1  2  3  4  

1
Rukire 2020-09-02 20:51:12

@Sibomana kuki wibagirwako yakoreshwaga n'ababiligi bari bayoboye iyo hoteli. Ese uziko Sabena yomubwiyeko agomba gutanga facture kubari bacumbikiwe muriyo Hoteli. Abo bari bamukuriye kuki ataribo babazwa kimwe nawe? Njyewe Rusesabagina ndamwemra.yakoze ibyo yashoboye icyo gihe.

2
Nkunda 2020-09-02 20:51:08

Intwarise zahehe kwarinjiji zaho!cyakora abavuzeko injiji arizize ntibabeshye Koko!bakirirwa basakuriza hanze basebya igihugu,ntibatekerezeko ikibi cyose kigira ingaruka,abantu nkabo baba bakwiye kubanza gukubitwa mbere yogushyikirizwa ubucamanza akanyaro kakabashiramo nuko yenda amategeko atabyemera ariko birabakwiriye,uwababona muma koti ngobaba iburayi kumbi nta mumutwe.

3
Nkunda 2020-09-02 20:57:59

Intwarise zahehe kwarinjiji zaho!cyakora abavuzeko injiji arizize ntibabeshye Koko!bakirirwa basakuriza hanze basebya igihugu,ntibatekerezeko ikibi cyose kigira ingaruka,abantu nkabo baba bakwiye kubanza gukubitwa mbere yogushyikirizwa ubucamanza akanyaro kakabashiramo nuko yenda amategeko atabyemera ariko birabakwiriye,uwababona muma koti ngobaba iburayi kumbi nta mumutwe.

4
Louise 2020-09-01 16:46:34

Kalinijabo urasekeje cyane. Kuri wowe umudari yanze bawumwambike noneho ku ngufu maze😂😂😂😂😂😂

5
Rudakubaana 2020-09-01 14:39:15

@Mahoro...Ngaho ba wihanganye!

6
Kanyarwanda 2020-09-01 16:46:30

Bamwe ngo ntashinjwe genocide, abandi ngo yahawe umudali na presida wa USA ngo u Rwanda rumwitondere, abandi ngo yavuye muri Zambia, abandi ngo ".....Aha niho tugaya abanyafurika, et les rwandais en particulier....etc, etc. Abavuga batya mwese mureke kuvuga ibyo mutazi; mubisoma hano ntimuba muzi iyo biva n'iyo bijya; uretse natwe twabyumvise mu itangazamakuru nawe ubwe ndetse n'abo bakorana ngo n'ubu bibaza uko yageze i Kigali: Leta yacu uretese no kuba ari efficace n'IMANA iri mu ruhande rwayo! Mujye gushaka ibibatunga mureke ababizi babikore; naho inama zanyu zo ndumva ntazo bakeneye : ibyo ni nka bimwe ngo byitwa BRIDAL SHOWER! NGO BAJYA KUBWIRA UMUKOBWA UKO AZAFATA UMUGABO!!Huuuuuu!!! Abantu baramenyanye deja imyaka 2, banarangije kuba umugabo n'umugabo bari muri formalite gusa zo kubabwira ngo muze mwifotoze murye ibirayi namwe ngo inama!!!! Urumva izo nama zo muri bridal shower hari izo bakeneye koko? N'IBINDI NI KIMWE....NTAWURUSHA LETA Y'U RWANDA DIPLOMACY ...mujye gushaka ibirayi by'abana !!!!!naho wowe ngo unenga Africa n'u Rwanda ibi byo ni ibyo Abakoloni basize babibye si wowe wenyine uboshye ni benshi kandi kubafungura ubwonko ngo mureke kumva ko ari mwe babi gusa kandi ISI YOSE ARI KIMWE NI URUGAMBA MU ZINDI!!!!

7
[email protected] 2020-09-01 14:39:15

Ndumva kubaka amacash ntakibazo rwose! Nine se ntimwaryaga, mukaryama hhaa! Erega amfrs akoreshwa kubwaservice igufitiye umumaro! Ikindi yayabatse kuuko mwari munayafite! Harimuntu Waba warayabuze agasohorwa se???? Come on! Abanyarwanda ntitukabe bashimira mw'iriro SVP! Kuba yarateshutse nyuma nabyo, ntitwabishima, afite impamvu ze agomba kubibazwa nubutabera! Mais eviter l'amalgame! Kuko abanyarwanda bamaze kumenya gusesengura. Gusa yahisemo nabi ajya mubmwanda wa politics

8
Yao 2020-09-01 16:46:26

Mwabantu mwe ndumva ibyo Dr. Nyiramirimo avuga mwabyumvishe nabi. Dr. Nyiramirimo icyo avuga nuko Rusesabagina atari we wabarokoye kuburyo yabyitirirwa nk' ubutabazi ahubwo yarari muri business. Ibintu bitari ubutabazi mu bihe nka biriya hanyuma akabyitirirwa nkubugiraneza niho hari ikosa. Dore ko hari ngo nuwitwa Pascal yambuye imfunguzo za mille colline abonye ko nta muyobozi, bimeze nko kuyishimuta. Muri macye Rusesabagina ku wasomye neza si we wo gushimirwa ahubwo hashimirwa Imana yatumye babaho. Dore ko nawe ajya gushimirwa yavuze ko uhawe inka atayanga gusa wumva ko nawe yarazi ko ntacyo akwiriye gushimirwa.

9
Karinda 2020-09-01 14:39:15

Abazungu baratwanga tweeeseee. Uko turi abirabura. Baramukoresheje ngo bongere batwice. Ni uko bakora. Mujye mureba igikomeye mu bintu. Yabaye igikoresho cyabo. Ni indyarya mbi.

