1  2  3  

1
Francine Mujawimana 2019-02-12 16:20:57

Ibigo byose bifite mudasobwa bisurwe kugira ngo izibwe zimenyekane

2
Nina 2019-02-10 13:52:34

Nyamara ejo bundi uzumva inteko ishinga amategeko ivuga ngo umuyobozi runaka yanyereje za miliyoni utegereze ko afatwa uhebe.none mwarimu usanzwe ari nyakwipfira ararashwe,

3
Razaro 2019-02-08 15:58:02

Nakomeje kumva agahinda mufite gusa sinababuza kubabara kuko hari impamvu kdi birumvikana ariko mumenye ngo "ese uyu wishwe iyo aza gutoroka akabura ho mwari kumuha bravo?" Ese uyu mupolisi wamurashe mukekako aba ari hehe? Niyo mpamvu kwirinda gukora icyaba biruta gufungwa wagikoze wizeyeko uzabona support z' amagambo y' abantu. Gusa murwanye ibyaha mwirinda gufungwa hato namwe mutazamera nkawe. Amagambo yo ntabuza upfa gupfa.

4
emmy 2019-02-08 10:01:23

Ibi bintu bigomba gukurikirannwa kuko ntago abantu bazajya bahora baraswa ngo kuko bagerageje gutoroka, nonese ntakundi bazajya bafata abantu batabarashe..... ibi bintu birababaje kweli

5
Justice 2019-02-07 18:54:46

Umuntu akaraswa akicwa azize laptop koko! Ese abambura amamiliyari bangana iki? N'abakoze ibyaha bikomeye ntibaraswa nkanswe laptop icyaha kitaranamuhama. Uwabikoze azabiryozwe.

6
NGEZAHAYO GASPARD 2019-02-07 11:17:47

ariko ko ntarumva umusilikare warashe umu sivile ? abasivile turi gupfa iki nge mbona impamvu aruko hari kwinjira abana . nibongere igihe kikosi kubashinzwe kurinda infungwa byibuze iyaba akurikiranyweho kugambanira igihugu agiha abanzi byakumvikana ariko se computer zari zabonetse ! inkuru ivuga ko yaravuye kwerekana aho yazishyize kuki yaje kuraswa? uyu munyamakuru azatubarize numva hagashyizwe urwego rwihariye rudakoresha imbunda ariko rukarinda abanyabyaha kugeza bakatiwe( abo bita ama bouncer)bitoje impamvu umupolisi arirara akarangara akumvako imbunda aricyo gisubizo , yego hari habayeho guhombya igihugu gusa urubanza ntirwarangiye ngo byemezwe burundu ko ibyaha bimuha sinzi icyo itegeko ribivugaho gusa uyu munyamakuru yagakwiye kubivugaho nabyo Atari ugutangaza inkuru gutya bituma bigaragara nabi

7
Juninho 2019-02-06 19:26:37

that is not fair ikiza bajya bavuga ukuri bakareka kutubwira things like that kandi uyu munsi ni Rukundo ejo ninjye cg woe Ese batojwe kurasa mu kico gusa?no way muvugishe ukuri ntavo yarashwe kubera machine hari ikibyihishe inyuma

8
Hamza 2019-02-06 17:26:46

Ndababaye gusoma iy'inkuru

9
king 2019-02-07 09:58:24

mwarimu ntazize positivo niyitahire nyine nabandi barebereho

10
king 2019-02-07 09:58:14

mwarimu ntazize positivo niyitahire nyine nabandi barebereho

11
Rorine 2019-02-06 16:49:56

Nukuri ibintu byokurasa ntabwo aribyiza ibisanbo bifunzwe bingana iki cyangwa haruwo bafatanyije yanze ko yazamuvuga akajijisha akamwicisha you iyo abaporisi binjiye murugo kugira uwo bafata icyambere nipingu ubanza guhambirwa none ngumuntu yashatse gutoroka abantu bose nibaba ibisanbo ingihano nukubarasa you ibyaba byiza nuko umuntu uhamwe nicyaha yajya yishyura akubye 3 mwihangane ababuze uwabo ariko ubundi iyo umuntu yishwe twabwirwa niki ko yazize gutoroka cyangwa ko yari yafashwe yibye? haribyo abantu tugonba kwibaza nkabasoma

12
Mazimwe 2019-02-06 16:23:34

Ariko nk'aba "ngo nta mvura idahita" barashaka iki koko? Bajye bareka gufata ibisambo, byidegembye n'ufashwe atorotse bamureke yigendere????

