1  2  

1
ngenzi 2019-02-05 12:00:00

umugabo nuwirengera icyemezo yafashe umwaka nushira muvunyi atarasimbuzwa muzamenyeko ibyo yakoze aribyo gusa simbihamya kbsa .

2
tuyisenge 2019-02-04 21:41:55

dede j wt

3
Kinigamazi 2019-02-04 15:02:48

Mwabogamiye kuri HEC murakabya, ko mutavuze ko Muvunyi yakwepye abanyamakuru?

4
Kinigamazi 2019-02-04 15:02:34

Ko mwabogamiye kuri HEC cyane, ko mutavuze ko Muvunyi yakwepye abanyamakuru?

5
abimana 2019-02-04 15:01:07

banyarwanda ibi ni mubirekere igihe nicyo muhamya w'umunyakuri nabonye ku isi, naho abantu (abanyafurika) bo ibyacu bizwi n'Imana gusa!!!!! ntabwo nari nziko inyungu z'umuntu umwe cg abantu runaka zagera ubwo zirenganya imbaga y'abantu hakabura urenganura abarenga!!! kuko ukurikiye ukareba abantu amagana bagiye kwangara, abaturage iriya Kaminuza yari ifashije ariko kubera impamvu zitazwi wamugani w'uwabivuze muri comments ibintu byose bikaba bihinduwe zero wakumirwa!!!!!! Abakozi barenga 60 ngo bagomba kuba batari busubire muri iki kigo, abanyeshuri babeshywe ko bajyanywe ahandi nabyo kuri conditions zashyizweho na HEC nyuma y'uko kaminuza ibakiriye ndetse Hec ikemeranya na Kaminuza uburyo bwo kubigisha bikanakorwa, imitungo y'ababyeyi itagira ingano turihira abana, ibikoresho iriya Kaminuza yategetse kugura bamara kubyuzuza byose HEC na MINEDUC bati mushyireho ingufuri!!!! abaturage bari barubatse amacumbi ngo babonye business!!!!. biratangaje peeee gusa ubanza inzego zacyemura ibi bibazo zishobora kuba zibeshywa n'abafite inyungu muribyo ntizibashe kumenya ukuri kuko sinzi ko Leta tuzi ko igira ubushoshozi buhagije mu kurengera rubanda yatuma ibintu bigenda kuriya abantu bakabura uko bifata nyamara ba Ministers ba EDUCATION baratangazaga ko ibibura ari bike ngo mu kwezi kumwe bazaba bafunguye ngo haraburaga 15% none 15 byaye zero. ubuse mubushobozi Mineduc na Hec n'izi ndi nzego bari kunanirwa guhangana n'icyo ari cyose cyabangamira iyi 15 ikaboneka ibintu ntibigere aho bigeze abantu benshi bakaba babuze icyerecyezo cy'ejo hazaza????? gusa numva Leta itazarekera aho abantu bireba bakwiye gusobanura impamvu z'ibi bintu apana gukomeza bapfundikanya!!! kuko bizwi ko no muri ziriya kaminuza boherezamo abana zimwe ntako zimereye!!!

6
eric 2019-02-04 10:20:55

birabaje pee! naho ubuyobozi bwacu bwerekeza kweri??? jye sinzi ibya Gitwe cyane ariko mbabajwe nukuntu Gerard yahutajwe. ukuri kuva muba etudiant kandi bakuze bazi kureba. nimwiturize lmana irabazi kbsa. your tomorrow must be greater than today!

7
mashyengo 2019-02-04 09:42:47

mbese mwambwira niba muri UR hagiye kubakwa ibindi byumba(classes) kugirango ihame ry'uko mwalimu yigisha abanyeshuri batarenze 25 ikomeze isigasirwe cyane ko hagiye kwiyongeramo abandi banyeshuri?

8
Tera 2019-02-04 09:54:14

Birababaje, ariko muhumure niba Gitwe yarakize Mpamo burugumestiri wa Masango kubwa Habyarimana Yubenari, mutekerezako Dr Muvunyi azahora aganeje mu Rwanda we na Ministry wa education. ubuse Mpamo arihehe?