10
Gisomandiyo 2020-09-01 16:46:20

Byamugisha John ariko mugomba kuba mwagiye hors sujet, niba nunvise neza ntabwo Rusesabagina akurikiranweho ibyo yakoze muri Hotel des mille collines, akurikiranweho ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe witerabwoba, gushimuta no kwica abaturage byakozwe numutwe witerabwoba wa MRCD/ FLN bigakorerwa inzirakarengane zabaturage bo mumurenge wa Nyabimata/ Nyamagabe abandi bakicirwa mumuhanda wa Nyungwe barimuma bus yavaga Rusizi kdi nawe ntabihakana ibindi uzana bya mille collines rero nayobewe icyo bidufasha.

11
Gisomandiyo 2020-09-01 16:46:17

Byamugisha John ariko mugomba kuba mwagiye hors sujet, niba nunvise neza ntabwo Rusesabagina akurikiranweho ibyo yakoze muri Hotel des mille collines, akurikiranweho ibyaha byo kurema no kuyobora umutwe witerabwoba, gushimuta no kwica abaturage byakozwe numutwe witerabwoba wa MRCD/ FLN bigakorerwa inzirakarengane zabaturage bo mumurenge wa Nyabimata/ Nyamagabe abandi bakicirwa mumuhanda wa Nyungwe barimuma bus yavaga Rusizi kdi nawe ntabihakana ibindi uzana bya mille collines rero nayobewe icyo bidufasha.

12
Martino 2020-09-01 16:46:13

Naze yicare anatuze murwa mubyaye. Dore ko yirwagaga azenguruka isi yose arigusebya igihuhugu cye, abayobozi bacu kandi anatwifuriza gupfa, ngizo imbunda ngizo amagrenadee. Bye bye san antono, bye bye Bruxelles, ni karibu rwose kuri rwandafoam!!

13
Patapata 2020-09-01 16:46:08

Mwanditse byinshi .Ni byiza kwandika ibyo utekereza ariko njya nibaza abiyita abahutu aho kwitwa abanyarwanda ibyo baba batekereza niba atari abarwayi bo mu mutwe.Icyambere bigira ibikoko bakumva bakwica abandi kandi bafatwa bakagira ubwoba.Icya ka2 ninde wabahaye uburenganzira bwo kwica?ariko reka mbabaze wica umuntu mupfa iki,ese wowe uzi uzapfa ryar?i uzasiga nkuru ki imusozi?.Mubyukuri muve mubucucu mwubake Igihugu kuko iminsi y'umuntu ku isi ni mike ntampamvu yo kwicana en plus kwica uwo wita umututsi ngo ni mwiza ku kurusha kandi mwese muri abantu.Gusa ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu yarabwirijwe,niyo mpamvu mwese murwanya ubuyobozi bw'Imana muzajya mufatwa ku gakanu mutangire mujwigire.Inama nagira abazasoma iyi nkuru muzambwirire abarwanya ubuyobozi bw'U Rwanda basabe imbabazi bayoboke baze dufatanye kurwubaka naho ingengabitekerezo bayireke ntamumaro.Ikindi nka Kayumba n'abamushyigikiye mwandike musabe imbabazi muze mutahe cg muhere aho muri ariko muve mubujiji kuko na Kayumba niyo yakwisazira nta myaka 15 ashigaje kuri iyi isi,ubwo rero sinzi ibyo mu rwanira.Njye niyo nama nabagira kuko bigaragara ko mutazi n"amateka y'U Rwanda

14
bimawuwa 2020-09-01 16:46:03

Nabandi basigaye barebereho bazafatwa bazashikrizwa ubutabera ndimo kureba ubwoba bwabishe

15
Koko 2020-09-01 16:45:59

Bavandimwe mureke dusenge cyane kuko birakomeye aha bavuga ko yaciye abantu abamafaranga bakarokoka bakabimushimiye bakamugaya ibindi nari muto ariko numva bamwe bavuga ngo bayatangaga ngo babicishe isasu batazi ifuni none bo barayatanze barokoka bavandimwe ndabona bitoroshye nimba arwanya Leta akurikiranywe ikindi bamenye igituma arwanya Leta naho kuba yararokoye abantu ngo yabaciye amafaranga kereka haba Hari abayamuhaye yarangiza akabicisha aho yaba ari amahano ndabona abo yarokoye bose bamushimira bakamugira inama yoguhagarika ibyo arimo gusa ikindi bariya bazungu bamuhaye imidari ntimutekereze ko basinziririye ubukoroni nibo babuzanye muzareba ibizakurikira dusenge Imana izikorere umurimo cyane ko ukunda abicisha bugufi bakayisenga naho abishyira hejuru izabamanura igihe kigeze tuyicire bugufi utubabarire naho abazungu utabazi arababarirwa

