutifuza ko badukorera? Nyamara turi abibone bateye agahinda.

19
Ndezare 2019-03-04 15:12:52

Musinga yaraberewe n inshabure iyi kabisa niyo made in Rwanda twagakwiye kwiga kuyivanamo ibitambaro twadodamo iyi twambara.urabona iko kera bari bakeye di, mu masunzu rwose barahebuje.abo babiligi baragatsindwa n Imana abo batindi ku mutima.

1