1  

1
intungane Cassien 2019-03-12 21:43:51

Muve mubintu by'umubiri mumenye iby'umwuka, mbese muzahimbaza abantu mugeze ryari? Mushake Imana bigishoboka ko ibonwa.

2
Karinijabo jean Baptiste 2019-01-26 15:46:35

Imana imukomeze cyane kuko yahaciye gitwari kdi umwami azamugira intwari

3
gisagara 2019-01-26 11:10:06

Agiye mu Kiruhuko k'izabukuru.Twese niho tujya.C'est le chemin de toute la terre.Tuba aba jene,tugasaza hanyuma tugapfa.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk'abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n'Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”. Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Imana ubwayo niyo igusaba kuyishaka ukiriho muli Zefaniya 2 umurongo wa 3,kugirango uzarokoke ku munsi wa nyuma.

4
Byukusenge Aimable 2019-01-26 10:41:09

@ Nkurikiye_Imana urakoze cyanee utanze commantaire nziza cyanee. Uduhayemo andi makuru menshi kandi meza.Imana iguhe umugisha utagimba. Uhoraho ahe Mgr Tadeyo amasaziro meza. Nawe mu kiruhuko yizihirwe no kubona yarabonye umusimbura mwiza Yezu uzi gukiza amworohereze mu burwayi [email protected] igihe murakoze [email protected] Akayezu Jean de Dieu be blessed

5
Marc 2019-01-26 10:41:08

Ndagira ngo nkosore gato ku magambo yakoreshejwe muri iyi nkuru. Ntibavuga Musenyeri ucyuye igihe bavuga Musenyeri ugiye mu kiruhuko. Musenyeri Thadee ntihinyurwa ntiyari ayoboye igihe kuburyo agicyura ahubwo yari ayoboye abakristu gatolika bo muri Archiodiocese ya Kigali

6
Damascene 2019-05-27 13:01:31

Aba bihayimana Ni serious cyane.Imana ikomeze ibahezagire.Tuzajya tubikuka mu masengesho yacu,tubasabira ngo Nyagasani abafashe kurangiza neza inshingano zabo hano ku isi.

7
Pascal nkwibonere 2019-01-26 10:41:06

Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yakoze byinshi, yafashije benshi, uruhare rwe muri kiliziya ni ntagereranywa! Imana imuhe umugisha kdi ikomeze kumuba hafi muri iki kiruhuko agiyemo.

8
Nkurikiye-Imana: 2019-01-25 21:55:02

Nibyo koko Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, yakoze imirimo ye neza. Ariko hari ibyo mwibagiwe kumuvugaho kandi yakoze. Mwibuke neza akimara guhabwa Isacramentu ry'Ubusaceridoti, yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Ngoma muri Diocese ya Butare. Icyo gihe yabanaga na Padiri Clavel Rwahunde. Avuye i Ngoma yakoze ubutumwa muri imwe muri zi [Paruwasi ya Gisagara / Paruwasi ya Kansi]. Nyuma rero nibwo yagiye kwiga Theologie muri Universite ya [Louvain] . Agarutse nibyo yabaye Vicaire General wa Musenyeri Yohani Baptista Gahamanyi, muri Diocese ya Butare. Ariko kandi yabaye ni umwarimu mu Seminari nkuru ya Nyakibanda. Yabaye Umuyobozi wa Seminari nto ya Butare, aba ni Umwarimu mu Seminari nkuru ya Rutongo. Muri 1981 nibwo yatorewe kuba Umwepiskopi wambere wa Diocese ya Cyangugu. Yahawe Isacramentu ry’Ubwepiskopi ari muto cyane, ku myaka ya amavuko [39]. Burya gusaza ni ugusahurwa, Musenyeri Tadeyo NTIHNYURWA Mu buto bwe yakundaga gukina Sport, Yarizunguzaga mu kirere, akagaruka akagwa ahagaze yemye. Yakundaga gukina [VolleBall] ni Umuhanga cyane. Ikingenzi mu buzima bwe bwa buri munsi, ni umuntu waranzwe no gucisha make, aratuje cyane muri make ni umunyamahoro. Twizere neza ko Musenyeri Antoine Kambanda, umusimbuye azamushajisha neza.

1