16
Gasirabo 2020-09-01 16:45:55

Erega ndabona ba SIBOMANA n'abandi nkaba KALINIJABO n'abandi mwese mwihaye NYIRAMIRIMO. Mwese nta numwe uzi RUSESABAGINA Kurusha Famille ya GASASIRA. Baramuze imbere n'inyuma du moins aho bamuherukira.Ntabwo rero bigeze bavuba ko atakiriye abantu, ntan'ubwo barwanije ko yishyuza abantu kuko HOTEL ntabwo yari iyabo nta n'imigabane bari bafitemo. Ahubwo niba mwarakurikiye inkuru zijyanye na Rusesabagina muri HOTEL RWANDA, ikibabaza abari bayirimo n'uko yigize INTWARI cg YAGIZWE intawari yarokoye abantu muri MILLE COLLINES. Kandi nkuko mwese mwabyivugiye , kuri we , mu buryo bumwe cg ubundi , yakomeje akazi ka HOTEL ko gucumbikira abahamusangaga. Byumvikane neza, ni abazaga bizanye, siwe wabazanaga, ntacyo yakoze ngo abo bantu bashobore kuhagera. Nkiri aha, navuga ahubwo ko INTWARI ni izashoboye kugeza abantu kuburyo butandukanye kuri MILLES COLLINES, not RUSESABAGINA. Kuko we yaracuruje n'ubwo muri ibyo bihe, ibyo gucuruza atari byo yagombaga kuba yarashyize imbere. Byaba bibabaje cyane, niba icyo kigo cya C.R.H.T. cyacungaga amahoteri SIBOMANA yatubwiye, ubizi neza nk'uwakoranye na RUSESABAGINA, aricyo cyatanze amabwiriza yo kwishyuza impunzi zirimo guhunga ABICANYI. Umuntu agize amahirwe acitse umwicanyi, arahunga urupfu, ntariho, ntamutima, nawe warangiza ngo nsinyira chèque, nyishyura vubka se. Utayabona ngo ndakwandika uzanyishyura ibi nibirangira. KANDI, service wishyuza, ntayo ugifite. Icyumba kirimo abantu 13 basaga, amazi yo kunywa yewe nayo kwoga ntayo. None ngo ishyura. Urishyuza abapfu? Urishyuza imbabare? Urishyuza uje aguhungiyeho? Byari kuba byiza iyo avuga ko ari ugutanga amafaranga yo kugirango udapfa, noneho umuntu akaba azi ko aguriye urupfu ngo rutamutwara. MURI MAKE, RUSESABAGINA bamwirukanye DIPLOMATE, akazi akimurira muri MILLE COLLINES Nk'uwari uhagarariye C.R.H.T mu Rwanda. Yabaye rero UMUSHINYAGUZI. Kuba INTERAHAMWE zitarateye mille collines, niba na RUSESABAGINA yarabigizemo uruhare, ntagitangaza, yarafite ibyo aha ingabo za EX FAR bakoranaga, kandi yagombaga no guhagarara kuri ubwo bucuruzi bwe. Ikindi MILLE COLLINES yari iy'ABANYABURAYI, nIyo HOTEL yo na MERDIEN zagaragaraga. Ntabwo EX FAR bari bazi ko bazatsindwa ruhenu, Gusenya kandi uzi ko uzazikenera, kandi uzi ko uzakorana na bene zo ? Ubwo kandi kurundi ruhande, hari ibyumvikanagaho hagati ya EX FAR na MINUAR na RPF; Mureke rero kwitiranya kuba umuntu yarageze MILLE COLLINE no kuharokokera biturutse kuri RUSESABAGINA kuko niyo ataza kuhagera uwari kuba ari umuyobozi wese wayo muri icyo gihe ntacyo yari gutwara abahageze igihe cyose yari kuba abashakaho amafaranga. IBINDI AZABYIVUGIRA NIBA NABYO BIRI MUBYO AZABAZWA MU RUBANZA. TUMWIFURIJE IBIHE BYIZA MU RWAGASABO.

17
Stuatio 2020-08-31 23:07:19

Mumurege dossier y’iterabwoba no gushinga imitwe y’ubwicanyi , kubuza umudendezo igihugu. Naho ibya genocide yakorewe abatutsi muri 94 cyo rwose yagitsinze yimanukira. Abamugaya kwishyuza bakaba bararokotse nanjye ndabagaya kudashima nkaba nkeka ko bashobora kuba birengagiza no gushima Imana kuba bagihumeka. Njye niyo ambwira ngo umushahara wanjye wukwezi tuzajye tuwugabana imyaka yose nari kubikora . Abagaya ibyo yakoze kirya gihe cya Genocide yakorewe abatutsi ntabwo babaga mu rwanda. Ijoro ribara uwariraye.

18
Nyiramana Agnes 2020-09-01 16:50:18

birababaje! Nonese mwabantu mwe mukekako kubamwararokokeye muri mille colline mukaba muriho muhagaze ukomuhagaze ubu mubikesha amadolari meshi mwarimutunze? Mbese abandi bishwe nuko bari abatindi batabonye ibyobatanga bityo bituma batarokora amagarayabo? ahubwo se hari Contract mwarimufitanye nuyumugabo yuko azabarokora! ubwose murindakuvuga ngo mwarishyuye mwarimuziko muzarya ibyimejeje cq harimyaka mwarimwahunganyeyo? Rero mwakamushimiye ubutwari yakoze mukamunenga ibindi nyuma, ntimugakabye rwose, gusa njyewe mbanumiwe iyombona umuntu agoreka ibyazi bene akakageni ubuse za burende zaraho hafi mwibwirako zabatinye kuko mwarimukomeye ra ibibyose bigaragaza akazi gakomeye yakoze icyogihe , think twice ntimugakabye. mwateze indege muragenda mujya gucerebra murasangira ubwo mwajyagahe nibamwarabonagako mwarokowe nama$ yanyu. gusa isomo nuko abantu twabaye babi kbsa

19
HABINEZA J.BOSCO 2020-08-31 21:25:47

GUFATWA KWA RUSESABAGINA KURAGARAZA IMIBANIRE MYIZA NAMAHANGA DUSHIMIYE ABAGIZE URUHAREBOSE MWIFATWARYE.

20
Mazi 2020-08-31 23:07:13

Murabura kudusobanurira ibihugu byinshuti byamucakiye namwe mukanya munkuru zishaje'Njye ndakeka ZAMBIA nkurikije ikimwaro Sankara yateye prezida wayo 'Imyitwarire ya ZAMBIA muri kiriya kibazo yanyeretse ko Hari ikiguzi igomba gutanga.Ninsanga ariho nzabashimira.

