1  

1
Dotbaho 2019-07-19 21:48:22

Ese Habyarimana n'abandi bari mu ndege ko bisa n'aho gupfa kwabo byishimirwa byagera ku bandi hakagaragazwa umubabaro ibyo byo ni ibiki? Bizarangira ryari? Mujye mwibuka U Burundi bwatakarijemo Perezida wabyo n'u Rwanda ruramutakaza kandi bari bagikenewe yewe bafite n'imiryango

2
lyly 2019-02-19 15:42:45

Armes francaise bahoranaga ni Interahamwe muri stade bazi training,bakaducaho barabigishije amoko ngo abasa gutya naba abandi naba,birirwa baturobanura, ibimenyetso byuko bishe abantu ninki ibyinterahamwe neza,kuko babanaga nabo umunsi ku wundi. Bazatubaze icyo tubaziho abasirikare ba france boherejwe gufasha habyara kwica abantu icyo badukoreye tubabwire…...

3
Kabera 2019-02-19 11:17:49

Iyo bigeze ku ndege ya Habyarimana biharirwa Bagosora na Serubuga mukishima. Byagera mu Bisesero bigaharirwa abafransa ntimwishime. Bizarangira bite?

4
Cambodia 2019-02-19 11:17:49

Bari baje gukora 'tactic' (amayeri y'intambara) bita mu rurimi rwabo terre deserte aribyo abongereza babigiyeho bakabyita Scorched earth. Ni ukuvuga: Abatutsi barashize none reka rero duhungishe abahutu bose tubajyane Zaire bashinge ibirindiro bishya i Goma n'ibikoresho byose bya Leta (tubafashe kubipakira tubyambutse kuri buriya butaka bw'ikindi gihugu dukolonije) n'ingimbi, n'impinja, n'udukecuru, maze umwanzi (Inkotanyi) afate igihugu kirimo ubusa 'abure abo ategeka'!!! Ntabwo rero bari gukora IBIHABANYE na MISSION yari yabazanye ngo bajye gukiza abanya Bisesero. Inkotanyi, mu bushobozi buke bari bafite, babashije kurokora abatutsi bashoboka, kugarura abahutu mu gihugu, gutsinda abacengezi no gusana ibyangiritse.

5
mukasaj 2019-02-19 11:17:32

Muri iyo minsi twahuye n'itsinda ryabo rito baratubaza ngo "Ou sont les Hutus?": Bari baje batumwe gufasha "Abahutu" guhunga no kwisuganyiriza muri Zaire ngo bazagaruke gutera u Rwanda barwisubize kuko ukwezi kwa Kamena 1994 kwagiye kurangira Inkotanyi zigiye gufata igihugu cyose. Abafaransa bahise batanguranwa bafata intara 4 zari zisigaye bazita zone Turquoise bafasha Interahamwe guhunga ark bari barashatse kuza mbere kuva mu kwa Gatanu 1994 ngo bagoboke Interahamwe na Ex FAR zitararushwa imbaraga mu murwa mukuru Kigali.... Twahoraga twiteguye ko regiments 4 z'ingabo z'Abafaransa zari muri Republique Centre Afrique ziza kuturwanya kuko zari zabwiwe kwitegura kuva mukwa Gatanu ark Inkotanyi zari ku rugamba rwa politique ziguma kurwanya iyo gahunda. Mu gihe bakiri mu bya diplomacy hibazwa ku mpamvu izana izo ngabo kandi hari MINUAR tuba dufashe ikibuga cy'indege cya Kanombe kuwa 21/5/1994 aho izo regiments zari gushyikira mu mpera za Gicurasi. Nibwo bahinduye gahunda yo kuzashyikira mu ntara y'uburengerazuba Gikongoro mu mpera za Kamena. Turacyafite ikibazo cyo Politique ya Mpatsibihugu kiduteza intambara hagati yacu: TUBE MASO!

6
Kabera 2019-02-19 11:17:09

Ntashya we na Televisio yaje nyuma gusa ubu ibyo twagombye kugira bimwe byarafunzwe ngubwo ubwisanzure dufite.Ibaze abarundi baturusha uburenganzira kuriyo ngingo.

