1  2  3  

1
Celestin Ntivuguruzwa 2019-02-28 22:08:50

Ahubwo kwimura abana batatsinze ni imwe mu mpamvu zituma abana bava mu ishuri: Iyo umwana yimuwe atatsinze, bivuze ko aba adafite ubushobozi bwo gukurikira ibyigishwa mu mwaka bamujyanyemo. Uwo mwaka agiyemo nabwo akimurwa yatsinzwe. Niyo mpamvu agera mu myaka yo hejuru adashobora gukurikira, adashobora kumva, adashobora gusoma, adashobora kwandika ibyigishirizwa muri uwo mwaka, bintyo akabona ntacyo arimo gukora, akava mu ishuri. Gusibiza abana ntibishobora kuba intego ya mwarimu, ahubwo ni bumwe mu buryo bwo gufasha umwana utatsinze kugirango afashwe, azimuke ariko yatsinze.

2
Rwangabwoba Jean 2019-02-28 16:47:28

Arega ibyinshi ntibugwa! Nubwo ntize ubuvuzi aliko Ibyo mu kwiga ubuvuzi byo biteye ubwoba! Nibidakurikiranirwa hafi kwaheri turashize! Ingaga zo mu buvuzi zo zagorwa mama!Zihora zihamagazwa gusobanura ahantu hose!Nyamara zinanizwa gukora ibyo zishinzwe nabakazifashije!

3
MBARUSHIMANA ANASTASE 2019-02-28 09:20:35

Ariko ubu koko Uyu nyakubahwa ntabyo abazi koko??? TUBWIZANYE UKURI.

4
Padiri 2019-02-28 09:41:48

Mu gihe gishize ubwo Minisiteri y'uburezi yatangazaga ibintu bagiye gukora ngo bazamure ireme ry'uburezi,nasanze baribagiwemo,ikintu kimwe cy'ingenzi ,hanyuma ntanga igitekerezo nka padiri wakoze mu burezi akaba yarigishije ,ko kwimura umuntu watsinzwe bituma ireme ry'uburezi ribura.urugero umwana akaba atazi kwandika izina rye ari mu wa 3 w'amashuri abanza ukamwimura ,nta kintu azi,ubwo azarangiza atazi no kwandika,rwose mugarure gahunda yo gusibiza umwana wese utagize 50%,Mubyeyi Nyakubahwa wa Repubulika rwose bitubwirire ministre w'uburezi igitekerezo akigire umukoro we

5
Agahinda 2019-02-28 09:40:17

Wowe wiyise MBEGA, niba abana bose baravukanye ubwenge, wakwemeza ko biri ku rugero rumwe ku buryo bumva kimwe bagafata kimwe? Sibyo, hari abumva cyangwa bagafata vuba, hari n' abatinda bishatse kuvuga ko ufite ubushobozi buri Hari adakwiye kwimurirwa rimwe n' ufite ubushobozi bwo hejuru kugira gusa ngo bose bimurwe. Aha uzasanga abana bamwe bimurwa kwiga ibihekane bataramenya n' inyajwi. Birababaje

6
Kabisa 2019-02-28 16:44:17

Njye mbona ikibazo kiri m ubumenyi butangwa. Ngaho ngo american revolution, French revolution, industrial..... Za trial balance, logalitm.... Ibi bintu tuvugishije ukuri ninde wahuye nabyo hano hanze ?! Atari Dr, cg directer mukigo cy ubushakashatsi runaka. Uzambwire umuntu uzi uturere, ubukungu, amahirwe.... Biri mubihugu by ibituranyi ?! Ariko abazi europe, USA... Bazi kw applying za green card ni ishyano ryose mukambwira ngo, kuki habaho ibiryo biri pret a mange ariko ntihabeho n uburezi buri pret a utilisé ?! Noneho si za nine ziri hano hanze zo umuntu arangiza nta kintu na kimwe azi, by umwihriko izo mu byaro. Yewe ntanubwo n uko kwihangira umurimo byashoboka rwose. Igihe umuntu atazi NAEB, rab, rura, rdb,... Ubiryo bikora uburyo umuntu asora n ibindi n ibindi. Simpakana ko ibyo bigisha bidafite akamaro, ariko k urwego rwa za secondaire ntacyo bimaze, kuko ntanaho wabikoresha. Nukwangisha abantu kujijuka gusa. Turutwe n ibihugu by abaturanyi koko ?! Indimi z amahanga ziri hano hanze zo kuzigishamo abarimu nabo ntazo biyiziye. Yewe iki kibazo cyabaye nk icyo m ubuhinzi n ubworozi.

