1  2  

1
Frere Cassien Intungane 2019-06-07 13:16:18

Ntimukabeshywe ntabwo Masasu ari Intumwa ya Christo witwa Yeshua Ha Mashyah , ahubwo ni umukozi wikorera ku giti cye ni rwiyemezamirimo mwiza nk'abandi bacuruzi bose bitwaza Imana kugirango bagere ku nyungu zabo, Amadini yose yashinzwe n'abantu ntabwo yakomotse ku Mana. Kuko Imana ntiyigeze ishinga idini, nta nahamwe intumwa za Yeshua Ha Mashyah zigeze zishinga idini kandi ntabwo zigeze zishyigikira ko abagore baba abashumba habe ngo zibemerere no kwigisha mu materaniro arimo abagabo. 1 Timoteyo 2:11-14; 1Abakorinto 14:33-38

2
Joseph 2019-02-23 09:08:15

Mwiriwe mwese !Reka mabaze utibazo tubiri. Mwihangane uwo ariwe wese yihangane ansubize. 1)Ko abanyamadini bavuga ngo 1/10ni itegeko ry'Imana,ni itegeko rya kangahe mumategeko y'Imana? 2)Mu isezerano rishya nihehe hategeka cg se havuga ibyerekeye 1/10 ko ari ngombwa ukurikije uko abayobozi b'Amadini babishyiramo imbaraga kuruta ibindi byose bigisha munsengero? Murakoze Imana ihe umugisha uwo ariwe wese ubasha kugira icyo abivugaho.

3
Ha 2019-02-21 19:51:22

Ndumva uyu mukozi w'Imana ayoborwa na Roho Mutagatifu. Abandi bapasteri bamufatireho urugero!

4
Sentabyo 2019-02-20 21:56:49

masasu mumuveho, reba ukuntu umuryango we umeze neza, umugabo urya utwe akarya nutwabandi.!!!! Benabo mujye mubatinya nibo bayobora isi, abandi tukaba rukurikirizindi.

5
Higiro 2019-02-20 18:28:43

Karugwiza, insengero ndetse no guteranira hamwe ni itegeko ku Mikristu, ntabwo byakuweho ahubwo ngo turusheho kubikora uko tugenda twegereza imperuka: mu Baheburayo 10:25: Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

6
Mwunzi 2019-02-20 18:38:41

@Gasasira, 1- Umurongo wavuze uvuga ku bakozi b'inda zabo, usobanura n'abo ari bo: Rom 16:17 [17]Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyurana n'ibyo mwize, mubazibukire. None aha, Masasu uramushinja iki ngo umucire urwo rubanza? 2- ko uhakana ko icya cumi kiba kidahawe Imana, waba warasomye Mal 3:8: Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo. Hanyuma umurongo wa 10: Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Ese nutanga 1/10 Imana ikagusukaho umugisha ukabura aho uwukwiza, ntuzaba uvuye mu bukene?

7
Andreya Rudatinya 2019-02-20 13:32:30

Ngo ubuhunzi bukwwigisha ibibi byinshi! Oya bikwigisha kumenya ko Imana ariyo byose!

8
Alb 2019-02-20 13:31:55

Warayobye reka kwisobanura mumafuti kukwita daddy wabyadukanye kugirango wifatire abantu abatazi umuco witorero ari nayo mpamvu wirikanye Tito ngo yanze gucabugufi, usoma umugore wawe wawe c ntago muba mwararanye yewe uwo numuco mubi rwose noneho nabayobozi bigihugu bajye basomana mu ruhame kugirango abaturage babarebereho ? Ahubwo uzasabe imbabazi.

9
Andreya Rudatinya 2019-02-20 13:31:53

Ngo ubuhunzi bukwwigisha ibibi byinshi! Oya bikwigisha kumenya ko Imana ariyo byose!