7
Gahanga 2019-02-19 11:16:44

Wowe wiyita Ntashya sinzi ufite imyaka ingahe ubu ariko sinemeza ko Habyalimana ari prezida wu Rwanda wari waravutse kuko uretse nu Rwanda muli Africa yose ibihugu byari bifite Radio irenze ni bike cyane ubaze abagukuriye bakubwire

8
Nakaga 2019-02-19 19:17:40

Nagirango iri teranamagambo ryarangiranye na Mushikiwabo guhabwa umwanya ukomeye umunsi abafaransa bashyize hanze ibyo babitse banza hari abazabura imyobo bihishamo

9
lg 2019-02-18 21:08:22

Abafaransa ntibashobora kwemera uruhare rwabo muli genocide icyambere nuko kuva muli 90 urugamba rutangira,kugeza 94 ubufaransa bwari bwarwanaga kuruhande rwabo bicanyi kudatabara, abatutsi suko batari bazi ibiriho, biba gucikisha, abicanyi suko batari bazi ibyo basize bakoze guhurura, ngo nubutabazi suko batari bazi abo batabara, abo alibo gukomeza kubaha intwaro suko batari bazi icyo bashaka buriya nabakomeje, kwicwa muli DRC nizo nkozi zibibi byatewe na Mobutu nabafaransa kubareka, bakinjirana intwaro mubaturage ba Congo nizo bongewe nabo bafaransa, uretse u Rwanda na Congo wibaza impamvu nubu itarega, ubufaransa

10
lg 2019-02-18 21:08:11

Abafaransa ntibashobora kwemera uruhare rwabo muli genocide icyambere nuko kuva muli 90 urugamba rutangira,kugeza 94 ubufaransa bwari bwarwanaga kuruhande rwabo bicanyi kudatabara, abatutsi suko batari bazi ibiriho, biba gucikisha, abicanyi suko batari bazi ibyo basize bakoze guhurura, ngo nubutabazi suko batari bazi abo batabara, abo alibo gukomeza kubaha intwaro suko batari bazi icyo bashaka buriya nabakomeje, kwicwa muli DRC nizo nkozi zibibi byatewe na Mobutu nabafaransa kubareka, bakinjirana intwaro mubaturage ba Congo nizo bongewe nabo bafaransa, uretse u Rwanda na Congo wibaza impamvu nubu itarega, ubufaransa

11
Ntashya 2019-02-18 21:07:01

Igihuru cyarangije kubyara igihunyira! Social medias zirakabyara, zituma umuntu amenya ibitangarijwe hirya no hino ku isi, atarambirije kuri medias z'igihugu cye gusa, nka kuriya kubwa Kinani twagiraga radiyo imwe na televiziyo imwe.

12
R.A.BE 2019-02-18 21:07:00

N'Ibyiza guhora mubyibustsa Kubera abataraboye ishyo gihe cya amakuban'imiborogo nta kiramira.igihe kimwe nageze mucyatubyaye : abavadimwe bakavuako ; nahahamutse.

13
umunyabyinshi 2019-02-19 19:16:43

Ibyo abafaransa bakoraga byasaga nkaho kwicwa kwabatutsi bari babifitanyemo umugambi na let's ya habyarimana. gusa inzirakarengane imana izihe ibiruhuko bidashira kdi nabariya bakoze genocide imana izababaze ariya maraso bamennye.

14
Bisetso 2019-02-19 19:16:43

Ngo "Niba ubutabera bw’u Bufaransa budashaka gukomeza kuvugwaho ko bukorera mu kwaha kwa Leta, bugomba kongera kwihesha isura nziza". Hmmm. Aba nabo barasetsa. Ku isi nihe wasanga ubutabera budahengamiye kuri Leta? Niba Minisitiri w'ubucamanza ashyirwaho na Perezida w'igihugu, niba ba Perezida b'inkiko nkuru nkuru bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihugu hafi byose ku isi, kandi gukora ibinyuranye n'ugushaka kw'Umukuru w'igihugu byamugiraho ingaruka mbi harimo kwirukanwa ku kazi cyangwa kuba ari we uhinduka umunyacyaha, ni gute ubutabera butazahengamira kuri Leta?

15
Bangayandusha Celestin 2019-02-18 15:57:17

Ubufransa Bwakagombye Kwemera Uruhare Bwagize Muri Genocide Yo Muri Mata 1994 Mu Rwanda

1