7
Fidos 2019-02-27 20:17:10

Bavandimwe ndusangiye u Bunyarwanda mbanje kubasuhuza. Iki kibazo cy'ireme ry'uburezi kirakomeye cyane kuburyo ahazaza h'igihugu hazamera nabi bitewe nuko iki kibazo kitakemuwe mu maguru mashya. urugero, umwana wize bamubaza bati ibisubizo ngibi ngaho hitamo True or False cyangwa se huza ikibazo n'igisubizo cyacyo Ikibazo ni iki, Ese we uwo azigisha mu myaka iri imbere azamubaza ate? Kubaka igihugu ni itambara ubwabyo irwanwa na buri wese kandi mu mpande zose. Gusa ibuka ko iyo uburezi bupfuye igihugu gisigara mu manegeka. Murakoze.

8
Kambibi 2019-02-28 16:43:26

Iyo byose bipfuye, hari abiyeruritsa bavuga ko batari babizi, hari n'abavuga ko babinenze rugikubita ariko ntibafata icyemezo, ababyeyi barabinenze, bivugwa hose ku maradiyo, kuba bitarumvikanye njye nabifata nk'ubushake bucye bwo gushaka kumva abaturage. Ejo byose bizagira uwo byegekwaho aka ya Scape goat?! Na mwarimu guhembwa urusenda tuzagira igihe tubwirwe ko bimenywe ubu! Hari inzego zimwe zihabwa agaciro kurisha izindi! Akaba arizo zirundwamo amafaranga hakirengagizwa urwego rw'ubirezi. Ejo tuzaba aka Nsekalije utatigeze aterwa ikimwaro na systeme mbi yazanye y'iringaniza. Yarinze yipfira ntawe urabimushinja kumugaragaro cyangwa ngo abiryozwe. Ahubwo abana be bahembwe imyanya myiza mubuyobozi. Amateka azadutera ipfunwe.

9
Rwandan 2019-02-27 17:49:28

Kwimura umwana uko byagenda kose rwose sibyo. Twe twize duharanira ko tudasibizwa , duharanira kutirukanwa igihe watsinzwe cyane kandi mbona byaradufashije . Wararaga wiga , ntukererwe ngo udasanga byagusize ukazatsindwa. Niba ubu bapfa kwimura ni agahomamunwa

10
emma 2019-02-27 18:15:23

Nanjye Rwose ibyavuzwe ni ukuri! Umwana watsinzwe kabisa asigaye yimurwa ukibaza ibyabyo bikakuyobera.

11
MBEGA 2019-02-27 18:14:38

Bravo MICO.

12
MBEGA 2019-02-27 18:14:27

Bravo MICO.

13
Emmy 2019-02-27 18:13:18

Munyihanganire nimvuga igitekerezo cyanjye ukumva utagishimye. Njyewe simbona ikibazo gikomeye muguta ishuri kurusha kukibona kuwasoje ikiciro runaka hari ibyo yakabaye yaramenye nyamara ntanaduke izimo nyamara agahabwa urupapuro rumugaragaza nkushoboye kururwo rwego kandi ntakintu ashoboye yarusha uwaritaye nacyane cyaneko uwo Leta iba yaramutanzeho byinshi inamutezeho byinshi. Nkubu hari benshi babitse degree mumavalise batinya no kugaragazako bize kko ntibabasha guhatanira akazi runaka kandi kurizo degree amanota bahagaze neza

