1  2  3  4  5  6  

1
celestin 2019-01-27 13:45:40

Kaminuza zigenga zitanga akazi zidakoresheje ikimenyane ndetse hamwe bakoresha imiryango yabo gusa cg abo baturuka hamwe wapfa kuzimbwira? Muvunyi se ushatse kumbwira ko atabizi? nge ndi umutangabuhamya kuko nabimugejejeho mu rwego rwo kubungabunga ireme ry'uburezi ariko uko yansubije nawe yabanza akabyibuka kuko tubiziranyeho! ubwo wasanga Gitwe bafite uko batabyunva kimwe!

2
celestin 2019-01-27 17:55:06

Muvunyi ni umukozi ugira umurava, gusa akunda abagore kandi akanavangamo kwiyemera cyane asuzugura abamugana! Kandi akunda no kurangwa no kugenda kuwo yishyizemo cyane mpaka akurangije uko abishaka. Parliament izabikoreho ifatanije na MINEDUC, ariko HEC ihezwe.

3
Garicane 2019-01-24 09:35:53

Ubu se nibwo mubonye ikimenyane.

4
Eric 2019-01-23 09:36:06

Umva nanjye uyu muyobozi Muvunyi ndamurambwiwe pe,iyi kaminuza ni nziza kandi ibisabwa byose barabikora sinumva impamvu batabaha ubutenganzira bwo kugumya kwakira abanyeshuri

5
Akumiro namabinga 2019-01-22 18:15:58

Can you imagine, Umuyobozi agatinyuka agapfukamisha abakozi bakaminuza ngo nuko bamubajije ibitagenda neza kweli? abaye yarapfukamishije abarimu harigihamya nka ama video cg amafoto agaragaza koyabikoze nge mbona hakwitabazwa BAMPORIKI na RUCAGU bakamujyana mw'itorero cg Iwawa kuko yaba yatakaje indangagaciro z'umuyobozi kdi ntiyaba asobanukiwe nibyo akora. icyakora koko ishuri rigomba kuzuza ibisabwa kugirango ritange umusaruro ukenewe ariko nano byaba bibabaje umuntu umwe (Dr. MUVUNYI ) yitwaje ububasha ahabwa n'amategeko agakinira k'umafaranga ya Gerard n'abobafatanyije kubera impamvu z'urwango ntibyaba aribyo,ariko icyokuvugango kaminuza ikorwamo n'abantu bafitanye isano byo ngembona ntacyo bitwaye niba babifitiye ubushobozi ntampamvu yokudatanga akazi kumuryango wawe,Dr Muvunyi bimubabaje nawe yava mukazi ka leta agashinga business akangaje benewawabo ntakibazo.

6
Kanuma 2019-01-22 12:56:29

Niba muri kaminuza ya gitwe hakoramo abantu bafitanye isano ikibazo cyaba kirihe niba babifitiye ubushobozi. Ubwo nshinze campany, umuhungu wanjye cg undi mwene wacu nkamugira manager bitewe n'ubushobozi mubonamo ubwo byamviramo gufungirwa campany!?. Ndumva bitumvikana

7
Mwiseneza 2019-01-22 11:09:28

Universite yi Gitwe ntabgo ari iy umushoramali umwe.universite yi gitwe ni igikorwa cyagezwezo nishyurahamwe ryababyeyi ryitwa APAG asbl ..Babanje gushinga ESAPAG.bakulikizaho ISPG na Hopital Gitwe.ubwo rero he kubaho kuvanga ibintu ntabgo Univ ya Gitwe ari iyu muntu.Ahubwo iyo APAG niyo yagonbye kuba ibazwa ibibazo byose aho kuba umuntu umwe mwe mwise umushoramali.Mwibuke ko apag ari asbl

8
Umuzoba 2019-01-22 11:08:42

APAG ifite impungenge z'amafranga, leta ifite impungenge z'ireme ry'uburezi. Urayeneza afite ikibazo kuri Muvunyi, Ministiri yabuze uwo arengera. Kaminuza y'ubuganga igomba gukurikirwa neza cyane bitabaye ibyo abaganga bavayo batumarira ku icumu. Kaminuza nifungwe kugeza igihe Urayeneza n'agatsiko ke batagifite ijambo mumiyoborere y'ishuri. Muvunyi nawe acungirwe hafi kubijyanye n'iyo myitwarire ashinzwa. Azi utuntu twinshi (abanyeshuri bahimbye raporo ya CHK, etc.) tujyanye n'aya matiku bivuzeko ashobora kuba nawe afite uruhare mukavuyo kose kari kuba. Kuba abarimu bahembwa badakora ntabwo ari ikosa rya leta. Ishuri ryabwiwe ko rizamara imyaka ibiri ritinjiza abanyeshuri bashya. Kaminuza yagombaga guhita ihagarika imishahara y'abakozi noneho bajya kuyirega igasobanura ko leta yabafungiye. Common sense. Ibi ntabwenge bisaba.