21
Kwl 2020-08-31 23:07:07

Uyu wenda ashinjwe 'kurwanya' Leta ariko icyerekeye jenoside n'ibyabereye hotel mille collines byo biragoye kubyita 'icyaha' yashinjwa mu rukiko. Kuri iyi ngingo hari 'abamuhora' kwamamara binyuze muri cinema i Hollywood/USA bikaba byaramufashije guhura n'abantu bamwe bakomeye ku isi... Mbese story telling 'ye' cg ya cinema (=drama) yaHollywood yahawe attention cg amatwi ku rwego mpuzamahanga 'kurusha' ibyavugwaga biri 'official'.

22
Mbabazi 2020-09-01 16:50:15

Icyo waba uricyo cyose naho waba uri hose ntabwo wakwihisha ubutabera mugihe uhemukira abanyarwanda kdi nizerako aho u Rwanda rwavuye ntabwo twahibagiwe, nabasigaye baririwe ntibaraye kuko dufite inzego zishoboye, ngaho niyongere avuge ibyo yirirwaga ahonvora iyo mu mahanga. turashaka amahoro kdi twishimiye kuba mu Rwanda ruyobowe na leta y'ubumwe, sinzi impanvu abantu badashaka kwigira ku mateka, ngaho nasange umusangirangendo we Sankara babe bibukiranya byabihe.

23
Kuri 2020-09-01 16:50:12

Erega mwe mwese mwivugisha ibyo nuko mutazi uburemere by ibyo yakoze ngaho namwe mutekereze iyo muguze ikintu ahantu kuko banze kukibahera ubuntu maze abo babyanze bakagenda bitaka ngo bakibahereye ubuntu ?ibyo rero nibyo rusesabagina yakoze ninabyo bamuhembeye urumva ko ari ikinyoma nonese mwumvise hari aho avuga ko yabishyuzaga?kuki se nyine atabivuze?kuko yari aziko icyo atari igikorwa cy ubumuntu.ariko uzi gufatirwa mu bibazo bakagukoreraho ubucuruzi ahubwo rusesabagina ni mubi cyane ibyo rwose ni ibyo kugawa ni nka za nterahamwe zahishaga bamwe zikajya kwica abandi nonese uzazishima ngo zaraguhishe ?njye nazigaya zose kuba warampishe ukica abandi ntibikugira umuntu ahubwo ukomeza kuba inyamaswa. Rusesabagina rero yari yabonye abo avanamo amafaranga kandi na hotel itari iye ubwo rero uwo niwe mushimagiza ngo nuko ahandi hari abayatangaga ariko bakicwa ibyo se bihuriye he ko bitazabuza kuvuga ukuri.ukuri ni uko rusesabagina yikoreraga ubucuruzi akaba yarabatse amafaranga akabahisha nta mpamvu rero yo kutabivuga uko biri yewe hari n abo yimye amazi kuko batishyuye maze bakajya banywa ayo muri piscine ibyo rero bigomba kuvugwa uko biri ,icyo tuvuga hano ni ukuri ntago mugomba kuzanamo ibinyoma cg amarangamutima ngo nuko yabahishe kuko tugomba kuvuga uko yabikoze nawe rero impamvu atavuze uko yabikoze nuko aziko iyo bigaragazwa muri iyo film bitari gutuma yitwa umugiraneza ngo amenyekane ku isi hose ahubwo bari kumwita exploitateur washakiye ubukire ku bari bababaye akabafatirana mu byago nuko rero mutandukanye ibintu sinzi impamvu mwumva mufite ikibazo iyo bivuzwe uko biri, kuba hari abayatangaga bakicwa ahandi ntibisobanuye ko abantu bazareka kuvuga ko rusesabagina yabishyuje kuko we yarabicecetse ahubwo avuga ibinyoma ngo ni umugiraneza witaye ku bantu ku buntu.

24
Byamugisha John 2020-08-31 14:51:34

Aha niho tugaya abanyafurika, et les rwandais en particulier. Wumvaga ugomba kuba muri Hotel des Milles Collines, nta kintu wishyura...urya, ugwa...ku buntu. None wari MASIKINI? Ni cyo kibazo dufite. Abantu bose birwa basabiriza, bategereje iby'ubuntu. Abo barega Rusesabagina, niko mu mitwe yabo bimeze. Kurya ibyo utakoreye. Nyamara ibintu byagombye guhinduka. Umuntu afite amaboko abiri, afite amaguru abiri...ariko ukamubona buri gihe ateze amaboko asabiriza.

25
john 2020-08-31 14:51:33

uru rubanza ruzazamo byinshi nimutitonda . ibyo kuvuga ngo yariye amafaranga wararokotse ni umurengwe mubi kandi hari nabari bayafite bakayatanga nyuma bakwicwa . hagiye kuba igitutu ku rwanda kubera iriya ya foto yifotoranyije ni uwari uhagarariye igihugu gikomeye wamuhaye umudari . bagomba gukora iperereza kandi bafite ibimenyetso n ubuhamya ku bya rusesabagina . Inama nabagira ntimukomeze i dosiye ye kuko ishobora kuzana byinshi ikabyutsa n ibindi birimo za mapping report . be brave. dore aho nibereye

