1  2  3  

1
ndamiyabera jafari 2019-03-17 10:45:16

turishimira iterambere tugezeho nabanyarwanda tuzakomeza dukore

2
Ben 2019-03-02 19:25:37

Aya makuru aranejeje, Bravo ku buyobozi bukuru bw'igihugu cyacu

3
Mahoro J. Paul 2019-03-01 22:23:28

Mwoye kujya mutubeshya, ntabwo u Rwanda rwohereje icyogajuru. Ni umushinga w’ikigo kitegamiye kuri Leta OneWeb cyashinzwe na Greg Wyler, ari na we ukiyoboye. Kugira ngo iki cyogajuru kizamuke OneWeb yabonye inkunga nyinshi z’abashimye uyu mushinga ugamije gukwirakwiza Internet cyane cyane mu bice by’isi bitayifite. Abateye inkunga uyu mushinga harimo: Airbus, CocaCola, SoftBank, Qualcomm n’abandi benshi barimo na Leta y’u Rwanda.

4
Cpradr 2019-03-01 11:59:57

@sam we ceceka mwa ,ntuzi ubwenge buhambaye bw abami bacu,nibo bambere bagize ikerekezo cyiza cy u Rwanda,bahakora igihugu bazana ubwami bw ubwenge buhambaye aho umunyarwanda yiyambika,akigaburira,agacura,akavuba imvura(ibyo bita iteganyagihe ubu),akorora iz umwimerere,agahinga iby umwimerere,akibumbira inkono atekamo ,akikorera amavuta yo kwisiga,akicanira umuriro ,akikorera isabune,akikorera imiti yo mu bimera ivura byose kereka ibyashoborwa n Imana y i Rwanda gusa,akibohera imisambi akaryama ku rutara,akiyubakira inzu agasakarisha isakaro ry ibimera mu bwenge buhebuje kandi ibyo byose nta nkurikizi mbi byagiraga nk iby ubu usanga bitera ama kanseri.ubwo se mwa urumva hari habaho umeze nk abami bacu?tucyambara ibikuburirano by abanyamahanga?tudakora n amasuka kandi twarayakoraga?umunsi tuzasubira k mu mwuka w abakurambere bacu ngo twigire nkabo,sha tizayatamo iteka niba imitekerereze idahindutse ngo buri wese muri twe guhera hejuru amenyeko ashoboye ,aho gukoresha abanyamahanga akoreshe abantu be kuko bashoboye kurusha abo banyamahanga.

5
Titi 2019-03-01 11:59:49

Bwenge urakoze usobanuye ibyo nendaga gusobanura .ikindi nshaka gukosoga umuyobozi muri minisiteri yikorana buhanga nuko kuvugako kugeza internet ku nkombo bizaba optical fiber kandi bihenze ndagirango mubwireko optical fiber atariyo itwara internet yonyine kuko na microwave nazo zakwifashishwa kuko Zo zinyura mukirere. Urugero niba harimo 16km ntekerezako hakoreshya microwave antenna ya 4fit na microwave radio ya 6Ghz kandi iyi yaba ifite capacity ingana na 86Mbps kuri fixed modulation (iyi capacity ushobora kuyongera kuzeza kuri 256Mbps kandi link capacity itwara ibintu bingana gutya nkombo ntabwo iyikeneye )kandi ibi birashoboka kuko hagati ya nyabitekeri na nkombo hasanzwe nubundi microwave link zabandi ma company ya telecom ntavuze .

6
Titi 2019-03-01 11:59:41

Bwenge urakoze usobanuye ibyo nendaga gusobanura .ikindi nshaka gukosoga umuyobozi muri minisiteri yikorana buhanga nuko kuvugako kugeza internet ku nkombo bizaba optical fiber kandi bihenze ndagirango mubwireko optical fiber atariyo itwara internet yonyine kuko na microwave nazo zakwifashishwa kuko Zo zinyura mukirere. Urugero niba harimo 16km ntekerezako hakoreshya microwave antenna ya 4fit na microwave radio ya 6Ghz kandi iyi yaba ifite capacity ingana na 86Mbps kuri fixed modulation (iyi capacity ushobora kuyongera kuzeza kuri 256Mbps kandi link capacity itwara ibintu bingana gutya nkombo ntabwo iyikeneye )kandi ibi birashoboka kuko hagati ya nyabitekeri na nkombo hasanzwe nubundi microwave link zabandi ma company ya telecom ntavuze .