9
Alain Mur 2019-01-22 09:07:45

Aba barakinira ku mafaranga y'abaturage! Ikimbabaza ni ukuntu ababyeyi baba bikokoye bakishyura minerval, bagashaka ibitunga abana ku ishuri, bagakora iyo bwabaga hoseee, hanyuma igihombo bibateza ntihagire umuntu n'umwe ubibazwa. Nk'ubu abana ba hariya bamaze hafi umwaka wose batiga barafunze ishuri, none ndabona na none ari ho bishya bishyira. Ubu abazarangiza kwiga yo bazababwira ngo diplomes zanyu ntizemewe! Hakwiye uburyo bwo gutabara abaturage aha baraharenganira

10
MASOKUBONA 2019-01-22 11:02:01

MUVUNYI ndamuzi ni umuntu ogoye muri byose! Utamuzi azabaze Dr.KARANGWA. Evariste uko yamuvangiraga akiri directeur wa GS-GAHINI icyo gihe MUVUNYI yari akiri umuntu uciriritse(Gerant w'ishuri) ariko yashakaga kuba ariwe uriyobora,asopanya.! Nankanswe ubu ari munzego

11
Kaziyake 2019-01-21 21:30:43

Dukwiye guha inzego ituze zigakora akazi kazo kuko gufata ibyemezo ibi cg ibindi baba bafite ibyo bashingiraho hakurikijwe amategeko. Gitwe ubwayo navuga ko atari shyashya kuko hashize imyaka itari munsi y'umunani nyumva mu itangazamakuru yinuba. Sinumva rero uburyo inzego zose zanga iryo shuri. Muribuka induru zavuze ubwo iryo shuri ryafatirwa ibyemezo HEC iyoborwa na Dr Innocent? We bamwongereyeho n'ibya ruswa!

12
John Kalim 2019-01-22 11:01:04

Ubundi abantu bashyizeho ishuri, cyane cyane ishuri rya kaminuza y'ubuganga, ni ukuri baba bakwiye gufashwa, ndetse haba hari ibyo badakora neza bakerekwa uburyo byakosorwa kugirango iryo shuri ritere imbere. Mu Rwanda rero no muri Afurika muri rusange, abantu benshi baracyafite imyumvire y'uko niba runaka afite ikibazo n'undi muntu runaka, ubwo wa wundi ufite ubushobozi yihumurira kuri wa wundi batumvikana akurikirana n'ibigo cg se ibikorwa biteza imbere igihugu aho kugirango atandukanye ibibazo by'umuntu ku giti cye n'ibibazo by'ikigo cg se umuryango runaka. Iki ni cyo gikomeza gutuma Afurika n'u Rwanda bidindira.

13
John Kalim 2019-01-22 11:01:01

Ubundi abantu bashyizeho ishuri, cyane cyane ishuri rya kaminuza y'ubuganga, ni ukuri baba bakwiye gufashwa, ndetse haba hari ibyo badakora neza bakerekwa uburyo byakosorwa kugirango iryo shuri ritere imbere. Mu Rwanda rero no muri Afurika muri rusange, abantu benshi baracyafite imyumvire y'uko niba runaka afite ikibazo n'undi muntu runaka, ubwo wa wundi ufite ubushobozi yihumurira kuri wa wundi batumvikana akurikirana n'ibigo cg se ibikorwa biteza imbere igihugu aho kugirango atandukanye ibibazo by'umuntu ku giti cye n'ibibazo by'ikigo cg se umuryango runaka. Iki ni cyo gikomeza gutuma Afurika n'u Rwanda bidindira.