13
papias N 2019-02-06 16:49:21

mwibeshya ngo Rukundo yarashwe asimbutse imodoka ya polisi...... nshuti twese tuzi ubwenge pe kdi turi bakuru nibyo kko Rukundo yarapfuye kdi twaranamushyinguye arko noneho reka tuvuge ukuri. nshuti mwese ko muzi pandagali uko iba imeze mubona bishoboka ko umuntu yava hahantu baba bamusesetse akiruka kdi ari no kumapingu? kuburyo yakwiruka agasiga umupolisi?? ikindi kdi tugerageje gushyira munyurabwenge umuntu yirukanse barasa igice cy'inyuma mu mugongo cg ahandi arko kugice kinyuma arko nkuko twabonye umurambo Rukundo bamurashe mu isura munsi yijisho ry'iburyo. none x mumbwire nigute umuntu yaba Ari kwiruka akaraswa mu maso? Rukundo niba yararashwe kko yarashwe numuntu bari kurebana cg c byabindi bya polisi bakugeza kuri brigade bakabanza bakagukubita bashobora kuba baramukubise kugeza bamwishe ubundi bagahita bamurasa kugirango babone icyo bazavuga cyamwishe. ahubwo polisi nigaragaze ukuri kwabyo kko nubundi byararangiye Rukundo yaragiye.

14
Nana 2019-02-06 13:23:29

Ntamvura idahita bizashira !

15
Urusoro RIP rukundo 2019-02-06 13:23:29

Mwana wu Rwanda Imana ikwakire mubayo wasanze abatagatifu harimo na kizito

16
Nana 2019-02-06 13:23:29

Ntamvura idahita bizashira !

17
nyakubahwa ndutabare 2019-02-06 13:23:29

njyentacyonarenzaho nungusaba nyakubahwa perezinda kagame akanducyemurira icyicyibazo cyiraswa ryabamtu baburimusi kuko biraturenze mpisenibuka wamumotari warashwe yampaye amapingu kwel gusa imana irabizi izi niherezo

18
Appolinarie 2019-02-06 11:09:30

Nta kundi. Umwarimu niyigendere aziza imashini pee!

19
kabwa 2019-02-06 10:56:30

abububuuuuuuu, apfe apfane inzara Koko? bajye bahemba abarimu Kare cyakora

20
Muvunyi 2019-02-06 10:56:25

Ni agahinda gakomeye kubona umusore ukiri muto apfa urupfu nkuru namwe banyamakuru ntimukore itohoza ryimbitse mugapfa kwandika ibyo mubwiwe, nkurikije ubunyangamugayo n'ubushishozi uriya musore nari nsanzwe muziho ntabwo yatoroka hejuru ya positivo 5 atanaburanye na cyane ko zari zizwi aho ziri, ikindi umuntu yakwibaza n'ukuntu yaba yararashwe kuwa gatanu umuryango we naho yakoraga bakabibwirwa kuwa mbere mu gihe abajyaga kumusura aho yari afungiwe bababwirwaga ko ameze neza ariko adahari?!! Ese yarasiwe mu ishyamba cyangwa munzu kuburyo habuze umuturage n'umwe ubibona cyangwa ngo yumve urusaku rw'amasasu ku buryo yatanga n'ubuhamya?!! Hari ukuri kutavugwa ku cyishe uriya musore gusa Imana ihora ihoze aya maraso azabagaruka...

1  2  3