7
Neza 2019-03-01 11:59:35

Uyumushinga nimwiza pee ariko tour du Rwanda yo nakarusho kuko twebwe nkabanyarwa dusobanukiwe neza ibyayo kurusha ibyiki cyogajuru #logic you are right #

8
Umubyeyi 2019-03-01 11:58:59

@Bwenge, niba wasomye neza, bavuze ko hoherejwe ibyogajuru 6 icyarimwe, harimo n'icy'u Rwanda, ibyo byogajuru bikaba byaje gutandukana nyuma y'isaha imwe. Kimwe n'abandi bibaza ngo ko nta drapeau y'u Rwanda iriho cg logo, kiriya tureba inyuma ku mafoto, sicyo cyogajuru, ni appareil ibifasha kugenda. Satellite ubwayo ntabwo imeze kuriya.

9
Iradukunda jeande dieu 2019-02-28 22:58:45

Bizadufash gusangewe icyonabgir'abanyeshuri bagenzibange nukotwashiyrahamwe amahirwe tubonye tukayabyazumusarur.

10
Imanzi 2019-02-28 22:58:45

uyu muntu witwa logic ndamukunze

11
Kamina 2019-02-28 22:09:22

Logic wikwibaza byinshi already imyenda dufite yo ni myinshi kandi kuri jyewe ntabwo byakabaye ari ikibazo kuko inguzanyo zirakenewe. Ikibazo nuko duhabwa amakuru ku nguzanyo zifatwa ariko sindigera numva batubwira uburyo zishyurwa n’icyo izo nguzanyo zisize mu nyungu z’igihugu kandi zirambye

12
Kamina 2019-02-28 22:09:18

Logic wikwibaza byinshi already imyenda dufite yo ni myinshi kandi kuri jyewe ntabwo byakabaye ari ikibazo kuko inguzanyo zirakenewe. Ikibazo nuko duhabwa amakuru ku nguzanyo zifatwa ariko sindigera numva batubwira uburyo zishyurwa n’icyo izo nguzanyo zisize mu nyungu z’igihugu kandi zirambye

13
Likeky 2020-12-11 01:00:25

Iyi ni business y'abazungu yo gushakira isoko technology zabo. Niba mwarebye neza online ni ibyogajuru 65o bizoherezwa mu kirere na OneWeb! Turi guteza ombere business zabandi rero, bivuze ko tuzishyura cyangwa se tyzishyurirwa nkuko bisanzwe, ariko amakuru tuzajya ducisha kuri ibyo byogajuru byakozwe nabandi bakayatugenzuriraho!!! Nzishima umunsi twakoze techonology tubasha kugurisha. Ibindi ni ukuba rukurizindi. Niduteze imbere uburezi nicyo cyihutirwa hanwe nubushakashatsi twikoreye hanyuma teubakire ubucuruzi kubyo twihangiye. Ibindi di ibyacu. We are just followers. Twibyiyitirira!😎🙄

14
Chrispin 2019-03-01 11:52:51

Ntekerezako, iyi Ari intambwe ya mbere duteye. Ubundi kwigira kubandi bjzadufasha gukomeza kumenya uko twakwiteza imbere natwe. Next nitwe tuzakizamura. Muhumure.

15
sebasoni 2019-03-01 11:51:56

Ntabwo ari u Rwanda rwohereje icyogajuru.Ahubwo icyogajuru cyoherejwe,kizakora ibintu byinshi harimo no guha internet abanyeshuli bo ku Nkombo.Ntabwo ari u Rwanda rwacyohereje.

16
Kagenza 2020-12-11 01:00:25

@Logic @Tony... Mbese muri make:Twashoyemo angahe?...inyungu $ ni iyihe.?.ni impano wenda etc...humm Bref hagaragare BUSNESS PLAN..nibyo kandi ndibaza ko ibyo nta kabuza accoutability nicyo dukangurirwa byarakowe nshobora ku bihamya..kandi iyo ntambwe mu Rwanda twarayite...ubu se wakohereza abajya kubyiga bageze kuri 35 nta mushinga wizwe?IGIHE cyangwa ubiziho yatubwira tukishima kabiri.Cyakora wafunga pepu uwo mwenda ukawufata uba witeganyiriza..Nta gihenda nk'ubujiji KAGENZA