26
Sibomana 2019-02-08 15:58:18

Mwaramutse, Ugerageje gusesengura neza ibyo ba Honorable Nyiramirimo, Gasamagera na Makuza bavuga byabaye muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi, uretse kiriya gikorwa cyo kwikuza yigira intwali muri Film mbona Paul Rusesebagina yari yagerageje kwakira abantu akabishyuza ariko ntagire uwo asubiza inyuma. Hari rwose n'abemeraga gutanga ibyabo byose ngo babeho bakabura ababibemerera. Aho nababwira ngo mushimire Imana yabafashije kugera kuri Hotel des Mille Collines ikanabafasha kuhabana ntihavuke amahane hagati yanyu cyangwa andi mahane aturutse hanze. Nyiramirimo avuga ko babaga mu cyumba bari abantu nka 27, bakarya ibiryo byo mu bikombe, nyuma MINUAR iza gusaba ibiryo muri Croix Rouge babaha ibigori n’ibishyimbo. Aha naho mvuga ngo Honorable Nyiramirimo kuba yari mu cyumba kirimo abantu 27 bivuga ko yari muri kimwe mu byumba birimo abantu benshi. Ati “Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n’agasheki mu mufuka, nagasinyeho k’amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines. Hotel des Mille Collines ifite ibyumba 112 bivuga capacite d'acceuil yayo itagombye kurenza abantu 224. Niba rero hotel yari irimo 1268 ubwo impuzandengo ni 11.3 /room. Niba rero yaremeye abantu bakagera ku 1268 nibaza ko bitari bikiri mu bucuruzi busanzwe bwa Hotel ahubwo harimo kwakira abantu kandi azi ko Hotel nta bushobozi igifite. Ariko kubera arari rya cash akabakira ngo abishuze. Nyamara ariko uwahakiriwe akaharokokera niho akesha ukurokoka kwe. Ajye ashimira Imana maze anasengere Paul Rusesabagina kugira ngo Imana izahindure umutima we wo gukunda ibintu kuruta abantu. Abadafite amafaranga ngo basinye mu gitabo bemera umwenda, nubwo ngo bigoranye kumenya niba uko basinye bose nyuma barishyuye. Aha rero niho nsanga Paul Rusesabagina yaragerageje kugira ubufasha aha abahungiraga kuri Hotel des Mille Collines. Yakiraga abafite amafaranga ndetse n'abatayafite bagasinya mu gitabo atitaye ku bushobozi bwabo bwo kwishyura n'igihe bazishyurira. Kubandika mu gitabo ni amabwiriza y'amahoteli yo kwandika umuntu wese winjiye muri Hotel aje gucumbika. Kubijyanye no kwishyura, abo bari kwishyura HMC kudacumbikira umuntuaYA NI AMABWIRIZA Y'AMAHOTEL YO KUDACUMBIKIRA UMUNTU N'UMWE Yakiraga sheki kandi nta banki yakoraga ariko akayakira nk'ikorwa cya nyirayo cyo kwiyemeza ko afite ubushake bwo kwishyura. Abandi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines barimo abakomeye nka Rubangura, Bernard Makuza (Perezida wa Sena) Hari n’uwitwa Pascal we anahamya ko yari yarasigiwe imfunguzo z’iyi hoteli n’Ababiligi ubwo Jenoside yatangiraga, ndetse anavugwa muri filimi Hotel Rwanda yitwa Gregoire. Uyu mugabo Pasikali anavuga ko yatangajwe n’uburyo muri filimi bamwerekana asahura icyumba cya mbere gihenze muri Mille Collines mu gihe abandi bahungiyemo hoteli barimo Makuza bemeza ko ariwe wabafashije mu minsi ya mbere Rusesabagina atarahagera. Ku bazungu igihe bashakaga gutaha imfunguzo bazisigiye uwo babonye wa mbere kugira ngo bikirize amagara yabo. Paul Rusesebagina rero ageze kuri Hotel des Mille Collines yari yarakozemo nk'umwe mu bayobozi ba za Departements zayo ( yari Chef wa Reception ) mu mahotel iyo Departement ikaba ariyo ibarizwamo cyane cyane ibijyanye n'amafaranga yose agomba kwishyuzwa abacumbitse mu byumba. Yasanze harimo akajagari ashaka gushyira ibintu ku murongo akurikije ubumenyi yakuye mu mastage make yari yarakoze muri Kenya. None se niba uwo Pasikali yarabonaga ko ashoboye guhangana n'iyo situation kandi afite uburenganzira kurusha Paul kuki atanze kumuha imfunguzo yari yasigiwe n'abazungu ? Kuba Pasikali yaremeye kurekura imfunguzo akaziha Paul nta mananiza birerekana uburenganzira n'ubushobozi Paul yamurushaga bwa kuba yashobora guhangana n'iyo situation. Nyiramirimo yibuka ko yavuye muri Hôtel des Mille Collines ku wa 27 Gicurasi, ubwo Inkotanyi zari zimaze gufata igice kinini cy’Umujyi wa Kigali, zemeranya na leta yariho kugurana abantu, baguranirwa kuri Rond Point ya Kimihurura, imodoka zimwe zireba epfo izindi ruguru. Honorable yarariga avuye muri Hotel des Mille Collines ariko twibuke ko hari benshi bamaze iminshi mu myobo, mu maplafo. Yewe reka ndekere aho ntarambirana.

27
Safari 2019-02-07 18:19:53

Ahubwo uyu mugabo sinari nziko ariko yabigenje!! Niba aruko nizereko Ntamuntu numwe wari murwanda muri kiriya gihe wabura kumushima, kuko ayo mafranga muvuga ahubwo twe twayatangaga ngo batwice neza!!

