1  

1
Kelly 2019-02-26 21:03:49

Yewe josiane nizereko yunvushe ,, Abahungu n’abakobwa bagenda ibilometero baje kutwigisha icyo ubukene ari cyo, imirire mibi, uko twagaburira abana bacu. Tunafite impuguke zambara amakote zikaza kwigisha u Rwanda uko twakwiyunga. Kuki mushobora kubyemera?”.

2
Bateta 2019-02-26 11:00:56

nibyo rwose

3
INEZA 2019-02-26 11:00:44

NI BYIZA CYANE KUBONA HE ASURA AMAJYEPFO UMUJYI WA HUYE WARAFUNGURIWE AMAZU Y UBUCURUZI, NI AH' ABAYOBOZI B' INZEGO Z IBANZE KOROHEREZA ABASHORAMARI TUGATEZA AMAJYEPFO YACU IMBERE HATANGWA IMISORO NEZA , UBUNDI HAZABA HASIGAYE NJYANAMA Y' AKARERE KA HUYE KU ITEGEKO RY' UMUSORO W' UBUTAKA RIZIGANWA UBUSHISHOZI HAREBWA UBUSHOBOZI BW' ABATURAGE N' IKIBAZO CY' IBYICIRO BY' UBUDEHE KUKO HARI ABATARI AHO BAGOMBA KUBA SO, BIZAKOSORWE NEZA N' INTEKO Z' ABATURAGE ABAYOBOZI BATO BIRINDE GUTEKINIKA. AHO TUJYA NI HEZA UBUNDI UMUNTU WESE AHARANIRE ITERAMBERE KU GITI CYE TWIRINDA IBIYOBYABWENGE AHO BIVA BIKAGERA IGIHUGU CYACU KIZATERA IMBERE NTA KABUZA. THANKS!

4
Kami 2019-02-26 10:55:36

aksante sana Afande wetu Paul Kagame!! turagukunda cyane. Impanuro zawe ziratwubaka.

5
Aline 2019-02-26 10:55:36

Nge nshimira nyakubahwa aba yaduhaye umupira ngo tuwukine rwose ntawukwiye kutwibutsa umutwaro twikoreye kandi mukuri nkuko yabivuze ababitwibutsa simpuhwe batugirira ahubwo ninyungu zabo baba baharanira. Ningombwa ngo turebe uburyo abo duha amata n' ifu kubera imirire mibi tubashakire icyo bakora tubahugure kenshi bizahinduka pe kandi sikintu cyahinduka umunsi umwe ariko numvaga muntara bagakwiye gushyira ingengo yimari itubutse yo kwigisha abobabyeyi nibakoreshe uburyo bw' abakorerabushake babahembe make bakwifashisha bigishe abobabyeyi babafashe gushinga imirimo ijyanye naho bari kubera ko byanagabanya umubare wabashomeri. Nukuri twihemba menshi abo baza bambaye amakote wamugani ngo baje kutwigisha ahubwo tukoreshe abacu babibayemo nibo bazi uburemere neza kuko ngo uhandura ivunja atararirwaye arikata umutwe gusa nuko rero twese tubigire ibyacu bive mumagambo bijye mubikorwa

6
RKUS 2019-02-26 09:11:05

"ABAVUGA RIKIJYANA 600" mu ntara y'amajyepfo ! Ubundi umuntu uvuga rikijyana aba ari indakemwa, umuhanga, inararibonye, ukwibeshya kwe kubintu byinshi aba ari nka 5%, aba yumva kandi yemera aho igihugu kigana n'ubuzima bwa benecyo 95% nibura, mu by'ukuri uyu muntu aba ari umwizerwa k'uburyo icyo avuze abantu bakunze guhita bacyemera bashingiye kukizere basanzwe bamufitiye gishingiye kuri biriya nahereyeho. None se aba bantu 600 ,bari gushinjwa gucunga nabi ingengo y'imari , batarashobora no guhindura imyumvire yabo , twabita dute "abavuga rikijyana". Uyu mubare wakoreshejwe ni munini cyane.

7
nsanzumuhire xavie 2019-02-26 10:55:36

twishimiye impanuro zumukuru wigihugu, tugomba gukura amaboko mumifuka tugakora.

8
Kalisak 2019-02-25 21:52:38

Twishimiye urugendo nyakubahwa Prezida wacu yagairiye mu ntara y'amajyepfo,ibyo muvuze ni ukuri amajyepfo akeneye guhindura imyumvire kdi dufatanye twese duteze imbere intara yacu,n'izindi ntara zumvuriho ko zigomba gukoresha ingengo y'imali neza ibikorwa by'iterambere bikivugira,imibereho y'abaturage ikagaragara .murakoze

9
Christine 2019-02-25 21:52:10

Nibyo koko ibyo HE wacu avuga nibyo, tugomba kwishakamo no kwishakira ibisubizo kuko ntawatugirira impuhwe mbere y'uko tuzigirira! Nukuri Imana ijye ibaduhera umugisha ku nama nziza mudahwema kutugiira.

1