17
Titi 2019-03-01 11:50:09

Bwenge urakoze usobanuye ibyo nendaga gusobanura .ikindi nshaka gukosoga umuyobozi muri minisiteri yikorana buhanga nuko kuvugako kugeza internet ku nkombo bizaba optical fiber kandi bihenze ndagirango mubwireko optical fiber atariyo itwara internet yonyine kuko na microwave nazo zakwifashishwa kuko Zo zinyura mukirere. Urugero niba harimo 16km ntekerezako hakoreshya microwave antenna ya 4fit na microwave radio ya 6Ghz kandi iyi yaba ifite capacity ingana na 86Mbps kuri fixed modulation (iyi capacity ushobora kuyongera kuzeza kuri 256Mbps kandi link capacity itwara ibintu bingana gutya nkombo ntabwo iyikeneye )kandi ibi birashoboka kuko hagati ya nyabitekeri na nkombo hasanzwe nubundi microwave link zabandi ma company ya telecom ntavuze .

18
Paul 2019-03-01 11:49:56

very Claver @ Bwenge

19
Rutali 2019-02-28 22:58:45

Ariko Kuki mubeshya. Nta hanyuma na hamwe ku masheni Mpuzamahanga bigeze bavuga ko u rwanda rudoyé uruhare Muri Iki gikorwa. Ese kuri Logos zigaragara hari akantu kerekana urwanda kahari ?? Niryo zina Nta hantu na hamwe barivuze cg rigaragara kuri kiriya cyogajuru

20
Emmable Cyubahiro 2019-02-28 22:58:45

uyu mushinga nimwiza pe! ndawushimye twizere ko internet izaboneka kubwinshi , kumuvuduko ukenewe,no kugiciro gito.ariko binteye amakenga. amashuri yo mucyaro amenshi ni za nine na twelve years basic education biga bataha mungo zababyeyi babo, kandi izongo 80%ntamashanyarazi zigira ese uzagerakuntego yawo? cg bizamera ka sfb yashinzwe bavugako igiye gukemura ibibazo by"ibihombo muri zabank no mubigo byw leta, none tukaba twuza ibihombo bitagira urugero. reaba sacco ibihomboyagize, reba RSSB, hatekerezwa imishinga myiza ariko kuyishyira mubikorwa byarananiranye.ikibabaje nuko leta iba yashoyemo amafaranga menshi cyane

21
logic 2019-02-28 16:12:42

Ese ko mutwereka ibikorwa byaba byari mu igenamugambi rya leta? niba atari banga u Rwanda rwasinye amasezerano ateye ate! yaba inkunga cg impano ruhawe? sindi kurwanya iri koranabuhanga gusa mpangayikishijwe n’imyenda twigwiza ho kandi itarateguwe, ntekereza ko iki ari gikorwa cyakagombye kujya kibwirwa abanyahihugu bakerekwa imishinga ifite akamaro n’amagaranga azashorwa mo bakaba babitora ko bikorwa kuburyo bijya m’umucyo. kuko uyu mushinga utunguranye nka za Visit Rwanda, Vols Wagen car plant, 4 G LTEE, nindi myinshi idutungura ngo za Nucleaire.... etc. Abafuhagaririye mu nteko bakagombye gukora ikiganiro basesengura neza uko iyo mishinga ikorwa n’amasezera no ayiherekeza. Nta cyubu cy’ubusa k’umuzungu. Tudakangutse u Rwanda ruzagira imyenda, abo baherwe barugure bayitwishyurire. Dukanguke tube maso. Rwanda Songa mbere, Rwanda Sugira usagambe.

22
Tony 2019-02-28 16:22:50

@ Bwenge. Urakoze kudusobanurira amakabyankuru Ari muri iyi nkuru. Ni ugukodesha umwanya mu cyogajuru cyakorewe mu Bufaransa n'abanyamahanga ariko nyuma tukazungukamo kubona internet mu byaro. Gukodesha bivuga gutanga amafaranga y'iyi service Ava ku misoro yacu. Nabyo Ni byiza , Ni ibyo kwishimirwa kuko Ni ubwa 1 tubigezeho. Gusa ubutaha ministeri ijye ivugisha ukuri itume abanyamakuru bandika ibintu uko biri. Abanyamakuru nabo murabarenganya bandika ibyo basobanuriwe. Gusa mbabazwa n'umuturage uba utazi iby'ikoranabuhanga akajya yidunda ngo igihugu cye kigeze ku rwego rwo kohereza icyogajuru mu isanzure!!! Njye numvaa ibyo byasinziriza ubwenge bw'urubyiruko Kandi Hari ababa banishyiramo target yo kuziga cyane ngo bageze iyo technology mu gihugu bikozwe n'abana b'abanyarwanda. Rero tuvuge ko twakodesheje bitere urubyiruko kugira indoto yo kudakodesha mu gihe kizaza ahubwo natwe tukazakodesha abandi ! Come on ntitukabeshye. Bituma na effort nziza twakoze ziteshwa agaciro. Murakoze