28
Petero 2019-02-08 09:54:15

Ariko rwose tujye tureka gusebanya no kumvisha abantu ibyo dushaka!!Hari benshi babuze uko binjira mu Mille colline,yari irinzwe na FAR kd nta wigeze ayipirona nkuko bagize CND Ni zindi nyinshi so kuvuga watanze ugakira interahamwe za 1994 Ni ubuswa kko Hari abishwe bafite amamiriyari!abantu batarenze numvise muri iyi nkuru sibo Bari muri Mille colline harimo abantu barenga 1200,Ni benshi cyane!!muri 1994 ku marembo mille colline habaga burende Nini zari za MINUAR so kuba FAR itararashe amabombe yayo kuri Mille colline,cg se ngo Interahamwe za nyamirambo na kimisagara na Muhima ngo zihinjire Hari icyakozwe!!kuki abatutsi Bari barahungiye Sainte Famille bishwe abari muri 200M bagasigara?Ibi ntibisaba Doctorate kugira ngo wumve Paul Rusesabagina Hari icyo yakoze!!Iyo haboneka nka ba Rusesabagina 10 byibura haba hararokotse benshi!! Think twice.I HATE POLITICS

29
Sibomana 2019-02-07 18:43:04

Mwiriwe, Nyiramirimo ati “Nkurikije uko yatubwiye (Rusesabagina), ni uko yagiye muri Milles Collines, ahita afata ubuyobozi bwaho.” Hotel des Diplomates na Hôtel des Mille Collines zari iz’ikigo cy’indege cya Sabena cy’Ababiligi. Ndagirango nunganire uwanditse iyinkuru. Ntabwo mpakana ko Paul Rusesabagina yigize intwali, Gusa nagirango nibutse ko Hotel des Diplomates itigeze iba iya SABENA nk'uko byanditswe. Hotel des Mille Colline yari icyicaro gikuru mu Rwanda ry'Ikompanyi yitwaga Compagnie Rwandaise d'Hotellerie et de Tourisme ( C.R.H.T.) yari ifite icyicaro gikuru i Bruseli mu Bubiligi, Amahoteli nka Hoteli des Diplomates Hotel Akagera na Guest House Gabiro zari iza Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux O.R.T..P.N. yari yaragiranye amasezerano na R.R.H.T. navuze haruguru ajyanye no kuyobora ayo mahoteli no kuyabyaza umusaruro. Naho Rusesabagina yavuganye n’Abafaransa bamubwiye bati urajya mu Rwanda kugirayo ute? Baranamuhamagara ahubwo ajya i Paris gutangayo ikiganiro n’abanyamakuru, atuka leta, avuga ko ari abicanyi, ko yagiye ahunze adashobora gukoza ikirenge mu Rwanda kandi hari hashize nk’amezi abiri avuye kwishyuza amafaranga ye muri ORTPN. Naho kuba hari hashize amezi abiri avuye mu Rwanda akajya no muri O.R.T.P.N. ndashidikanya ko hari iyo yaba yarajyaga kwishuza kuko ugendeye ku masezerano C.R.H.T. yari yaramaze igihe ahagarariye niwe wagombaga kugira icyo yishyura O.R.T.P.N. nk'uwari umaze igihe ahagarariye inyungu za C.R.H.T. Kubyerekeye uko yakiraga ABASHOBOYE kugera kuri Hotel des Mille Collines dore ko ababishoboye ari bake abenshi biciwe mu muhanda baganayo. Gusa niba ntacyo yahitaga yishyuza umuntu winjiye cg ngo amwake caution nabyo bipfuye kuba hari icyo byafashaga uwinjiyeyo. Umuntu gusa yakwibutsa ko Hotel des Mille Collines n'ibiyirimo byari bikiri umutungo wa SABENA gusa muri icyo gihe yari abizi ko ari Cas de Force Majeure kandI ko SABENA ntacyo yari kumubaza. Kuba yaracuruje ibyo yasanze muri Hotel des Mille Collines ni Ubusambo ariko bimaze gushira ntaho yari gukura ibyo kuba yatungisha abahahungiye batamwishyuye.

30
Freeman Gracious 2019-02-07 11:17:51

Mwaramutse aah igitetekerezo cyanjye narimfite niki: Byaba byiza mudushiriyeho wenda governement administration leader guturuka kurwego rwohejuru kugeza wenda kuzibanze mukaba mwadukorera wenda nka apk y'android cg machine umuntu yajya abarizaho ibijyanye ama office yabo cg uburyo numuturage yajya abasha kumenya no kugezaho abo bayobozi bimwe mubitekerezo baba bafite nacyane ko abenshi biba bigoye kuba wababona bityo bikaba byanoroshya cg kongera wa muvuduko wo kwegereza ubuyobozi abaturage Murakoze muzabyigeho nibikunda bizaba aribyicyubahiro murakoze Mugire akazi keza

31
Sosso 2019-02-07 09:37:28

Jyewe sinzi ibya politique akina ubu. Ariko abari muri Hôtel des Mille Collines, muri kiriya gihe, bazi ibyo yakoze. Iyo atagira ayo mayeri ye yakoresheje, n iriya hôtel ntiyari kuba igihagaze, kuko hari n abaharokokeye umuntu aba azi.

32
Kamatari 2019-02-07 09:36:23

Rusesabagina yariye inoti ze ubu ibyavumburwa byose ntacyo bimubwiye.

33
Sofie 2019-02-07 12:04:19

Burya rimwe na rimwe amagambo yavuzwe n'abantu siyo yitwa ukuri, ahubwo ashobora gutuma umenya ukuri kwa nyako kandi kutavuzwe muri ayo magambo. Ibyo abo bose bavuze birumvikanisha ko Rusesabagina yagize uruhare rukomeye mukubarokora (uko niko kuri) tutitaye munzira izo ari zose byanyuzemo, kuko hari abacu benshi bapfanye amafaran, interahamwe zikabica nayo zikayajyana.