14
Citoyen 2019-02-27 10:15:51

Urakoze cyane your excellence kubivugaho! Mu by'ukuri iyo urebye uburezi uko buhagaze mu gihugu cyacu, ubona nta kerekezo kizima bufite. Ndabivuga nk'umurezi ubimazemo 19 years. Policies ziriho mu burezi zituma abana batagifite ubushake bwo kwiga kuko baba bavuga ngo ni hahandi bazimurwa, kugeza ubwo banga gukora ikizamini bahari ngo bazakora re-assessment. Bisa n'aho bari kumenyerezwa umuco wo gukora ibintu batabyitayeho. Nagiye mbona abanyeshuri baza muri kaminuza batazi kwandika! Atabasha kwandika n'ibaruwa nto mu rurimi urwo ari rwo rwose! Nta Cyongereza, nta Gifaransa, yewe no mu Kinyarwanda akakwandikira ibintu bidafatika! Uwo nagera mu kazi uzamusaba report? Uzasanga aguha report bigaragara ko idatanga amakuru ahagije, mbese idafatika kuko yamenyerejwe gukora ibintu atabyitayeho kandi akimurwa n'ubwo bitari bikwiriye. Iyo nitegereje mbona COMPETITIVE SPIRIT imaze gucika ku buryo buteye impungenge, ndetse hatagize igihinduka wazasanga bifata indi ntera. Nk'ubu bigaragara ko labor market iri kwaguka, especially toward EAC. Nibaza niba mu minsi iri imbere abana bacu bazabasha guhangana na bagenzi babo bo muri EAC bikanyobera. Ese aho ntuzasanga bazahigikwa n'abo mu karere nyuma ugasanga Abanyarwanda bari mu myanya y'akazi ni bake kurenza abaturuka mu karere? BITEKEREZWEHO. Competitive spirit igarurwe muri educational policies, bizakundisha abana ishuri. Ubu noneho ikigezweho ni multiple choice mu bizamini byose! Umwana ntaho agomba kwandika ibyo yize ngo avuge uko abyumva! Araza agatomboza igisubizo, n'ubundi natsindwa azimurwa! Kugeza n'aho no mu ndimi ikizami kiba multiple choice, True/False, no guhuza ibyo yandikiwe biri aho byose! Nta kwitekerereza na guke, habure na composition!? Ikindi ntabura kuvuga ni iki. Aba bana bahabwa certificates barize nabi, nibaramuka no kwihangira imirimo ntibazabishobora. Bazahora bahanze amaso kuri Leta ngo ibashakire icyo gukora, Leta nitabasha kubabonera imirimo bose basigare bavuga ko ari akarengane. Mujya mwumva abigaragambya ngo Leta ibashakire akazi! Burya baba barihebye. Nyamara iyo umunyeshuri yakoreshejwe mu buryo buri competitive, n'iyo atsinzwe nta mutima mubi agira kuko aba avuga ati "Byananiye, ninaniwe." So, nibitekerezweho mu buryo bwiza, abanyeshuri bamenyerezwe COMPETITION, ni byo bizazamura ireme ry'uburezi.

15
MBEGA 2019-02-27 10:13:46

Yemwe, ntangajwe na comments ziri aha! Nta muntu n'umwe nsanze yashyigikiye gahunda y'uburezi kandi ari nziza! Nemera cyane ko nta mwana utazi ubwenge uretse uwavukanye ibibazo. Ikibazo cy'abana batsindwa mukirebere mu mikorere n'imikoranire hagati y'abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarezi ndetse n'ababyeyi naho ubundi GAHUNDA ya Mineduc ni nziza pee! Mu bana ijana umurezi amarana nabo umwaka wose yigisha kuki habonekamo abatazi gusoma no kwandika? Ishyaka, Ubutwari n'urukundo rw'igihugu n'abagituye kugira ngo tugere ku iterambere byagiye he?

16
MBEGA 2019-02-27 10:13:40

Yemwe, ntangajwe na comments ziri aha! Nta muntu n'umwe nsanze yashyigikiye gahunda y'uburezi kandi ari nziza! Nemera cyane ko nta mwana utazi ubwenge uretse uwavukanye ibibazo. Ikibazo cy'abana batsindwa mukirebere mu mikorere n'imikoranire hagati y'abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarezi ndetse n'ababyeyi naho ubundi GAHUNDA ya Mineduc ni nziza pee! Mu bana ijana umurezi amarana nabo umwaka wose yigisha kuki habonekamo abatazi gusoma no kwandika? Ishyaka, Ubutwari n'urukundo rw'igihugu n'abagituye kugira ngo tugere ku iterambere byagiye he?

17
Tony 2019-02-27 10:13:19

Ndatangaye ko President abaza ikibazo nk'iki n'imyaka ishize bikorwa. Nusubira mu rugwiro utumize abajyanama mu burezi wagize kuva Mudidi akiri ministre kuko nibwo byatangiye gukurikizwa. Bakubwire impamvu batabikubwiye. Na ba Minister b Uburezi Bose mwakoranye inama z'abaministre ntibavuge kuri icyo kintu. Twe abaturage twumvaga ko wabihaye umugisha tukagira ngo u Rwanda rwabyitiranyije na ya ntego y'ikinyagihumbi bita UBUREZI BWA BOSE.