9
rudakemwa 2019-02-04 15:14:59

Igihe President wa Repuburika y'u Rwanda yirengagije iki kibazo ntagikurikirane, ndasaba muvunyi we na Mineduc ko bafunga byihuse umuntu wese wize i Gitwe bagaca diplome ye. Dr Muvunyi urakosheje wibagiwe ko abanyeshuri b'i Gitwe batsinda ibizamini mutegura ngo mubahe license nonese mubaha ibisubizo?. Muvunyi abaye Ahabu urwanije abasenga ariko ntuzabatsinda, igihe kizaza. Abadepite na Sena na President mwige iki kibazo kuko harimo cyanzi iri mugikundi cy'abiganye na Muvunyi barimo Rugengande Jered wirukanywe. Abanyeshuri mwihangane, Ababyeyi mwihangane. Ahabu Muvunyi mumusengere Imana izamugwa gitumo we n'inzu ye.

10
Kimonyo jean 2019-02-04 09:53:50

HEC na MUVUNYI wayo ntacyo bazamarira u Rwanda kuko iyi myanzuro niyo babwiye Jkuat bayifunga ariko uwayibaza aho ABANYESHURI bari ntiyahamenya! Nuwigipindi gusa Kandi sicyo gihe arahagaraye

11
Ally 2019-02-04 09:53:38

Africa college of theology rya new life Church kicukiro ryazize iki c ko naryo rirafunzwe HEC nutubwire

12
pascoo 2019-02-04 09:53:35

wasanga nawe uyobora HEC utarize education!! Hhhhh nzaba ndeba ntakitagira iherezo

13
Kamikazi 2019-02-04 15:14:49

Sha mbabajwe nabana bigaga i Gitwe, Gerard we yari umugome ashyize amafaranga imbere gusa bizitwe yishuje kabiri ngo umukozi yakoreshaga yamwibye amafaranga Kandi yarafatanyije nawe kuyiba

14
mpozeyo nzogwetyo 2019-02-04 15:13:49

uwampa ibihembo naha igikombe abanyeshuri bacyuwe iwabo dore ko izo kaminuza ntazo bazibonera!!! bitahiye gitwari berekanye ko bafite uburere nya burere kuko jyewe mbonye ukuntu umutekano wari wapanuwe nagize ngo hari ikindi kiri bube hanyuma ariko shwi daaaaa!!!! Gitwe ntiyigeze igira urugomo rwaba rufatiye kuri iki kibazo cya kaminuza ya Gitwe, bikanze rero baringa kuko uburere bakuye iwabo kongeraho ubwo bahererwaga ayo za Gitwe ntabwo bigeze bijujutira ubuyobozi na rimwe ngo bibe byaba intandaro yo guteza umutekano muke na gato!!! Blavo rero banyeshuri bigaga kandi bize muri medecine na medical laboratory technology muri university of gitwe aho muzajya hose uwiteka azabongerere imigisha isendereye kuko ntimwigeze na rimwe murangwaho uburere bubi iyo za Gitwe kuko dufiteyo abahize baba baduha amakuru yanyu ukagirango turahatuye. Oyyeeeeeeee!!!!!!!

15
nzungize lyumugabe 2019-02-04 15:13:42

Manzi sha ntabwo mubazahinga Gerard arimo !!! niyo byasenyuka byose uzahinge wenyine umureke afite ibitekerezo bitatuma agera aho guhinga nk'uko ubyibwira, azakomeza gutekereza neza kandi muzabibona no mu bihe bizaza ntabwo ari wowe ibimugenera niba atarahimwe mu nyaka ye yashize si ubu yahinga afite ubwenge karemano arusha abafite ubumenyi bakuye mu mashuri menshi muri uru Rwanda kandi nabo barabimwubahira iyo babibonye baratangara !!!

16
nzikubona gurumyengu 2019-02-04 15:13:34

Narebye nanjye nzanga inseko abo banyeshuri bari bafite ihatse byinshi uramutse wegereye umwe umwe yakubwira ukuri kwe hagati ha kaminuza ya gitwe na hec ubahemukiye uwo ariwe gusa ukamwegera nta microphone ufite mbese mwiganirira yakubwira akarimurori wakumirwa!!! kuko iyo umuntu yaguhemukiye mukongera kubonana ubona ari umuntu busharire byanamushobokera akaguhekenyera amenyo ariko bo shwidaaaaa!!!! bisekeraga nkabarangije graduation kandi yahe yo kajya!!!! Muvunyi we ubaye umunyamateka kuri kaminuza ya gitwe mba ndoga semitwero! gusa Imana yo iba izi byinshi izakora ibikwiye igihe nikigera tuzabibona kandi dukomeze kuyishima ibyiza yadukoreye kandi ikidukorera.