10
Soso 2019-02-20 13:31:28

Ariko Igihe musigaye mwarabuze inkuru cyangwa?!!amatiku ko abamereye nabi mushakisha gusenya abakozi b Imana...ayo maramuko mushakisha gutyo ntamugisha abamo rwose!!aho gusenya mujye mushaka ibyubaka,igihe tugezemo mwubake umuruango nyarwanda aho gishakisha ibisenya nibitandukanya abandi gusa ngo bavuze bakoze....ese k9 ntabyiza bakora mujya mwandika nukuvuga ko ntabyo?mukwiye kwikosora mukava mudukuru nkutu tudafitiye akamaro umuntu numwe mugamije gusenya no guteranya no kwangisha abandi bantu bagenzi babo!!dukeneye nibyiza bakora byubaka bakora bigire icyo bitwungura

11
Karugwiza 2019-02-20 10:55:44

IBI NI BYOSE MUREBA BY'AMADINI BYITIRIRWA IMANA NI IBINYOMA, ARI IZO NSEGERO, ARI IZONYIGISHO BATANGA, IBYINSHI NI IBINYOMA BYA SATANI,. INSEGNGERO Z'IMANA NITWE(IMIBIRI YACU). Yesu ubwo wapfaga byari bisobanuye ngo insegero z'ubatswe n'abantu zikuweho. IBI MUREBA BY'IBYACUMI, AMATURO N'IBINDI MUBISEZERANO RISHYA NTIBYEMEWE.. HEY PEOPLE OPEN YOUR EYES...

12
Bonita 2019-02-20 10:55:16

Njyewe mbabwire ibyaha madini Narabirungurutse neza nsanga ni imari bishakira Na amakuzo Mpere kuri uyu Masasu akiri umukene Na amasogisi yaratobaguritse Yirirwa akuba agakweto kugeza kamushiriyeho Siko yigishaka uyu rwose yarasengaga pe Abamwibuka ku babapisita ku kacyiru bambwire ko mbeshya nawe arabizi Gusa nemeranya ko yarafite inyigisho pe Ariko kubera ibyubahiro Amafaranga nu ubustar akareba agasanga Isi iraryoshye Kandi ibyigisho byabo bo bavugako bari kujya ku ijuru barikorakora Basanga bagomba kugaruka bagahindura gato Nabo kugirango bumve ikinyenga cyo kwisi Ibifaranga bayora bagomba kubyerekana No kubinezerwamo Niyo mpamvu Uzabasanga bari muri luxe mbese mu nyanja yu umunezero wisi not iyi Imana cyera bahamagaraga Aba bagore bose bitukuza kurenza ba Bakobwa bicuruza ibitomati bya amatako yabo biba biri hanze Ngo ni abagore ba bapastor Birirwa bahinduranya za nzahabu baririmbaga bagikennye Kandi mu byukuri nibyo naratinze pe Icyo sinkibagaya ndagaya ko bo bari bariciriyeho iteka ko Isi itakibareba bashinze amadini yo gusenga nkuzataha None Masasu arirebera abandi bakire bo muri Amerika bisomera abagagore babo mu nsengero Agashyugumbwa Kandi rwose nu uwawe urabyemerewe Ariko kubera amategeko yu ubucakara wari warishyiriyeho ngo urumurokore nti wakwereka umufasha wawe ko umukunda mu rusengero Ukabura uko ubyerekana Kabaye uba uramucakiye uramusomaguye Ngaho uri kwigisha ibyo wowe waje wirwanyiriza Mbabwira ko ayo mategeko muri kwishyiriraho Azabananiza kuyakurikiza Pastor mignoni niwe nzi kuva yatangira yabwirizaga ari ku micyo yisiga rouge, asa neza yambara izahabu ze Mini ze azijombamo, yambara udukanzu twa gorge Umuvuga akamuvuga Ati tuzasingiza imana uko turi uko twahamagawe nuku Uwo nuzamuvuga nzamutwanirira Muzamurebe ntajya yishushanya Yibera mu munezero na abakristu be bose baba bari ku myako niba utazi no kwa mbara ahubwo ni muri fashion church Kandi bitanga amahoro Kandi nziko nabo bakijijwe Rero masasu ubu ndagushyigikiye ajye anamurya utunyunguti Kuko ageze aho gusenga ari mu mutima not inyuma Turi abantu wangu Ishimire umugore wawe Masasu we Umugome bucye Kuko mbere wari mu gipindi cyo kwishakira cash Warayibonye Abana amaturo arabareze barakuze Imirwa urayujuje Isomere umugore umuhate care Wenda abarara bakubita abagore bazaza iwawe bakamenya uko basomana Gusa ntukajye wikorera umutwe amategeko aremereye kuko Ntago wabishobora ukiri mu Isi nkiyi twiberamo Turagukunda abakristu bose ibyo ube ubizi Nubwo utabura udukosa kuko twese turi abantu Mbifurije kujya musoma abagore banyu aho muri hose birakaduhama twese abashakanye Na abakundana Kuko nu urukundo iteka Naho abo bavugaga ngo abapfakazi :( birababaje Ariko nabo baba barafashe akanya ko kwikundira abafasha babo Niyo bapfuye ugumana ya shusho nziza ya kiss na hug Ariyo ikurinda kugwa mu bushurashuzi Rero Masasu ntago yabazurira abagabo Nta nubwo abapfakazi icyo bagufata nki ikibazo Kuko benshi baba barapfakaye barabanje gukunda nogukundwakazwa muri byose Ntago Isi ya abakundana ahagarara kuko abantu bandi bi bapfakaye Niko mwisi bimera ni ikizungerezi Nifurije abapfakazi kudaheranwa na agahinda Abakiri bato Mbasabiye umugabo Mu izina ryi Imana Kuko birababaza gupfaksra uri muto Mere wanjye yapfakaye ari muto Ariko nabonye abapfakazi bari strong Gusa batinya ikintu kimwe bose Iyo imvura iguye nijoro Mbona mere aribwo yagiraga ubwoba twese tukamusanga muri chambre Naho ibindi byo barashoboye Mbese ndabubaha pe Ni abantu bafite agahinda ariko nti mugaheranwe nako

