1  

1
Have 2019-02-24 18:22:57

Abaturage bakwa amafranga menshi bazasara, usanga bakwa mutuel, umusanzu w,amatora, umutekano, umusanzu w amashuri,kunaka poste de sante, centre de sante, nibindi byinshi!!!Kandi imibrreho yabo ntiyiyonera. Reta nibitekerezeho igabanye imisanzu yaka abaturage mbere yo kongera mutuel

2
Igihe 2019-02-23 08:52:28

Ntabwo ari Mutuelle de sante gusa. Igihe ibintu byose bigurwa hanze y'u Rwanda mumadolari kandi ifaranga ry'u Rwanda rigakomeza guta agaciro Imbere y'idolari, ibintu na services bizakomeza bizamuke mubiciro imbere mugihugu kuko tubyishyura mu manyarwanda. Ababishinzwe babikurikiranire hafi tutazamera nka Zimbabwe muminsi iri Imbere.

3
RKUS 2019-02-22 17:44:50

Aya mafaranga ashobora kuba ari makeya koko nk'uko Minister Shyaka abivuga. Inama natanga, natunganye ibyiciro by'ubudehe hiyongeremo ibindi nka bibiri ku bisanzwe. Noneho harobanurwe ba batindi nyakujya , bamwe bitwa aba Leta koko. Nibikorwa neza hari abantu benshi bazazamurwa bakava muri kiriya kiciro kitishyura, kuko bamwe igihe bamazemo barakuze , baveyo bafashe abandi. Noneho ku byiciro by'abaherwe ndetse n'abitwa abakire hagire icyiyongeraho kuyo batangaga. Ibi byose nibikorwa neza amafaranga aziyongera. Ahandi narangira Minister yakura amafaranga yo gufunga kiriya cyuho ni muri Diaspora , nkunze kumva abantu bo muri Diaspora bakunze gushyira hamwe bakishyurira abantu batishoboye za mutuelle de sante. Iki gikorwa gikorwa na bamwe kandi bakeya cyane . Abatabikora si ukutabishaka ahubwo ni ukutabimenya .Igikorwa rero kiramutse gikorewe campaign kikamenyekana ku Isi yose aho abanyarwanda bari na za ambassade zikabidufashamo dushobora gufundraisinga amafaranga yafunga icyo cyuho mu gihe cy'umwaka cyangwa ibiri. Ikibazo kiriho ni uko na Minister atatubwiye amafaranga aburaho buri mwaka kugira ngo iyi mutuelle itungane. Tubikoze imyaka ibiri imyumvire yabantu nayo yaba igenda ihinduka kandi n'umubare wa bariya batishyura ugenda ugabanuka. Ibi ndabivuga kuko igihugu gifite abaturage barwaye ntigishobora gutera imbere, kandi kireba buri wese waba ukize, waba uba hanze yacyo, kirakureba kuko bariya bantu badashobora kwiyishyurira ni bene wacu. usanga duhuriye mu miryango. murakoze.

4
Umukire 2019-02-22 19:24:34

Bazagire nibura ibihumbi icumi 10.000f kuko ibihumbi bitatu nimake ugereranije na service duhabwa ahubwo izanagire agaciro nkaka Rama...

5
NK 2019-02-22 10:14:45

Leta ukwiriye kujya ikora top-up kuri contribution zabaturajye. Kongera umusanzu sicyo gisubizo kubera ubushobozi bucye abaturajye bafite.