14
Theogene 2019-01-21 19:09:52

YEMWE NDABONA ABATOZA B'INTORE BAGIFITE AKAZI.... BYA BIBAZO NI AMABANGA KOKO......HARYA KUBA ISHURI RITARASORA BIREBA HEC....UBUVANDIMWE NABWO NUMVA BUBONETSEMO BIBONYWE NA HEC GUFUNGA AMASHAMI AMWE YA KAMINUZA SICYO GISUBIZO.... NONE SE MINISTER NA HEC NI URUHE RWEGO RUYOBOYE URUNDI UBUNDI? KWA KUDAKORANA UMUKURU W'IGIHUGU AHORA ABABWIRA BARABYUMVA....URWEGO RUMWE RUTI MU MYAKA IBIRI URUNDI RUTI MU KWEZI GUTAHA MURAKORA.....UWASANZE UNDI YARAHAGARITSE YAGOMBAGA KWITONDA AKABANZA AKAGANIRA NUWANZUYE MBERE NONEHO BAGAFATA UMWANZURO BAHURIYEHO BATIHAYE RUBANDA....NDUMVA UMENYA BAPINGANA..... IKINDI UFATA UMWANZURO WO GUHAGARIKA AMASHAMI GUTE UTABAGIRIYE INAMA NGO BANANIRWE KUYIKURIKIZA..... RIMWE NA RIMWE ABANTU BAJYE BAGIRA UMURONGO UZWI NABO BAKORANA ...KAMINUZA IMENYE ITI TWAGIRIWE INAMA NONE NTITUYIKURIKIZA BADUFUNGINYE BIRUMVIKANA....

15
Rda 2019-01-21 19:09:52

Ndumiwe noneho Dr Muvunyi bajyaga bavuga ibye nkagirango baramubeshyera nkabona atinya itangazamakuru aba afite ibintu bibi ahisha. Iby'icyenewabo byo sinzi niyo byaba bihari niba hari itegeko ribitegeka azajye muri AUCA n'ahandi ahubwo iyo bahaye umugabo akazi n'umugore barakamuha maze tuzumve icyo anenga uburezi bwaho cyangwa ho nta kibazo afitanye naho. Bene wabo se avuga nawe azashinge Kaminuza cyangwa Business ye abashyiremo. Gusa iyo wumva ko yafungiye Kaminuza kutishyura imisoro ngo nuko batishyura RSSB byantangaje cyane niba ari Komiseri wa RRA cg ari general Director wa RSSB ngo burya umutego mutindi ushibukana nyirawo. Uwo musaza arafasha abaturage bo mu karere aherereyemo naho Dr Muvunyi arasenya niba ahubwo abantu nka Gerard bari benshi bashora imari zabo mu Bitaro n'amashuri u Rwanda rwagera kuri vision rwihaye vuba. Dr Muvunyi wagiye kera kubusa kabisa.

16
Didos 2019-01-21 19:09:52

Rwose uwo mugabo ngo ni Muvunyi ni ikibazo aho akoze hose, agikora muri SFAR igitugu, guhoza ku nkeka, ikandamiza no gusuzugura abakozi nibyo byamurangaga, Rero ibyo bamuvugaho ko yapfukamishije abarimu n'ibindi birashoboka cyane. Mbese iki kibazo keretse ari Nyakubahwa Paul Kagame ariwe ukigiyemo.

17
MINANI 2019-01-21 19:09:51

Mwagiye mwandika ngo Dr Urayeneza . URAYENEZA nta doctorat agira yarangije amashuri atandatu gusa mubyubuganga(nursing), niba mbeshya azanyomoze. Nta kaminuza yigeze yigamo niba mbeshya azagaragaze impamyabumenyi afite anagaragaze icyigo cyayimuhaye. Azirinde inyandiko mpimbano.

18
MINANI 2019-01-21 19:09:51

Mwagiye mwandika ngo Dr Urayeneza . URAYENEZA nta doctorat agira yarangije amashuri atandatu gusa mubyubuganga(nursing), niba mbeshya azanyomoze. Nta kaminuza yigeze yigamo niba mbeshya azagaragaze impamyabumenyi afite anagaragaze icyigo cyayimuhaye. Azirinde inyandiko mpimbano.

19
Dr 2019-01-21 19:09:51

Nyamara Dr MUVUNYI ari mu bagabo babanyakuri tugira muri ki gihugu. GĂ©rard nave mu gukoresha itangazamakuru nk'intwaro kuko Biraza kurangira usigaranye SPAG.

20
mahoro 2019-01-21 16:34:58

MINEDUC nitabare kuko ririya shuri rifitiye akamaro abaturage bo mu gace riherereyemo, rifunze cyaba ari ikibazo, nibabafashe bagire ibyo buzuza ariko ntirifungwe.

1  2  3  4  5  6