13
kalinganire 2019-02-20 10:52:09

Umva Masasu uri umukozi w'Imana. Ngukundira byinshi ariko kiriya kintu cyo ukorera abacitse ku icumu ni agahebuzo. Uzi kwisanga ushagawe iburyo n'ibumoso ufite abakwita umwana wabo bakwitaho, bagusura, baguhemba wabyaye, ukora ubukwe bakakwitaho. Ni impamo uri Umubyeyi. Ikindi ngukundira ko utagira inyigisho zisaba amafaranga. Ujye wikomereza muri iryo yerekwa ryawe twe amafaranga tuzajya tuyakurundaho ubure aho uyakwiza. Imana igushyigikire cyane

14
Nkunzurwanda 2 2019-02-20 10:52:08

Yewe turacyari kure cyaneeeeeeeeee . Ngo amafaranga ntaba ntibaba bayaha abantui baba bayaha Imana!!!!! Iyo Mana irya ruswa nyahe? Nibaburare babazanire mushishe nibo baba bayabihereyeyewe bujiji we.

15
gasasira 2019-02-19 19:19:16

Mbega mbega ngo MASASU arabeshyera Bible.Ngo Icyacumi tuba tugihaye Imana.Ngo Icyacumi gikura umuntu mu bukene.Ngo Icyacumi ni Umusoro w'ijuru!!! Ibi byose biterwa nuko Abayoboke be batazi Bible,noneho akabashuka akabarya amafaranga yabo.Dore uko Yesu yavuze muli Matayo 10:8.Yaravuze ati:"Mwaherewe Ubuntu mutange ku buntu".Nta na rimwe Yesu cyangwa Abigishwa be basabye Icyacumi.Muli Ibyakozwe 20:33,Pawulo yahaye urugero Abakristu nyakuri.Nubwo yirirwaga mu mihanda abwiriza,yabikoraga ku buntu,akabifatanya n'akazi gasanzwe kugirango abeho.Yabohaga amahema akayagurisha.Nubwo ba Masasu biyita abakozi b'Imana,Bible ibita "abakozi b'inda zabo" nkuko Abaroma 16:18 havuga.Bible idusaba kubahunga.