34
tujye dushima 2019-02-07 10:00:19

ariko ntitukabe indashima yego ubu ibyo arimo sibyo bariya bazungu baramushuka ariko ntibikuraho ko yakoze neza muri 1994 naho ngo yarishyuje!! yaramaze muzi abapfanye aruta ayo mwishyuye uko bangana cg abishyuye nkayo ngo byibuze biciskwe isasu batabatemye none mwe ngo mwishyuriye kubaho ko mwari muyafite se bibatwaye iki Ubu nubugugu kugeza aho winubira kwishyurira kubaho abari mu bitaro bafite ayo kwishyura ariko muganga yabwiye ko ntacyo yamarira bo barasetse mumugayire ibyo ari gukora Ubu ariko ntimwirengagize abo bantu barenga 1000 bariho kubwe nubwo baba barishyuye on s'en fou

35
Neza 2019-02-06 19:25:32

R.I.P for some of my family bazize izina batamenye inkomoko yaryo

36
Neza 2019-02-06 19:25:28

R.I.P for some of my family bazize izina batamenye inkomoko yaryo

37
Mahoro 2019-02-06 16:52:32

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

38
Mahoro 2019-02-06 16:52:25

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

39
Mahoro 2019-02-06 16:52:15

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

40
Mahoro 2019-02-06 16:52:01

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

41
Mahoro 2019-02-06 16:51:54

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

42
Mahoro 2019-02-06 16:51:48

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

43
Mahoro 2019-02-06 16:51:44

Burya inda nini kutihangana nokutanyurwa nibyo bitera ibi bifuti byose mubona mumpande zisi zose. Naho abo bamubeshya ngo baramuha ibihembo bo baba bifitiye imigambi yigihe kirekire cyokuzasenya aho uvuka. Bareba bene aba bafite ibifu bikwedutse batananyurwa ubundi bakabibikira kuzabakoresha kuzasenya iwabo mugihe kirimbere. Abazungu bo baba bazi ko icyogihe kizagera. Nibintu bapangira igihe kirekire.

44
Mugenzi 2019-02-05 22:32:13

Ariko jyewe abantu babaye muri Hotel de Mille collines bambwiye ko yagiye agurira interahamwe kenshi ngo ntizihatere. Abo navuganye nabo bose barabinyemereye. Ikindi umuntu wabaye mu bahigwa mu gihe cya genocide wese azi ko haguma amagara ko amafaranga ari agashakwa. Byagora utarabibamo kubyumva, ariko uwabiciyemo arumva icyo mvuga. Imforo ye ya politiki ntisiba ibyo yakoze icyo gihe byiza. Iyo umuntu umusingije mwagira icyo mupfa ukazavuga ko ntacyo yari amaze bituma uba ridiculous mu maso y’ abasesengura ibyo uvuga, ukanatesha agaciro ibyo uzavuga hanyuma.

45
Mig 2019-02-06 08:22:10

None se abarokocyeye kuri iriya Hotel nukuvuga ko bose batanze inoti? Tujye tuvuga tuziga pe. Umuntu wize amashuli angana na ya Dr. Nyiramirimo ntiyari akwiye kugira marangamutima akabije nkayo, kugeza ubwo asimbuka ibice by'ingenze mu mateka yiriya Hotel nkana. Yagombye gukurikiranwa n'inkiko kuko arimo kugoreka amateka ayavanga na politique ya mpemuke ndamuke.

46
Ruti 2021-05-11 20:18:38

Aho kugya gukwirakwiza ibinyoma mu bazungu, (bo ntanubwo haricyo bibabwiye yababeshya, atababeshya, bo bamutumira mumanama kugirango berekane ko bakunda afrika. Niba ibyo avuga yunva aribyo, yagakwiye kuza m Urwagasabo akishimana nabo yagiriye neza. Aho kugya gusabiriza agendeye kukinyoma, Intwari ntizisabiriza kuba intwari. Ahubwo abo yabereye intwari Nibo bamugira intwari. Azabotekerezeho.

47
Bateta 2019-02-05 20:51:55

hhhh rusesabagina ati nge sinjya Murwanda nihagende umugore wange ariko bajye bibuka ko iherezo rihari icyowigizecyo nicyo ubacyo sinshidikanya ko harumunsi azabyuka agasaba Imana imbabazi na banyarwanda

48
Ndayambaje Robert 2019-02-06 08:22:04

Ese ni uko byagenze? Banditse igitabo kuri Dr Nyiramirimo, umunyamerika UKORA AMAFILIME aragisoma, agikoramo filime, iyo filime ituma Rusesabagina aba icyamamare n' intwari kuri USA. ESE BURYA UKU NI KO ABANYAMERIKA BAKORA: KUKI BANYUZE KURI RUSESABAGINA MBERE YO KUGERA KURI NYIRAMIRIMO?BIRATANGAJE!Ikindi, uwo muntu utaba mu mahoteri yo mu Rwanda ni muntu ki?

49
Peter 2019-02-05 22:28:58

Hari benshi babuze uwo baha amafaranga ngo barokoke. Niba barayamuhaye ntibapfe Imana ishimwe na we abishimirwe. Kuba indashima ntibikwiye kuba indangagaciro y'Umunyarwanda.

50
Gashi 2019-02-05 18:02:39

Satan is a lier.He kills ,steals and destroy.Umuntu wese wujuje ibyo byangombwa aba amukorera.

51
Ndashida 2019-02-05 18:02:39

Ndibuka President ali inyamata mugihe cyo kwibuka yanenze ibyirya film n'imidari... Yavuze ati "i twali niyi mfubyi itanze ubuhamya bwe kubyo yabonye, naho abiyita intwali, n'intwali za HOLLYWOOD ". Ni mugihe G.w.Bush yahaga uyu mutetsi umudari. Sinjye wa hera, iyi mitahe ni myiza, reka bajye babanza kwisobanura kuli Interpol. Burya utakwambuye aragutinza....

52
Habineza 2019-02-05 17:46:27

Nta kiruhije kuvuga nka biliya bihe,iyo mbona abantu bavugaaaa...ngira ikiniga kubera bike niboneye.Niba hali abahungiye Muli Mille Collines bagakira nibashimire Imana kuko hali benshi babuze n'uko bakwiyica ubwabo interahamwe zitarabageraho.Niba hali abatanze amafranga bagakira bibuke ko hali ababuze uwo bayaha ngo barenze umunsi,abahungiyeyo bose bali bazi ko ali ikigo cy'ubucuruzi batanazi n'uburyo amarorerwa azarangira,Rusesabagina iyo ataba umuntu ukunda abandi yali guhamagara interahamwe zikabamara nta kiguzi atanze,ni mureke kuvuga menshi ahubwo mumushimire.Ntaregwa genocide.