23
Mbega 2019-02-28 16:33:45

Ngo u Rwanda rwohereje icyogajuru??? Mbese ni nde wahagarariye Urwanda muri icyo gikorwa cy'Indashyikirwa u Rwanda rwakoze? Ubushobozi bwavuye he se? Mbese amafranga yari yarateganyijwe kuri Budget y'uwuhe mwaka? Mbese niba Prezida yaringinze OneWeb ngo yemerere u Rwanda gukoresha icyogajuru cyayo muri gahunda ifite yo kugeza internet mu bihugu biri less connected, ibyo bivuze ko u Rwanda rwohereje icyogajuru? Mwagiye mutubwiza ukuri koko? Murumva kwitirirwa ibintu tudashoboye hari icyo bitwungura?

24
Sam 2019-02-28 16:33:45

Cong's Rwanda . Abanyarwanda bagomba kumenya nko kumva uRwanda rwabaho 450 years . Ubu nibwo bafite government ifitiye abanyarwanda ikirekezo cyireze mwinterambere .

25
job 2019-02-28 16:33:45

Ese ko nta n umuyobozi w u Rwanda mbona muvmafoto diiii... Ubu se iyo bareka tukanashyiraho flag yacu koko...

26
MUGABO 2019-02-28 16:33:45

Babantu bafite amashyari noneho barishyira mukagozi pe. Rwanda oyeeeeeeee, long live our president.

27
Ange 2019-02-28 16:33:45

Wowwwwwwwwwwwwww! Umva nkunda u Rwanda ngakunda no kuba umunyarwanda by' umwihariko ngakunda ikoranabuhanga! Bravo bravo... iki ni igikorwa cyiza kdi aka ni agashya rwose!!! dufatanye kwiyubakira igihugu , icyitegererezo cy' Afurika!

28
Open eyes 2019-02-28 16:33:45

Ibi bintu mwanditse aha ko mbona birimo gukabya. Iyi gahunda ko ireba isi yose muri rusange. Ko ntaho nabonye bihuriye n'igihugu kimwe ubwacyo ku buryo twavuga ngo "twohereje icyogajuru mu kirere". Ibi bintu by'abanyafurika byo kugura ibyogajuru bakishyura bakabiboherereza ngo nitwe twabikoze nkeka ko ntacyo bidufasha cyane. Ahubwo bituma tudakora ngo tugere ku rwego rwo kuzagira ubushobozi bwo kubyikorera koko. Kandi iyi ngeso ku banyafurika si iyubu.

29
rusumo 2019-02-28 16:33:45

Ntago washyira ibendera ku ndege za Rwanda Air ngo ubure kurishyra ku cyogajuru gihenze gutya.Ni ukubitega amaso kuko ibi bishobora kuba birimo itekinika ritwaye amafaranga menshi cyane.Na drones zarashakuje cyane none icyogajuru ndabona kitaravuzweho cuane hano iwacu.Biteye kwibaza.Icyogajuru kandi gitwara ibifaranga byinshi buri kwezi kugirango aba techniciens bagikurikirane.Ese uRwanda rurayafite?Aya ni amadeni...Turacyaburara tukanabura inkweto zo kwambara none ngo turohereza ibyogajuru?Buriya ni abazungu bari gukora amagerageza maze bakabitwitirira nka za drones baje kugeragereza iwacu.

30
Munezero 2019-02-28 16:47:05

Guyane ni intara y ubufaransa Ntabwo ari ubutaka bugenzurwa n ubufaransa.

31
chris 2019-02-28 10:41:58

Ibi ndabona ntacyo byatugezaho, ubuse murabona ibi aribyo dukeneye kurusha ibindi

32
blaise 2019-02-28 10:41:55

Very nice,tuzareba ko internet izihuta

33
kantengwa 2019-02-28 10:41:44

Ndate Rwanda nziza soko yubuhanga ndorerwamo yubumenyi Icyamamare lmahanga Rwandagukunda Re...........

34
kantengwa 2019-02-28 10:41:41

Ndate Rwanda nziza soko yubuhanga ndorerwamo yubumenyi Icyamamare lmahanga Rwandagukunda Re...........