16
Sereine 2019-02-19 19:02:41

Nta kibi yakoze kuko yahuguraga abubatsr

17
Titi 2019-02-19 18:38:41

Ahubwo mugabanye ishyari n'Ubuturage. Abadaha care abagore cg abagabo babo murebereho! Reka Madame Masasu ase neza aba yamukundwakaje kandi byahozeho kuva kera. Nicyo buri mugore wese aba yifuza ku mugabo we. Nihehe se ahubwo utasomera umugore wawe, kandi Imana yarabahuje ikabaha urukundo ikabagira umwe? Icyo ni ikibazo? Mbega Africa ! Uzasome uwawe n'abana barishima bakabona ko ababyeyi babo bakundanye nabo bakazagira ingo nziza zitaryana. Abashakaga kubica no kubasenda mugende mubasome twese bigenze kuriya u Rwanda n' isi byaba Paradizo. Erega Imana ntiyanga ibyiza!!! Byangwa n'abanyeshyari n'aba contre success hamwe Na Satani!!! Ni abasirimu ahubwo bazanabigisha gufata abo mwashakanye ku rutugu???? Muzi ukuntu ari byiza? Niyo mpamvu bamwe babatwara abagore . Ndi umuvugabutumwa, ndi umudamu; ndavuga ibyo nzi neza. Umugore wakunzwe cyane yubaha cyane, n'umugabo wubashywe akunda cyane. Ni Itegeko ry'Imana. Mugore ubaha umugabo, mugabo kunda umugore wawe. Ni itegeko natural, bitagenze gutyo ntibikunda. Biba agatereranzamba. Kandi abatabafite nabo ntacyo byabatwara kuko babona ko ari byiza nubwo batabifite cg batabyigeze. Byose bigengwa na Nyagasani. Imana iduhe umugisha. Masasu and Lydia mugumye mutwigishe, mumbera umugisha mubera benshi umugisha n'ikitegererezo, cyane kandi simba muri Restoration ahubwo ndi inshuti yaryo. Uzanyuze izo nyigisho kuri authentic TV, mugihe mutarabona iyanyu TV. Satani yarakajwe n'uko yanga imiryango mwe mushyigikiye!!!!

18
Gasana 2019-02-19 18:38:32

Ukurikije uko byari byanditswe mbere wakwumva ko yakoze amahano, ariko urebye context yabikozemo nta kosa narimwe ririmo, niyo mpamvu aribyiza gusubira inyuma ugasobanura neza ibyo wigishije cyane cyane iyo byateje urujijo mubantu. Mu rusengero habamo ingero nyinshi, ninko muri Rayon sports, habamo injiji butwi butwi, abakarani, abakozi bo murugo, aba motards, abashinzwe isuku, abize, abakomeye munzego zikomeye, abasirikare, abapolisi, abarwaye, abananiwe, abahahamutse, abanyeshyari, abagwaneza, abarebare, abagufi, abajura, abasambanyi, abaciye bugufi, abiyemera, ababeshyi, abavugisha ukuri. etc. Mbese biterwa n'uwo mwahuye, guhita utanga conclusion bitewe n'umuntu usengera ahantu burya uba wibeshye cyane. Apostle Masasu akomeze gusana imitima y'abanyarwanda kandi mu bashumba babanye neza n'abagore babo nawe arimo, Uwiteka akomeze kumugirira neza. Mbivuze ntasengera muri ERC ariko ndamuzi, n'inyigisho ze zirubaka cyane.

19
titi 2019-02-19 18:38:08

Kabeho na Rwego, ndumva ibyo muzanye ari ibibazo kandi barigishaga abashakanye n'abagize umuryango. Kandi kugira ngo ugire icyo utanga ugomba kuba ugifite ntawe utanga icyo adafite. Masasu ahubwo akataze atwigishirize society ikunde kandi yubahe umugore, niko Biblia ibitegeka. Kuba hariho imfubyi, abapfakazi n'abakene, ntibyatuma abantu bose bahinduka gutyo. Kandi ntahantu Masasu yirase, byose yavuze ko ari Kristo wabimuhaye. Niba byarabayobeye mujye mugumana ibitekerezo bibi. Umukristo si uwanyabibazo gusa, hari n'abo Yesu agirira neza bakamukorera no mu bisubizo. Iyo myumvire irashaje. Kandi mujye mwubaha abakozi b'Imana. Please....

20
Eddy 2019-02-19 18:34:47

Ndibuka Restoration Church igikodesha ahahoze hitwa Casabonita. Ndibuka buri mu kristu wese yifungaga umukandara ngo atange umusanzu wo kubaka urusengero i Masoro, yewe ukanayatanga buri kwezi unahatirizwa kuyatanga ariko birababaje kuba aho rwuzuriye batangiye kwaka abantu amafaranga kubera just kuhasengera. Birababaje.

1  2