53
Kamana 2019-02-05 18:02:39

Njye nakwibariza Nyiramirimo, Makuza na Gasamagera, abapfuye bose nuko batari bafite ayo mafaranga batanga????

54
kasongo 2019-02-05 15:27:06

uwaremye abanyarwanda ahabwe icyubahiro.

55
h 2019-02-05 15:22:43

ahubwo ndumva yaragize uruhare mu kurokora abayobozi benshi naho ibyo kubasaba amafaranga kugirango abarokore byo ndumva ntakibazo kubari bayfite kdi abatari bayafite ndumva ntawe yasubije inyuma, wenda amafaranga yayakoreshaga mu gutunga abatari bayatanze

56
Manyanga 2019-02-05 15:22:39

Hari ihurizo ryananiye kuryumva: Ni iki cyatumaga interahamwe n'abandi bicanyi b'amabara yose batinjira muri Hotel des Mille Collines ngo bice abari bahungiyemo dore ko barimo n'abakomeye, ko ahandi muri Kigali bari babamaze babica ? Ubuzima bw'umunsi ku munsi bwagendaga bute ku buryo nta muntu wahiciwe, byaterwaga n'iki ? Ni kuki aba bantu bari muri iyo hotel bo baguranywe n'abo Inkotanyi zari zifite, ariko abari hepfo yaho gato muri metero 300 muri St Famille bo ntibaguranwe ahubwo bakicwa ?

57
Antoine 2019-02-05 15:18:41

Ibi bisambo byibisahiranda bizakomeza kwishinga abanyamahanga bazabata kugasi. Kugira indanini biragatsindwa kuko woshywa nubonetse wese. Niyo bakubwira kwica nyoko naso wabikora kuko iyo inda yasumbye ubwenge numutimanama muzima urapfa. Inyungu zabanyamahanga ntazindi, nugukomeza guteza ibibazo abanyarwanda, kubakenesha nokubahoza mubuhunzi kuko ntibifiza kuzabona igihugu na kimwe cya Africa gitekanye kandi gitera imbere kuko ntibazongera kubona uko bayisahurira ubuntu. Niyompanvu boshya ibi bisambo byose ariko ikiza nuko abanyarwanda hafi yatwese tumaze kumenya ingaruka zubwo bubwa ko ntakindi biba bigamije usibye kuduteza ibyago bidashira akaba ariyo mpanvu bitazasubira ukundi

58
Claude 2019-02-05 14:56:38

Wowe se uhakana ubuhamya bwatanzwe n'abafite ibimenyetso uriyitirira Kalinijabo wuhe? Please muge mushyiraho adresses zanyu zizwi na e-mail kugira ngo nimuvuga amafuti abakurikiranweho mutatwandurije amazina

59
Antoine 2019-02-05 14:48:36

Ibi bisambo byibisahiranda bizakomeza kwishinga abanyamahanga bazabata kugasi. Kugira indanini biragatsindwa kuko woshywa nubonetse wese. Niyo bakubwira kwica nyoko naso wabikora kuko iyo inda yasumbye ubwenge numutimanama muzima urapfa. Inyungu zabanyamahanga ntazindi, nugukomeza guteza ibibazo abanyarwanda, kubakenesha nokubahoza mubuhunzi kuko ntibifiza kuzabona igihugu na kimwe cya Africa gitekanye kandi gitera imbere kuko ntibazongera kubona uko bayisahurira ubuntu. Niyompanvu boshya ibi bisambo byose ariko ikiza nuko abanyarwanda hafi yatwese tumaze kumenya ingaruka zubwo bubwa ko ntakindi biba bigamije usibye kuduteza ibyago bidashira akaba ariyo mpanvu bitazasubira ukundi

60
Kanamugire 2019-02-05 15:18:00

Ibintu byose tujye tubiha igihe kuko ngo “ urushyize cyera ruhinyuza intwari”. mbere ya 2005 nta muntu washoboraga kubavuga nabi mu Rwanda , none bahindutse mayibobo, Rusesabagina, Nyamwasa, Rujugiro, Rwigara etc !!

61
Barigira 2019-02-05 12:49:02

Ibi byose namaco yinda. Ibisahiranda nuku bikora. Iteka ryose byungukira mumibabaro namarira byabandi

62
Barigira 2019-02-05 12:48:52

Ibi byose namaco yinda. Ibisahiranda nuku bikora. Iteka ryose byungukira mumibabaro namarira byabandi

63
Ni Aha Nyagasani 2019-02-05 12:48:47

Mbabaze ikibazo,munsubize. Ese iyo filme yayiherewe ibihembo bitari byo cg yayikoreye hanze y'igihugu cy'u Rwanda. Kubw'ibyo rero iyo ataba Intwari, Leta yari kujya ibyamagana mbere yuko ahabwa iyo midali yose. Politiki iraroga ntabwo yubaka pe.

64
Kalinijabo 2019-02-05 12:48:40

Ikitumvikana muri ibi byose ni ukuntu gouvernment y'u Rwanda yari ifite izi informations zose, yarangiza ikemera ko iyo film "Hotel Rwanda" yerekanwa i Kigali. Rusesabagina agahabwa amashimwe isi yose. Ibibazo byatangiye ari uko Gouvernement y'u Rwanda imugeneye umudali akanga kujya kuwakira. Murumva koko bisaba kuba warakandagiye muri Université kugirango wumve aho ikibazo giherereye ?!?!?

1  2  3  4