35
Bwenge 2019-02-28 10:41:36

Iyi ni intambwe nziza kuko iki cyogajuru cyizafasha mu kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda. Gusa haricyo ntemeranywa namwe mubyo muvuga, iyo muvuze ngo uRwanda rwohereje mu kirere icyogajuru muba mwumva mutabeshye? Uziko wakibeshya ukagirango nitwe twagikoze, ni mu Rwanda cyohererejwe mu kirere, ni abatekinisiye b'abanyarwanda bacyohereje kandi bazagikurikirana? Tujye tuvugisha ukuri, twagikodeshejemo umwanya nkuko nibindi bihugu byabikora, nonese iyo uguze itike mu modoka bivugako iyo modoka ari iyawe harya? Hari abibaza ko kandi kizahagarara hejuru ya Kigali ntikihanyeganyege? Wapi rwose banyamakuru bacu dukunda mujye mwandika ibintu bisobanutse, mwakavuzengo 'icyogajuru cyaguzwemo umwanya n'uRwanda cyoherejwe mu kirere', ibindi mutubwira ni itekinika kuko uRwanda rwacu ntabwo ubwarwo rufite ubushobozi bwo gukora satellite, kuyohereza mu kirere no kukiyoborera yo, gukurikirana ibibazo cyagirirayo, etc. Please let's be honnest, no kuba tubasha kugikodeshamo umwanya ni byiza ariko kubeshya ngo ni icy'uRwanda byo bituma ubisobanukiwe abatera icyizere. Iyo kiza kuba ari icy'uRwanda bwite ntekerezako hatari kubura kuba hagaradaraho ibendera ryacu, buriya n'abakongomani, abarundi, abaganda bashatse bagikodeshamo imyanya kuko ni nka bus ya Volcano cyangwa Rugali, ntawe uba ahejweho iyo afite cash zo gutanga, abazungu bahita bamuhamo umwanya. Ese niba atari ibanga tuzajya dutanga ubukode bw'angahe buri kwezi cyangwa umwaka?

36
Simba Thomas 2020-12-11 01:00:25

Twishimiye iyoherezwa ry'Icyogajuru mu isanzure bizadufasha kwihuta mu ikoranabuhanga."TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA".

37
Cyuzuzo bienvenue 2019-02-28 09:20:35

Ibi nibyiza cyane kubanyarwanda kubijyanye no gutanga internete cyane kubanyeshuri ,ariko hakagombye kurebwa nuburyo aba engineer babanyarwa babona amahugurwa kubijyanye nimyubakire yibyo byogajuru guhera mumashuri yaza segonderi kugirango babatoze gutinyuka no kureba kure kuko barashoboye

38
Jeanne 2019-02-28 09:20:35

Ce pays me surprend du jour au lendemain! Chapeau! HE PK

39
bimawuwa 2019-02-28 09:20:35

Birashimishijje cyane kubona I gihugu nku Rwanda gishobora kugira imbere mu kirere ni bya gaciro cyane...twitege internet I hendutse kandi yi huta ku buryo bizagera naho tuyicuruza mu karere guhamagara na byo bizagabanya ibiciro kuko ntabwotuzaba tunyura ahandi kugirango duhamagare. ikoranabuhanga niryo urebye rifite umwanya munini mwuterambere ryi si kugeza ubu..rero ni byagaciro kubona u Rwanda rushobora kuba rwagira icyogajuru kwizina ryarwo

40
Nkaka 2019-02-28 09:20:35

Ba bantu bajya bavuga ko Perezida wacu «azerera» barabona ko za ngendi nyinshi havuye mo ikintu kimwe gifatika.

41
Pius 2019-02-28 09:20:35

This is the big achievement for our country....Rwanda...

42
Pazzo Patric 2019-02-28 09:20:35

Proud Rwanda Mu iterambere turakataje

43
Rugamba Felix 2019-02-28 09:20:35

iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye rwose izatugirira akamaro turabyishimiye cyane.

44
Kajongi Jean Bosco 2019-02-28 09:20:35

Muraho ? Murakomeye bavandimwe . Nishimiye iki gikorwa cy'indashyikirwa Umubyeyi wacu Imana yi Rwanda yaduhaye . Mwifulije kuramba , Imana imukomeze mu ibiganza byayo maze akomeze guteza imbere Igihugu cyacu imbere .Murakoze cyane .

1  2  3