6
Kkk 2019-02-22 10:11:28

Elega leta numubyeyi kandi iba utwifuriza ibyiza ahubwo ge mbona baratinze kuyongera wenda akava kuri 3000f akaba 5000f byaba ari byiza

7
HABIMANA JEAN BOSCO 2019-02-21 22:32:22

TURABAKURIKIYE%/%

8
Joseph Ruberangabo 2019-02-21 22:22:21

Nyamara services za mutuelle zihawe agaciro nkako baha ex RAMA,umusanzu ukazamurwa koko wareba uko byitabirwa byishimiwe kuko baba bizeye ubuvuzi n'imiti byuzuye aho guhora bimeze nk'igihano,

9
INUMA 2019-02-21 19:25:23

Nibyo aya mafaranga ni make. Ariko twibaze nanone ko imibare igaragaza ko buri muturage yinjiza $715 kumwaka. Ibi bigaragaza ishusho y'ubukungu budasaranganijwe mu baturage b'igihugu.Hari abakire bake batunze ibirenze ibya Mirenge ku Ntenyo kuruhande rumwe hakaba n'abakene benshi batagira n'urwara rwo kwishima ku rundi ruhande. Ubutegetsi bwakagombye gushyiraho gahunda yo kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y'abakire n'abakene.

10
Bavugire 2019-02-21 19:25:13

Umusanzu ntuhagije!!!!! uzamurwe? Imisoro ntihagije!!!! Yarazamuwe!!!! Amafaranga yishuri ntahagije!!! Nazamurwe!!! Essence ntihagije!!!! Yarazamuwe!!!! Transport ntihagije!!! Yarazamuwe!!! Inyungu ntizihagije!!!! Zarazamuwe!!! Akazi ntigahagije!!! Ntikazamurwa!!! Umushahara ntuhagije!!! Ntuzamurwa!!! ........... ubuse amaherezo nayahe? Muzabona abantu bacanganyicyirwa kubera kubura aho berekeza ubuzima.

11
izabayo isak 2019-02-21 19:25:10

Leta nayo nigire icyo ikorera abaturage mukubongerera ubushobozi kuko abaturage bugalijwe nubukene , ubushomeli, inzara kubasonga rero uvuga ngo bongere ingano yamaf. nikibazo. leta izarebe bimwe ishoramo amafaranga bidafitiye abaturage akamaro ibihagalike (miss Rwanda, nibindi bizwi. ....)maze iyashore mubuvuzi bwabaturage naho ubundi byabayibana ikibazo

12
Nahayo 2019-02-21 19:24:20

Gahunda zo kwaka amafranga zo usanga zihora zivugitse, ariko izo guha abaturage ubushobozi abaturage ngo bagere ku bushobozi burimo amafranga ubanza buri wese agomba kwimenya.

13
Nahayo 2019-02-21 19:24:12

Gahunda zo kwaka amafranga zo usanga zihora zivugitse, ariko izo guha abaturage ubushobozi abaturage ngo bagere ku bushobozi burimo amafranga ubanza buri wese agomba kwimenya.

14
Pascal 2019-02-21 19:23:16

ni koko iyo urebye usanga amafaranga 3000 ku mwaka ari makeya, byari bikwiriye ko tuyongera ariko kandi ubushobozi ni ikibazo gikomeye nk'uko iyi nkuru ibisobanura neza. iyo witegereje uko service zitangwa ku mavuriro ya leta (niyo akorana na mituweli, uhita ubibona ko hari ikibazo cya cyemurwa no kuzamura umusanzu dutanga twebwe abagenerwabikorwa, ndabisobanura ntya: turabizi ko mu Rwanda tugifite umubare w'abaganga (Doctors) mucyeya ugereranyije n'abaturage dutuye u Rwanda ariko iyo urebye serivise zitangwa kwa muganaga usanga izitinda zidatinzwa na doctor zose, ahandi hantu hatinza cyane yewe umurwayi akaba yanapfa kandi yabonanye na doctor ni kuri cashier (aho twishyurira) no kuri pharmacy (aho dufata imiti). njye mbona ayamagaranga dutanga azamutse wenda aba cashiers bakongerwa bityo abarwayi bavuye kuba doctors batandukanye ntibirunde ku muntu umwe bigatuma serivice yihuta. ushaka kureba ibi mvuga azanyure i kibagabaga azabibona, aya mafaranga ndi umwe mubashyigikiye ko yazamurwa igihe twaba twijejwe ko service zanozwa.

15
ka 2019-12-07 08:24:33

oya izo ndoto ntizikabe.

1