17
agasaza gashiramanga 2019-02-04 15:13:28

ese ko ntumvise mukomoza kuri wa gugore uri mu buroko da!!! yitangiye utwe none arafunzwe wenyine kandi itegeko rihana uwakiriye n'uwahawe ruswa kimwe! genda genda mana waduhishe kureba mu mitima y'abandi ngo turebe icyo batekereza! genda wa mugabo we uzi kwimirira agafaranga ukiyumanganya kandi waramiraguye bucece!!! nzaba ndora irekurwa ry'uwo mugore niba atari agakino gashaka gukururira mo abanya gitwe bikozwe nabo banyabubasha bavugwa ukagirango n'ugutera amazi ku rutare da!!! kandi birashoboka ko uwo mugore yaba igitambo cyabo kubwo kutamenya kwitwara ajyanye ayo maturo matindi ndakorwaho!

18
ngomijana zakanyarwanda 2019-02-04 15:13:25

Ndashima abanyeshuri uko bitwaye mu bibazo byose bahuriye mo nabyo ubwo bigaga i Gitwe kandi nibwira ko imama nayo izabibitura ntabwo hari icyo bashinja kaminuza ya gitwe ngo hari icyo batakoze ngo batunganye byose babwirwaga none birangiye bacyuwe iwabo hec ibabeshya ngo bagiye ahandi ha hehe ho kajya! izo kaminuza baje muya gitwe bazisize si bo rero bari bayobewe kwihitiramo ahabanogeye bakwigishwa neza, none impuhwe hec itabagiriye kera izibagiriye ubu ibacyuye koko???? narumiwe narumiwe pe!!! ni za mpabazi za bihehe namwe muzi!!! ndabarahiye niba hari abazabonayo imyanya ntizazarenga 1/4 cyabacyuwe iwabo bose nabwo ni abazaba bafite kivugira w'umunyamaboko zundi utari muvunyi we yabihakanye ubwo yababwiraga ko kubona yo umwanya atari automatic bazakurikiza amabwiriza y'izo kaminuza, ese ko atayababwiye n'uko atayazi kandi ari we uzicunga zose? abivuge yitere mu kagozi areba abazwe ibibazo adafitiye ibisubizo? yewe ga yewe ga Dr Muvunyi n'itimu zawe !!! mubaye abanyamateka ntituzabibagirwa mu buzima bwacu mwaciyemo kabiri twari gugiye kwirangiriza none mukaba mubidwangadwanze nta shiti!!!

19
kongoro mwanamboka 2019-02-04 10:20:52

Ntihagire undeba nabi ngo mvuze nabi kuko ibi beteye agahinda kubona ababyeyi birya bakimara none ibyo bagezeho byose bikubwe na zero kubyo inyungu ntazi nyirazo mu banyabubasha b'iyo... Niba rero education igenzwa gutya byaba ari akaga pe, ngo bazongera basabe bundi bushya? uwabimye se azaba yariyuburuye kuburyo ibyo abafungiye azaba yarabyibagiwe? cyangwa ni iturufu nshyashya abo banyabubasha bungutse yo kugora bene gusaba nta mpaka bagiye nababasaba ibiri mu nshingano zabo koko! gusa uretse imana yonyine nteye mu rya Marie Immaculee wa transparency international rwanda we wavuze ko usibye nyakubahwa president wa republika wenyine abandi barababwa iyo bageze ku karengane ka kaminuza ya gitwe. ari President rero yagorwa kujya gukemura ibyo bene inshingano bananiwe byabayogera bakivumbura hafunga noneho bidasubirwaho, abantu babagabo murivuguruza ku manywa y'abagabo ngo ntacyo kaminuza ya gitwe yakoze koko ari mwebwe ejo bundi mwayishimaga ngo inoze dukeye dusigaye yabikora muti vuga uvuye aha turagufunze maze tuzarebe!!! n'akumiro bana b'uru Rwanda pe!

20
kanyonyomba rukerangabo 2019-02-04 10:20:51

ubivuze ukuri ko kaminuza ya gitwe yakoze ibyo utabona ahandi mu bigenga, erega mwibuke ko ari abadventistes nabyo ntimubyibagirwe kuko baririye barimara none uwo francois ati barashaka gukinira ku buzima bw'abantu? Natuze ibyo siko biri ibyo atari azi n'uko HEC itigeze yemera amakosa yayo mu kibazo cya kaminuza ya gitwe, muvunyi we yahaje avuga ispg kandi itacyitwa ityo kandi nawe arabizi hari izindi nyandiko yagiye abandikira avuga ko ari kaminuza ya gitwe siwe rero ubyuka yita ishuri gutya ngo nibananiranwa bucye ayita cerai cyangwa familiale byose bifite inzira binyuzwamo ngo bihabwe amazina yandi.

1  2