18
Inararibonye 2019-02-27 10:12:59

Ntabwo mushobora kumva ubwoba natewe no kumva ko muri Kaminuza hatsindwa mwalimu hadatsindwa umunyeshuri. Ngo hashize imyaka itanu muri pharmacy hasibiye abantu 2, Medicine banza nta numwe. Hari kurangiza abaganga 375 batigeze barenza saa tanu zijoro biga. Muri kuvuga ireme ryuburezi ahubwo abize gutyo bataraza ngo badusimbure kuko turanisaziye. Mfite impungenge ko umuntu uzajya abagwa nkitungo muminsi iri imbere. Ba Nyakubahwa society yacu iracyafite byinshi bishobora gutuma umwana atiga kuburyo igitsure ari ngombwa cyane. Dufite abasinda amasengesho, inzoga, ibibazo by'uzima bugoye, intambara twaciyemo n'ubwicanyi kuburyo icyapfaga gukanga abo bose igihe bahuriraga muri Kaminuza ni ugutinya gutsindwa. Second sitting ibyo byose byarahagararaga kuko tumenyereye gukora kuri final, muzabanze mubirebere kumihanda yubakwa iyo HE ari busure akarere. Ikosa rikomeye leta izicuza ni icyemezo yafashe cyo kukwimura uko byagenda kose. Abari mubuvuzi byatangiye kutugaragarira. Ku isi yose ntahantu nzi medicine yimura hakurikijwe imihigo hadakurikijwe ubumenyi. Wait and see

19
Mico 2019-02-27 10:12:56

Njye mbona harabayeho kunanirwa guhuza politiki y'uburezi kuri bose(UPE) na politiki y'uburezi budaheza(Inclusive education).Iyo habaho gutekereza neza uburyo byakorwa muri context yacu ibibazo byo kwimura cg gusibiza abana ntitwabaga turi kubivuga.Ubusanzwe umwarimu w'umunyamwuga yita kubana bagenda buke(slow learners cg special needs learners),uburyo yigisha akagerageza kubuhuza n'uburyo abo bana bigamo(teaching style vs learning styles).Impamvu mbona twitotomba ni uko natwe abenshi twigishijwe m'uburyo mwarimu ajyana gusa n'abo mwita abahanga!Tukanabyemera ko aribwo buryo bwo kwiga bubaho!Ariko uwabageza aho bakora ibitandukanye n'ibyacu kandi bigatanga umusaruro,twabura icyo tuvuga.Ikibazo mbona kidafite abana badashoboye(uko tubivuga),ikibazo kiri muri system y'uburezi bwacu idahuza politiki zanditse n'ibikorwa.Njye nemera ko buri mwana ashobora kwigishwa kdi akamenya,habuze gusa gutegura abarimu bashobora kwigisha abana bose mu buryo buri wese yigamo neza(learning style).

20
Mashuri 2019-02-27 10:22:34

Uburezi bwo Rwanda buteye isoni, njye nize usibira kubera amanota wagize (amanota fatizo yo gusibira), iyo utayagiraga hari ubwo bakoraga inam y’abarimu (deliberation). Iyo wabaga witwara nabi barakwirukanaga. Hari ayo wagiraga ukirukanwa nta na deliberation ibayeho kuko wabaga watsinzwe pe. Biteye isoni kubona muri secondaire wize amashuri 6 , ugakorana ikizamini n’uwize umwaka umwe hanze cyangwa ibigoroba. !!!!! Muzehe nagire icyo akora kuko biteye agahinda kurangiza university udashobora kwisobanura mu rurimi runaka, habe mu cyongereza cyangwa mu gifaransa yewe rimwe na rimwe n’ikinyarwanda, kandi arizo ndimi wizemo. Abanyarwanda bagera hano mu mahanga muri iki gihe, asabwa kwiga kwanza ururimi runaka bitarigize bibaho mu mateka y’u Rwanda. Muzehe adutabare n’ah’ubundi aho kugira ngo nte igihe cyanjye n’amafrw najya gucukura amabuye, abize usigaye usanga aribo mburamikoro.

1  2  3